UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 11 GICURASI 2024

Ndabaramukije ntore z’Uhoraho Imana Umuremyi, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza kandi mugire gukomerera mu rukundo rwa DATA, mugire kugubwa neza kuri buri wese kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiriye mu rukundo rwa DATA rukomeye, mbakomeje mu butwari kandi mbakomejemo ukwemera, nimukomere kandi mukomeze intambwe z’ibirenge byanyu, mwiyubakemo ubutwari n’ukwemera, urukundo rubakomeze kandi imbaraga z’Uhoraho Imana zibaherekeze mu rugendo, turi kumwe ndahari kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubarangaza imbere, ndi umutagatifu uhorana namwe uko bwije n’uko bukeye kandi nkabasenderezamo umugisha n’urukundo by’Uhoraho, kuko mbahaza ineza y’Imana kandi nkabasenderezamo urwo rukundo rwa DATA rudakama, kugira ngo mukomeze kwakira amahoro y’igisagirane; umugisha w’Imana rero nuhore muri mwe kandi uhore ubana namwe, nanjye niteguye guhora iteka mbasendereza ibyiza bidakama bikomoka mu Ijuru kugira ngo ineza y’Imana mutayibura ahubwo mwakire ibyiza by’agatangaza, bikomoka kandi bivubuka mu biganza by’Uhoraho Imana.

Nimwakire gukomeza urugendo kandi mwakire gukomera no kugubwa neza, mukomeze mwiyubakemo imbaraga n’ubutwari turi kumwe mbarangaje imbere mu rugendo, nimuhorane igishyika cyo gukunda Ijuru no kurikundira, mu buzima bwanyu bwa buri munsi mwumve yuko mugomba gutera intambwe mugakataza mu kwakira icyiza, kandi mukakira urukundo rw’Imana muri mwe ndetse no kuri buri wese kuko igihe ari iki ngiki cyo kugira ngo mwiyubakemo ubutwari n’ukwemera kandi muharanire igituma muhesha Uhoraho Imana ikuzo n’icyubahiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbujujemo urukundo kandi mbahaye umugisha wa DATA ukomeye, nubakomeze kandi ukomeze kubashyigikira, mu ntambwe z’ibirenge byanyu, mbarangaje imbere kandi mbahora bugufi cyane kugira ngo nkomeze mbarwanire urugamba inkundura kandi mbatsindire ubutitsa bityo mukomeze gutsindira mu rukundo rw’Imana rwatsinze, rubarwanirira kandi rukabafasha gutsinda ikibi n’umwanzi umunsi ku wundi, mukaba mugeze magingo aya ngaya mugihumeka umwuka w’abazima, musingiza kandi mushimira Uhoraho Imana ubarinda kandi akabacungira umutekano mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mujye murangwa no gusenga kandi murangwe no gushimira Uhoraho Imana Umugaba kandi Umugenga wa byose, ubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kandi akabashyigikirira mu rukundo rwa DATA rukomeye.

Nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kuko mbarangaje imbere, kandi nkaba nifatikanyije namwe mu migirire yanyu no mu mikorere yanyu ya buri munsi, Uhoraho Imana yabasenderejemo urukundo rwe kandi abahaza ibyiza bye by’agatangaza umunsi ku wundi, natwe ntiducogora kubagenderera kugira ngo tubagabire ibyiza bidakama by’agatangaza, bityo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana muri mwe ndetse no kuri buri wese kuko nkomeje kubahaza kandi nkaba nkomeje kubagirira neza, kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kubasabamo; ni umunsi rero w’ibikorwa byacu bihanitse kandi ni umunsi w’ibikorwa byacu bihambaye, nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kugwirirwa neza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko mbahaye kwizihirwa no kunezerwa; umugisha w’Uhoraho Imana nubiyambike kandi ubane namwe muri byose, nanjye nkomeje kugendana namwe mbuzuzamo imbaraga kugira ngo ubwitange bwanyu bukomeze kugera kuri bose n’abatarabugerwaho bubagereho kugira ngo ineza y’Imana iganze kandi isakare mu Isi yose.

Kuko rero mbihereye umugisha nimuwakire kandi kuko mbakomeje nimukomere, kuko mbashyigikiye nimushyigikirirwe mu rukundo rw’Imana; oya ntihazagire ikibakanga ntihazagire ikibakangaranya, Uhoraho Imana ababereye maso kandi ababereye ku rugamba, we ubaneshereza kandi akabatsindira amanywa na nijoro mugatsindira mu rukundo rwe rukomeye; Mwene Muntu ntakabibeshyeho kandi Mwene Muntu ntakabakekeranyeho, kandi Mwene Muntu narekere aho kugira ubwikanyize kandi gukekeranya no kwibeshya ku bubasha bwacu muri mwe no k’Uhoraho Imana, umunsi ku wundi abagirira neza bityo Mwene Muntu ntabimenye kandi ntabisobanukirwe kuko imikorere y’Uhoraho Imana irahanitse kandi irahambaye, nta muntu uvogera kandi nta muntu uhangara ububasha bw’Imana kuko Uhoraho Imana adahangarwa kandi atavogerwa, mu bikorwa bye no mu migirire ye arihagije, akomeza bose kandi agashyigikira ibikorwa bye, nanjye rero mu gukomeza kubabera maso kandi mu gukomeza kubabeshaho mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rwa DATA nimukomere, mugubwe neza kuko igihe nk’iki ngiki kandi umunsi nk’uyu nguyu mbahaye umugisha kandi nkaba mbasenderejemo ububasha bwa DATA bukomeye.

Nimukomere rero ndabakomeje kandi mbahaye umugisha ku munsi nk’uyu nguyu mu rukari rw’Uhoraho Imana nimwakire ineza n’amahoro n’ibyishimo, mukomeze gutaramana natwe kandi mukomeze gusabana natwe abatagatifu kuko natwe dukomeje kwishimana namwe kandi tukaba dukomeje kunezerwa turi kumwe namwe, kuko umunsi ku wundi tuza kubafasha kurwana urugamba inkundura kuko hari byinshi tugomba gukura mu nzira kandi hari byinshi tugomba gukura mu nzira by’inzitizi by’intambamyi bibitambika kandi byitambika benshi, bityo abakagombye gukomeza urugendo ntibakomeze urugendo kubera ibibitambika umunsi ku wundi, tugomba kubikura mu nzira twifatikanyije namwe, kandi nta kindi cyabikura mu nzira atari ukwifashisha inkunga y’amasengesho kandi intwaro z’amasengesho zifasha benshi kandi zigakura byinshi mu nzira, bityo urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana bukagaragarira Isi ndetse n’abayituye.

Erega kuba mu isengesho ntacyo bitwaye kuko Mwene Muntu aba ari kwigirira neza kandi namwe mubikora, mukigirira neza kandi mukagirira neza Isi ndetse n’abayituye, erega bana b’Imana mwarahiriwe kuko mukomeje gukomezwa mu rukundo rw’Uhoraho, no kuba tumanuka tukaza tukabiyerekera buri kimwe cyose kandi tukabaganiriza tubigisha buri kimwe cyose, tubahishurira byose mu rukundo rw’Imana; ni ingabire y’agatangaza kandi ni ibyiza mwagiriwe, ni ineza mwagiriwe igeretse ku yindi kandi n’ubuntu bw’Imana bw’indashyikirwa, nimukomeze mububumbatire mu biganza byanyu kandi ibyiza by’agatangaza akomeza kubyakira uko biri n’uko bikwiye, uko bwije n’uko bukeye kuko Uhoraho Imana yabagiriye ubuntu bugeretse ku bundi kandi abahaza ineza ye mu rukundo rwe rukomeye kandi mu rukundo rwe rutangaje.

Nanjye rero mbahaye umugisha kandi ndabakomeje kuko mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza, nimukomere nimugubwe neza nimugire amahoro mugire ubuzima n’urukundo muri Yezu Kristu; naje kubaha umugisha kuri uyu munsi kandi nkomeje kubakomeza mu rukundo rw’Imana, ineza n’amahoro by’Uhoraho nibibaherekeze mu ntambwe z’urugendo rwanyu kandi ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru kwa DATA bikomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu; erega mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, niteguye kubatsindira kandi niteguye kubarwanirira, niteguye kuvana ikibi cyose mu nzira kugira ngo muneshe kandi mutsinde, mutsindire mu rukundo rw’Imana, muhashye umwanzi kandi murandure ikibi cyose mugihere mu mizi murandure mukungute kandi mwigizeyo imbogamizi zose zashaka kubitambika; erega mufite ingabo zibarwanirira kandi namwe muri ingabo mwirwanirira umunsi ku wundi kandi mukarwanirira benshi mu Isi, ntimukipinge kandi ntimukisuzugure uko muri ni ko Uhoraho Imana yabatoye kandi kandi ni ko yabagize, ni ko yabishatse kuko mu rukundo rwe mukora byose kandi mukabasha byose mugashobora byose mugashobozwa muri byinshi; Uhoraho Imana yabahaye urukundo rwe kandi abasenderezamo ibyiza bye by’agatangaza, amanywa na nijoro rero turabakomeza kandi tukabashyigikira, urukundo rw’Imana itabera, urukundo rw’Imana itabeshya rugakomeza kwigaragariza muri mwe; erega Uhoraho Imana ntabera kandi ntabwo abeshya, kuko aharanira umunsi ku wundi kwihesha ikuzo n’icyubahiro kandi akavuga ashyira mu ngiro ndetse no mu bikorwa; ni yo mpamvu umunsi ku wundi mbakomeza kandi nkabashyigikira, nkaba rero mbururukirijemo umugisha wa DATA ukomeye kuri uyu munsi kandi nkaba mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza ngira nti “Nimukomere”, ngira nti “Nimugubwe neza mwakire urukundo rw’Imana, ineza y’Imana ibaherekeze kandi urukundo rw’Imana rubasabemo, kuko mbakomeje kandi mbahaye umugisha w’Uwiteka Imana ikomeye kugira ngo mukomeze kugubwa neza kandi mukomeze guhorana umwete n’ishyaka n’umurava ku murimo mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu nimugubwe neza, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko ndi umutagatifu ubarwanira ishyaka iteka kandi nkabatsindira uko bwije n’uko bukeye, nkakomeza gukoma umwanzi mu nkokora kandi ikibi cyose nkakirandura ngihereye mu mizi kugira ngo urukundo rw’Imana rugaragarire muri mwe.

Nimugire amahoro mugire gukomera no gukomeza urugendo no kugubwa neza kuri buri wese, kuko mbahaye umugisha wa DATA ubakomeza kandi ubashyigikirira mu buntu bw’Imana bukomeye; umunsi mwiza rero nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, mufatane urunana muze tugende natwe tubafashe urunana kuko twururutse mu rukundo rwacu rwa gitagatifu kandi mu izina ry’Uhoraho Imana Umugaba kandi Umugenga wa byose, watwohereje kuza kwifatikanya namwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo tubafashe kurwanirira Isi tuyitsindira kandi dutsindira benshi dukura benshi mu mwanzi kandi dukura benshi mu nzara z’umwanzi, dukura benshi ibuzimu tubashyira ibuntu, kugira ngo dukomeze gukoboka benshi tubagobotora kugira ngo ineza y’Imana isendere mu Isi, kuko urukundo rw’Imana rugomba kuvomwaho na buri wese, kuko buri wese agomba gufata ikivomesho akavoma, iki akaba ari igihe cy’ibyiza by’agatangaza Uhoraho Imana yafunguriye benshi, abatega amatwi bakumva kandi abafunguka muri bo bakiyakira bakamenya urukundo rw’Imana n’imigirire y’Uhoraho Imana bakabasha guca bugufi kugira ngo bakire ibyiza bikomoka mu Ijuru kugira ngo bacire bugufi Uhoraho Imana bahabwa byinshi kandi bakakira byose mu rukundo rwe.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe mbabereye maso, kuko mbahaye umugisha wa DATA ukomeye, nimugire amahoro kandi mugire igitondo cyiza turi kumwe, uyu munsi wose turi kumwe, mbarangaje imbere nimuze dukore, kandi muze mbakoreshe kandi muze nkorane namwe, kuko hari byinshi tugomba gukorana byanze bikunze umunsi ku wundi, mu kugaragaza intsinzi no kugaragaza urukundo rw’Uhoraho Imana ikomeye.

AMAHORO AMAHORO NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE, MBARANGAJE IMBERE KANDI MBASHYIGIKIRIYE MU RUKUNDO RWA DATA NDI MUTAGATIFU YOZEFU; AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA BIREMWA KANDI BANA BA DATA, BANA BANJYE NKUNDA NSHYIGIKIYE NDANGAJE IMBERE MU RUGENDO, KUGIRA NGO MBAFASHE KURWANA URUGAMBA INKUNDURA; UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, AMAHORO Y’IMANA NABANE NAMWE, UMUGISHA WA DATA UBAHEREKEZE KANDI UBASABEMO MURI BYOSE; AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, AMAHORO BANA BA DATA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *