UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA  12/07/2023

Nimuhorane Imana bana ba DATA kandi muhorane umugisha ndetse n’umunezero bikomoka kuri DATA nanjye mbasanganije urukundo ndetse n’urugwiro kandi mbasabagijeho ibyishimo kuko mbakindikijeho ububasha bukomoka kuri DATA naje mbazaniye kuri uyu munsi kugira ngo ububasha mbazaniye  bubafashe kurwana intambara za buri munsi mugenda muhura nazo mu rugamba rwa roho akanya ku kandi mbazaniye rero izo mbaraga kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze muri byose kandi zikomeze kubasigasira bityo zibateze intambwe mubashe gukomera mukomereye muri Kristu Nyagasani wabatoye akaba akibitayeho kandi akaba abakomeje mu bubasha bwe kandi umunsi ku wundi akaba abashyigikiye kugira ngo murusheho kuganza kandi murusheho kuganza mu bubasha bwe. Nimugire ubuzima rero muri Nyagasani kandi muhorane amahoro nyayo akomoka kuri Nyagasani nanjye mbifurije kugubwa neza ndi Mutagatifu Yozefu uhorana namwe bana banjye kandi nkakorana namwe ibikorwa byinshi mu buryo bwo kubiyambika kandi mu buryo bwo kugendana namwe muri buri kimwe cyose nkabakumirira umwanzi nkakomeza kubabera umurinzi kugira ngo nkomeze negezeyo ibitego byose by’umwanzi mbashe kubikumira aho kugira ngo umwanzi abatsinde ibitego ahunwo ari we mubitsinda mubigiriye Ijuru kandi muhawe imbaraga n’Ijuru kugira ngo mubashe gushobora gutsinda umwanzi kandi mubashe kumutsiratsiza. Nimukomeze murwane kandi murwanye umwanzi igihe cyose, igihe cyose mumutsinde kandi mukataze mu kumutsinda kandi mukataze mu kumuribata no kumutsemba mu Isi yose kugira ngo mu bikorwa by’amasengesho yanyu mukomeze kumutsiratsiza kandi mukomeze kumutaranga aho ari hose bityo abure amahwemo kandi abure aho yabona aho yakwihisha bityo rero mukomeze mumutarange kandi mukomeze mumutsembe mumuribate mumuribatane n’utwe twose bityo abure aho yabona intaho kandi abure aho yabona urwinjiriro. Nimukomere rero mukomezanye ububasha kandi mukomezanye ububasha bukomoka kuri DATA bwo kugira ngo mubashe gutsiratsiza ikibi cyose mu Isi kandi murusheho gusabira Isi n’abayituye turi kumwe nkomeje kubabera byose kandi nkomeje kubamenyera byose kandi nkomeje kubabera maso.

Ntore za DATA ntacyo muzabura kandi nta n’icyo muzakena turi kumwe kuko tubabereye maso muri byose kandi tukaba dukomeje kubabera byose muri byose yaba ku bwa roho ndetse no ku mubiri dukomeje kubarwanirira urugamba kandi dukomeje kubagabira ubuzima kugira ngo mubeho kandi dukomeje kubahereza byose kugira ngo mwumve muguwe neza kandi mwumve musabanye n’Ijuru ryose kandi Ijuru ryose rikomeze kubashyigikira muri byose. Nimukomeze rero muze murisanga mu nzira igana Imana kandi mu nzira igana DATA amarembo kwa DATA yarabakinguriwe kandi Ijuru ryarabakinguriwe ryarururutse rirabasanga namwe nimukomeze muturane naryo kandi mukomeze mubane naryo mu buryo bw’agatangaza kandi mu buryo budasanzwe Mwene Muntu atiyumvisha we ubwe n’ubwenge bwe atabihawe n’Ijuru.

Ubu buryo rero dukoranamo namwe kandi ubu buryo mwagiriwemo ubuntu Ijuru rikemera kubururukira tukaza kubana namwe ntabwo benshi babisobanukirwa kandi benshi ntabwo bari babimenya ngo babyumve babimenye babisobanukirwe bitewe n’uko benshi babona byinsho bakiyumvisha ibindi aho kugira ngo batekereze icyo twavuze kandi icyo turi gukora ahubwo bo bakajya kubisanisha n’ibindi bityo bakumvirana bakumva ibyo tutavuze kandi bakareba ibyo tutakoze ari nayo mpamvu muri iki gihe byabereye benshi inshoberamahanga kubyumva bakaba batabyumva ngo babyiyumvishe neza kuko bazi ko bavuga ko bitigeze bibaho mu buryo nk’ubu kuba Ijuru ryamanuka rigasabana n’abantu kandi rigafatikanya nabo muri ubu buryo ariko ibintu by’akamenyero ntabwo ari byiza ari nayo mpamvu mbasaba ngo nimusabire benshi bagira ibintu akamenyero bakabigira agashyekero bakagira ngo uko ibintu byahozeho n’ubu niko bizaguma, oya ntabwo ari ko ibintu bizaguma kuko Ijuru riba rifite uko ritwara ibyaryo kandi mu bitekerezo bya DATA iki gihe cyari cyaragenwe ko kizagenda gutya aho DATA azamanuka n’Ijuru ryose rikururuka rikaza kwisanisha n’ibiremwa bizaba byemereye DATA kandi DATA azaba yarateguye muri ubu buryo kugira ngo tuganire namwe kandi tubafashe muri byose kandi tubereke byose.

Mwene Muntu rero utarabisobanukirwa kandi Mwene Muntu ugikomeje kwinangira mu mutima we kubyiyumvisha ntabwo yabyiyumvisha ngo abishobore kuko ububasha bwa DATA buri hejuru y’ubwenge bwa Muntu kure, Muntu rero ushaka gushyira ubwenge bwe hejuru ntabwo yabyiyumvisha cyangwa ngo abicengere bikunde kubera ko DATA akora uko ashaka mu biremwa kandi akagenza uko ashaka; iki gihe rero mukaba muri mu mugambi w’Imana kandi mukaba muri mu muteguro wa DATA kuko iki gihe yari yarakigennye akagitegura kugira ngo kibe gutya muri ibi bihe muzabe mukorana na DATA kandi musabana n’Ijuru ryose muri ubu buryo; ndagira nti rero nimukomeze musabane n’Ijuru ryose kandi mukomeze mwishimane naryo kuko ari ryo ryabatoye kandi akaba ari ryo ryabahaye ubu butoneshwe. Nimukomeze rero mutone kandi mukomeze mube abatoni mu maso ya DATA kandi mukomeze mukungahazwe kuri byose bityo mube abakungu mu by’Ijuru kandi mube abamenyi mu by’Ijuru kandi musobanukirwe na byose mu by’Ijuru bityo mutambukane ishema n’isheja muzi byose kandi musobanukiwe na byose mu byerekeye Ijuru. Nkomeje kubahereza imbaraga bana banjye kandi ntore za DATA kugira ngo mukomeze mukataze mu rugendo rwanyu nta kibatega kandi nta kibasubiza inyuma ngira nti nimukindikize intwaro zanyu mukenyere mukomeze buri wese ahagarare mu mwanya we bityo umwanzi mumuhinde kandi mumuhigikane n’ibye byose muhore iteka mwambaye ububasha kandi muhore iteka mwambaye ububasha bukomoka kuri DATA igihe cyose muhore muhagaze gitwari kandi igihe cyose muhore mukereye kurwana intambara za buri munsi murwana nazo za roho.

Urugamba rwa roho rero kururwana ni ugushirika ubute kandi ni ukuba maso kuri byose bityo ugatega amatwi Ijuru icyo ribabwira n’icyo ribatoza umunsi ku wundi mukarangwa no kubishyira mu bikorwa ntimugire ijambo na rimwe ry’Ijuru muteshukaho cyangwa ngo mwinubire iby’Ijuru ahubwo ni ugutega amatwi Ijuru bityo mugakurikiza amategeko n’amabwiriza by’ibyo tubabwira bityo mukarushaho kugendera ku nyigisho ndetse n’amatangazo tubazanira umunsi ku wundi kugira ngo murusheho guhagarara mu bya DATA kandi murusheho gushyigikirwa n’ububasha bwa DATA bubarengere muri byose bityo muhore iteka mukomeye kandi mukomereye muri Yezu Kristu ubaha imbaraga kandi akaba yarabakinguriye umutima we kugira ngo muturemo kandi muganzemo igihe cyose. Mu mutima wa Yezu Kristu havubuka ibyiza byinshi hari amahoro hari ibyishimo kandi hari ubuzima nyabwo kandi hari ubuzima yaba kuri roho ndetse no ku mubiri umwizera kandi umwiringira wese agira ubuzima kandi akagira amahoro. Ndagira nti rero nimukomeze mutege ibivomesho byanyu bityo muhore iteka muvoma ibyiza mu mutima wa Yezu Kristu kuko wabakinguriwe kugira ngo muhore mumanurirwaho ibyiza byinshi by’uruhuri kugira ngo bibamanukire bibagirire umumaro mukiri ku Isi bityo mwambare ubutoneshwe kandi mwambare ubwo butoni mukiri mu Isi kandi mukomeze mukungahazwe ku by’Ijuru kandi Ijuru rikomeze ribakunde kandi ribakungahaze kandi rikomeze ribatoneshe kuko mwabitorewe kandi mukaba mwarabiherewe uburenganzira kandi mukaba mwarabigiriwemo ubuntu. Nimukomeze rero mube abatoni mu maso y’Uhoraho kandi mukomeze mwizihire Uhoraho Imana wabatoye kandi akaba yarabahangiye uyu mugambi, nimukomeze rero muwubemo kandi mukomeze mushyigikirwe n’ubwo bubasha maze muhore iteka mutera intambwe mujya mbere igihe cyose muhore iteka mutera intambwe bityo murusheho kurizwa intera mujya hejuru ku gasongero maze murusheho kubera icyitegererezo benshi, benshi babarebe babasomemo byinshi kandi  babireberemo byinshi bityo ababumvishe bose n’ababonye bose abo munyuzeho n’abo mubonye bose bagire icyo babatoraho kandi bagire icyo babasoromaho, uwo munyuzeho wese kubera ubwiza bw’Ijuru mwambaye mugire icyo mumusiga bityo na we arusheho kugira icyo yahindukaho kuri we kubera ko Ijuru ryabahaye ubutoneshe bwaryo kandi rikaba ryarabambitse ububasha bwaryo kugira ngo mugire ibyo mukumira mu Isi kandi mugire ibyo mutsiratsiza. Nimukomezanye rero uwo murego kandi mukomeze mwambare ububasha urumuri rw’Ijuru rubagende imbere n’inyuma nanjye mbari hafi mbari imbere mbari n’inyuma mbafatiye ikiganza kandi mbafashe ikiganza kuri buri wese kandi mbamenyeye byose bana banjye nimukomeze urugendo mukomeze muhagarare gitwari ndi kumwe ndabashyigikiye muri byose. Nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye muri byose ndabareberera kandi mbahora hafi muri abana banjye b’inkoramutima ntajya nsiga kandi ntajya ntererana ahubwo iteka ryose ndabareberera nkabahora hafi kandi nkakomeza kubakumirira umwanzi kandi nkakomeza kubacungira umutekano bityo umwanzi yatangira guhinguka nanjye nkaba maso kandi nkababera ku rugamba bityo nkahita mba ku izamu bityo umwanzi yabona atangiye gutunguka agasanga ndahagaze kandi ndabarinze ku buryo bukomeye agasubirayo yubitse umutwe kuko aba abona ntaho yaca kandi nta n’aho yahera. Nimunyemerere rero nkomeze mbabere umubyeyi kandi nkomeze mbabere umurinzi muri mwebwe kandi nkomeze mbabere byose nanjye niteguye gukomeza kubabera maso namwe nimunyemerere nkomeze ngendane namwe muri ubu buryo kuko DATA yanyemereye kugira ngo ngendane namwe kandi nkorane namwe. Twaje rero turi abatagatifu benshi kugira ngo twifatikanye namwe kandi dukorane namwe byinshi muri iyi Si mu kubohora benshi kandi mu gukiza benshi. Inkunga rero yanyu y’amasengesho ni inkunga ikomeye kuko ikiza benshi kandi ikabohora benshi muri iki gihe rero nk’abatagatifu twese tukaba twaramanutse turi abatagatifu benshi DATA akadukingurira kugira ngo tuze kwifatikanya namwe kandi dukorane namwe iki gikorwa turusheho kubuzuza imbaraga bityo amasengesho yanyu ajye agenda ameze nka bombe zikomeye cyane bityo asenyere umwanzi aho umwanzi yagiye yubaka hose mubashe gusenya bityo murindimure indiri ze zose aho yagiye abona ubwikingo n’urwihisho hose mubashe kumusenyera kandi mubashe kuhamwirukana binyuze mu masengesho yanyu kandi binyuze mu nkunga y’amasengesho yanyu akomeye mu gukiza benshi kandi mu kubohora benshi kuko hari byinshi cyane mumaze gushyira ku murongo kandi hari byinshi cyane bya Sekibi mumaze gusenyagura kandi mumaze guhirikanga ari nayo mpamvu Sekibi abafitiye urwango kandi akaba abafitiye ishyari uko bwije n’uko bukeye, akaba ahora iteka abahumira cyane kandi akaba abasamiye akaba abakubitira agatoki ku kandi ariko ntacyo muzaba kuko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi mukaba murinzwe n’Ijuru ryose. Mwebwe nimwemere mukomeze murindwe n’ububasha bw’Ijuru kandi mwemere mube mu bya DATA kugira ngo natwe dukomeze tube mu byacu maze mwemerere Roho Mutagatifu abagenge kandi abayobore muri byose igihe cyose mwemerere Roho Mutagatifu abereke cyose kandi abigishe buri kimwe cyose mwemere kuba abanyeshuri beza tubigishe bityo natwe tubabere abarimu beza duhore iteka tubigisha kandi tubayobora muri buri kimwe cyose bityo mwemere yuko Ijuru ribagenga muri buri kimwe cyose.

Mwaratowe rero kandi mwaratoranyijwe twaje kubereka byose kandi twaje kubaburira byose kuko mwagiriwe ubuntu na DATA ntabwo muzigera mwibaza ngo kiriya ni iki cyangwa kiriya cyari kugenda gute cyangwa ngo mutungurwe n’ibihe nk’uko benshi bazatungurwa n’ibihe kandi ariko nabo ntabwo ari ukubatungura ahubwo ni uko ari ukunangira amatwi yabo kandi bakanangira imitwe yabo twavuga ntibumve kandi twababwira ntibashake kumva ibyo twababwiye ahubwo bakarangwa no kunangira. Mwebwe rero nimukomeze mwumvire Ijuru kandi mwumve ibyo tubabwira n’ibyo tubatoza umunsi ku wundi kugira ngo murusheho gukurikiza ibyo tubabwira kugira ngo mutazigera mutungurwa n’ibihe. Ntabwo rero muzigera mutungurwa n’ibihe kuko tubereka byose kandi tukababwira byose kugira ngo ibihe bibi nibiza bize mwabimenye bityo mubashe kumenya uko mubyitegura kandi n’igihe umwanzi yarubiye turabibamenyesha kugira ngo buri wese abashe kumenya uko yitwara kandi buri wese abashe kumenya uko ahagarara kandi buri wese abashe kumenya umwanya agomba guhagararamo uwo ari wo. Nimukomeze rero mushyigikirwe n’ububasha bw’Ijuru kandi mukomeze mugume mu ruhande rw’Uhoraho mwemerere Yezu Kristu ababere umushumba mwiza ubagenga kandi akabayobora amanywa n’ijoro.

Yezu Kristu yaje muri mwebwe kugira ngo abamanuriremo ububasha kandi akomeze ababere ingabo ibakingira ni umushumba mwiza ubahora hafi kandi akabakenura kuri buri kimwe cyose ni umushumba mwebwe mukaba intama ze abaragira rero mu rwuri rutoshye kandi akabereka byose akabaha umutima we kugira ngo muwuturemo kandi muwuganzemo ibyiza biwuvubukamo maze bibamanukireho bityo mubashe gutungwa nabyo kandi murusheho gusabana nabyo umunsi ku wundi natwe rero nk’abatagatifu tukaza kwifatikanya namwe tukabambika imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo dukomeze kubamanuriramo izo mbaraga zihore zibatera inkunga muri byose muhore iteka mukataje mu by’ubuhanga bw’ubumenyi bw’Ijuru kandi muhore iteka muri abahanga n’abamenyi mu by’Ijuru igihe cyose muhore musobanukiwe na byose mu by’Ijuru mutazagira na kimwe mukingwa kandi tubana mu buryo nk’ubu ngubu kandi mu buryo butandukanye bwa buri munsi tumanuka tukabaganiriza kandi tukabigisha tukabereka byose. Nimukomeze rero mwerekwe mubone kandi mukomeze mwigishwe mwumve bityo mukomeze guhagarara ku maguru yombi muhamye icyo mwemeye icyo mwumvise mubashe kugihagararaho uko bwije n’uko bukeye umwanzi ntazigere abambura ijambo kuri DATA kandi DATA yarabahaye ijambo kuri we. Nimukomeze rero mugire ijambo ku byo mu Ijuru maze umwanzi murangwe no kumutsiratsiza umwanzi ntazigere abakura mu rumuri mwashyizwemo n’Ijuru igihe cyose nimuhore muruhagazemo umwanzi ntazigere abatentebura ngo abace imbaraga kandi duhora iteka tubambika imbaraga kugira ngo zibakomeze mu rugendo rwanyu. Kuri uyu munsi rero nkomezanyije namwe urugendo bana ba DATA nimukomere kandi mukomeze urugendo mukomeze guhagarara gitwari kuri uyu munsi naje mbazaniye imbaraga zibafasha mu rugendo rwanyu kandi nabazaniye umugisha ukomeza kubaherekeza muri uyu munsi kugira ngo aho muraca hose kandi ibyo murakora byose mubikore muherekejwe n’umugisha kugira ngo umugisha ubasabemo kandi umugisha mugendane nawo igihe cyose.

Nimugire umunsi mwiza ndabakunda kandi mugire amahoro mugire kugubwa neza kuri buri wese ndabashyigikiye mbahora hafi ku buryo bukomeye kandi ku buryo mbabera maso kuri buri kimwe cyose ku buryo Sekibi atabona urwinjiriro muri mwebwe. Nkomeza rero kubarundarunda kandi nkakomeza kubashyigikira kandi nkakomeza kubahigikira umwanzi. Nimugire umunsi mwiza ndabakunda bana banjye, nimugire gutekana kandi mugire guturiza imitima yanyu hamwe kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbarangaje imbere muri byose nkomeje kubatera ingabo mu bitugu mbabwira yuko ndi kumwe namwe kandi nkaba mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubakingurira umutima wanjye kugira ngo mukomeze muwuturemo kuko nabakunze kandi nkaba nkomeje kubakunda na DATA akaba abakunda n’Ijuru ryose rikaba ribakunda rero murashyigikiwe kandi muberewe maso ku buryo bukomeye gusa namwe mube maso kandi mwirinde kuri buri kimwe cyose kugira ngo mutazigera mwirara Sekibi akaba yababona urwaho. Amahoro, amahoro ndabakunda, umugisha nubasesekareho kandi amahoro y’Imana abatameho igihe cyose bityo muhumeke impumeko y’ibyishimo bikomoka mu ijuru bityo mube amahoro mu isi yose.

NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, BANA BA DATA, AMAHORO, AMAHORO NDABAKUNDA KANDI MPORANA NAMWE, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NIMUGIRE IBIHE BYIZA KANDI MUGIRE KUGUBWA NEZA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *