UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 19 NZERI 2023

Mbifurije umunsi mwiza ntore z’Imana kandi mbashyize mu rukundo rw’Imana mbahaye umugisha w’Imana mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije kwakira imbaraga z’Imana umushobora byose kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe kandi nkomeze kugendana namwe mu bikorwa by’indashyikirwa kandi mu bikorwa bihanitse kugira ngo dukomeze gutsemba icyitwa ikibi cyose mu Isi kugira ngo dukomeze tuvuburire Mwene Muntu umukiro kandi tumuzanire agakiza duhereze buri wese ushaka kandi buri wese ushonje mu gakiza k’Imana tumwuzuze kandi tumuhaze kuri buri kimwe cyose, turi kuzana rero ibyo duhaza abo ngabo bose basonzeye iby’ingoma y’Imana kandi abo bose  bashaka kwinjira mu rukundo rw’Imana, turi kuza duhaza buri wese kandi turi kuza twuzuza buri wese kugira ngo twuzurize buri wese tumuhereze imbaraga kandi tumwambike ububasha dukomeze kwambika buri wese imbaraga nyambaraga kandi dukomeze kugaburira buri wese buri kimwe cyose gituma abaho mu rukundo rw’Imana kandi gituma agwirizwa umugisha w’Imana kugira ngo akomere mu rukundo rw’Imana uwo wese uri guhamagarwa n’urukundo rw’Imana muri iki gihe kandi uwo wese impuhwe za DATA ziri kureshya ziri kugenda zireshya kugira ngo aze yisange mu rukundo rwa DATA turi kumufukurira kandi turi kumuhereza kuri buri kimwe cyose kuko hari benshi cyane bakeneye kandi bashaka, hari benshi basonzeye agakiza kandi hari benshi bakeneye guhazwa mu buntu bw’Imana isumba byose, abo bose rero tukaba twururukiye kuza kubahaza kandi tukaba twururukiye kuza kubagaburira kuri buri kimwe cyose kubuzuriza kandi no kubahereza buri kimwe cyose cya ngombwa, nimwakire umugisha w’Imana kandi muhore iteka mukataje mu by’urukundo rw’Imana, muhore iteka mugabira bose kandi muhore iteka mugaburira bose muhore mubahaza kandi muhore mubambika kuko twifatikanye muri ubu buryo kandi tukaba dukomezanyije namwe muri uru rugendo kugira ngo ibikorwa byacu by’indashyikirwa bikomezekwihuza n’ibyanyu kugira ngo amahoro y’Imana akomeze abuzure kandi akomeze abasesekazweho, mbahaye rero imbaraga kandi mbahaye umugisha kugira ngo ubuzure kandi ubasesekareho kuri buri wese, naje kubuzuza imbaraga ndetse n’ububasha ndi Mutagatifu Yozefu umurinzi wanyu kandi iteka ryose nkahora mbacungira umutekano kuza kubakumirira ikibi cyose kandi nkigizayo imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo mukomeze mutere intambwe kandi muomezemukataze mu rukundo rw’Imana, ntacyo muzabura kandi nta n’icyo muzakena kuko iteka ryose muri mu rukundo rw’Imana muba mufite byose kandi mugahabwa byose, mushyigikiwe n’amaboko ya DATA kandi ibiganza bye bitagatifu birabavuburirwa umunsi ku wundi mukambikwa imbaraga kandi mugahabwa ububasha bubafasha gukomera no gukataza mu rugendo rwanyu, nanjye iteka ryose nza kubuzuza kandi nkaza kubakomeza no kubahaza kuri buri kimwe cyose nkareba icyo mukeneye icyo gihe cyose nkakibazanira kugira ngo muhore mukataje mu rukundo rw’Imana, mwaratowe kandi mwaratoranyijwe kugira ngo muhore mubiba ibyiza mu Isi kandi muhazwe ibyoza by’Imana kandi muhore iteka mubisakaza mu Isi igihe cyose mube urukundo kandi igihe cyose mube amahoro, nimwakire umugisha w’Imana ukomeze ubuzure bityo mube umugisha kandi mube amahoro aho muri hose harangwe ituze kandi harangwe umugisha w’Imana, naje kubatagatifuza no gutagatifuza ibyanyu kuri uyu munsi no kugira ngo nkomeze mbasukure kuri buri umwe umwe wese kugira ngo ibikorwa byanyu birusheho kugenda bitera imbere mu Isi yose kandi igihe cyose muhuriye hamwe muri ubu buryo nkomeze mbatagatifuze kugira ngo ibikorwa byanyu birusheho kuba ibikorwa by’indashyikirwa bityo mukize Isi ndetse n’abayituye mukomeze guhumuriza bose kandi mukomeze gutabara bose.

Nimwakire rero gukomera no gukomeza urugendo no kurangamira uruhanga rw’Uhoraho Imana igihe cyose mumushyire mu mizero yanyu kandi mumugire ibyizero byanyu igihe cyose mwumve yuko Uhoraho Imana ari we wo kwiringirwa ibindi byose ni imfabusa kandi ibindi byose ni amanjwe Uhoraho Imana ni we udatenguha kandi ni nawe utajya utererana abe igihe cyose nimuhore mumwizeye nta kintu na kimwe kizigera kimuhangara iby’Isi birahanguka bikavaho kandi ibihe bikagenda biha ibindi ibiri ku Isi bikagenda bihanguka byigirayo ariko Uhoraho Imana ahora ari Imana kandi ahorana ubutware n’ubutegetsi bwe kandi buri kimwe cyose agahora agishyira mu mwanya wacyo namwe yabashyize mu mwanya mukwiriyemo akaba rero akomeje kubashyira mu rukundo rwe kandi akaba akomeje guhagarika buri wese aho agomba kandi aho akwiriye kuko iteka ryose yitegereza kandi akamenya, akamenya icyo Mwene Muntu akeneye kandi akamenya icyo Mwene Muntu agomba akamenya aho Mwene Muntu aramuhagarika akabona haramubereye kandi haramukwiriye, niyo mpamvu rero iteka ryose ahora abuzuza kandi agahora abagaburira kandi agahora abagabira kuri buri kimwe cyose akagabira buri wese akurikije uko amuzi n’uko yamuremye n’uko yamuhanze n’icyo yamuhangiye namwe rero yabahangiye umugambi kandi yabahangiye uyu mugambi wo kugira ngo mukomeze mube muri uru rukundo rwe kandi mube muri ubu buzima bwe iteka ryose muhore mukatarije icyiza kandi muhore muri mu rukundo rw’Imana rwuzuye kandi rubasendere.

Uhoraho Imana yararebye abona bikwiye kandi bitunganye koko ko yabashyira muri uru rukari kugira ngo iteka ryose mujye muhuzwa no gukora ikiri icyiza mwimike urukundo kandi mubibe amahoro ndetse n’ibyishimo mu Isi igihe cyose muhore mugabira bose kandi muhore mwuzuza muri bose mubahereza buri umwe umwe wese icyo agomba kandi icyo akeneye, naje kubaha umugisha kandi naje kubatagatifuza muri uyu munsi nanjye kandi nabazaniye umugisha Uwiteka Imana yampaye kugira ngo nywubazanire kandi nywusesekaze kuri buri wese uko bwije n’uko bukeye DATA Uhoraho Imana ampereza ibyo kubazanira bya ngombwa  mu rugendo rwanyu nkaza nkabibashyikiriza kandi nkabihereza buri wese muri mwebwe igihe cyose rero mukomeje gutorwa no gutoranywa kandi mukomeje gushyirwa imbere kugira ngo murusheho kuba itara ry’abandi kandi murusheho kuvomerera amahanga yose, nimukomeze murye kandi munywe ibyiza by’Ijuru ryose tubagaburira kandi tubategurira umunsi ku wundi kuko iteka ryose tubategurira kuko ameza yanyu atajya abaho ubusa ahubwo igihe cyose duhora tubategurira kugira ngo igihe cyose mujye munywa kandi murye mushire inyota igihe cyose ntimuzicwe n’umwuma kandi ntimuzicwe n’inzara, ntimuzadandabirane kandi ntimugahungabane urukundo rw’Imana rujye ruhora rubihariza  kandi muhore iteka murutekaniyemo muri byose, naje rero kubakomeza muri uyu munsi naje guhumuriza buri wese naje gukomeza buri wese naje kubahereza inkoni kugira ngo igihe cyose muhore murongoye intama za DATA kandi muhore mukumakuma murundarunda abagenda batatana umunsi ku wundi mukomeze kubagarura mu rwuri kandi mukomeze koko kuba intama nziza bityo mube icyitegererezo cy’izindi ntama bityo izindi ntama zibarebereho namwe murusheho kuba intama nziza kandi murusheho kuba icyitegererezo cy’abandi bityo baze babasange mu rwuri mutohagiriyemo kandi muganjemo, nkomeje rero kubakomeza muri byose kubacungira umutekano kandi kubamenyera ikiri icy’ingenzi kandi iteka ryose nkabamenyera ikibakwiriye, nimukomeze muganze kandi mukomeze muture mu rukundo rw’Imana ibyiza by’Imana bihore iteka ryose bibiyambika nanjye turi kumwe cyane kugira ngo nkomeze mbagabire amahoro kandi  nkomeze mbambike umugisha n’urukundo rw’Imana.

Nimugire amahoro rero kandi mugire gukomera no gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe muri ibi bihe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo nkomeze mbahaze kandi nkomeze mbavuburire ibyiza by’ingoma y’Ijuru kandi nkomeze mbatekanishe, nimube mu rukundo rw’Imana kandi muture mu rukundo rw’Imana igihe cyose mukomezanye kandi murandatane mwumve yuko kubaka amahoro ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge ari iby’ingenzi kandi bikaba iby’agaciro kandi mwumve ko guhuriza hamwe muri uru rukari kandi guhura nk’uku nguku muba mwahuye mugasenga kandi mukazamura isengesho mubikunze kandi mubishaka muri gusabira Isi ndetse n’abayituye muba muri kwigororera kandi muba muri kuyigirira neza iteka ryose mukaba muri kwihunikira ubukungu bwanyu mu Ijuru, nimukomeze mukore ubudahagarara kandi ubudahwema kuko urukundo rw’Imana rurushijeho kuza rubasanga kugira ngo rubiyambike kandi imbaraga za DATA Imana umuremyi wa byose zikaba zikomeje kuza zibasanganira kugira ngo ibikorwa byanyu birusheho kuba byiza kandi bihire urugendo rwanyu rurusheho gutagatifuzwa muri byose.

Nimwakire rero gukomera kandi mwakire gukomerera mu rukundo rw’Imana naje kubakomeza no kubahumuriza kuri uyu munsi naje kubambika ubutwari kandi naje kubambika ubutwarane kandi naje kubaha imbaraga kugira ngo buri wese muri mwebwe ahagarare gitwari kandi buri wese muri mwebwe ahagarare kigabo bityo murangwe no kunesha umwanzi n’imigambi mibisha y’umwanzi muyigizeyo igihe cyose muharanire kubaka amahoro ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge igihe cyose muhore muhuriza ku cyiza kandi igihe cyose muhore mutahiriza umugozi umwe mube mu rukundo rw’Imana kandi mukatarize urukundo rw’Imana twaje kugorora byinshi mu Isi kandi twaje kubabuganizamo ibyiza by’ijuru by’agatangaza kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe kubohora ibiboshye mu gushyira  byinshi ku murongo mu kwifatikanya namwe mu gukomeza gutabara Isi ndetse n’abayituye, nimukomeze rero mube mu mugisha w’Imana kandi mukomeze mube mu rukundo rw’Imana turifatikanyije muri iki gihe kandi ngendana namwe amanywa na nijoro kugira ngo nkomeze mbahaze kugira ngo nkomeze mbuzuze urukundo rw’Imana kandi mbururukirizeho ingabire ndetse n’ingabirano, nimukomeze rero mube amahoro kandi mukomeze mugubwe neza turi kumwe nabazaniye imbaraga kandi nabazaniye umugisha kuri uyu munsi, naje gukomeza buri wese muri mwebwe kandi naje kubashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimube amahoro rero kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe kuko mbashyize mu rukundo rw’Imana isumba byose kugira ngo rubuzure kandi rubasakareho, mbuzuje rero umugisha kandi mbahaye umugisha utagabanyije ukomoka ku Mana umuremyi wa byose kugira ngo ubuzure kandi ubasendere, uyu munsi nubabere umunsi muhire kandi ubabere umunsi mutagatifu murusheho gutera imbere kandi murusheho gukataza mu bikorwa by’Imana idasumbwa, nanjye ndushijeho kwifatikanya namwe no kugendana namwe kugira ngo nkomeze mbuzuze imbaraga kandi nkomeze mbuzuze ububasha bw’Imana isumba byose, nimugire amahoro kandi mwakire umugisha w’Imana ubuzure kuri buri wese kandi ubasesekareho igihe cyose muhore mu rukundo rw’Imana kandi muhore muganje mutera imbere muri byose kandi mukatarije icyiza ubudahwema, mbahaye rero kubibasha kandi mbahaye gushobora ibyabananiye ibyo byose muba mubona yuko mutabishobora nje kubaha imbaraga kugira ngo mubashe kubishobora no kubyinjiramo, naje kubashoborera buri kimwe cyose kandi naje kubambika imbaraga ndetse n’ububasha, mbahaye amahoro rero kandi mbahaye umugisha kuri uyu munsi nimukomeze mugire ibihe byiza kandi mukomeze mugire umunsi mwiza turi kumwe kandi turifatikanyije mu bikorwa byanyu byo kuri uyu munsi kandi mu rugendo rwanyu kuri uyu munsi, amahoro amahoro ndabakunda kandi mugire umunsi mwiza ndakomeza kwifatikanya namwe mu rugamba rw’uyu munsi kugira ngo dukomeze guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi kandi dukomeze kwigizayo imbogamizi zose z’umwanzi zashaka kubitambika n’izashaka kwitambika intore za DATA hirya no hino zikurikiye urukundo rw’Imana kandi abo bose bashaka gukuza izina ry’Imana umuremyi wa byose ariko Sekibi kaba arushijeho kubategatega imitego myinshi, ibyo byose rero naje kubihinda no kubyigizayo nifatikanyije namwe, nimube maso kandi mukomeze kuba intwari kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe mu kazi kandi mu rugendo kuri uyu munsi ibikorwa byanjye bikomeze kwihuza n’ibyanyu bityo dukomeze gutabara kandi dukomeze kurohora, mbifurije amahoro kandi mbahaye umugisha w’Imana nimugubwe neza kandi mukomere kuko nifatikanyije namwe muri ibi bihe mu buryo bw’agatangaza.

Amahoro amahoro ndabakunda ntore z’Imana ndi kumwe namwe kandi ndabashyigikiye ndi Mutagatifu Yozefu ugendana namwe kandi ngahorana namwe iteka ryose nkabuzuza urumuri kandi nkabahaza ibyiza by’agatangaza by’ingoma y’Ijuru kandi ngakomeza buri wese muri mwebwe, nimukomeze mukomere kandi mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bw’Imana isumba byose bwuzure buri wese muri mwebwe kandi mushyigikirwe n’ibiganza by’Imana isumba byose.

AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE KANDI NTORE ZA DATA NIMUBE AMAHORO KANDI MUGUBWE NEZA UMUNSI MWIZA TURI KUMWE AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *