UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 08 UKUBOZA 2023
Mbifurije umunsi mwiza muhire mutagatifu kuri buri wese ntore z’Imana bana banjye nkunda dutaramanye kuri uyu munsi, ndi Mutagatifu Yozefu ubazaniye urukundo, umugisha n’ibyishimo muri Uhoraho; mbasendereje ibyiza by’agatangaza, mbahaye umugisha mu rukundo rw’Imana, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mwakire umugisha w’Imana kuko nifatikanije namwe mu gukomeza kubavuburira ibyiza, mu gukomeza gufungura isoko ngari muri mwebwe kugira ngo ihore iteka ryose ivubuka amazi meza abahembura kandi aboza ibihe byose mugahora namwe muhembura abandi ibiremwa byose bituye Isi kuko ibihe turi kwifatikanyamo namwe nkibingibi ari ibihe by’agatangaza byavuzwe kuva kera na kare kandi byari biri mu nteguro mu mugambi wa DATA mu buryo bw’agatangaza; igikorwa cyacu rero turagikomeje kandi tugikomereje muri mwebwe kuko dukomeje kugaragaza imbaraga zacu n’ububasha bwacu mu buryo bw’agatangaza, ntiduhwema kandi ntituzigera duhwema, ntituzigera ducogora kuko ibikorwa byacu tubikomeje kandi tukaba dukomeje kubikomereza muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza, mbahaye urumuri rumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nimukomeze mugire ibihe byiza kandi mukomeze mugire urugendo rwiza ruhire rutagatifu kuri buri wese nanjye nifatikanije namwe mu gukomeza kubahugura, mu gukomeza kubakenura kuri buri kimwe cyose.
Amahoro y’Imana nakomeze abane namwe, amahoro y’Imana nakomeze abuzure bityo ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ari agatangaza kuko tuje gucecekesha amajwi y’ibisakuza byose, ibibombogotana byose bityo mu Isi hakumvikana ijwi ry’Uhoraho n’ibikorwa bye bihanitse kandi bihambaye bigaragariye muri mwebwe ntumwa kandi ntore z’Uhoraho mwatowe mukaba mwaratoranijwe mu bandi kugira ngo mugaragaze ubutabera bw’Imana mu Isi yose muri rusange kandi musendereze mu Isi ububasha n’urumuri n’urukundo by’Uhoraho; mbahaye umugisha, mbahaye urumuri, mbahaye iteka ryose guhora mwizeye kandi guhora mwizihiwe muri Uhoraho, mbahaye gutarama, kwishima, kwishimira muri Uhoraho, gutaratswa n’ibyishimo, guhora iteka mwizihiwe kandi mwishimanye n’Uhoraho kuko Uhoraho Imana yabagiriye isezerano n’umugambi mwiza mwebwe mutari mwabaho, mutari mwabimenya kugeza magingo aya ngaya agenda afungura kugira ngo buri wese amuhereze kado y’icyo yamugeneye, buri wese rero azagerwaho kuko buri wese afite igeno ryiza kandi afite igifuniko afunikiwe cyiza kitari cyafungurwa, niyo mpamvu rero ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda mbabwira nti nimukomeze murambure ibiganza byanyu mwakire ibyiza Uhoraho abateganiriza kandi abategurira kuri buri wese.
Ibyo mubona ni bike, ibyo mwumva ni bikeya kuko muzabona byinshi birenzeho kuko uko mugenda mukura mutera intambwe mu kwemera mukataza mu kwizera no kwiringira Uhoraho hagenda havubuka byinshi kandi hakagenda haboneka byinshi mu buryo bw’agatangaza, erega hari byinshi mukomeje kubaka kandi hari amahoro mukomeje gusendereza Isi Uhoraho Imana akaba rero abitura ibyiza mugenda mugaragariza Kiremwa Muntu mu bwitange bwanyu, muzabyiturwa karijana ntago bizacira ahangaha ntore z’Imana kuko ibikorwa mukora mu bwitange bwanyu Uhoraho Imana arabireba akizihirwa kandi akanezerwa, arahemba rero ntiyambura kuko atari umuntu ngo abeshye, iteka ryose ahora agaragaza ibigwi bye n’ibikorwa bye mu buryo bw’agatangaza kandi agaharanira kwihesha ikuzo mu ijambo rye, mu bikorwa bye bihanitse kandi bihambaye, ntatererana abamwizera, ntatenguha abamwiringira, ahora agaragaza ububasha bwe n’ubutwari bwe mu buryo bw’agatangaza, niyo mpamvu muri intumwa kandi muri intore yatoye kandi yahisemo mu bandi kugira ngo abasasendereze ibikorwa bye, urumuri rwe rw’agatangaza rumurikire intambwe z’ibirenge byanyu, nanjye rero sinzigera ncogora kubagaragariza ibikorwa, urumuri n’ububasha by’Uhoraho, nzakomeza kubagaragariza buri kimwe cyose kandi mbamenyekanishe muri bose kuko nkomeje kuza mbasanga kugira ngo mbasendereze urumuri n’ibyiza by’agatangaza, gukomeza kubaho mu rukundo no mu bubasha bw’Uhoraho kandi nkaba nkomezanije namwe urugendo ubudahwema kandi ubudacogora.
Nje rero kubahereza buri kimwe cyose nabazaniye kuri uyu munsi, kuko kuri uyu munsi turataramana by’agatangaza, twamanukiye kuza kwifatikanya namwe muri uyu munsi mwiza mutagatifu kandi muhire, turishimana namwe kandi turakomeza kwizihirwa muri mwebwe, abatagatifu turataramye, abamalayika turataramanye kandi turi namwe mu buryo bw’agatangaza, umubyeyi Bikira Mariya turi kumwe kandi twamanutse kuza kwifatikanya namwe, nimwishime munezerwe cyane cyane muri uru rukari kuko turi kumwe namwe kugira ngo tubahe kwizihirwa kandi tubatere kwizerwa kuko ibihe byose duhora turi kumwe kugira ngo tubahe kwizera Uhoraho kandi tubahe iteka ryose kurangamira Ijuru ubudatezuka, ibikorwa byanyu rero tukabiha umugisha tukabatera umwete wo kugira ngo muhorane ukwemera n’ukwizera, Sekibi washaka kuvogera umugambi w’Imana muri mwebwe, tugahora iteka ryose tumuhinda kandi tugahora iteka ryose tumuhigika tukagaragaza ububasha bw’Uhoraho n’ubutwari bwe, tugakomeza kugaragaza imbaraga z’Imana zihanitse kuko Uhoraho Imana ari umunyabubasha kandi akaba ari umunyabigwi byinshi, ibikorwa bye bigahora iteka ryose ari ibikorwa bigamburuza imigambi mibisha y’umwanzi kandi ibikorwa bye bigahora ari ibikorwa by’impangare, ibikorwa by’indashyikirwa.
Mbahaye umugisha n’amahoro kandi mbahaye kwishimira muri Uhoraho mbahaye gutaratswa n’ibyishimo kuko kuri uyu munsi dutaramanye mu buryo bw’agatangaza, nkaba nururukiye kubasendereza urumuri n’urukundo n’ububasha by’Uhoraho, nimwishime munezerwe ntore z’Imana turi kumwe, nimutaramane n’Ijuru ryose amanywa na nijoro, ntimuzigere mucogora kandi ntimuzigere musubira inyuma kuko nkomeje kwifatikanya namwe amanywa na nijoro kugira ngo mbasendereze urumuri n’ububasha n’urukundo by’Uhoraho.
Twaje gukiza Isi kandi twaje kurohora Kiremwa Muntu, ntabwo dushaka yuko atiratizwa n’umwanzi Sekibi kandi ntabwo dushaka ko Mwene Muntu aheranwa n’umwijima niyo mpamvu dukora iyo bwabaga kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tugaragaze imbaraga, ububasha kandi dukomeze gusendereza Mwene Muntu ibyiza by’agatangaza bikomoka kuri Uhoraho kuko Sekibi akunda gushaka iteka ryose gupfukirana Mwene Muntu kugira ngo arebe yuko ibyiza Uhoraho amugenera yabiyongobeza, ahora iteka ryose yasamye kugira ngo amiragure ibyo abana b’Imana baba bagenewe, ahora iteka ashaka guconscomera kuko ari umuhendanyi akaba ari umushukanyi, ni indyarya niyo mpamvu natwe twamwigiye ubwenge bwo kugira ngo twibanire namwe mu buryo bw’agatangaza, tubamenyeshe byose, tubamenyere buri kimwe cyose, tubabere abarinzi mu buryo bw’agatangaza kugira ngo duhore dukumira kandi twigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubavogera, ikibi icyaricyo cyose cyashaka guhangara umugambi w’Imana muri mwebwe; ndakomeye muri mwe, ndakomeje urugendo, sinzigera mpima kandi sinzigera ncogora, nkomeje kuza mbasanga kugira ngo mbasendereze urumuri n’ububasha n’ibyiza by’agatangaza iminsi yose kandi ibihe byose.
Nimwambarire gutsinda rero kandi mwambarire kunesha kuko ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kuza bibasanga kandi bikomeze kururukira muri mwebwe ari agatangaza, nimwakire urumuri n’ububasha bubuzure kandi bubasendere, ntimuzigere mugenda nk’impumyi, ahubwo iteka ryose nimuhore mumurikirwa mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo namwe mukurizeho gukomeza kumurikira Isi ndetse n’abayituye kuko ibyo dushaka gukorera muri mwebwe ari agatangaza dushaka gusendereza Isi ndetse n’abayituye kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho n’urukundo rw’Uhoraho byuzure mu kiremwa muntu, twaje kugabira Mwene Muntu umukiro n’agakiza kuko tudashaka ko Mwene Muntu yagwa muri gehenomu, tukaba rero dushaka gukomeza gukuruza Mwene Muntu umunyururu w’urukundo kugira ngo urukundo rw’Uhoraho rugere kuri buri muntu wese ari abemera ndetse n’abatemera, ari abazi ububasha bw’Imana n’abatabuzi kugira ngo buri wese akomeze kurohorwa n’Uhoraho kuko Uhoraho adakora nka Muntu kandi atareba nka Muntu agaragaza ububasha bwe n’urukundo rwe ruhanitse kandi ruhambaye, agakomeza kurengera Kiremwa Muntu yihangiye kugira ngo amubohore ku ngoyi umwanzi yamuboheyeho.
Mbifurije rero gukomeza urugendo rwiza kandi mbifurije guhora iteka ryose mugaragaza ubutwari mu buryo bw’agatangaza kandi mukomeze kuba ba ntamakemwa kugira ngo ibikorwa byanyu n’ibigwi byanyu bikomeze kugaragarira benshi mu Isi yose muri rusange kandi bikomeje gushimisha Uhoraho Imana umugenga wa byose; mbahaye umugisha kandi mbujuje urumuri, nimuhore iteka ryose mwambariye kunesha no gutsinda, nanjye mbifurije ibihe byiza, umunsi mwiza, ntore z’Imana, bana banjye nkunda ntaramanye namwe kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza; ndi Mutagatifu Yozefu ubahora hafi ibihe byose, sinzigera ncogora, sinzigera mbatenguha cyangwa ngo mbatererane, umunsi mwiza ndabakunda.
AMAHORO, AMAHORO NTORE Z’IMANA BANA BANJYE NKUNDA TURI KUMWE MU BIKORWA BYUYU MUNSI, NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA; AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA!