UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 10 NYAKANGA 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana kandi Biremwa dukunda bya DATA, mbambitse imbaraga kandi ndabakomeje ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, mbahaye gukomera kandi mbahaye gutsinda muri buri kimwe cyose cyane cyane kuri uyu munsi naje kugendana namwe kandi naje kubakomeza mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera kugira ngo imirimo yanyu ndusheho kuyikomeza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi ndusheho kuyikomeresha benshi mu Isi; ntaramanye namwe rero ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane kandi uhora ubifuriza ibyiza by’agatangaza bihoraho kugira ngo bihore bivuburirwa mu mibiri yanyu kandi bihore bivuburirwa kuri roho zanyu iteka ndetse n’iteka, bityo amahoro y’igisagirane ya DATA ahore yigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimwakire gukomera kandi nimwakire gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga ubutwari ndetse no gukomera muri buri kimwe cyose, kandi ngahora iteka nza kugendana namwe mu mirimo yanyu ya buri munsi kandi mu bikorwa byanyu bidatsindwa kandi bidatsimburwa bya buri munsi nkaza kubaha imbaraga ubutwari ndetse no gukomera kugira ngo bibafashe gukomeza urugendo kuri buri umwe umwe, ntawe usubiye inyuma kandi ntawe ugamburujwe n’umwanzi mu buryo bwo kumutesha inshingano yagiranye n’Uhoraho Imana; bana banjye nimukomere mu rugendo kandi nimukomeze urugendo, kuko turi kumwe kandi nkaba mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubabera umusare ubambutsa muri byose, n’ubwo kenshi na kenshi muhura n’ibibagora kandi mugahura n’ibibaca intege, mugahura n’ibibananiza mu rugendo ariko ndahari nk’umubyeyi ubakunda kugira ngo mbahumurize kandi ndusheho kubahumura mu kubaha amaso mashya kugira ngo muri buri kimwe cyose mubashe kumenya kandi mubashe gusobanukirwa, mubashe gukenga ikibi cy’umwanzi kugira ngo murusheho kugihungira kure.

Ngaho rero nimwakire ubwo bubasha butsinda byose kandi nimwakire izo mbaraga ziganza iza Nyakibi zose aho ziva zikagera, bityo nimutegurwe cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kubategurira kwakira koko imbaraga zidasanzwe dukomeje kugabira abana b’Imana bose aho bava bakagera, kandi nkaba naje kubategurira kwakira ibyiza by’agatangaza bidukomokaho uko bwije n’uko bukeye; ndabashyigikiye kandi nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zihore iteka zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko nganje mu bikorwa bidasanzwe, kandi nkaba nganje mu bikorwa bidatsindwa cyane cyane kuri uyu munsi nkaba naje kubigaragariza rwagati yanyu kandi nkaba naje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko iteka ryose nkorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza, kandi ngakorana namwe byinshi bikomeye cyane cyane mu batuye iyi Si ndetse no mu Isi hose muri rusange tukaba dukomeje kuhasakaza imbaraga ndetse n’ububasha bidukomokaho.

Nimwakire rero gukomera kandi nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zikomeze kubatera ubutwari kandi zikomeze kubavugurura, zikomeze kubashyigikira mu mirimo yanyu ya buri munsi kuko mwayitorewemo na DATA kandi mugashyigikirwa na we mu buryo bukomeye, na n’ubu rero nk’uko yabatoye kandi nk’uko yabashinze uyu murimo akaba akomeje kubarinda, kandi akaba akomeje kubacungira umutekano mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho; nimwishime munezerwe kuko mufite ubarwanirira kandi mukaba mufite ubabereye ku rugamba igihe cyose, kuko twaje kwifatikanya namwe kandi tukaba twaraje kugendana namwe muri buri kimwe cyose, kugira ngo tubahe gutsinda kandi tubahe gukomera muri buri kimwe cyose, bityo aho umwanzi yaza ashaka urwaho ndetse n’aho yakwinjirira aho hose akomeze kumwaramwazwa, kubera ububasha bwacu buhora iteka bubarinze kandi buhora bubabereye ingabo ibakingira; ntabwo rero tujya tujya kure yanyu kandi ntitubasiga intage mu rugendo, duhorana namwe kandi tukagendana namwe muri byinshi kandi muri byose kugira ngo turusheho kubarinda, kandi turusheho kubacungira umutekano mu buryo bukomeye.

Ndahari rero nk’umurinzi wanyu kandi ndahari nk’umubyeyi wanyu ubitaho igihe cyose kandi ngahora iteka mbamenyera icy’ingenzi kugira ngo nkibaronse mu rukundo rwanjye, kuko mbakunda kandi ngahora iteka mbahuriza hamwe mu mutima wanjye, kugira ngo muhahererwe byinshi byiza kandi muhahererwe imbaraga zikomeye zibafasha gukomeza kwiyubaka kandi zibafasha gukomeza urugendo nta kibashubije inyuma; ngaho nimukomeze kujya mbere mu rukundo rw’Uhoraho Imana, murakunzwe kandi murashyigikiwe, kuko kuri uyu munsi koko twaje kubigaragariza kandi tukaba twaje kugendana namwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye dukomeje gukorana namwe; nimukomere kandi nimukomeze urugendo turi kumwe ndabakunda ndabashyigikiye Ntore z’Imana kandi Biremwa bya DATA dutaramanye, mbifurije gukomera ndetse no gukataza, mbifurije kuganza mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi mbifurije gukomeza gutetera mu gituza cyanjye n’icya DATA, kuko dukomeje kubegurira byose mu rukundo rwacu ruhoraho kandi tukaba dukomeje kubasakazaho amahoro yacu y’igisagirane, kugira ngo ature kandi ategeke mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA MBIFURIJE KUGUBWA NEZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA MURI BURI KIMWE CYOSE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI MBIFURIJE GUKOMERA TURI KUMWE CYANE CYANE KURI UYU MUNSI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *