UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 01 GICURASI 2024

Mbifurije umunsi mwiza, ndabaramukije bana banjye bana b’Imana nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nifatikanyije namwe mbarangaje imbere mu rugendo, ntabwo mpwema kubakomeza no kubashyigikira kuko mbahora hafi kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mbatere ubutwari kandi mbatere ingabo mu bitugu, bityo rero nkomeze kwifatikanya namwe mu kurwana urugamba turwanya umwanzi, dukura ikibi cyose mu nzira; ndabakomeje bana ba DATA, nimukomeze mube intwari ku murimo, mukomeze mukore umurimo wa DATA mutiganda turi kumwe ndabakomeje kandi nimukomeze kuba abakozi beza ku murimo, nkomeje rero no kubashimira nkomeje ubwitange bwanyu, umuhate wanyu, ishyaka mufitiye ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu, ndaribashimiye kandi mbongereye imbaraga n’umugisha n’ubuzima bwo gukunda Yezu Kristu kugira ngo umunsi ku wundi muharanire kumwubaha no kumwubahisha mu migirire yanyu no mu mikorere yanyu, ubuzima bwanyu bwa buri munsi mukomeze gukomezwa mu ntambwe z’urugendo rwanyu, kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere.

Mbasesekajeho urukundo rw’Imana kandi mbasenderejemo ububasha bwa DATA, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabakunda kuko mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho; mbahaye umugisha kandi mbahaye gukataza mu cyiza, ntimugacogore ntimukarambike ntimukarambirwe mbifurije umunsi mwiza wo kwizihirwa kunezerwa, wo gutega ibiganza mukakira ingabirano z’Ijuru kuko hari byinshi nabazaniye n’abatagatifu twazanye kwizihiza uyu munsi no kwifatikanya namwe mu buryo bw’agatangaza budasubirwaho, kuko umunsi nk’uyu nguyu abatega amatwi kandi bakakira bashyirwa mu rukundo rw’Imana kandi bagahabwa ingabire n’urukundo, kuko umugisha w’Uhoraho Imana wururukira muri benshi cyane cyane mu birekura kugira ngo bakore ugushaka kw’Imana nta kwiziga.

Ndabashyigikiye kandi mbakomeje mu ntambwe z’ibirenge byanyu, mbakomereje ukwemera nimukomere, nimugubwe neza kandi mwakire ububasha bw’Uhoraho Imana mukomeze guhangamura ibyigize ibihangange, ntihazagire ikibabasha kandi ntihazagire ikibashobora, nimukure ikibi cyose mu nzira bityo muharanire kwiyubakamo ubutwari n’ukwemera, mushyigikirirwe mu rukundo rw’Imana, ndabakunda kandi ndabakomeje bana ba DATA; nimwakire rero umugisha kandi mwakire kubaho mu rukundo rw’Imana mbarangaje imbere, ndabakunda kandi nkabakungahazaho ibyiza by’agatangaza, mbagenderera iteka mu kubasha kurwanya umwanzi, kurwanya ikibi, kugira ngo dukomeze gushyira icyitwa icyiza cyose mu bikorwa no mu buzima bwa Bene Muntu kugira ngo benshi bagenda batana bagatandukira kubera impamvu z’umubisha, dukomeze kugenda tubagarura kandi dukomeze kugenda tubashyira mu rukundo rw’Uhoraho, dukura inzitizi zose n’imbogamizi zose mu nzira, za birantega zigenda zitega benshi zikomeze kugenda zivanwa mu nzira kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kuba urukundo ruhamye kandi ruhanitse.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbasenderejemo urukundo rw’Imana kandi mbagabiye ubuzima n’ububasha bya DATA, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza kuko mbasenderejemo urukundo rw’Imana; mbahaye umugisha kuri uyu munsi kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, mbagwirije umugisha w’Uhoraho kandi bana banjye iteka ryose mpora nifatikanyije namwe, nimukomeze mube intwari ku murimo kandi ntimuzigere na rimwe murambika ngo murambirwe, kuko muri abakozi mwashyizwe ku murimo mugomba gukorera Uwiteka Imana bityo akabibashimira kandi akabibahera igihembo, ibyo mukora rero dukomeje kubikorana kandi dukomeje kubigendanamo, dukomeje kubigendanamo mu kugenda dukora ibikorwa bikomeye hirya no hino mu Isi, mu kugoboka benshi no kubagobotora, mu gukura benshi mu rwijiji rw’umwanzi, mu rujijo rw’umwanzi, tubashyira mu rukundo rw’Uhoraho kugira ngo abo umwanzi Sekibi yazibye amatwi tuyazibure, abo Sekibi yahumye amaso tuyahumure kandi abo Sekibi yateje imitima yabo kunangira tugende tuyurura kugira ngo benshi bakurizeho kumenya no gusobanukirwa n’urukundo rw’Uhoraho.

Naje niyiziye kuri uyu munsi nongeye kugenderera ibiremwa byinshi mu buryo bw’agatangaza budasubirwaho kandi nazanye n’abatagatifu benshi mu kuvugurura Isi ndetse n’abayituye kandi twaraje, ibikorwa byacu twarabitangiye turakomeje urugendo ntidusubira inyuma kuko icyo duharanira gukora turagikora umunsi ku wundi, kandi icyo tugomba gukora  umunsi ku wundi turagikora ubudasubira inyuma, ubudahwema kugira ngo ububasha bwacu bukomeze kuba ububasha buhanitse; ntabwo rero mbasiga ndabarinda umunsi ku wundi nkakomeza kubashyigikira kandi nkakomeza kugendana namwe mu kugenda dusendereza ububasha bw’Imana mu Isi, icyo twagambiriye gukora turagikora kuko ntidusubizwa inyuma, kuko umugambi wacu ni umugambi uhamye kandi icyo twasezeranye turanagisohoza, nta byacitse bijya biba imbere yacu kuko na nyuma ya zeru turakora, kandi dukorana ubuhanga n’ubushobozi kuko muri byose turihagije.

Ndabakomeje rero bana b’Imana nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, naje kubahumuriza no kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana nimugire amahoro; nimugire amahoro turi kumwe ndabakunda mbasenderejemo urukundo, nimugire ubuzima n’urukundo muri Yezu Kristu mbarangaje imbere ndabakomeje iteka kandi mbabumbatiriye mu rukundo rwa DATA, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kugwirizwa umugisha turi kumwe ndabakunda; mbasenderejemo urukundo kandi mbambitse imbaraga nimukomere, kandi mukomeze kugubwa neza mbarangaje imbere, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza mukomere kandi mukomeze intego n’umurava w’icyiza, ndabashyigikiye mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, naje kubafasha kurwanya ikibi n’umwanzi kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kugenda rugera muri bose ndetse no mu Isi yose.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana b’Imana, umunsi mwiza nimukundane kandi mwubakane mushyigikirane, ibihe byiza kuri buri wese naje kwisabanisha namwe kuri uyu munsi, nabagendereye kuri buri wese, ahubwo ndagira nti “Buri wese natege ibiganza kuko buri wese namupfukinyikiye kado kuri uyu munsi, hari ibyo nabazaniye kandi hari ibyo nabasendereje, hari ibyi ndakomeza kubahereza kandi hari byinshi ndakomeza gukorana namwe, hari na byinshi ndakomeza kugendanamo namwe kugira ngo mukomeze kubona ko Imana yabakunze yabahanze ikabahangira iki gikorwa n’uyu mugambi ibakunze kandi ibarangaje imbere ibashyigikiye”.

NIMUGIRE AMAHORO UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA KURI BURI WESE NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUGIRE KUBAHO MU RUKUNDO RW’IMANA; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BANA B’IMANA, AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *