UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 21 GICURASI 2025

Igitondo cyiza kandi igitondo gihire kuri buri wese, ndabaramukije mu rukundo rwanjye n’urwa DATA ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane kandi ubahoza ku mutima igihe cyose, bityo rero kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana nkaba naje gutaramana namwe, nkaba naje kwishimana namwe kandi nkaba naje kugendana namwe mu bikorwa by’urugamba rwa buri munsi, kugira ngo koko nkomeze kubaha gutsinda kandi muhore iteka mutsindira mu bubasha bwanjye njye na DATA; ngaho nimukataze kandi murusheho kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kuko narubafunguriye kuri uyu munsi, kugira ngo muze kuvoma kandi muze kuvomererwa, cyane cyane roho zanyu zirusheho gushira umwuma kandi zirusheho guhemburwa koko n’urukundo rwanjye ruhoraho mpora mbagabira iteka, bityo murusheho gushishira mu gituza cyanjye n’icya DATA, kuko koko nkomeje kubahuriza hamwe mu rukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubaha koko imbaraga nshya cyane cyane kuri uyu munsi zibafasha kujya ku rugamba kuri buri wese.

Nimwakire rero gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, kuko musesekajeho koko imbaraga nshya nkomora muri DATA, kugira ngo zimufashe gukomera ndetse no gukomeza urugendo nta kimugamburuje; nifatikanyije na buri wese muri mwe kandi ndi kumwe na buri wese mu bikorwa bye bidasanzwe, cyane cyane kuri uyu munsi Uhoraho Imana yaje kugaragaza ububasha bwe butavogerwa mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kandi akaba yaje koko kuganza ikibi muri Mwene Muntu kugira ngo igitambamira urukundo rwe rwose kirusheho guhigikwa kandi kirusheho gukurwa mu mayira kuko yaje guhigika kandi akaba yaraje kwima ijambo ibinyabubasha byose aho biva bikagera, cyane cyane ibikomeje kubangamira urukundo rwe muri Mwene Muntu, akaba akomeje kubiribatisha ububasha bwe bukomeye kugira ngo koko arusheho gutandukanya ikibi n’icyiza muri Mwene Muntu.

Abari maso rero bakomeje gukorerwamo imirimo ndetse n’ibitangaza kandi bakomeje kubakirwa amateka akomeye mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje, kuko koko tuza gushyigikira Ibiremwa byose uko bwije n’uko bukeye kandi tukaza kubigaragariza urukundo rwacu ruhinda byose kandi rugahumurira byose, mu rukundo rwacu ruhoraho kugira ngo koko ikibi cyasabitse Mwene Muntu turusheho kugitsemba kandi turusheho kugihirikisha ububasha bwacu bukomeye kandi buhoraho, bityo kugira ngo Mwene Muntu abeho mu bwigenge bw’abana b’Imana kandi abeho mu rukundo rwacu rutagereranywa, bityo akaba ari yo mpamvu dukomeje kwigaragaza hirya no hino ku Isi kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi, ababishaka ndetse n’abatabishaka bari hirya no hino, kuko Ingoma ya DATA nta na hamwe itazagera kandi nta na hamwe itazamamarizwa, kuko koko twaje kuba abogezabutumwa b’Ingoma ya DATA kandi tukaba twaraje guhishura ibyiza by’agatangaza bituye muri DATA koko kugira ngo abatabizi barusheho kubimenya kandi barusheho kubisobanukirwa mu buryo bwimbitse.

Namwe rero muratumiwe kuri uyu munsi kandi nkomeje kubashishikariza Ntore za DATA, kugira ngo mube maso tugendane ku rugamba kandi murusheho koko guhishurirwa amabanga y’iby’Ijuru, kuko twaje kubahishurira byinshi kandi tukaba twaje gushyirana namwe byinshi ku murongo mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye; nimube maso rero kandi murusheho kuba intwari kuri uyu munsi, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubabera maso muri buri kimwe cyose kandi nkomeze kubambika imbaraga ndetse n’ububasha, kugira ngo koko mubashe guhagarara ku rugamba rwanyu mwemye kandi mwemarariye koko umutsindo wanjye n’uwa DATA.

Ndabakunda cyane kandi ndabazirikana nimugire amahoro, kugubwa neza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda mbifurije igitondo cyiza kandi igitondo gihire, nikibabere koko icy’umugisha kandi nikibabere icy’amahoro, ibyishimo ndetse n’umunezero kuko mbibifurije nk’umubyeyi wanyu kandi ubakunda cyane ubuziraherezo; nkomeje kubitaho rero kuri roho zanyu ndetse n’imibiri kuko nahawe kubarinda ndetse no kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose, kugira ngo mbahindire ibibahinda kandi mbahigire ibibahiga, cyane cyane ibyaza bishaka kuvogera ubuzima bwanyu kugira ngo koko buturwe kandi bwigarurirwe n’umwanzi; ibyo byose rero ntabwo tuzabyemera kandi ntabwo umwanzi ateze kubagiraho ijambo ahubwo ijambo ni irya DATA muri mwe, kuko koko ijambo ari irye mu Biremwa byose, akaba ari yo mpamvu by’umwihariko abamumenye kandi abamuzirikana uko bwije n’uko bukeye adateze kubatererana bibaho, ahubwo duhora tubarinze kandi tugahorana nabo ibihe byose, kugira ngo koko dukomeze kubamenyera ibya roho ndetse n’iby’umubiri, dukomeze kubacungira umutekano iburyo n’ibumoso kugira ngo koko turinde kandi turusheho gukumira ikibi cyose cyaza gishaka kwangiza ubuzima bwanyu bwa buri munsi; nimukomere rero ndabarinze kandi ndabashyigikiye cyane cyane mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko naje kubaha amaso mashya kandi nkaba naje kubaha imbaraga zikomeye, kugira ngo mujye ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA.

AMAHORO MBAHAYE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA MU RUGENDO RWANYU RWA BURI MUNSI, TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, KUGUBWA NEZA TURI KUMWE TURATARAMANYE KURI UYU MUNSI KANDI MURI IKI GITONDO GIHIRE KANDI GITAGATIFU CY’IBIKORWA BY’UHORAHO IMANA MU BUZIMA BWANYU KANDI MU BUZIMA BW’IKIREMWA MUNTU; AMAHORO AMAHORO MBAMBITSE IMBARAGA KANDI MBAHAYE GUKOMERA KURI BURI WESE, NIMUKOMEZE URUGENDO TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *