UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 29 NYAKANGA 2024

Nimwakire urumuri rwanjye rubafasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye kandi nimwakire ububasha bwanjye butavogerwa bukomeza kubavugurura kandi bukomeza kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, mbahaye kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mbahaye umutsindo ukomeye kuri uyu munsi kugira ngo mukomeze gutsinda kandi mukomeze kugaragariza umwanzi igisuzuguriro mu buryo bukomeye kuko twaje kugendana namwe kandi tukaba twaje kurwanana namwe urugamba, ngaho rero namwe nimurusheho kuba maso kandi murusheho guhugukirwa n’iby’Ijuru kuko naje kubahugura kandi nkaba naje kubamurikira mu nzira zanyu za buri munsi, nimwakire intwaro z’urumuri kandi nimwakire imbaraga z’ububasha bwa DATA budatsindwa kugira ngo bukomeze kwigaragariza muri mwe kandi bukomeze gutahura imitego ndetse n’amayeri ya Nyakibi aho ava akagera.

Dukomeje kubana namwe kandi dukomeje kugendana namwe mu bikorwa by’urugamba kuko twaje kwiyoborera kandi tukaba twaraje kwitegekera Isi ndetse n’abayituye mu bikorwa byacu bidatsindwa kandi mu mirimo yacu idatsimburwa, dukomeje gutsinda kandi dukomeje gutsiratsiza ububasha bwa Nyakibi, kandi dukomeje kumwambura ijambo mu buryo budasubirwaho, kuko dukomeje guhagarara mu ruhande rwanyu kandi tukaba dukomeje kugendana mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo koko turusheho guca kandi turusheho gusiba ndetse no gusibanganya ibimenyetso by’umwanzi byose aho biva bikagera.

Turi mu bikorwa bidasanzwe rero kandi turi mu mirimo idasanzwe kuko dukomeje kwiyambika benshi mu buryo bugiye butandukanye kandi tukaba dukomeje kwambika benshi ubutorwe ndetse n’ubutoneshwe by’Uhoraho Imana kugira ngo bakurizeho kuyimenya kandi bakurizeho kumusobanukirwa mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye; dukomeje rero kugenderera Kiremwa Muntu aho ava akagera, kandi dukomeje kugendana na buri wese mu njyana ikomeye y’urugamba, twaje kurwana kuri buri wese kandi twaje kurwanirira buri Kiremwa cyose kugira ngo koko turusheho kumugeza mu mutsindo ukomeye wa DATA; ni yo mpamvu rero dukomeje kwifatikanya namwe kandi ni yo mpamvu dukomeje kugendana mu buryo budasanzwe, kugira ngo koko dukomeze kubashyitsa mu bikorwa bikomeye by’Uhoraho Imana.

Dukomeje gufungura byinshi byiza mu buzima bwanyu kandi dukomeje kubatamiriza amapeti y’ibyiza by’Ijuru kuko dukomeje kubazamura hejuru mu ntera y’ibikorwa bidasanzwe bya DATA akomeje kugaragariza rwagati yanyu kandi akomeje gutangariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye rero mu bikorwa byanjye bitajorwa kandi mu bikorwa byanjye bidasanzwe, nkaba naje kwifatikanya namwe kandi nkaba naje  kugendana namwe mu gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza mu bari hirya no hino ku Isi, kandi mu gukomeza kujujubya umwanzi twivuye inyuma; urumuri rwanjye rero nirubasenderere kandi amahoro yanjye y’igisagirane akomeze kwigaragariza muri mwe, kuko nganje ndi rwagati yanyu kandi nkaba mbabumbatiye hamwe mu rukundo rwanjye, nimukomeze rero kwakira ibyo byiza by’agatangaza nkomeje kubagenera uko bwije n’uko bukeye kandi nimukomeze kwakira imbaraga ntagatifu dukomeje kubabuganirizamo z’ikibatsi cyanjye gihire kandi gitagatifu kugira ngo gikomeze kubatagatifuza kandi gikomeze kubahindura bashya.

Erega mbambitse imbaraga zidasanzwe kandi mbambitse imbaraga zitavogerwa n’umwanzi, ngaho rero nimuzakire kandi muzisenderezwe kugira ngo aho muri hose muhore murwana urugamba kandi muhore murwanirira imbaga nyamwinshi, kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba mbahaye gutsindira muri DATA, ibikorwa byanyu rero nimukomeze kubyegurira Uhoraho Imana kugira ngo abigenge kandi abitegeke, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana, kuko ari njye ubayoboye kandi akaba ari njye ubacungiye umutekano muri byose, nimukomeze kwishimira mu rukari rwa DATA kandi nimukomeze gusenderezwa ibyiza by’agatangaza, kuko dukomeje kwagura amarembo kugira ngo dukomeze kubagabira ibyiza by’agatangaza bikomoka muri DATA, nanjye rero turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomeze kwishima kandi mukomeze kunezerwa kuko turi kumwe mu mirimo ikomeye kandi tukaba turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe byo gukomeza gusakaza umukiro ndetse n’agakiza mu batuye iyi Si.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA IGITONDO GIHIRE KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *