UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 13 UGUSHYINGO 2023

Mbahaye umugisha bana banjye kandi mbahaye kugubwa neza, ndabaramukije mu rukundo rw’ Imana kugira ngo mbasesekazeho urumuri kandi mbuzuzeho ibyishimo mu rugendo rwanyu , kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rw’ Imana, kugira ngo mbarengere kandi mbatabare, kugira ngo mukomeze mube mu burengezi bw’ Imana isumba byose; nanjye rero nkomezje kugendana namwe, kugira ngo mbakingire kandi mbasesekazeho umugisha w’ Ijuru mu buryo bw’ Ijuru, kuko nkomeje kubabashisha no kubashoboza muri byose, kugira ngo mukomeze mugire umugambi mwiza kandi mukomeze mugire urugendo rwiza, ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’ indashyikirwa mu gukomeza kwambura umwanzi ijambo nta shiti kandi nta kibahungabanyije, kuko nkomeje kubatera ingabo mu bitugu no kubakindikizaho urukundo rw’ Imana, kubasendereza kugira ngo mukomeze kwizera no kwizihira Uhoraho mu bikorwa byanyu  no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Mbahaye amahoro rero kandi mbahaye umugisha, mbahaye gukomera no gukomeza urugendo kandi mbahaye kugubwa neza mu rukundo rw’ Imana, nimukomere kandi mukomeze gukomezanya no gushyigikirana muri byose, kuko nanjye nkomeje kugendana namwe, kugira ngo mbuzuze urukundo, bityo mukomeze kwizihira Uhoraho kandi mukomeze kwizihirwa n’ Uhoraho wabasanze kandi akaba akomeje kubasanganira, kugira ngo ubuntu bwe bubagaragariremo kandi ibikorwa bye bikomeze kubasakaramo muri byose.

Mbahaye rero umugisha bana banjye kuri uyu munsi mwiza mutagatifu w’ Umubyeyi Bikira Mariya, kugira ngo ubabere mwiza kandi ubabere muhire, mukomeze kwishimana nawe kuri uyu munsi, mwizihirwe, muberwe kuko naje kubuzuza amahoro n’ urukundo muri uru rukari, mukomeza gutaramanamo n’ Uhoraho kandi agakomeza kubasakazamo ibyiza bye by’ agatangaza. Nibibabemo kandi bibaturemo iminsi yose, nanjye nzakomeza kubibafashamo kugira ngo mbasendereze urumuri kandi mbuzuze ubuntu bw’ Imana isumba byose.

Nimwakire guhirwa kandi mwakire kuberwa n’ ibyiza by’ Ijuru, mukore iteka ryose mutikoresheje, muzirikana ko uwabahanze, kandi uwabaremye, uwabatoreye uyu mugambi kandi iki gikorwa, akomeje kubitaho akabarengera kandi akaba akomeje kubashyira mu bwishingizi bwe no mu buvugizi bwe bukomeye, buhambaye, kugira ngo imirimo yanyu ya buri munsi ya gitumwa ikomeze kuba myiza kandi mihire, kuko mukomeje kwambura umwanzi ijambo kandi hakaba hari benshi mukomeje kwambura umwanzi, yari yarajyanye bugwate kandi yari yarajyanye bunyago.

Abo bose rero tukaba dukomeje kubigarurira kugira ngo tubashyire mu burinzi bw’ Imana kandi tubashyire mu bubasha bw’ Imana isumba byose; niyo mpamvu rero naje kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo ibikorwa byanyu kuri uyu munsi bikomeze kuba ibikorwa by’ Indashyikirwa kandi mukomeze gukomezanya, gushyigikarana muri byose; nanjye nkomeje kubatoza icyiza no kubateza intambwe, kugira ngo urukundo  rw’ Imana rubuzure kandi rubasendere muri byose.

Mbahaye amahoro rero kandi mbahaye umugisha, mbahaye gukomera kandi mbahaye kugubwa neza, mbahaye gutaramana n’ Ijuru ryose uko bwije n’ uko bukeye, kandi uko biri n’ uko bikwiye, kugira ngo mukomeze kuba intaganzwa kandi mukomeze kugamburuza imigambi mibisha yose y’ umwanzi mukomeje.

Ndabakunda rero kandi ndabashyigikiye bana banjye, nimukomeze mukundane namwe, kandi mukundane koko nk’ abana b’ Ijuru, nk’ Intumwa z’ Ijuru kandi nk’ intore z’ Ijuru; mwizihirwe, muberwe kandi mutarake, nimwishime, mwishimire y’ uko muri Intore kandi mukaba muri Intumwa, mu rukundo rw’ Ijuru no mu  bubasha bw’ Ijuru, muganze kandi mutekane, mugire amahoro kandi mugire umugisha w’ Imana, ubuzure ubasendere kandi ubasesekareho muri byose, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye, nimukomeze murindwe kandi mukomeze mushyigikirwe, najye nzakomeza kubabera umurinzi mwiza kandi nkomeza kubabera umubyeyi, sinzigera mbatenguha muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, nzakomeza kubarinda kandi nkomeze kubashyigikira, ndi kumwe namwe kuri uyu munsi mu buryo buhanitse kandi mu buryo buhambaye, kuko muri  abadasanzwe, mukomeje gukora ibikorwa bidasanzwe mu Isi, kuko ibyo muri gukora muri iki gihe biri kugenda byigizayo imigambi mibisha yose y’ umwanzi, kandi tukaba turi kugenda dutsemba, dutsiratsiza ikibi cyose cy’ umwanzi, kugira ngo mu Isi humvikane ibikorwa by’ Uhoraho, kandi haganze urukundo rw’ Uhoraho.

Mbahaye rero gukomera no gukomeza urugendo, kandi mbahanye gukomeza kwifatikanya nanjye muri byose, mbahaye gutsinda kandi no kunesha, kandi mbahaye gusakazwamo ibyishimo by’ Ijuru, gutaratswa n’ ibyishimo by’ Ijuru, kunezezwa n’ uko muri intumwa kandi mukaba muri intore z’ Ijuru, mukaba mukomeje kugendana n’ urukundo rw’ Ijuru kandi mukaba mukomeje kugendera mu bubasha bw’ Ijuru ryose.

Nimukomeze rero muberwe kandi mwizihirwe, nimukomeze gusangira n’ Ijuru byose kandi mukomeze gusabana naryo, nanjye nzakomeza kubibafashamo kugira ngo mbabere umurinzi muri byose, kandi nkomeze kubatera ingabo mu bitugu, bityo mbahe kwishimira no kunezererwa iki gikorwa kandi uyu murimo muhamagarirwa. Hari benshi rero bakomeza gukerensa ibihe kandi bagakomeza gukerensa ibyacu, nyamara atariko byakagombye kandi atariko byagakwiye.

Abo ngabo rero, turaje kugira ngo tubagamburuze kandi ibyo bibwira byose tunyuranye nabyo, kuko tunyuranya n’ ibyo abantu bibwira kandi tugatanga umugisha mu mwanya w’ umuvumo; ababifuriza umuvumo kandi abo bose batabakunda kubera uru rugendo kandi ubutumwa Uhoraho Imana yabahamagayemo, tuje kubereka ko byose bishoboka ku bizera Uhoraho kandi ku bamwiringira.

Namwe rero nimukomeze mumwizere kandi mumwiringire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ni Mudatenguha kandi ni Mudasubizinyuma abamwizera kandi abamukurikira nta mutima w’ uburyarya bafite, bafite ukwizera, bamuhanze amaso, abo bose nawe akomeza kubashyigikira; niyo mpamvu rero bana banjye, nkomeza kubakomeza no kubashyigikira, bikantera umwete n’ igishyika byo kubasanga umunsi ku wundi, kugira ngo mbashyigikire muri ubu butumwa kandi muri uru rugendo, mbakomeze kandi mbarengere muri byose, imbaraga zanjye rero kandi ububasha bw’ Ijuru nkomeje kububururukirizamo kandi ububasha bw’ Ijuru ryose mbukindikije kuri buri wese kugira ngo akomere kandi akomeze urugendo, kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikire twivuye inyuma.

Nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mutware intwaro kirimbuzi, arizo z’ amasengesho, zirimbura umwanzi kandi zimuritagura umunsi ku wundi, bityo ibikorwa bye bibisha tukabyararika, bityo tugashyigikira ibikorwa by’ Imana muri mwebwe; niyo mpamvu mbahaye amahoro kandi nkaba mbahaye gukomera kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rw’ Imana, nkaba mbahaye gutsinda no kunesha, no gukomeza kwifatanya n’ Ijuru ryose, kugira ngo ikibi cyose tukivane mu nzira, bityo ibikorwa by’ Imana tubishyigikire kandi tubibahemo urukundo kandi dukomeze kubasakazamo  amahoro meza y’ Imana, kandi dukomeze kubashyira mu rumuri rw’ Imana; niyo mpamvu rero mbahaye umugisha kandi nkaba mbahaye gusakaza ibyiza by’ agatangaza mu Isi yose, kandi nkaba mbahaye iteka ryose guhora muri intumwa kandi muri intore z’ Ijuru mu buryo budasanzwe, kuko mwatowe mu buryo budasanzwe, kandi mukaba mwaratoranyijwe mu bandi kugira ngo musesekaze ibikorwa by’ Imana mu Isi kandi ubuntu bw’ Imana mubusendereze muri bose.

Nzakomeza kubiyegereza bana banjye, kandi nkomeze kubashyigikira nkomeje kugira ngo ubuntu bw’ Imana isumba byose bubahoremo kandi buhorane namwe, mukomeze kugendera mu kuri kw’ Imana, bityo ibikorwa by’ Imana bikomeze kubana namwe kandi urukundo rw’ Imana rukomeze kubiyambika buri munsi; naje rero kubashyigikira kandi naje kubakomeza kuri uyu munsi, kugira ngo nkomeze mbateze intambwe kandi nkomeze mbatoze icyiza, mburize mu ntera, mbashyigikire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nkomeje guhishura ibyihishe, kugira ngo nkomeze mvumbure ibibi byose umwanzi yari yaragiye ahisha byose, nkaba nkomeje kubishyira ku mugaragaro kandi ku ka rubanda, kugira ngo buri wese abashe kumenya uko yarinda ikibi kandi abashe kumenya uko atandukana nacyo, kandi nkomeje kubyifatikanyamo namwe bana banjye, mukomeze gutsemba no kurindimura ikibi cyose, bityo ibikorwa by’ Imana mu Isi bikomeze gusakazwa muri bose kandi bigaragarire bose, kuko hari benshi bifuza kugendera mu nzira y’ ukuri kandi bacyifuza kugendera mu nzira y’ ubutungane ntibabishobore kubera ko Sekibi akunda iteka ryose kubayobya kandi akabapfukirana. Ibyo rero ntitukibishaka kandi ntabwo umwanzi tukimurekeye ubwigenge kuko tuje gutsemba, kurindimura, gukura ikibi cyose mu nzira kugira ngo inabi tuyiganjishe ineza, kandi urukundo rusakare muri bose tubinyujije muri mwebwe twatoye kugira ngo tubagire fondasiyo ikomeye, tubagire umusingi nyawo tugomba kubakiraho ibikorwa byacu mu Isi, bityo mugakomeza gukomezanya no gushyigikarana umunsi ku wundi, ikiruta ikindi, urukundo rukabaranga muri byose. Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo, nifatikanije namwe kuri uyu munsi kandi muri ibi bihe byose, iminsi yose nzakomeza kugendana namwe no kubana namwe kugira ngo mbasendereze urukundo rw’ Imana kandi mbuzuze ubuntu bw’Imana buganze muri mwebwe, kandi buture muri mwebwe iminsi yose. Ndi umurinzi wanyu rero kandi ncunga umutekano w’ ubuzima bwanyu, nkakomeza kubakingira, nkakomeza kubatoza gitwari kandi nkakomeza kubururukirizamo ingabire, umugisha ndetse n’ububasha, nkabaneshereza muri byose kuko ndi udatsindwa, nkakomeza kurwanya imigambi mibisha yose y’ umwanzi kandi ikibi cyose cyashaka kubavogera nkakigizayo, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rw’ Imana.

Nimwakire kubaho kandi mukomeze kuba mu butabazi bw’ Ijuru no mu burengezi bw’ Ijuru iteka ryose n’ ibihe byose, nanjye nzakomeza kubana namwe no kugendana namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire. Bana banjye nkunda, bana banjye nshyigikiye, bana banjye, nzakomeza gukomeza mu ntambwe z’ ibirenge banyu, ndagira nti: Nimugire ibihe byiza, nimugire umunsi mwiza, nimwakire amahoro y’ Imana, kandi mwakire umugisha w’ Imana, ubakomeze kandi ubashyigikire, nanjye ndakomeza kubana namwe kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe kandi mu buryo bw’ agatangaza, kuko mu rugamba rw’ uyu munsi turakomeza gutsemba kandi tugakomeza kurimbura umwanzi twifatikanyije.

Bana banjye, ngaho nimwakire imbaraga kuri buri wese zibafasha gukomeza kuba intwari kandi zibafasha gukomeza kuba abasirikari ku rugamba, kugira ngo twifatikanye mu gukomeza kwimura ikibi tucyigizayo kugira ngo ahari ikibi tuhimike icyiza, bityo urukundo rw’ Imana rugaragarire mu Isi yose kandi rugaragarire muri bose kuko aricyo dushaka, muri iki gihe kuko twaje kwambura umwanzi ijambo kugira ngo ibikorwa by’ Imana bisakazwe muri bose kandi biganze mu Isi yose.

Nimugire amahoro kandi mugire umunsi mwiza bana banjye nkomeje kandi nkomeje gushyigikira, mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije umunsi mwiza wo gukomera no kugubwa neza, kandi mukomeze gukomezanya no gushyigikirana muri byose, turi kumwe ndabakunda bana banjye. 

Amahoro, amahoro, ibihe byiza, umunsi mwiza, kugubwa neza, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, ndi Mutagatifu Yozefu Umurinzi wanyu w’ ibihe byose, kuko nkomeje kubatsindira no kubaneshereza, nimukomeze mubeho mu rukundo rw’ Imana, nanjye nzakomeza mbuzuze ubuntu bw’ Imana kandi mbubasendereze uko biri n’ uko bikwiye.

Amahoro, amahoro, turi kumwe ndabakunda cyane, ntore z’ Imana, bana banjye nkunda, abatoni b’ Imana kandi Abahire b’ Imana; nimugubwe neza muri uru rukari, kandi mushyire umutima hamwe kuko nkomeje kuko nkomeje kwifatikanya namwe, kugira ngo nkomeze mbasendereze ibyiza by’ agatangaza mugabirwa n’Ijuru uko bwije n’ uko bukeye, kugira ngo nkomeze mbashyire mu rukundo rw’ Imana, bityo namwe mujye mwumva muguwe neza iteka ryose kuko mushyigikiwe n’ Uhoraho, kandi akaba akomeje kubabera umurengezi mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Amahoro, amahoro, ibihe byiza ndabakunda bana banjye, ndabashyigikiye kandi nzakomeza kubashyigikira no kubarengera muri uru rugendo, muri iki gikorwa, ndi Mutagatifu Yozefu, uhorana namwe igihe cyose; amahoro, amahoro, ibihe byiza ndabakunda, ndabashyigikiye ntore z’ Imana, bana banjye nkunda cyane.

AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA MUTAGATIFU KURI BURI WESE W’ UMUBYEYI BIKIRA MARIYA, NUBABERE MUHIRE KURI BURI WESE, IBYISHIMO BIBASABE MU MUTIMA, TURI KUMWE, AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA, UMUNSI MWIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *