UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, Tariki 09/07/2023

Mbifurije umunsi mwiza ntore z’imana, nimugire amahoro kandi nimugire kugubwa neza kuko mbasabanishije n’urukundo rwa DATA kandi nkaba naje mbazaniye ibyishimo bikomoka ku Mana Ihoraho kugira ngo muhore muguwe neza mu byishimo Uhoraho aho abasesekazaho kugira ngo mwumve yuko abarengera kandi abarinze igihe cyose. Nimukomeze rero gukomerera mu rukundo rw’Uhoraho Imana abagenera kandi yabahaye kubamo igihe cyose ngo muhore mushyigikiwe n’ubuntu bwe ngo muhore mushyigikiwe n’ububasha bwe bubarengera kandi bubafasha mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Natwe rero abatagatifu ntabwo tujya twitandukanya namwe abo Uhoraho yemereye ko tuza kugendana namwe kandi tukaza kwifatikanya namwe mu bikorwa bitandukanye mu Isi mu gukiza benshi mu kuboza benshi mu gushyira byinshi ku murongo kandi mu gusobanura ibidasobanutse dukomeza gukura benshi mu isayo y’Isi y’icyaha twifatikanyije kandi dukomeza gukiza benshi kandi dukomeza kubohora ibiboshye. Turi kumwe rero mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi mu ntambwe z’ibirenge byanyu dukomezanyije urugendo dukataze rero twihute kandi dukomeje kubarongora mu nzira nziza kandi dukomeje kubacyamurira mu cyiza kandi dukomeje kubarundarunda ntore z’Uhoraho kugira ngo umwanzi atazigera abanyanyagiza.

Igihe cyose umwanzi azana amahane kandi akaza aje gusandaguza abana ba DATA ariko kuba tuba tumureba kandi tukaba twabibonye imigambi ye yazanye kandi ibyo yateguye ashaka kuza gusuka muri mwebwe bityo tukabasha kubahagararaho kandi tugakomeza kubarundarunda bityo tukabaguma iruhande kandi tugakomeza kubacungira umutekano. Sekibi rero ni umwanzi w’ibyiza kandi ni umwanzi w’amahoro igihe cyose muri gupanga gukora ikiri icyiza kandi igihe cyose muri gushaka gukomeza gukataza urugendo mwerekera aho DATA ari Sekibi aritambika cyane kugira ngo arebe yuko yabacisha ukubiri na DATA yabacisha ukubiri n’aho DATA aherereye kugira ngo abashukishe biriya na biriya mube mwareba inyuma cyangwa ngo mutandukire ariko nimukomere turi kumwe dukomeje kubacyamurira mu cyiza nimukomeza kuzirikana ibyo tubabwira kandi mugakomeza kumva amategeko n’amabwiriza muhabwa n’Ijuru mukagendera ku mategeko y’Ijuru kandi mukabasha kumva inyigisho z’Ijuru, ntabwo Sekibi azabashuka ngo abashobore, ntabwo azabashuka ngo abe yababasha kuko muzaba mwemeye kuyoborwa n’ububasha bwa DATA kandi mwemeye kugengwa n’imbaraga ze bityo mukinjira mu gushaka kwa DATA kukabagenga kandi kukabayobora.

Nimukomeze rero mukomeze kuri iryo zamu mukomeze mutakambe kandi muhore kuri icyo gicaniro mwenyenyegeza mukomeza gusabira Isi ndetse n’abayituye kuko Isi yugarijwe kandi Isi ikaba ihagurukiwe n’umwanzi kugira ngo Sekibi arebe yuko hari abo yakuramo kugira ngo arebe yuko hari abo yatwara kuko ari kwireba akitegereza akabona igihe cye cyamurangiranye akabona ko ibye byose bigiye gukurwa mu nzira kandi agiye gukuburwa akigizwayo bityo DATA akaza kugenga kandi akaza gutegeka bityo rero agakora iyo bwabaga kugira ngo arebe yuko hari abo yatwara kugira ngo arebe yuko hari abo yakwibasira; ariko natwe tugakomeza kwiyambika ibiremwa bikurikiye DATA kandi tukagakomeza kubatazanurira amayira  dukiza benshi twambura benshi imbaraga z’umwanzi dukomeza kurengera benshi ku buryo bukomeye. Namwe rero ntore z’Uhoraho nimukomeze mukomere kandi mukomeze muhagarare gitwari igihe cyose mwambara imbaraga zikomoka kuri Uhoraho Imana kuko ari we uzibambika kandi umunsi ku wundi akabaha kubaho kandi akabaha kugengwa n’ububasha bwe.

Nimuhumurizwe igihe cyose maze muhore iteka mutekanye kandi muhore iteka murangamiye Kristu Nyagasani murangamire uruhanga rwe rutagatifu kandi murangamire urukundo rwe rwabakunze rukemera kuza kubapfira. Yezu Kristu yigize umuntu aza mu Isi kugira ngo akize ikiremwa muntu kandi akomeze kurengera ikiremwa muntu. Urukundo rero yagize kandi impuhwe yagize aza gukiza Mwene Muntu na n’ubu aracyazihorana n’ubu aracyazifite. Mu biganza bye hahora amahoro kandi mu biganza bye hahora impuhwe nyinshi kandi hahora urukundo rwinshi aba abfitiye ikiremwa muntu ari nayo mpamvu Isi igihagaze kubera ko impuhwe ze zihora ari igisagirane mu Isi kandi agahora ababara kandi agahora ababarira ibiremwa byose kugira ngo ahore abirengera kugira ngo akomeze gukiza benshi kandi akomeza kwambura benshi umwanzi maze abigarurire kandi akomeze kuyobora benshi aho urumuri ruri bityo be kuyoboka inzira z’umwijima ahubwo bayoboke aho urumuri ruri.

Namwe rero nimukomeze mucyamure benshi muberekeza aho urukundo rwa Kristu ruherereye kandi mubashe kuberekeza aho inzira iri bagomba kunyura maze kuyoboka inzira y’umwanzi kandi be guteshuka ku murongo bashyizwemo. Mu Isi yose rero abantu bemera izina rya Yezu Kristu bakamwemera kandi bakamwamamaza abantu bose bari muri icyo gikorwa kandi abantu bose bari muri urwo rugendo abantu bose bari kuri uwo murimo ntabwo borohewe muri ibi bihe kuko Sekibi ateza ibibagusha byinshi kandi agahagurukana umuvumba kugira ngo arebe yuko yabona ibigusha agahagurutsa imivumba imihengeri imitontomo hirya no hino agahagurutsa byinshi bibi mu buryo bwose bukomeye kugira ngo arebe yuko yakwigarurira abana ba DATA ariko natwe muri iki gihe twaje kwifatikanya nabo kandi twaje gukomeza ibiremwa byinshi bya DATA kugira ngo bikomeze kurengerwa n’ububasha bwacu kuko Sekibi muri iki gihe ari gutontoma cyane kandi afite imbaraga nyinshi zo kugira ngo arebe ko yakwigarurira abana ba DATA ariko natwe DATA yaduhaye imbaraga nyinshi kandi aduha ububasha bwinshi bwo kugira ngo tuze kwifatikanya n’ibiremwa kandi tuze gucyamura bose kandi tuze kuyobora bose dukomeze kubahagararaho mu kubarinda kandi mu kubarengera mu gukomeza kubabera maso kandi mu gukomeza kubakumirira umwanzi dukomeza kubarundarundira mu cyiza kandi dukomeza kubayobora mu nzira nyayo y’ibyiza.

Nimukomeze rero murangwe n’ikiri icyiza ikibi cyose mugitere umugongo kandi ikibi cyose mucyange urunuka bityo mubashe gukurikiza amategeko n’amabwiriza bya DATA mwinjire mu gushaka kwe nta kibaziga; igihe cyose nimuhore mukeye kandi muhore musukuye ku mitima yanyu mwirinde icyabavutsa ibyishimo bikomoka kuri Uhoraho kandi muharanire kugaragara neza mu maso y’Uhoraho umunsi ku wundi kuko muzi neza igishimisha Uhoraho Imana kandi n’icyo yanga mukaba mukizi none rero ndagira nti ntore z’Uhoraho nimuharanire  icyo Uhoraho akunda namwe abe ari cyo mukora maze icyo yanga mukireke maze muharanire guserereza Sekibi aho agiye hose mumuserereze ntihazagire aho yongera kubona intaho. Ahantu hose rero nimumuserereze aho ageze hose mumutarange maze igihe cyose murangwe no gusabira Isi ndetse n’abayituye kandi murangwe no kwirukana umwijima aho uri hose igihe cyose muhore mwambaye imbaraga z’Ijuru kandi muhore mwambaye ububasha mugenerwa n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye. Uko bwije n’uko bukeye rero tubazanira imbaraga zikomeza kubaherekeza mu rugendo rwanyu kandi tukarushaho kubatazanurira amayira yanyu kugira ngo mubashe kubona aho mutambuka kuko mu nzira yanyu turitegereza tugasanga hagiye harimo imitego myinshi Sekibi aba yahateze. Niko rero mbagendagenda imbere n’inyuma nkarushaho kubakuriraho imitego kandi nkabakuriraho ibisitaza kugira ngo mubashe gutambuka kandi nkarushaho kubafungura amatwi kugira ngo mwumve iby’Ijuru kandi mwumve icyo Ijuru ribashakaho n’icyo ribifuzaho murusheho kucyinjirimo kandi murusheho kugihagararamo umunsi ku wundi nta gihunga kandi nta bwoba mutewe nabyo no guhamya Yezu Kristu ntimukabiterwe ubwoba kubera ko Sekibi umuntu wese utangiye guhamya Yezu Kristu kandi buri wese utangiye guhamya ukwemera kwe uko kuri yuko yayobotse DATA kandi yayobotse Yezu Kristu akaba akatarije inzira y’icyiza agana Ijuru, Sekibi amutera ubwoba akamubwira ati “nuvuga kiriya uraba usebye” ariko ntore z’Uhoraho ntabwo ariko bimeze ahubwo nimukomere mukomeze muhamye ukwemera kwanyu kandi uwo mwayobotse mukomeze mumuyoboke kandi mukomeze mumwubakeho kuko ari umutangabugingo kandi akaba ari umutangamahoro. Igihe cyose rero abumbatiye roho zanyu kandi arazikomeje igihe cyose kugira ngo akomeze kuzifata mu biganza bye kugira ngo umwanzi atazigera azigiraho ububasha ahubwo akaba akomeje kubabumbatira kandi akomeje kubakumirira umwanzi kugira ngo igihe cyose muhore iteka mukatarije mu rukundo rwe kandi muhore iteka murangamiye uruhanga rwe rutagatifu kuko muri we niho havubuka ibyiza byose kandi ibyiza byose bikomoka ku butungane kandi ibyiza byose biganisha ku butungane ni we bikomokaho kandi umunsi ku wundi yabafunguriye isoko kugira ngo ihore ibavomerera kandi bihore bibamanukiraho.

Ndagira nti rero nimuhore muteze ibiganza byanyu kugira ngo ibyiza by’Ijuru bihore biza bibuzuriraho kandi ibyiza by’Ijuru bihore biza byibuganize mu biganza byanyu maze mubashe kubishyikirizwa kandi namwe uko mwabihawe murusheho kubibyaza umusaruro; nanjye turi kumwe rero nkomeje kubareberera nk’umurinzi wanyu, nk’umurinzi wanyu ubareberera  igihe cyose kandi nkabakumirira umwanzi ku buryo bukomeye nkarushaho kumuhashya muri mwebwe kugira ngo atumuke agende ye kubagiraho ububasha kandi ye gukomeza kubavogagira uko yiboneye kandi Uhoraho Imana yaraduhaye ububasha kugira ngo tuze kubarinda kandi tuze kubakumirira umwanzi kuko yari abohereje mu muzabibu we aziko hirya no hino hari ibyonnyi byinshi byaza kuwona kandi azi yuko hari ibigusha kandi hari ibisitaza byinshi; aduha imbaraga rero zo kuza kubakumirira umwanzi zo kubahagararaho no kubahagarikira umunsi ku wundi mu kubareberera kandi mu guhora iteka tubabwira byinshi kugira ngo muhore iteka mwumva iby’Ijuru murusheho gusobanukirwa nabyo kandi murusheho kunyoterwa nabyo.

Mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije umunsi mwiza muhire, mbifurije icyumweru gitagatifu kugira ngo mukomeze kugitekaniramo kandi mukomeze kukigirirabo ibyishimo byinshi bikomoka kuri Yezu Kristu. Nimukomeze kumurangamira kuri uyu munsi kandi mukomeze guturiza muri we igihe cyose kuko mfunguye imitima yanyu kugira ngo mwakire igeno ryanyu kuri uyu munsi kandi murusheho kunyoterwa n’iby’Ijuru byose.

Amahoro, amahoro, ntumwa z’Uhoraho, biremwa bya DATA, bwoko bwa DATA nimugire umugisha kandi muhorane amahoro ndetse n’umunezero bikomoka ku Mana Umuremyi wa byose. Ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda kandi ngahorana namwe igihe cyose, nimugire amahoro ntore z’Uhoraho, bana banjye nkunda nkaba narabashyize mu mutima wanjye, nimuhore iteka rero muguwemo neza no mu mutima wa Yezu Kristu, muhore iteka mutekaniyemo kandi muhore iteka muwurangamiye kuko havubuka ibyiza byinshi bibagabira ubuzima kandi bikabaha amahoro n’umutekano mu buzima bwanyu bwa buri munsi uko bwije n’uko bukeye mugasigasirwa n’ububasha bwe bubarengera kandi mugasigasirwa n’ibyiza bye bivubuka mu mutima we.

AMAHORO, AMAHORO, NTORE Z’UHORAHO NDABAKUNDA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *