UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 11 GICURASI 2023.

Igitondo gihire bana b’Uhoraho, mbifurije kubaho mu rukundo rw’Imana ngira nti “Nimukomere kandi mukomeze urugendo mwatangiye, kuko Uhoraho ari kumwe namwe, abarinze kandi abashyigikiye mu ntambwe zanyu za buri munsi, kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho muri mwe birusheho gusakara mu Isi hose, kandi birusheho kugezwa kuri bose”.

Ndi kumwe namwe ku buryo bw’urugamba kandi ndi kumwe namwe ku buryo bukomeye, kuko naje kwifatikanya namwe kugira ngo turwanire roho nyamwinshi kandi turwanirire benshi, cyane cyane abari kugendera mu mwijima, abo umwanzi yigabije, abo umwanzi ari gushimashima agabaho ibitero hira no hino, bari baramenye ijwi ry’Uhoraho kandi baramenye urukundo rw’Uhoraho, bakaba bari kunanirwa mu rugendo kandi bakaba bari guteshuka.

Nimukomeze mutakambire izo roho zose kugira ngo zizanwe mu rukundo rw’Imana, bityo bashyirwe mu murongo bagomba kugenderamo, mubamurureho umwanzi kandi mubatsembere ibitero by’umwanzi. Hari benshi badashoboye kwirwanirira kandi hari benshi badashoboye kwitakambira, bamaze kurambarara kubera ibitero by’umwanzi. Nimubatakambire kubera urukundo rw’Imana kandi kubera impuhwe z’Uhoraho, kuko Uhoraho yiteguye kwakira bose, abaza bamugana n’umutima utaryarya, abaza bamusanga bose akabakirana urugwiro kugira ngo basukuke kandi bahindurwe bundi bushya, bityo batagatifuzwe bashyirwe mu murongo bagomba kugenderamo.

Ibihe birakomeye kuko ari ibihe bitoroshye kandi ibihe bikaba bitoroheye buri kiremwa cyose kiri mu Isi, kuko urugamba twarushoje ku Isi hose, kugira ngo turebe urukundo Mwene Muntu akomeje gukunda Uhoraho kandi Mwene Muntu niba akomeje koko kugarukira Uhoraho by’ukuri kandi byuzuye. Hari benshi bakomeje kwitwikira isura y’intama kandi ari ibirura imbere, igihe kikaba kigeze kugira ngo nabo bashyirwe ku mugaragaro, bityo buri wese ikibi kimurimo kandi ikibi kimutuyemo kijye ku mugaragaro.

Ntituzakomeza kurebera ibitero by’umwanzi kandi ntituzakomeza kurebera ukwidegembya k’umwanzi; niyo mpamvu twahagurutse mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe, kugira ngo ducubye imihengeri yose y’umwanzi kandi ducubye ikibi cyose cy’umwanzi, bityo ububasha bwa Data bwigaragaze mu Isi hose.

Nimukomere ntore z’Imana turabarinze kandi turabashyigikiye mu buryo bw’agatangaza, kuko nta kizabahungabanya turi kumwe kandi ntituzemera umwanzi abigambaho, ntituzemera yabona n’urwaho muri mwe kuko tubabereye ku isonga kandi tukaba turi byose mu buzima bwanyu.

Nimurangwe n’ukwizera urukundo rubarange ukwemera gukomeye, kugira ngo ibi bihe mubigendemo gitwari kandi mubigendemo nk’intore kuko mwatojwe n’Uhoraho, bityo mugatozwa inzira zose kandi mukerekwa inzira zose, kugira ngo mukomeze gutsemba ibitero byose by’umwanzi akandi mukomeze gutsemba imbaraga zose z’umwanzi aho ziva zikagera, kuko ari igihe cyo kwararika ikibi cyose, kugira ngo kive mu nzira bityo intore zose zitambuke nta kizikanga kandi nta kizikangaranya.

Mbifurije igitondo gihire kandi mbifurije umunsi mwiza, turi kumwe ndabashyigikiye muri byose kandi mbafashe ikiganza, ndabiyambitse wese kugira ngo tujye ku rugamba kuko ikibatsi twagitwikirije Isi yose, kandi nkaba nkomeje kuvomerera ibiremwa byose mu Isi, kugira ngo binyure muri iyo nyanja y’urukundo, kugira ngo bisukuke haba kuri roho ndetse no ku mubiri kuko ari ntaho mpejwe mu kiremwa muntu.

Urukundo rwanjye nkomeje kurugaragariza Isi yose kandi nkomeje kurugaragariza Mwene Muntu, kuko Mwene Muntu akomeje kujandajanda kandi Mwene Muntu akomeje kugenda uko ashaka n’uko abyumva kandi icyo gihe kikaba cyararangiye, atari igihe cyo kwidegembya, atari igihe cyo gusinzira, atari igihe cyo gukina n’umwanzi.

Nimukomeze gutega ibiganza ntore z’Imana, mwatowe kandi mwatoneshejwe n’Uhoraho, kugira ngo ububasha bwa Data mwabuganijwemo kandi ibyiza by’Uhoraho mwabuganijwemo bikomeze gusenderera buri kiremwa cyose kiri mu Isi.

Nimufate intwaro tugende ubutarambirwa kugira ngo turwanirire benshi, turwane inkundura kuko Isi n’Ijuru byahuye mu buryo bukomeye, ijambo rya nyir’ijambo rikaba rigiye kugaragara ku mugaragaro kandi rikaba rigiye gukora ibikomeye mu Isi, kuko tuje kwimenyekanisha ku Isi mu bikorwa no mu bitangaza, kuko twavuze kenshi kandi tukaburira Mwene Muntu, kugira ngo ahinduke ahindukirire, Mwene Muntu akomeza kunangira umutima, Mwene Muntu akomeza kugendera ku marangamutima, aho kugira ngo yubahe izina ry’Uhoraho no kugira ngo yubahe ububasha bw’Uhoraho, Mwene Muntu akomeza kunangira umutima, akomeza gutera umugongo Uhoraho, yakwerekwa inzira kugira ngo akataze, akanga akagendera mu bimworoheye ndetse no mu byo yifuza.

Si igihe rero cyo kwigenga kwa Mwene Muntu kandi si igihe cyo kwidegembya kwa Mwene Muntu, kugenda uko ashaka ndetse n’uko abyumva, kuko agasuzuguro ka Mwene Muntu tugahaze, niyo mpamvu tuje gukubura kugira ngo umwanda wose uve mu nzira, bityo abagomba gutera intambwe kandi abagomba gukataza bakataze nta kibakanga.

Nimuze tugende ndi kumwe namwe kugira ngo tubohore benshi kandi tubohoze benshi, kuko umwanzi yigaruriye benshi cyane cyane mu mitima, Mwene Muntu akimika ikibi muri we bityo agaturana nacyo, aho kugira ngo atuzemo urukundo rw’Imana mu mutima we, agahora aharanira kugira nabi kandi agahora agambira gutega imitego abakurikiye Uhoraho.

Nimuze tubohoze roho nyamwinshi tuzizane mu gushaka k’Uhoraho, kugira ngo ibiremwa byose byegukire Uhoraho by’ukuri nta buryarya, kuko hari benshi babeshya ko bamukorera kandi nyamara bitwikiriye umwijima.

Ni igihe cyo gutwikurura abo bose bakomeje kwitwikira umwijima, bakomeje kugaragaza ko ari intumwa nziza kandi nyamara ari intumwa z’umwanzi. Ni igihe cyo kugaragaza intumwa z’ukuri n’intumwa zitari iz’ukuri, kuko tuje kuvangura kandi tuje gushyira ku mugaragaro mu buryo bukomeye; buri wese agiye kwishyira ku mugaragaro kuko hatanzwe imbaraga zidasanzwe, kugira ngo Mwene Muntu yirondore we ubwe, ashyire ikibi cye ku mugaragaro nta wumukozeho, nta n’umubwirije, kubera ububasha bwa Data bwamanutse mu Isi.

Nimukomere murarinzwe kuko muri kumwe n’umubyeyi Bikira Mariya, kugira ngo akomeze kubereka inzira inoze kandi iboneye mugomba kugenderamo, nta kibakanga nta n’ikibakangaranya. Ababumbiye hamwe mu rukundo rwe kandi abashyize mu gishura cye, kugira ngo akomeze kubatsindira ibitero byose by’umwanzi, kandi akomeze kubegerezayo imihengeri yose y’umwanzi.

Nimuhumure aho munyura hose ntacyo muzaba, mwanyura mu bikomeye, mwanyura mu byoroheje ntimuri mwenyine, kuko tubashyigikiye kandi turi kumwe namwe mu buryo bukomeye kugira ngo tubambutse, kuko tutazareka Isi yabasekera kandi tutazareka mwakorwa n’ikimwaro.  Mukurikiye Imana nzima y’ukuri, Imana Ruhanga wahanze byose, ntacyo muzakena nta n’icyo muzabura kuko muri mu bubasha bwe, kandi akaba yarabiyambitse mu gitinyiro cye.

Nimukomeze rero kunga ubumwe mwibonemo urukundo rw’Imana, ntihagire ikibatandukanya narwo, iteka muhore mufashe intwaro zanyu, mukereye gutsemba umwanzi kandi mukereye gutsemba ibitero bye byose.

Nimuhumure ntore z’Imana ntimwibaze kino na kiriya, kandi ntimujye mu bitekerezo byinshi bibasumbye kandi bibarushye, ahubwo nimwiyegurire wese Imana Uhoraho umuremyi wa byose, abe ari we ugenga ubuzima bwanyu, ibitekerezo byanyu n’ibyifuzo byanyu, bibe ibijyanye n’ugushaka kw’Imana, kuko natwe turi bugufi kugira ngo tubatege amatwi twumve ugutaka no gutakamba kwanyu; bityo icyo mwifuza n’icyo mushaka tukibagenere mu gihe nyacyo.

Ntabwo muza ngo mutahe amara masa, kuko igihe cyose muje gutakamba mukishyira hamwe, mugahuzwa n’urukundo rw’Imana, dukora byinshi kandi tugahindura byinshi mu buryo bukomeye, kuko imyitwarire ya Mwene Muntu itagomba gukomeza kuba ya yindi, hari impinduka igomba kugaragara ku buryo bw’umugaragaro.

Nimukomere rero kuko ibyinshi tuje kubinyuza muri mwe muri mu Isi mwambaye umubiri, kuko tutazanyura mu kirere kandi tutazanyura mu biti, ahubwo tuje gukoresha mwe mu buryo bukomeye.

Nimwambare imbaraga mushikame turi kumwe, ntimuhungabane kandi ntimukuke umutima, nimwizere ububasha bwa Data, kandi mwizere ijambo ry’Uhoraho, ijambo ry’Ijuru; ijambo mutwumvana ni ijambo si amagambo tuje gushyira mu bikorwa, kuko twababuriye kandi tukavuga hira no hino benshi bakatwitiyitirira.

Tuje kugaragaraza intumwa z’ukuri ku mugaragaro kugira ngo ububasha bwa Data bwigaragaze, niyo mpamvu mutagomba gukangarana kandi mutagomba gushya ubwoba, kuko ari igihe cy’umwanzi kugira ngo ajye ku mugaragaro kandi agaragare n’ibibi bye, kuko nta kibi kigomba gutura mu Isi nshya, Mwene Muntu agomba kuba mushya mu Isi nshya.

Muri kumwe rero n’Ijuru ryose ryose ribashyigikiye kuko abatagatifu twese twamanutse mu Isi, nkaba mbashyize mu mutima wanjye udahemuka ngira nti “Nimwirinde guhemukira uwabatoye kandi uwabatumye, kuko mutitumikirije kandi mitihuje, ahubwo mwahujwe n’ububasha bw’Imana, kuko bwabakuye hirya no hino mu mpande zitandukanye, bityo mugahurizwa hamwe, mu rukundo rw’Imana kugira ngo mukore byinshi, kandi muhindure byinshi mu Isi”.

Tuje rero guhindura amateka mu Isi hose ku buryo bw’umugaragaro, kuko ijambo ryacu rije kugaragara ku mugaragaro kandi tuje kuvugira ahirengereye. Muri umunara rero uri ahirengereye Isi yose igomba kureba, kandi benshi bagomba kuza gukongeza kuri urwo rumuri. Nimurutware rero murusigasiye neza, muzirikana ko murutwaye mu muyaga mwinshi cyane, kuko Isi itabifuriza icyiza kandi Mwene Muntu ukereye kubatsemba atabifuriza icyiza, kubera ko umwanzi yamaze kumubibamo urwango, amashyari n’amatiku, bityo Mwene Muntu agahora abahiga hasi no hejuru, kubera ko umwanzi yamaze guhura na we bityo akamwigabiza mu bitekerezo bye.

Nimukomere abo ntibabatere ubwoba kandi ntibabakangaranye, n’ubwo mwanyura ahakomeye mukabona ducecetse, ni uko hari icyo tuba tugomba gukora, kandi ni uko haba hari somo muba mugomba kuhakura, ntimugacike intege, cyangwa se ngo munanirwe ngo mwumve ko twabatereranye, ijisho ryacu turibahozaho kandi duhora bugufi bwanyu dutuje kandi ducecetse. Namwe nimwige gutuza kandi muceceke, mwakire byose mu rukundo, kuko hari benshi bateze kubategera mu magambo kandi bateze kubategera mu mvugo zanyu. Nimubime umwanya mubereke ko nta mishyikirano mufitanye n’umwanzi, ahubwo mwizeye ijambo rimwe ry’Uhoraho ry’urukundo, ukwemera n’ukwizera.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, turi kumwe muri uyu munsi udasanzwe kuko hari byinshi tugiye gukora, kuko ibihe byahindutse bitakiri bya bindi, twafunguye urundi ruziga mu buryo bukomeye, tukaba tuje kurwana inkundura kandi amayira yose akaba atazanuye ku bemera kuyoborwa n’ijambo ry’Uhoraho.

AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA! NTARAMANYE NAMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU. NDABARINZE KANDI NDABASHYIGIKIYE, NTACYO MUZABURA TURI KUMWE, NIMUHUMURE.

AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *