UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 16 GICURASI 2025

Amahoro yanjye nabakomeze kandi nabasigasire cyane cyane mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ndi kumwe namwe ndi Mutagatifu Yozefu ubatashya kandi ubahobereye mu rukundo rwanjye na DATA, kugira ngo koko nshyigikire intambwe yanyu ya buri munsi kandi nshyigikire ibikorwa byacu muri mwe, bityo birusheho kwigaragariza abatuye iyi Si kandi birusheho kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi; naje kugendana namwe kandi naje gukorana namwe byinshi cyane, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa bya DATA, kuko akomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi kandi akaba akomeje kugaragaza imirimo y’ibiganza bye mu buryo buhambaye kandi mu buryo butangaje, kugira ngo Mwene Muntu arusheho kumva kandi arusheho guhindukira kugira ngo akore icyijyanye n’ugushaka kwe mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ndahari rero nk’umwigisha kugira ngo nkomeze guhindura amateka ya buri wese kandi ndahari kugira ngo nkomeze gushyira ibitari ku murongo ku murongo nyakuri, kandi nkomeze gushyira buri kimwe cyose mu mwanya wacyo; erega naje kubafasha gutsinda byose kandi naje kubafasha gutabara benshi mu rukundo rwacu rukomeye, kugira ngo ikibi cyose kibangamiye Mwene Muntu aho kiva kikagera kibashe gukurwa mu mayira kandi kibashe gutatanywa kuko imigambi ya Nyakibi yose aho iva ikagera dukomeje kuyibasira kandi tukaba dukomeje kwibasira ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera, kugira ngo Mwene Muntu wijanditse mu kibi cy’umwanzi, abashe kwamburwa ikibi cyose aho kiva kikagera kandi abashe kwamburwa ubushwambagara bw’umwanzi aho buva bukagera, bityo abe ari ko yakira urumuri rwacu tumusesuraho uko bwije n’uko bukeye, kuko koko uhagarikiwe n’Uhoraho aravoma kandi nta kimukangaranya, ni yo mpamvu abari mu bwihisho bwacu nta giteze kubakangaranya kandi nta giteze kubasubiza inyuma mu kwemera ndetse no mu kwizera kuko tubarindishije ububasha bwacu kandi tukaba tubashyigikiye mu bikorwa bya buri munsi, bityo tugahora tubacungiye umutekano, kandi tugahora twifatikanyije muri buri kimwe cyose.

Namwe mbakomereje intambwe Ntore za DATA dutaramanye kandi mbambitse imbaraga n’ububasha binkomokaho kugira ngo bikomeze kubarinda cyane cyane kuri uyu munsi, kandi bikomeza kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose; naje gutaramana namwe umunsi nk’uyu nguyu kandi igitondo nk’iki ngiki, naje kwigaragariza abanzi bari hirya no hino ku Isi ndetse n’abatanzi, kugira ngo nkomeze kubatoza urukundo nyakuri kandi nkomeze kubereka urukundo rwanjye rwa kibyeyi nk’uko koko nahihibikanyijwe n’Umwana Yezu, mu kumurwanira ishyaka kandi mu kumwitaho buri munsi, namwe ni ko nkomeje kubitaho kandi ni ko nkomeje kubarwanirira, ni ko nkomeje kubarinda ndetse no kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose, nimuhumure ntacyo muzaba mumfite kandi nimuhumure ntacyo muzakena mumfite, kuko byose mbibaronsa ku buntu bwanjye njye na DATA, kandi nkaza kubahaza ibyiza by’Ijuru buri munsi mu buryo bw’agatangaza, n’ubwo kenshi mutabasha kubibona cyangwa se ngo mubyumvishe amatwi yanyu mu buryo bugaragara, ariko kandi ndahari ndaganje nk’umubyeyi wanyu ubakunda kandi ubahoza ku mutima igihe cyose, kandi ngahora mbareberera icy’ingenzi bityo nkakibaronsa mu rukundo rwanjye.

Ngaho nimukomere kandi murusheho gushikama nanjye mbakomereje intambwe kandi ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo murusheho gukataza kandi murusheho kumvikanisha ikiri icyiza mu buzima bwanyu kandi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kiri hirya no hino ku Isi, kuko naje kwifatikanya namwe mu guhindura byose kandi nkaba naraje koko kubamenyesha iby’urukundo rwanjye na DATA kugira ngo koko murusheho kurusenderezwa kandi murusheho kurusendereza Isi muri rusange, kuko koko uwamaze gusobanukirwa n’Ibyiza by’Ijuru nawe aharanira kurugeza ku bandi; namwe rero nimukomeze kuba intumwa nziza z’amahoro, bityo nitubatuma mutumike kandi Ijuru ryose nirivugira muri mwe koko mwumve ko riri mu buzima bwanyu kandi namwe mwumve ko icyiza mwagabiwe mugomba kukigabira abari hirya no hino; ntimukigundirire rero mu gutanga ibyo byiza tubagabira, kuko koko twifuza ko byasakara hirya no hino kandi bikagera kuri buri wese, kandi ubihawe nawe bikabasha kumugirira umumaro, bityo nawe akabasha kugirira umumaro abaza bamugana; ni muri urwo rwego rero namwe twifuza ko mwagenderamo kandi mwataramanamo natwe koko, mwakira inyigisho tubagabira kandi mwakira ibyo byiza tubagezaho uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo mubisanganize abaza babagana; nkomeje rero kwibanira namwe kandi nkomeje kubashyigikira, cyane cyane mu njyana y’urugamba y’uyu munsi kuko naje kubafasha kugendana namwe kandi nkaba naje gutaramana namwe mu buryo budasanzwe, kugira ngo dutsembe kandi turibate ibitero bya Nyakibi aho biva bikagera.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’URUGAMBA, TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE; NIMUGIRE IBIHE BYIZA NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, GUKOMERA KU RUGAMBA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *