UBUTUMWA BWA MUATAGATIFU YOZEFU, TARIKI 18 UKWAKIRA 2023

Ndabashyigikiye ntore z’Uhoraho Imana kandi ndabakomeje mu bubasha bwa DATA budahangarwa kuko ndi kumwe namwe kandi nkomeje kubakomeresha imbaraga zikomeye kugira ngo nkomeze kugendana namwe kandi ndusheho gukorana imirimo ikomeye namwe kuko mbabereye umurinzi muri byose kandi nkaba nshyigikiye intambwe ya buri wese kugira ngo muri uyu munsi kandi mu bikorwa byawo dukomeze kugendana bityo ububasha bw’ikibatsi gitagatifu bukomeze kubakomeza kandi burusheho gutagatifuza roho zanyu kugira ngo mugendere mu rumuri rwacu kandi mugendere mu byishimo byacu bidahwema kubigaragariza kandi bidahwema kubashyigikira, ndabakomeje rero mu rukundo rwa DATA kandi ndabashyigikiye mu bubasha bwe butavogerwa kugira ngo nkomeze buri wese kandi nshyigikire buri wese kuko muri umuryango Uhoraho Imana yishyiriyeho udashobora kunyeganyezwa kandi udashobora guhungabanywa n’umwanzi, nimukomere kuko tubakomeresheje ububasha bwacu butavogerwa kandi tubakomeresheje imbaraga zacu zidahangarwa kugira ngo dukorane namwe imirimo ikomeye kuko mwateguriwe ibikorwa bikomeye kandi mugategurirwa gutangaza amahoro kandi gutangaza ubutabera mu Isi yose kugira ngo benshi bakurwe ku ngoyi y’akarengane kandi benshi babashe kumenya uruhanga rw’Uhoraho Imana.

Ikiremwa muntu cyataye urukundo rw’Imana kandi Mwene Muntu yibagirwa isura yamuhanze kandi yibagirwa amaboko yamubumbabumbye niyo mpamvu turi kumwe namwe kugira ngo mukomeze guhesha Uhoraho Imana ikuzo kandi mukomeze kumwubaha nk’umuremyi wanyu kandi mukomeze kumutonaho uko bikwiriye kuko DATA akomeje gutangaza ibye kandi akomeje kugaragaza urukundo rwe mu biremwa kugira ngo Mwene Muntu yisanzurire muri we kandi amenye ububasha bwe budahangarwa nanjye ndahari muri mwe kandi ndabakomeje iminsi yose kugira ngo tugendane kuko ntajya mbatererana kandi nzi urugendo mugenda kandi nkaba nzi ibibahanda ndetse n’ibibajomba mu mayira yanyu bityo nkaberaho kubahandura kuko Isi nayibayemo nkayituramo bityo nkarwana urugamba inkundura kandi nkayoborwa n’ijambo ry’Uhoraho Imana ndetse n’ugushaka kwe namwe rero turabashyigikiye ku bw’ibikorwa byacu mu bamalayika ndetse natwe abatagatifu bibayoboye kandi bibarangaje imbere kugira ngo tugerane mu bikorwa by’umutsindo kandi tugerane mu mbaraga za DATA zigomba kugaragara mu Isi kandi zigomba kubashyigikira, nkomeje rero kubambika kandi nkomeje kubakomeza kuko mbahumurije mu magambo yanjye akomeye kandi mbahaye imbaraga n’ubutwari kugira ngo muharinire ubudahemuka igihe cyose kandi muharanire kuba intore zizihiye Uhoraho Imana umuremyi wa byose kuko ntacyo muzaburira mu biganza bya DATA kandi ntacyo muzatuburana kuko turi kumwe namwe kugira ngo dukomeze gusukura Isi yose kandi dukomeze guhinda ikibi cyose cy’umwanzi ndetse no kugamburuza imigambi ye yose.

Nimugubwe neza kuko turi kumwe mu rukundo kandi mukomere kuko tubakomeje mu byishimo n’amahoro kugira ngo tugendane muri byose kandi dukorane imirimo ikomeye bityo ikuzo rya DATA rikomeze kugaragara kandi ububasha bwe budahangarwa bukomeze kugaragarira Isi yose kandi kubomeze kumvikana kuko hari byinshi dukomeje gukorana namwe kandi ari igihe cyo kugira ngo tugaragaze ishusho nyakuri y’ibikorwa by’Uhoraho Imana kandi tugaragaze n’ibikorwa by’umwanzi uko bigomba kugaragara kandi uko bigomba gusozwa mu Isi kandi gusozwa ku bemera, nimuhumure rero ntore z’Umusumbabyose kandi biremwa bya DATA nkomeje kandi nshyigikiye kuko ndi kumwe namwe kugira ngo dukomeze gusukura kandi mukomere ku rugamba kuko mbashyigikiye kandi tubayoboye mu bubasha bwacu budahangarwa kandi mu bikorwa byacu bitavogerwa kuko twaberetse byose kandi tukabahishurira byose kugira ngo mu be intore z’ukuri kandi mube intore zihamye zikomera mu gihe cy’urugamba kandi zihamya ukwemera kwazo kuko ari igihe Isi igomba kubona ubuhamya bukomeye kandi Isi igomba kubona ibifatika kugira ngo igarukire Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.

Ni igihe cyo kugira ngo rero ingabo z’umwanzi zitsindwe kandi ni igihe cyo kugira ngo abakomeje kunangira umutima wo gukora ikibi kandi gukomeza gukataza mu kibi kugira ngo tubagaragarize imbaraga zacu zikomeye kandi tubagaragarize ububasha bwacu budatsindwa, nimukomere kuko mbakomeje kandi mutekane kuko mbatekanishije mu bubasha bwanjye butavogerwa kuko ndi umurwanyi ku rugamba kandi niteguye kurwanira buri wese kandi niteguye kubashyigikira mu mbaraga zikomeye kugira ngo ugushaka kwa DATA gukomeze gukorwa mu Isi yose kandi ibikorwa by’Umusumbabyose bikomeze kumvikana mu ntore DATA yashyizeho kandi yaduhaye ngo tuyobore kandi dukomereze intambwe, ndabakomeje rero mu byishimo bya kimalayika kandi ndabashyigikiye mu bubasha bwanjye butavogerwa kuko ndi kumwe namwe kandi dukomeje gutazanura imitima myinshi kugira ngo imenye urumuri rw’Imana kandi imenye urukundo rw’Imana mu buryo bwuzuye kandi mu buryo butajenjetse kuko ari igihe cyo kugira ngo abatorewe kugera ku bikorwa by’umutsindo bahabwe imbaraga zikomeye kandi bazamure koko ibendera baharaniye kandi baruhiye.

Tuje rero kugaragaza ububasha bwacu ahakomeye kandi tuje gutabara ahakomeye kugira ngo imirimo yacu yigaragaze kandi ibikorwa byacu bihungabanye byinshi ku Isi kandi bivugurure benshi mu Isi kandi bihungabanye benshi mu Isi kuko imirimo yacu igomba kugaragara kandi ububasha bwacu budahangarwa bugomba kumvikana mu isi mu buryo bukomeye kandi mu buryo bufatika, nimugubwe neza rero kuko ndi kumwe namwe kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanye kuko mbatuje mu mutima wanjye udahemuka kugira ngo iteka muhore mu byishimo byanjye kandi iteka muhore muri intwari ku rugamba kuko nifuza ko mukomera ku rugamba kandi nifuza ko buri wese agendera mu burinzi bwacu kandi akagendera mu gitinyiro cyacu, nimuhumure ntore za DATA kandi bana banjye nshyigikiye kuko mbabereye umurinzi kandi mbakomeje mu byishimo n’amahoro kugira ngo tugendane muri byose kandi dukorane imirimo ikomeye maze ibikorwa byacu bidahangarwa kandi ibikorwa byacu bitavogerwa bikomeze kumvikana mu Isi yose kandi bikomeze kwigaragariza buri kiremwa cyose.

Amahoro kuri buri wese ibihe byiza kugubwa neza ndabakunda kandi ndabakomeje mu byishimo bya DATA kuko turi kumwe kugira ngo tugendane muri byose kandi tugamburuze imigambi yose y’umwanzi kandi duhigike ibikorwa bye byose, amahoro kuri buri wese ibihe byiza kugubwa neza, nimukomere ndi mu ruhande rwanyu kandi ndabakomeje kuko mbashyigikiye mu bubasha bwa DATA kugira ngo tugendane kandi mukomeze kubaho mu bubasha bwacu butavogerwa.

AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE NDI MUTAGATIFU YOZEFU AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *