UBUTUMWA BWA MT YOZEFU, TARIKI 24 UGUSHYINGO 2023

Mbifurije ibihe byiza ntore z’ Imana, bana banjye nshyigikiye, nkomeje muri iki gikorwa, muri uru rugendo, mu buryo bw’ agatangaza, kuko naje kwisabanisha namwe kugira ngo nkomeze mbasendereze umugisha w’ Uhoraho; ndi kumwe namwe bana banjye, ntore z’ Uhoraho, ndi Mutagatifu Yozefu udahwema kubasendereza ibyiza by’ agatangaza, nkabazanira urumuri rw’ Uhoraho, kugira ngo rukomeze kubamurikira mu ntambwe z’ ibirenge byanyu.

Nimukomeze mubeho mu rumuri kandi mukomeze muganze, mutere imbere mu rukundo rw’ Imana, kuko mbasendereje ububasha kandi nkaba mbasesekajeho ubuntu bw’ Imana, kugira ngo buhorane namwe kandi buhore muri mwebwe iminsi yose; nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubatoza icyiza, nkomeje kubateza intambwe, kugira ngo urumuri rw’ Uhoraho, ubuntu bw’ Uhoraho bukomeze bube muri mwebwe iminsi yose kandi mu buryo bw’ agatangaza, kuko nkomeje kubacyenura kuri buri kimwe cyose kandi nkaba nshaka kubuzuza amahoro, ihirwe, ibyishimo, kandi kubasendereza ububasha bw’ Uhoraho, kugira ngo mbatoneshe kandi mbateteshe bikwiye iminsi yose, mukomeze guharanira igihesha DATA Uhoraho Imana ikuzo.

Iki rero ni igihe cyo kugira ngo tugaragaze ubutabera bw’ Imana, ububasha bw’ Imana, tugaragaze ibikorwa by’ Imana, kuko turi kugenda twambura Sekibi ijambo, kandi tukagenda tumukoma mu nkokora mu bikorwa bye bibisha, tukaba turi kugenda dusakaza urumuri rw’ Uhoraho n’ ububasha bw’ Uhoraho muri bose na hose; ibi ni ibihe bo kugira ngo dukomeze tugaragaze ububasha bw’ Imana; ni ibihe byo kugira ngo dukomeze tugaragaze ukuri kw’ Imana idasumbwa, Imana ihambaye, ibikorwa byayo bigahora bihebuje iminsi yose.

Mbagabiye rero imbaraga, umugisha n’ ububasha, kugira ngo mukomeze kuba mu rukundo rw’ Uhoraho kandi mukomeze mwambare igikundiro cy’ Uhoraho,uburinzi bw’ Imana isumba byose bukomeze bubagotagote, kuko namwe mukomeje kubera benshi abarinzi, mu kubarohora kandi mu kubera benshi maso, abasinziriye, abahumagurika, kugira ngo bakomeze kurambura amaso, barebe neza batareba icyezicyezi, musabira benshi kumva aho kugira ngo bajye bahora bumvirana.

Dukomezanyije namwe urugendo n’ icyo gikorwa mu buryo bw’ agarangaza, kuko turi gushaka gutsemba no gutsinda Sekibi n’ imigirire ye n’ imikorere ye yose, kugira ngo ububasha bw’ Imana isumba byose bugaragarire hose na bose; mbahaye umugisha w’ Uhoraho, mbasendereje ubuntu bw’ Uhoraho, mbinjije mu bubasha bw’ Imana nyirizina, kugira ngo abe ariho mukomeza kubonera amahoro, ibyishimo, ituze iminsi yose, kuko nta handi mwabona iruhuko, ihumure, atari muri Uhoraho.

Nimwakire kubaho, gukomera, kuganza, gusakaza urumuri rw’ Uhoraho, kuzura ibyishimo, kandi kugendera mu rukundo rw’ Imana, kugendana imbaraga z’ agatangaza, kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo Uhoraho Imana yigaragaze mu bikorwa bye no mu bubasha bwe butangaje, buhebuje cyane; mbahaye amahoro n’ umugisha kandi mbujuje urukundo rw’ Imana, nirukomeze rubuzure muri byose kuko nkomeje kubuzuza urumuri, kandi nkaba nkomeje kubuzuza ububasha, kugira ngo mbabere umurinzi, kugira ngo mbatazanurire amayira, mutambukane ishema n’ isheja mudatsindwa kandi mutarambarara, ahubwo igihe cyose mugahora mwiziritse kuri Uhoraho, kuko naje kubasabanisha n’ Ijuru ryose, kubateza intambwe no kubatoza icyiza, kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze mburize mu ntera, bityo nkomeze kubajyana mu rukundo no mu bubasha by’ Uhoraho, namwe mukomeze gukora igikorwa gikomeye, imirimo ihambaye, mu kwambura umwanzi ijambo, mu gushyigikira ibikorwa by’ Imana muri benshi mu Isi, mu gukomeza kugamburuza umwanzi, kuko twifatikanyije muri ibi bihe, kugira ngo Sekibi tumutsembe kandi tumutsiratsize, ububasha bw’ Imana isumba byose bugaragarire hose na bose.

Mbahaye umugisha, urumuri, ibyishimo kuri buri wese, mbahaye gusenderezwa kandi mbahaye guhora iteka ryose mugendera mu murongo nyawo w’ Imana kandi mukora icyo Uwiteka Imana abashakaho, abifuzaho amanywa na nijoro; Nanjye nzakomeza mbarinde, nanjye nzakomeza mbarengere, nzakomeza mbabe hafi, nzakomeza mbabashishe, kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo tugaragaze imbaraga n’ ububasha by’ Imana isumba byose mu buryo bw’ agatangaza, mu gusendereza benshi imbaraga, ububasha kandi mu gukomeza kuzuza benshi urukundo rw’ Imana isumba byose.

Mbahaye amahoro n’ umugisha, kandi mbasendereje ibyiza by’ agatangaza; nimukomeze mubeho mu buntu no mu rukundo by’ Uhoraho, mukomeze musenderezwe ibyiza by’ agatangaza, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbavuburire kandi mbagoborere imbaraga kuri buri wese, mbasendereze umugisha w’ Uhoraho; uyu munsi rero nabagendereye mu kubakomeza, kandi naje kubateza intambwe, kugira ngo muri iyi ntangiriro y’ iki cyumweru, iki cyumweru cyose tuzagendanemo kandi tuzakoranemo namwe imirimo ihanitse kandi ihambaye, kuko uko ibihe bihora bigenda bisimburana iteka, hari ibikorwa twubaka uko bwije n’ uko bucyeye, kandi  tukaba dukomeje kugenda dukora imirimo ihanitse kandi ihambaye, kandi tukaba dukomeje kugenda tubongerera imbaraga, umwete, ububasha n’ ubushobozi, kugira ngo buri wese muri mwebwe ajye arushaho gushobozwa kandi buri wese arusheho gushobora, imikorere y’ Imana muri mwebwe igaragarire bose kandi igaragarire Isi ndetse n’ abayituye, kuko dukomeje kugaragaza ububasha bw’ Imana buhanitse kandi buhambaye mu buryo bw’ agatangaza.

Nimukomeze mubeho mu bubasha kandi mukomeze mugendere mu rukundo rw’ Imana isumba byose, nanjye nzakomeza mbakomeze kandi nzakomeza mbashyigikire mu rukundo rw’ Imana, mu bubasha bw’ Imana isumba byose; ndabakunda kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye, nkomeje kubateza intambwe, nkomeje kubatoza icyiza, ndi Umurinzi wanyu kandi nkomeje kubatazanurira amayira, mu rugendo ntimuri mwenyine, turi kumwe Ntore z’ Imana bana banjye nkunda, nimukomeze mubeho kandi mugire amahoro, muhorane umugisha w’ Imana; muri uru rukari nkomeza kubasanganira amanywa na nijoro kugira ngo mbasendereze urumuri n’ ibyiza by’ agatangaza bikomoka kuri Uhoraho, kandi mbasendereze umugisha w’ Imana isumba byose. Mbahaye kugubwa neza iminsi yose kandi mbazamuye mu ntera, nimukomeze mwuruzwe intera kandi muhorane urukundo n’ urugwiro, ibyishimo bihore bibasabye, kuko ubuntu bw’ Imana bwabagendereye kugira ngo mubone byose mu Mana, ibidakangwa n’ abantu kandi ibitagabwa n’ abantu, ibitagirwa n’ abantu Uhoraho Imana arabifite, niwe ufite kubibagabira kandi kubibagoborera amanywa na nijoro kugira ngo murusheho kuganza no gutera imbere mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nkomeje kubashyigikira bana banjye, nkomeje kubashyigikira ntore z’ Imana, nifatikanyije namwe mu buryo bw’ agatangaza, ntimugacogore mu buzima bwanyu kandi ntimuzigere musubira inyuma, ahubwo igihe cyose nimuhore mutera intambwe, kugira ngo abasubira inyuma kandi ab’ indangazi bakurizeho kumenya gusobanukirwa n’ uko abagenzi bari muri uru rugendo bagenda bakataje badacyebaguza kandi batareba inyuma, babigireho byinshi byiza by’ agatangaza, ibikorwa byanyu bihore biboneye mu maso y’ Imana kandi bikomeze kuba ibikorwa by’ indashyikirwa; muri abatoranyijwe mu bandi kugira ngo mwamamaze Ingoma y’ Imana muri benshi kandi mugaragarweho ibikorwa bihanitse kandi bihambaye, mu bubasha buhanitse, buhambaye bw’ Uhoraho muri mwebwe, kuko Uhoraho Imana yabigennye kandi akaba yarabiteguye gutya, kugira ngo ibihe byose, iminsi yose, muhore murangamiye Uhoraho kandi muhore murangajwe imbere mu rukundo rw’ Imana, kuko nkomeje kubabera inkingi ibakingira, kandi nkaba nkomeje kubabera urumuri n’ urugero rwiza, mu mikorere yanyu nkaza kwifatikanya namwe, kugira ngo ndusheho kuganza kandi ndusheho gutekanisha buri wese; niyo mpamvu kuri uyu munsi nabagendereye mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo mbuzuze kandi mbasendereze impuhwe n’ urukundo by’ Uhoraho, kandi nkomeze kubaha gutera imbere, kuganza no gushyira umutima hamwe, kugira ngo ububasha bw’ Imana bukomeze bubuzure kandi bubasendere.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rw’ Imana, nimukomeze kubaho kandi mukomeze mugire umugisha, kuko turi kumwe kugira ngo dukomeze kwifatikanya mu buryo bw’ agatangaza.  Mbambitse imbaraga kandi mbahaye umugisha, mbahaye gukomera no gukomeza urugendo, nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo ubuntu n’ urukundo by’ Uhoraho bikomeze bibe muri mwebwe kandi bibuzure iminsi yose; niyo mpamvu kuri uyu munsi rero mbakinguriye, kugira ngo mwinjire mu buntu, mu mbaraga, kugira ngo dukomeze kwifatikanya mu bikorwa bihanitse kandi bihambaye mu kugaragaza imbaraga z’ Uhoraho kandi mu gusendereza benshi urumuri n’ umugisha, kuko nkomeje kubashyira mu buntu no mu burinzi bw’ Uhoraho kugira ngo mukomeze kubaho no kugwirizwa umugisha; muhorane Imana kandi muhorane umugisha w’ Uhoraho, ukomeze ubuzure kandi ubasendereho, ndabakunda ntore z’ Imana turi kumwe, ndabashyigikiye ibihe byose, ndi Mutagatifu Yozefu uhorana namwe nkagendana namwe amanywa na nijoro, kandi nkaba nkomeje kubasendereza urukundo rw’ Uhoraho.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE, NDABAKUNDA, MU RUGAMBA RWANYU RWA BURI MUNSI DUKOMEJE KWIFATIKANYA, KUGIRA NGO DUTSINDE KANDI TUNESHE; AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA NTORE Z’ IMANA TURI KUMWE, AMAHORO; UMUNSI MWIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *