UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 16 KANAMA 2024

Mbifurije igitondo cyiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko mbambitse imbaraga zanjye kandi nkaba nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye ndi Mutagatifu Yozefu, nifatikanyije namwe kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu bikorwa by’urugamba, kuko mbarangaje imbere kandi nkaba mbashyigikiye, nkaba mbakomereje intambwe muri byose; ngaho rero nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nanjye turi kumwe mu buryo bw’uburinzi bukomeye kandi turi kumwe mu buryo bwo kubashyigikira kandi mu buryo bwo kubakomeza mu njyana ikomeye y’urugamba, kuri uyu munsi rero naje kwifatikanya namwe mu bikorwa bigiye bitandukanye kandi kuri uyu munsi naje kwifatikanya namwe mu gukomeza kurwanya umwanzi n’imitego ye aho iva ikagera, kuko dukomeje guca agasuzuguriro ke mu buryo bukomeye kandi tukaba dukomeje guhinda kandi tukaba dukomeje guhigika ikibi cye mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje; twaje kwifatikanya namwe kandi twaje kugendana mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye kuri uyu munsi, kuko Ijuru ryose twururutse bityo abatagatifu ndetse n’abamalayika bakaba baganje muri mwe kandi bakaba baganje mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi.

Ntabwo muri mwenyine rero ku rugamba, turahari nk’abarwanyi kandi turahari mu mutsindo ukomeye wa DATA kugira ngo dukomeze gutsindira muri mwe, bityo rero ububasha bwacu nibukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu kandi imbaraga zacu zikomeze kubasenderera aho muri hose, bityo murwane urugamba kandi murwanye umwanzi mwivuye inyuma, nanjye mbasendereje imbaraga zanjye kandi mbasendereje urukundo rwanjye, kugira ngo iteka ryose ruhore rwigaragariza muri mwe kandi ruhore rwisanzurira muri mwe, mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bikomeye dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye rero mbahaye imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye, kugira ngo iteka ryose ruhore rwigaragariza muri mwe mu kubatera imbaraga kandi mu kubatera ishyaka ndetse n’ubutwari, bwo gukomeza kurwanirira Ingoma ya DATA mwivuye inyuma; ndabashyigikiye rero Biremwa by’Uhoraho Imana  kandi Ntore za DATA dutaramanye, ngaho nimukomere ku rugamba kandi murusheho gukataza kuko naje kwifatikanya namwe kandi nkaba naje kurwanana namwe urugamba, mu kurushaho kurengera ubuzima bw’Ikiremwa Muntu umwanzi yari yarigaruriye kandi benshi yari yarisasiye, tukaba twaje kumuvuguruza kandi tukaba twaje gutesha agaciro ububasha bwe mu buryo bukomeye, kugira ngo koko turusheho kwigarurira izo roho zitabarika z’abari mu Isi.

Dukomeje kurwanirira buri wese kandi dukomeje kurwanirira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko nta n’umwe twirengagiza kandi akaba ari nta n’umwe dusubiza inyuma, ni yo mpamvu rero iteka ryose tuza gutabarana ingoga kandi tukaza kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi, tukaza kwigaragariza abatuzi ndetse n’abatatuzi, mu rugamba rwacu rwa buri munsi dukomeje gukorana n’Ikiremwa Muntu, mu kugitsindira kandi mu kugitabara mu buryo bukomeye, dukomeje rero gusesekaza imbaraga z’ububasha bwacu kandi dukomeje gusesekaza imbaraga z’urukundo rwacu mu batuye iyi Si kugira ngo buri wese akomeze kwambara kandi akomeze kubererwa mu biganza bya DATA, kuko hari imbaraga zidasanzwe dukomeje gusendereza buri Kiremwa cyose kandi dukomeje gusendereza Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo koko babashe kuba mu gakiza k’Uhoraho Imana kandi babashe kugendera mu njyana y’icyo abifuzaho; ni yo mpamvu rero dukomeje kurengera buri wese kandi dukomeje gushyigikira buri wese mu mbaraga zidasanzwe, dukomeje gusendereza Isi ndetse n’abayituye kandi mu bubasha budasanzwe dukomeje kugaragariza hirya no hino ku Isi mu gukomeza gucubya kandi mu gukomeza gutesha agaciro ibikorwa bya Nyakibi aho biva bikagera.

Mbambitse imbaraga rero kandi mbasendereje urukundo rwanjye kuri uyu munsi udasanzwe wo kuvuya ndetse no kuvugurura ikibi muri Mwene Muntu, kuko twaje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu kandi tukaba twaje kugaragaza ububasha bwacu mu buryo butangaje mu guhindura ubuzima bwa Mwene Muntu, namwe rero nimukomere kandi mukomeze kuba ku rugamba neza uko bikwiriye, kuko nanjye naje kubashyigikira kandi nkaba naje kubakomeza mu bikorwa by’urugamba, kugira ngo kuri uyu munsi udasanzwe dutsindane ibikorwa by’umwanzi kandi duhashye ibikorwa bye mu buryo bukomeye.

Ngaho nimube maso murusheho gushikama, murusheho guhagarara neza ku rugamba nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubabera umurinzi kandi nkomeze kubarengera muri byose, ndabashyigikiye rero kandi mbafashe ikiganza ubutazabatererana kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwa DATA nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubambika imbaraga mu buryo budasanzwe.

NIMUGIRE AMAHORO, MBIFURIJE IGITONDO GIHIRE, IGITONDO CY’UMUGISHA KURI BURI WESE, NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *