UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 05 WERURWE 2025
Mbasakajeho amahoro yanjye kandi mbifurije igitondo cyiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje muri byose ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane kandi ubataramishije kuri uyu munsi ukomeye kandi kuri uyu munsi w’agatangaza, Ijuru ryose ryururukiye kubana namwe kandi ryururukiye kubana n’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; ndahari rero mu buzima bwanyu kandi ndaganje muri mwe iteka ryose, cyane cyane mu kurushaho kwigaragaza mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko naje kubambika imbaraga kandi nkaba naraje kubavugurura mu rukundo rukomeye rw’Uhoraho Imana, ngaho rero nimwakire buri kimwe cyose kuri uyu munsi kuko nkibazaniye kandi nkaba nakibazaniye igitondo nk’iki ngiki, kugira ngo koko murusheho kuvugururwa kandi murusheho gusenderezwa imbaraga ndetse n’ububasha, zibinjiza mu minsi ikomeye mutangiranye natwe kandi mutangiranye n’Ijuru ryose; erega twaje kubagenderera kandi twaje kwifatikanya namwe mu bikorwa bidasanzwe twaje gukorana namwe cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza mukomeza kuzirikanaho urukundo rwa Yezu Kristu we wabakunze kandi akemera kubigurana, akemera kwitanga kandi akemera kwitamba azira Mwene Muntu.
Ni muri urwo rwego rero naje kubakomerezamo intambwe kandi naje kubashyigikira koko kugira ngo ibyinshi mwateguriwemo kandi byinshi mwateguriwe kuva kera na kare, koko bikomeze kuzurizwa mu mibiri yanyu, ngaho rero nimukomeze kwima umwanzi ijambo mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo murusheho kwagura imitima yanyu kugira ngo koko yegukire Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo imitima yanyu irusheho kuba icumbi ry’Uhoraho Imana kandi irusheho kuba intaho y’amahoro ituze ndetse n’umutekano bikomoka muri Uhoraho Imana, nanjye ndahari nk’umwigisha kandi ndahari ndaganje kugira ngo nkomeze kubayobora kandi nkomeze kubatoza ikiri icyiza kuko ndi umwigisha igihe cyose kandi nkaba ndi umwigisha wanyu, mu buzima bwanyu bwa buri munsi rero nkaba nganje ndi muri mwe kandi nkaba mporana namwe muri byose, kugira ngo mbatoze kandi mbiyigishirize ikinyuze Uhoraho Imana Umusumbabyose.
Ngaho rero nimukomeze kuba abana bizihiye Ijuru ryose kandi nimukomeze kumbera abana banyizihiye, nanjye erega iyo ndi kumwe namwe ndizihirwa kandi nkakunda kwibanira namwe kandi nkakunda kwifatikanya namwe, kuko iyo turi kumwe mu bikorwa dukorana kandi tukagerana hose mu buryo butangaje kandi mu buryo bugiye butandukanye; nimwakire rero urumuri rwanjye kugira ngo rukomeze kubamurikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nimwakire amahoro y’igisagirane yanjye kugira ngo akomeze gutura kandi akomeze kuganza mu mitima yanyu, bityo akomeze kubafasha kurushaho kwiyegurira Uhoraho Imana koko mu buzima bwanyu nta kibaziga kandi nta kibagamburuje ku cyo mwemeye kandi ku cyo mwateguriwe kuva kera na kare, nanjye rero ndahari, kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubashyigikira mu rugendo rwanyu mbambika imbaraga kandi mbasesuraho urukundo rwanjye kandi mbaha gukomera muri byose kuko ntajya njya kure yanyu ahubwo iteka ryose nza kwifatikanya namwe kandi nkaza kugendana namwe mu buryo budasanzwe kandi nkaza kugendana namwe mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko nkomeze gushyigikira byinshi muri mwe kandi nkomeze kubayoboreramo imiyoboro y’ibyiza by’Ijuru mu buryo butangaje.
Ndi kumwe namwe ku rugamba rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko mbahe imbaraga ubutwari ndetse no gukomera, bityo muhore mutsinda kandi muhore muri mu mutsindo wanjye n’uwa DATA mugaragaza ko urukundo rwacu koko ari rwo rubashyigikiye kandi ari rwo rubakomeje muri uru rugendo; nimukomeze rero kugenda mutishisha kandi nimukomeze kugenda mutikandagira, kuko mu rugendo rwanyu turi kumwe kugira ngo nkomeze kubatazanurira amayira kandi nkomeze kubahindira ibirura byose byaza bishaka kuvogagira umugambi wa DATA muri mwe, bityo rero nkaba kugenda mbihigikisha ububasha bwanjye kandi nkomeje kugenda nambura ijambo buri kimwe cyose cyashaka kuryiha cyane cyane kuri mwe, kuko nta bubasha kibafiteho kandi akaba ari nta burenganzira na buto cyenda kubagiraho.
Ndi mu ruhande rwanyu rero kandi ndi mu bikorwa byanyu koko kugira ngo nkomeze mbashishikaze kandi nkomeze kubambikiramo imbaraga mu murimo Uhoraho Imana yabatoreye, ngaho rero nimukomeze kugenda nk’intwari ku rugamba kandi mukomeze kugenda nk’Intore z’Ijuru ryose muri byose, bityo mutwaze kandi mutwarane muri byose, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubabumbira hamwe kandi nkomeze kubahaza urukundo rwacu mu buryo budasubirwaho, kuko nifatikanyije namwe muri byose kandi nkaba nkomeje kubasendereza imbaraga z’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, kugira ngo zihore iteka zigaragariza muri mwe.
Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye Ntore za DATA kandi nshuti bavandimwe banjye, turi kumwe mu bihe nk’ibi ngibi, nimurusheho kwambara intwaro z’urumuri kandi muzikindikize aho muri hose kugira ngo murwanye umwanzi, kandi mutsiratsize ibitero bye bibisha aho biva bikagera, nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga ndetse n’ububasha kandi turi kumwe kugira ngo nkomeze kubavugururamo ukwemera gushyitse muri buri wese.
NIMWAKIRE GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.