UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 03 UKUBOZA 2024

Amahoro y’Imana nasendere kandi nasakare mu mitima yanyu Ntore dukunda, nifatikanyije namwe muri byose kandi ndabayoboye, ndabashyigikiye kandi mbagotesheje ububasha bwanjye ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza Ntore z’Imana dukunda, mbambitse urukundo rwanjye kandi nkomeje kubambika ubudahangarwa bwanjye, kugira ngo koko aho muri hose muhore muhangana n’ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, muhangara kandi mutesha agaciro ibikorwa bye bibi aho biva bikagera, kuko mbahaye ijambo muri njye kandi nkaba mbahaye ijambo muri DATA, kugira ngo buri kimwe cyose kibashe guhindurwa bushya kandi kibashe kuringanizwa mu buryo bukwiye kandi mu buryo butunganye, kibashe gushyirwa mu murongo kuko turi kumwe mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi, kugira ngo turinganize byose kandi dushyire byose ku murongo icyarimwe.

Nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye, kugira ngo bubavugurure kandi bubashyigikire mu bikorwa nk’ibi ngibi, kuko niteguye gutsindana namwe kandi nkaba niteguye kurwanana urugamba namwe, ngaho rero mu bihe nk’ibi ngibi nimwakire imbaraga zibashyigikira kandi nimwakire ububasha bubakomeza, kugira ngo mubashe gukomeza urugendo kandi mubashe kurindwa n’imbaraga ze zitavogerwa muri byose, nanjye mbakomereje intambwe kandi ndabashyigikiye muri byose, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko turi kumwe muri byose kugira ngo mbasesekazeho imbaraga ndetse n’ububasha bubashoboza byose kandi bubashyigikira mu minsi mibi.

Nifatikanyije namwe rero kandi mbahaye umutsindo wanjye cyane cyane kuri uyu munsi kugira ngo ukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu kuko nganje ndi muri mwe nk’intwari yatsinze kandi nk’ubahorera ku rugamba ibihe byose, kugira ngo tubashe kubohozanya imbaga nyamwinshi y’abatuye iyi Si, cyane cyane abo bose bakomeje kwijandika mu kibi nkana, tukaba twaje gutsemba ikibi mu mitima yabo kandi tukaba twaje guhirika ndetse no kuribata ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, kugira ngo urukundo rwacu abe ari rwo rukomeza kuganza kandi abe ari rwo rukomeza kwigaragaza hirya no hino ku Isi; nimube intwari rero kandi nimurusheho gusenga ubutitsa kandi ubutaretsa kuko iyi Si igeze aharenga kandi ikaba igeze aharindimuka; ni yo mpamvu rero mugomba kongera ibihe byo gusenga, mukaba maso kandi mukarushaho gushishikarira uyu murimo, kugira ngo intsinzi yacu ikomeze kwamamara kandi ikomeze kugera hirya no hino ku Isi.

Hari benshi rero dukomeje gusanga bakaduhunga kandi hari benshi dukomeje gusanganiza urukundo rwacu, aho kudusanga bakarushaho kuduhunga kandi bakarushaho kudutera umugongo, ni ngombwa rero kuba maso kandi ni ngombwa kwambaza ubutitsa, kugira ngo koko ibikorwa byose bibashe gushyirwa ku murongo kandi bibashe gushyirwa ahakwiriye kandi ahatunganye kuko ari ibihe bidasanzwe dukomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu, akaba ari nta na kimwe rero twifuza ko cyatwitambika mu mayira, ni yo mpamvu dukomeje kugenda dukuraho imitego y’umwanzi kandi ni yo mpamvu dukomeje kugenda tubohoza roho nyamwinshi aho ziva zikagera, kugira ngo izo umwanzi yari yaraciriye urwa burundu zibashe kugarurwamo ubuzima kandi zibashe kwambikwa imbaraga zikomeye mu bihe byose; mwebwe rero mukomeje kurindwa kandi mukomeje gucungirwa umutekano, kuko turi bugufi yanyu kandi tukaba turi mu ruhande rwanyu, mu bikorwa byanyu rero nimukomeze kubiragiza Uhoraho Imana, natwe nk’abatagatifu turahari kugira ngo dukomeze kubarinda kandi dukomeze kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose.

Nimugire ibihe byiza turataramanye kandi mbifurije ishya n’ihirwe kuri uyu munsi, ngira nti “kuri buri wese muhahe muronke, kuko mbaramburiye ikiganza cyanjye mbaha umugisha kugira ngo mutsinde kandi mutsiratsize ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera”; ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, mbifurije umunsi mwiza ngira nti “igitondo gihire kuri buri wese, nikibabere icy’umugisha, umutekano, amahoro n’ibyishimo, cyane cyane bisakara mu buzima bwanyu bwa buri munsi”.

AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *