UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 24 MUTARAMA 2025

Mbasesekajeho amahoro y’Uhoraho Ntore z’Imana, abana b’Imana dutaramanye kuri uyu munsi, kuko nunze ubumwe namwe kandi mbashyigikiye mu rukundo rukomeye rw’Umusumbabyose; nimukomere kandi mukomeze mube intwari ku rugamba, mumenye guhangana n’umwanzi kandi mumenye icyo injyana y’Uhoraho ivuze n’icyo isobanuye mu buzima bwanyu, kuko nkomeje kubasigasira kandi kubana namwe no kugendana namwe kugira ngo nkomereze intambwe buri wese kandi nkomeze kubarinda no kubacungira umutekano; erega mporana namwe kugira ngo mbatoze inzira y’ukuri n’ubutungane kandi kuyoboka Imana Nyakuri, kuko mbahihibikanira kandi mpora bugufi yanyu kugira ngo nkomeze ukwemera kwanyu; mwarahiriwe Ntore Ntumwa z’Ijuru kandi nshuti zanjye dutaramanye, mbasesekajeho urukundo rwanjye kandi ndabarinze iminsi yose kuko nkomeje kugendana namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo mbabungabungire umutekano; ni igihe rero cyo gukomeza intambwe ya buri wese kandi kugendana namwe uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo mbayobore mu nzira y’ugushaka kw’Imana kuko nababanjirije imbere mu gutega amatwi Ijwi ry’Uhoraho, mu kugendana na we kandi mu gukorana na we urugendo, kugira ngo mbashe kumvira kandi kubahiriza itegeko ry’Uhoraho, namwe rero ni cyo mbifuriza ni yo mpamvu mpora iteka mpihibikana mu burinzi bukomeye kugira ngo mbatoze gukunda Imana kandi mbatoze kuyoboka Imana, kuyubaha no kuyumvira, kuyikorera ubutitsa kandi ubutaretsa.

Uhoraho Imana araganje muri mwebwe kuko yababoneshereje inzira ibafasha kugera ku butungane, namwe rero mukaba mwarabaye indahemuka muri uru rugendo, mukaba mukomeje gufata mugakomeza, kuko urumuri rwababoneshereje ruhora iteka rubayoboye kandi ruhora iteka rubabungabungira umutekano kugira ngo inzira zose mugenda mukomeze kumurikirwa narwo, kugira ngo amatara yanyu ahore yaka kandi muhore namwe muri urumuri mu bandi; nimukomere rero kandi mukomeze mushyigikirwe Uhoraho Imana ari kumwe namwe kandi ibikorwa bye biragaragara mu buzima bwanyu, by’umwihariko muri ibi bihe by’integuro ikomeye y’ibikorwa bidasanzwe mu bemera, kuko mukomeje guhundagazwaho imbaraga n’ububasha bubafasha gukomera no gukataza mu mugambi w’icyo Uhoraho Imana abashakaho.

Ndabakunda Ntore z’Imana kandi mbashyigikiye mu rugamba muhagazemo kuko mwashyiriweho guhashya no gukura mu nzira ibitero bibisha by’umwanzi, dore umwanzi yugarije Isi kandi ibikorwa bye byayogoje benshi bibakura mu murongo, bibajyana kure y’urukundo rw’Imana; mwebwe rero muri ku izamu ryanyu mucunze umutekano kandi mukomeje kurinda benshi kandi mukomeje guhagarara mu birindiro Uhoraho Imana yabashyizemo kandi yabahamagariye kugira ngo muheze umwanzi, kandi mukure mu nzira icyitwa ikibi n’igisa nacyo; nimukomeze uwo mugenzo mwiza kandi uwo mugambi mwiza, kuko Uhoraho Imana abishimira igihe muhuriye hamwe mukuza Izina rye kandi mumusingiza kandi mukuza Izina ry’Uhoraho mwunze ubumwe, kugira ngo ibikorwa bye bikomeze byumvikane mu Isi yose; muhagarariye rero imbaga itabarika y’abari mu Isi bose kandi mukomeje kuvomerera Intore n’Intumwa ze, bamwe badohotse abarambiwe bakarambika kugira ngo bakomeze bahabwe imbaraga zibafasha kubyuka, zibafasha kuva ku ngoyi umwanzi yabagotesheje kandi yababoheyeho.

Nimukomere rero kandi mukomeze gutahura uburyarya bw’umwanzi, mumubuze amahoro n’amahwemo kandi mukomeze gukumira ibitero bye kuri benshi kuko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza imbaraga n’ububasha bw’Imana DATA, we Murengezi w’Ibiremwa byose, kuko Uhoraho Imana yagambiriye kugarura bose mu murongo binyujijwe mu bubasha bwe ndakumirwa kandi ntavogerwa; kuko umwanzi yibasiye benshi akabagwa gitumo kandi akabibetana, Uhoraho Imana na we yagambiriye ubutabazi kuri bose kuko buri Kiremwa Muntu wese agomba kugaruka ku isoko y’urukundo rw’Imana binyujijwe mu mpuhwe n’imbabazi, ariko abanangiye imitima bagakurwa mu nzira kuko Isi igomba gusukurwa kandi igaturwaho n’abakeye kandi abatunganye kuko umugambi w’Imana ari umugambi ukomeye wo gutsinda Shitani n’ibye byose kandi kumurandurana n’imizi, maze abana b’Imana bakabaho mu ituze mu mahoro n’urukundo; mwamenyeshejwe byose kandi muhishurirwa amabanga y’Ingoma y’Ijuru kugira ngo mumenye uko mugenda muri uru rugendo, kandi mumenye aho muhagaze kandi mumenye ko Uhoraho Imana ari kumwe namwe iminsi yose, ni yo mpamvu rero mudahwema guhabwa imburo zibafasha gukomera no gukomeza guhagarara neza mu muhamagaro, murindiriye kandi mutegereje icyo Uhoraho Imana yavuganye namwe.

Nimuhorane amatara yaka kandi muhore muri maso mwiteguye kuko mutazi umunsi n’isaha, isengesho ribahuza kandi ribabumbira hamwe, murikore ubutaretsa kandi mukomeze kwisukura no kwitagatifuza mu mitima yanyu, kuko ari igihe cyo kwicyaha kandi kwikebuka kuri buri wese kugira ngo amenye neza icyo Uhoraho Imana amwifuzaho kandi amushakaho; nimuhorane inyota y’ibyo mu Ijuru, dore ko mwabisesekajwemwo kandi mukaba mukomeje guhabwa imbaraga zibafasha kugera ku butungane; nkomeje rero kubana namwe kandi kubashyigikira Ntore Ntumwa z’Ijuru ngira nti “Nimugubwe neza kuko muganje mu bubasha ndakumirwa kandi ntavogerwa bw’Uhoraho Imana Umusumbabyose we ukomeje kubavuburira amasoko y’ibyiza, natwe tukaba dukomeje kubasanganira mu rukundo rwinshi kugira ngo dushyigikire intambwe zanyu kandi tubamurikire mu buryo bukomeye, kuko mwagizwe Intumwa z’amahoro muri rubanda nyamwinshi kandi Intumwa z’amahoro mu mbaga itabarika y’abari mu Isi, kandi ibikorwa byanyu bikaba byivugira”.

Nimukomere rero murarinzwe kuko mwakoreshejwe iby’ugushaka kw’Imana, mukaba mukomeje gushyirwa aheza kandi mukomeje kubungabungirwa umutekano n’abamalayika n’abatagatifu; nimukomere rero kandi mukomeze muhuzwe n’Ijambo ry’Imana kandi muhuzwe n’Izina rya Nyagasani Yezu Kristu, we wababumbiye hamwe kandi wabahurije hamwe kugira ngo abiyoborere kandi abasakazeho Roho we, ubavugurura kandi ubatagatifuza kugira ngo abatere ubutwari mubashe gukora umurimo w’Imana mushize amanga; ndabakunda ndabakomeje kandi nkomeje kubana namwe mu buryo bwo kubasakazaho imbaraga z’Ikibatsi gitagatifu kibasukura kandi gikomeje gukora byinshi mu buzima bwanyu kugira ngo mukomere ku rugamba kandi mukomeze kuba indashyikirwa mu bikorwa byiza; Ntore z’Imana bana b’Imana, nimukomere ku rugamba n’ubwo mufite byinshi bibagora kandi bibarushya, ariko Uhoraho Imana arabazi kandi arabashyigikiye kandi yiteguye kubaruhura imitwaro ibagonda ijosi, abari bugufi ntihakagire na kimwe kibakangaranya cyo mu Isi, kuko ububasha n’icyubahiro ari iby’Uhoraho kandi akaba yiteguye gukorana namwe ibirori bihire mu kubatambagiza Yeruzalemu Nshya.

Harahirwa rero uzakomera kandi uzakomeza kuba maso kugera ku ndunduro ntadohoke kandi ntacikire intege mu mayira atarasohoza urugendo yahamagariwe kandi yatorewe yatoranyirijwe; erega nimumenye ko uko bwije n’uko bukeye mugenda muzamuka esikariye ariko mufungurirwa ibyiza, uko mugenda mukotana murwana urugamba, mugatambuka muri bimwe mukinjira mu bindi niko Uhoraho Imana agenda abambika amapeti kugera ku kadomo ka nyuma abagaragarije imirimo n’ibitangaza, abashimiye kandi abahaye ibyiza mwagokeye kandi mwaruhiye, kuko yiteguye kubiyegereza kandi kubasanganiza urukundo rwe, kugira ngo abashimire ko mwabaye indahemuka muri twinshi ndetse no muri duke; nimukomere rero kandi mukomeze murinde amazamu neza kandi murinde isezerano ryanyu ubudacogora ubudasubira inyuma, Uhoraho Imana araje kubaramira kandi kubasesuraho umukiro n’umugisha we, kuko yabasezeranyije ibyiza, harahirwa rero abazakomera ku rugamba kandi abazakomeza kubiharanira bagahora iteka bafite inyota y’ibyo mu Ijuru.

Nimukomere rero kandi mukomeze mukongezwemo Ikibatsi cy’Urukundo musabane n’Ijuru ryose kandi namwe musabane hagati yanyu, mukomere kandi mukomeze gushyigikirana kugira ngo integuro y’Uhoraho muri mwe, kuko ari we wabahurije hamwe kandi wabahurije hamwe mukomeze kuba abasangirangendo iminsi yose; erega umwanzi igihe nk’iki ntabwo yishimiye abahuriye hamwe ku isengesho, kuko yifuza kubatatanya kandi yifuza kugira ngo baterane umugongo akomeze avuyange ubuzima bwabo; mwebwe rero nimumutsindishe isengesho kandi mumutsindishe ukwemera mufite muri Uhoraho, mumwereke yuko nta jambo abafiteho kuko iki gihe ari igihe cyo gukotana, gufunga imiryango no kurinda no gucunga umutekano w’ukwemera kwanyu; nimumenye rero ko muri mu ntambara ikomeye y’ukwemera, namwe muhore iteka muharanira kugira ngo mutsinde kandi mutsinde ibibashuka n’ibibayobya kugira ngo muharanire gushyira imbere umugambi w’icyo Uhoraho Imana yabagambiriyeho.

Ndabakunda ndabashyigikiye nanjye turi kumwe iminsi yose, nkomeza kubarinda no kubacungira umutekano kuko muri ku Isi y’ibibazo y’amakuba n’ibigeragezo, ariko mugomba kuyitambukamo mwemye mwemarariye isezerano kugira ngo muzahabwe ingororano z’ibyiza mwaruhiye kandi mwagokeye, kuko umukozi akwiye igihembo cye namwe rero nicyo mukwiye kandi mugomba kubiharanira, kuko So wo mu Ijuru yabibateguriye kandi yabibateganyirije; ndabakunda Ntore Ntumwa z’Ijuru Muryango Muhire w’Uhoraho, nimukomeze kandi mukomeze mube intwari ku rugamba, mushyigikirane kandi namwe hagati yanyu mubungabungirane umutekano, mugende umujyo umwe kandi muhurize hamwe mu kwemera mu kwizera no mu rukundo; ndabakunda ndabashyigikiye, Uhoraho Imana nabasendereze umugisha we kandi abakomereze intambwe uko bwije n’uko bukeye, kuko abishimira kandi anezezwa n’igihe cyose muhuriye hamwe mu bikorwa bye nk’ibi.

AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE, NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NTORE NTUMWA Z’IJURU, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *