UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 21 UKWAKIRA 2024

Amahoro y’Imana nasakare kandi nasendere mu mitima yanyu, kuko nyabifurije igitondo nk’iki ngiki ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane; ndabaramukije Biremwa by’Uhoraho Imana kandi ndabahobereye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nimugire umunsi mwiza kandi igitondo gihire kuri buri wese, ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje mu bikorwa by’urugamba, mbambitse imbaraga zitavogerwa kandi mbahaye ububasha bukomeye bwo gutsinda ikibi ndetse no kugitsiratsiza muri Mwene Muntu, kuko turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kandi tukaba turi kumwe mu rukundo rudasanzwe nkomeje kubasendereza kandi nkomeje kubavomerera uko bwije n’uko bukeye; erega ndaganje ndi muri mwe kandi nkomeje kubasabanisha n’ibyiza by’Ijuru, kuko ntahuga cyangwa se ngo njye kure yanyu ahubwo mporana namwe mu buryo butavogerwa kandi mporana namwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, kuko nyoboye intambwe z’ibirenge byanyu kandi nkaba mbashyigikiye mu nzira nziza igana Imana; nkomeje rero kubakomeza kandi nkomeje kubashyigikira mu ntambwe yanyu ya buri munsi, nimukomeze kujya mbere murakunzwe kandi murashyigikiwe.

Ijuru ryose rero turahari turaganje kuko turi rwagati yanyu mu buryo bukomeye kugira ngo dukomeze kubatiza icyiza kandi dukomeze kubiyigishiriza, dukomeze kubereka inzira ikwiriye kandi itunganye, bityo abari maso kandi abakereye kwakira icyiza tubagenera kandi abakereye kwakira ibyiza tubagabira uko bwije n’uko bukeye bakomeze guhabwa ingororano z’ibyiza dukomeje gutegurira buri wese; nkomeje rero kubafungura amaso kandi nkomeje kubasendereza byinshi byiza kuri uyu munsi, kugira ngo bibashyigikire kandi bibakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nkomeje rero kugendana namwe kandi nkomeje injyana y’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko ntifuza ko mwasubira inyuma kandi nkaba ntifuza gucika intege kwanyu, ahubwo nifuza ko buri wese muri mwe yatera intambwe agana imbere kandi nifuza ko buri wese muri mwe yakataza mu nzira igana DATA, kuko hari byinshi bikomeje kudindiza Mwene Muntu mu rugendo rwe rwa buri munsi, ariko kandi ndahari nimuhumure mwe kuko mpari kugira ngo nkomeze kubambutsa inyanja ndetse n’ibigeragezo muhuriramo nabyo muri iyi Si, ndahari nk’ubashyigikiye mu rugendo kandi ndahari nk’ubayoboye, ubarangaje imbere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, bityo rero nkaba nkomeje kubatsindira ibibatsinda kandi nkaba nkomeje kubarwanyiriza ibibarwanya, mu buzima bwanyu ndahari kugira ngo nkomeze kubaronsa byose kandi nkomeze kubaronsa ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru.

Nkomeje buri wese mu rugendo rwe rwa buri munsi kandi nkomeje abatuye iyi Si mu buryo bw’agatangaza kuko nkomeje kwiyegereza bose kandi nkaba nkomeje kwiyegereza byose mu rukundo rwanjye rutavogerwa, bityo urukundo nagaragarije Umwana Yezu namwe nkaba nkomeje kurubaronsa muri iki gihe, kandi imbaraga zidasanzwe nakomeje gusendereza Isi ndetse n’abayituye mu bwiyumanganye ndetse no mu bwicishe bugufi, nkaba nkomeje kuzisendereza Isi mu rukundo rwanjye rukomeye kandi mu mbaraga zanjye zitavogerwa, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kibashe guhabwa urukundo, kandi kibashe guhabwa imbaraga ndetse n’ubushobozi bushoboza byose kandi bugitsindira byose.

Nkomeje rero gutanga kandi nkomeje kugaba buri kimwe cyose mu bari hirya no hino ku Isi, kuko naje nk’umuvomerezi w’Isi kandi nkaba naraje nk’umuvomerezi w’Ikiremwa Muntu, namwe rero nkaba nkomeje kubavomerera urukundo imbaraga ndetse n’ubutwari, kugira ngo bihore bibasesekaraho kandi bihore bibasendereye; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, nimukomere ku rugamba turi kumwe, mbifurije umunsi mwiza gukomera ndetse no gukataza mu bikorwa by’Uhoraho Imana, nanjye nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubakomeza, nimukomere Ntore za DATA kandi bana banjye nshyigikiye kandi nkomeje muri uru rugendo, turi kumwe mu buryo budasanzwe kandi turi kumwe mu buryo butavogerwa kugira ngo nkomeze gushyigikira buri wese muri mwe.

IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAKOMEJE IGITONDO NK’IKI NGIKI, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *