UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 05 MUTARAMA 2024

Kandi mbashyigikire mbasendereshe urukundo rw’Uhoraho, nimugire kuramuka kandi mukomerere mu rukundo rw’Imana kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbasendereze imbaraga n’urumuri by’Uhoraho kuko naje kubakomeza no kubashyigikira nkaba ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe kandi nkakomeza kubasendereza amahoro y’Uhoraho; nimwakire imbaraga zibakomeze kandi zibashyigikire iminsi yose kuko nifatikanyije kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rwa DATA kuko igihe cyose mpora ndi kumwe namwe kugira ngo mbuzuze imbaraga kandi mbasendereze urukundo rwa DATA mu buryo bw’agatangaza; nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera mukomeze mushyigikirane muri byose kuko DATA Uhoraho Imana yabahaye guhazwa kandi yabahaye guhagishwa n’urukundo rwe rutagatifu, kubana na we kandi guhorana ibyiza by’agatangaza byo mu Ijuru kuko twururukiye kuza kubakomeza no kubashyigikira, imbaraga zacu zihebuje kandi zitangaje tukaba tudahwema kuza kuzibuzuzamo, kuzibasendereza kugira ngo dukomeze tubasendereze urukundo rw’Imana kuri buri wese; nimwakire rero gukomera kandi mwakire kugubwa neza ibihe byose kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbuzuze urukundo mbasendereze kandi nkomeze kubahaza kuri buri wese, nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza iminsi yose nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rw’Imana.

Ntabwo mwibeshye nk’uko benshi babibitirira, ntabwo mwibeshye nk’uko babibibeshyaho kuko muhamagarwa n’urukundo rw’Imana kandi akaba ari rwo rwabahamagaye kugira ngo mukomeze kwirundarundira hamwe kandi mukomeze gutahiriza umugozi umwe murundarunda kandi mushyigikira ibikorwa by’Imana mu Isi kuko twaje kubakuza kandi twaje kubatoranya mu bandi kugira ngo tubazamurire ibendera ry’umutsindo kandi tubahe gutsindira muri Nyagasani Yezu Kristu; ntacyo muzaba rero kandi nta n’icyo mubaye kuko mu rukundo rw’Imana murinzwe kandi mukaba mushyigikiwe kandi tukaba tubabereye maso nk’ingabo zo mu Ijuru kandi nk’abatagatifu twururukiye kubashyigikira no gukomeza ibikorwa byanyu bya buri munsi, namwe rero nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kuko twaje kubashyira mu rukundo rw’Imana kandi namwe twaje kubatoza urukundo rusa rusa, amahoro n’ibyiza by’agatangaza kugira ngo dukomeze dushyigikire ibikorwa byacu muri mwebwe mu buryo budasubirwaho kuko twaje gutsemba umwanzi no kumutsiratsiza, kugaragaza imbaraga zacu n’ububasha bwacu muri mwebwe mu buryo budasubirwaho kuko twaje gutsemba no gutsiratsiza ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo tugaragarize ikuzo ry’agatangaza muri mwebwe mu buryo budasubirwaho.

Ndabakomeje rero kandi ndabshyigikiye cyane bana banjye, ntore z’Uhoraho, ibihe byose kuko mpora nifatikanyije namwe, ndi umurinzi wanyu bana banjye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba ntabwo mu rugendo muri mwenyine kandi ku rugamba ntimuri mwenyine, nza kubafasha kurwanya umwanzi kandi guhinda ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo uko duteye dutahukane iminyago kandi dutahukane umutsindo, aho duteye hose dutahukana iminyago kandi tugatahukana umutsindo kuko imbaraga zitajya zitsindwa kandi zitajya zishyirwa hasi ahubwo iteka ryose dushyira hasi imbaraga z’umwanzi tukaziribata kandi tukazijajanga bityo tukagaragaza ikuzo ry’Imana n’ububasha bw’Imana idasumbwa; nimukomeze muberwe kandi mwizihirwe kuko nururukiye kubataramisha, kubashyigikira no kubakomeza kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubuzura kandi rukomeze kubasendera kuri buri wese; nimwakire rero guhora iteka murangamiye Ijuru kandi mwakire gukomera kuri buri wese, gukatariza icyiza, gushyigikirwa mu rukundo kandi gukomeza gukomerera mu rukundo no mu bubasha by’Uhoraho kuko bitunezeza kandi  bikadushimisha cyane iyo tubona mwishimye kandi mwizihiwe, mukanezezwa no gutaramana n’Ijuru natwe biratunezeza kuza gutaramana namwe kuko iteka ryose dukunda kuza kwibanira namwe kandi tukaza gusabana namwe ntore z’Imana bana banjye nkunda; Isi turayizi twayibayemo n’ubwo tutakiyirimo twageze mu Ijuru aho twisanzura kandi tukizihirwa tukanezerwa, tugatarama kandi tukaberwa koko ari nabyo dushaka gukomeza kubatoza kandi kubashyiramo mu buzima bwanyu, mu rugendo rwanyu mukiri ku Isi kugira ngo mwiihirwe munogerwe kandi muberwe, mwishimane n’Ijuru ryose amanywa na nijoro, ntacyo muzaba kandi ntacyo muzabura, nta n’icyo muzakena kuko twururukiye kubahagarikira kandi kubahagararaho kugira ngo hatagira ikintu na kimwe cyashaka kubavogera, hatagira umugambi w’Uhoraho n’umwe waburizwamo mu byo Uhoraho Imana yabateguriye kandi yabateganyirije ari yo mpamvu duhora tubabereye maso ku rugamba kugira ngo tubatsindire kandi tubarwanirire mu buryo budasubirwaho; mbahaye rero gukomera kandi mbahaye kugubwa neza kuri buri wese; nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugubwe neza kuko mbashyize mu rukundo no mu mugisha w’Uhoraho kandi nkabasendereje amahoro n’ibyishimo; nimukomeze mukomere kandi mukomezwe kuko iteka ryose nkomeje kubakomeza no kubashyigikira mu rukundo rwa DATA kugira ngo mubeshweho n’urukundo rwe kandi mushyigikirwe mu buntu bwe iminsi yose kuko mpora mbarangaje imbere kandi nkahora mbakomeza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ndi mudatenguha sinzigera mbatenguha kandi sinzigera mbatererana kuko niyemeje kugendana namwe, gukorana namwe imirimo ikomeye n’ibitangaza mu Isi kugira ngo turusheho kwambura umwanzi ijambo kandi turusheho kugaragaza imirimo ikomeye ya DATA kuko iki ari cyo gihe cyo kugira ngo tubohore benshi, tugamburuze umwanzi, dukize benshi kandi twiyegereze bose.

Nimukomeze rero mukomere kandi mukomeze murindwe mushyigikirwe muri byose, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze nifatikanye namwe, ndi mudatenguha sinzigera mbatenguha kuko iryo ari ryo sezerano ryanjye ryo kugira ngo ntazigera mbatenguha cyangwa ngo mbatererane bana banjye, mbahoza ku mutima kandi nifatikanya namwe mu kurwanya ikibi kandi mu kurwanya umwanzi amanywa na nijoro, aho tugeze rero twubaka ibikorwa by’Uhoraho mu Isi harakomeye kandi ibikorwa byacu birakomeje muri mwebwe, ntabwo bizigera bihagarara kandi ntibizigera bisubikwa n’ibikorwa by’umwanzi, n’imigambi y’umwanzi umwanzi Sekibi uko bwije n’uko bukeye akubita agatoki ku kandi akagambirira gushaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo mu rugendo rwanyu agakora iyo bwabaga kugira ngo arebe yuko yagira n’umwe yamira bunguri ariko agasanga ingabo zo mu Ijuru zibarwanirira zirakomeye kandi zimurusha imbaraga igihe cyose ahingutse tumukoma mu nkokora kandi tukamumena umutwe tukamujajanga tukamuhindura akavurivundi, ibikorwa byacu tukabikomeza muri mwebwe kandi tukabishyigikira mu buryo bw’agatangaza; dukomeje rero kubambika imbaraga, ububasha ndetse n’urukundo kugira ngo tubarinde kandi tubashyigikire mu buryo budasubirwaho; nimukomeze mwambarire urugamba mugire gutsinda kandi muhorane kunesha muri mwebwe mwiyumvemo iruhuko n’ihumure mu buryo budasanzwe, nanjye ndahari cyane muri mwebwe kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi mbashyigikire mu buryo budasubirwaho.

Bana banjye ntore z’Umusumbabyose, nimukomeze mukomezanye kandi mukomeze gushyigikirana, urukundo rubarange muri byose kandi umutima usukuye ubarange muri byose, nanjye ndahari kugira ngo byose nkomeze mbibafashemo kandi mbakomeze mu rukundo rw’abana b’Imana, nimwakire kubaho rero kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere kugira ngo nkomeze mbabashishe kandi mbashoboze kuri buri kimwe cyose; nimwakire kugabirwa ibyiza by’agatangaza naje kubagaburira kuri uyu munsi, nimwegere ameza murye munywe mushire inyota kandi mwambare imbaraga n’ubutwari tujyane ku rugamba kuko nabazaniye intwaro kuri uyu munsi kugira ngo dukorane imirimo ikomeye kandi dutsembe umwanzi n’ingabo ze zose dushyigikire ibikorwa bya DATA muri iyi Si kugira ngo dukomeze kuzahura benshi no gutabara benshi kuko hari benshi bageze aharenga nk’izuba kandi hari benshi batakambira Uhoraho Imana kugira ngo barengerwe n’ubuntu bwe n’ububasha bwe, abo rero tukaba twaje kubagobotora no kubagoboka kugira ngo tubasendereze imbaraga n’urukundo by’Uhoraho mu buryo budasubirwaho.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, mbifurije ibihe byiza, mbifurije umunsi mwiza, igitondo cyiza gihire kuri buri wese bana banjye, ntore z’Uhoraho ndabakomeje, ndabashyigikiye cyane, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza kuko turi kumwe kugira ngo mbasendereze urumuri n’urukundo by’Uhoraho mu buryo budasubirwaho; ndabashyigikiye kandi ndabakomeje cyane, nimukomeze mugubwe neza, ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Yozefu, umurinzi wanyu w’ibihe byose, muri abana banjye nitaho ndengera ibihe byose sinzigera mbirengagiza ahubwo nzakomeza kubereka urukundo rwanjye muri mwebwe n’ububasha bw’Ijuru naje kubasendereza no kubuzuzamo no gukomeza kubabera ingabo ibakingira buri munsi.

AMAHORO, AMAHORO NTABWO MURI MWENYINE KU RUGAMBA KANDI NTABWO MUKORA UBUSA, NTABWO MURUHIRA UBUSA KUKO MWIHUNIKIRA IGENO RYANYU MU IJURU, HARI AHO MURI KUBIKA KANDI HARI AHO MURI GUHUNIKA, HARI AHO MURI KUBITSA IBIKORWA BYANYU BYIZA, IGIHE KITARI IKI NGIKI MUZAHEMBWA KANDI MWISHIME MUNEZERWE. AMAHORO NDABAKUNDA, UMUNSI MWIZA W’URUGAMBA NIFATIKANYIJE NAMWE MURI BYOSE, NIMUKOMERE TURI KUMWE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *