UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 08 MATA 2025

Ndabakomeje Ntore z’Imana dukunda, mbifurije igitondo gihire ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, nimugire kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU; nubashyigikire rero kandi nubakomereze intambwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nanjye turi kumwe mu njyana y’urugamba kuri uyu munsi mu buryo budasubirwaho kandi turi kumwe mu bikorwa bya buri munsi; kuri buri wese rero niyakire impamba imuherekeza kuri uyu munsi, kuko nsesekaje umugisha wanjye kuri buri wese kandi nkaba nsendereje imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho muri buri wese kugira ngo bibashyigikire kandi koko birusheho kubakomereza mu nzira nziza igana Imana nkomeje kubatoza kandi nkomeje kubiyigishiriza uko bwije n’uko bukeye kugira ngo koko murusheho kurindwa kandi murusheho gushyigikirirwa mu bubasha bwa DATA duhora iteka tuza kubasabanisha nabwo kandi tugahora iteka tuza kububurukirizamo mu buryo bukomeye koko.

Mbambitse imbaraga rero kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye, nimugume mu muzabibu wa DATA kuko nkomeje kubateguriramo byinshi byiza cyane cyane kuri uyu munsi twaje kugendanaho namwe mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo koko dushyigikire kandi turusheho gucyamura benshi bari hirya no hino, kugira ngo koko babone ukuboko k’Uhoraho Imana, kuko kuri uyu munsi kuramburiwe buri wese cyane cyane ku bari mu ruhande rwa DATA kandi ku bari mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye tukaba twaje kubagaragarizamo imbaraga z’ububasha bwacu kugira ngo koko zibavugurure, zibakomeze kandi zirusheho kubataze agatambwe, namwe rero Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye nkaba naje kubakomereza ukwemera, kandi nkaba naje kubongeramo imbaraga mu buryo budasubirwaho kugira ngo koko musenderezwe kandi musakazweho ububasha bwacu mu buryo butavogerwa.

Nambitse buri wese imbaraga kandi nsendereje imbaraga ndetse n’ububasha buri wese, kugira ngo koko akomeze gushyigikirirwa muri ubwo bubasha bwanjye na DATA, bityo agendere muri bwo kandi agume muri bwo, bityo bumubere ubwugamo kandi bumubere ubwikingo, kuko hari byinshi umwanzi akomeje gusakaza hirya no hino cyane cyane ku batuye iyi Si, kugira ngo koko arusheho kuburizamo umugambi mwiza bafitiye Ingoma ya DATA kandi abafite inyota yo kumugana ndetse no kumugarukira, akaba akomeje kugenda abakoza hirya no hino mu buryo bukomeye, ariko kuri uyu munsi naje gukomeza kandi naje gushyigikira abacu kandi abanjye banyizera nk’umubyeyi kandi nk’umurinzi, bityo bagahora bazirikana urukundo mbakunda kandi bagahora bazirikana ineza mpora mbagaragarizamo uko bwije n’uko bukeye, bityo bagahora bayubakiyeho kandi bagahora bayigenderaho bityo bakumva ko nta cyabakangaranya turi kumwe, namwe rero nimwumve ko mbabereye umurinzi kandi nimwumve ko mbashyigikiye mu bikorwa nk’ibi ngibi, bityo mwirinde guhungabanywa n’umwanzi ahubwo mukomeze gusatira ibikorwa bye bibi byose aho biva bikagera, kugira ngo muhirike kandi muhananture ikitwa ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera, nanjye nkomeje kubatiza imbaraga ndetse n’ububasha muri uwo murimo udasanzwe muhamagarirwamo na DATA, kugira ngo koko musenye kandi muribate buri kinyabubasha cyose aho kiva kikagera.

Erega imbaraga dukomeje kuzibagabira uko bwije n’uko bukeye kandi ububasha dukomeje kububafunguriramo kuri buri wese kandi buri munsi, kugira ngo buri wese koko aho ava akagera arusheho kwakira imbaraga nshya kandi arusheho kwakira ububasha bushya bumuvugurura kandi burushaho kumwubakira amateka akomeye; ngaho rero nimuvugururwe muri Roho Mutagatifu kandi nimwakire imbaraga z’ububasha bwacu kugira ngo zibakomeze kandi zibashyigikire mu minsi mibi, nanjye nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose kugira ngo nkomeze gushyigikira byinshi kandi byiza DATA yateguriye mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ndahari ndaganje rero nk’umubyeyi ubakunda kandi ndahari nk’ubahorera ku rugamba ibihe byose, kugira ngo nkomeze kubatsindira kandi nkomeze kubakumirira ikibi ndetse n’ikizira mu buzima bwanyu; namwe rero nimurusheho kugendera mu nzira y’ubutungane kandi murusheho kugendera mu mbaraga ndetse n’ububasha bibakomeza muri uru rugendo; ndahari rero cyane cyane kuri uyu munsi kuko mbafunguriyemo ibyiza by’Ijuru kandi nkaba mbafunguriyemo ibyiza by’agatangaza buri wese yateguriwe kuri uyu munsi; ngaho rero nimubyakire kandi nimubisenderezwe, kuko buri wese naje kumusendereza kandi nkaba naje kumuha umugisha wanjye wa kibyeyi umukomeza kandi umushyigikira cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza, kuko naje kugendana namwe nk’umubyeyi ubakunda, kugira ngo koko nkomeze kubakomereza intambwe zanyu kandi nkomeze kubashyigikira muri uru rugendo.

Mbambitse imbaraga rero nimukomere kandi nimukataze cyane cyane mu gukora icyiza, nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kandi mbashyigikiye mu njyana ikomeye y’urugamba kuri uyu munsi, kuko naje kwifatikanya namwe mu kurwanya umwanzi kandi mu kuribata ibikorwa bye bibi kandi bibisha, kandi nkaba naje kurushaho kubategura kugira ngo koko mubereho kwakira imbaraga nshya tubategurira kandi tubazanira uko bwije n’uko bukeye; mbasesekajeho rero ububasha bwanjye ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo, turi kumwe mu nteguro idasanzwe yo kururutsa ububasha mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kuri uyu munsi mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje; nimugire ibihe byiza turataramanye ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, mbatwaye ku mutima wanjye nk’abana nirerera kandi nk’abo mbereye umubyeyi ibihe byose, kugira ngo nkomeze kubakingira kandi nkomeze kubegerezayo imyambi ya Nyakibi aho iva ikagera; nimukomere rero kandi murusheho gukataza turi kumwe ndabarinze ndabashyigikiye muri byose.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI MBIFURIJE KUGUBWA NEZA MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA, KUKO TURI KUMWE KANDI TUKABA DUTARAMANYE MURI UBU BURYO; AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE ZA DATA DUKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *