UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 09 GASHYANTARE 2025

Amahoro y’Imana nabasesekareho Ntore za DATA, ndabaramukije igitondo nk’iki ngiki, amahoro yanjye y’igisagirane nasendere kandi nasesekare kuri buri wese kuko nyabifurije ngira nti “Umugisha w’Uhoraho Imana nuhorane namwe kandi uhore ubasenderera aho muri hose, nanjye ndambuye ikiganza cyanjye mbaha umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi”; ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, mbaramukije mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ngira nti “Umunsi mwiza kandi igitondo gihire kuri buri wese, ndi kumwe namwe ndabakunda Ntore z’Imana dukunda, ntaramanye namwe kuri uyu munsi mu bikorwa bidasanzwe kandi nkomeje kugendana namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko nkomeje kubana namwe muri byose kandi nkaba nkomeje kugendana namwe muri byose kugira ngo koko dushyire byose ku murongo  kandi turusheho kurangiza byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, ari nako dukomeza kugendana mu mbaraga zidasanzwe kandi mu bikorwa bidasanzwe byo gukomeza guhashya umwanzi twivuye inyuma”.

Turabakunda cyane kandi turabashyigikiye kuko Ijuru ryose twururukiye kurwanana namwe urugamba kandi tukaba twaraje muri ubu buryo kugira ngo twifatikanye muri buri kimwe cyose kandi muri buri bikorwa byose cyane cyane mu Isi muri rusange ndetse no mu Kiremwa Muntu, dushyirana byinshi ku murongo kandi dushyira buri kimwe cyose mu mwanya wacyo kuko ari igihe gikomeye cy’integuro y’Uhoraho Imana; ni yo mpamvu rero dukomeje kubasesekazaho imbaraga ndetse n’ububasha zibategura kandi zibafasha kujya ku rugamba mwemye kandi mwemaraye, kugira ngo koko mwakire kandi murusheho kubuganirizwamo buri kimwe cyose mwateguriwe kuva kera na kare; ndabakunda rero kandi ndabashyigikiye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimwakire ihumure ryanjye kandi nimwakire indamukanyo yanjye kuri uyu munsi, kuko mbahobereye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA ngira nti “Amahoro yanjye y’igisagirane nasesekare kandi nasendere kuri buri wese, kuko nshimishijwe no kwibanira namwe cyane cyane kuri uyu munsi”.

Ngaho nimwakire ububasha bwanjye kugira ngo bubakomeze kandi bubashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko mbafatiye iry’iburyo muri byose kandi nkaba nkomeje kubakomereza intambwe, kugira ngo mudatsindwa ku rugamba; ndahari mu kubatsindira kandi ndahari mu kubarwanirira muri buri kimwe cyose, kuko ndi umusare ubambutsa muri byose kandi nkaba ingabo ibakingira muri byose, imitego ya Nyakibi rero akaba ari nta bubasha kandi akaba ari nta jambo iteze kubagiraho kuko ndi umurinzi rwagati yanyu kandi nkaba ubahorera ku rugamba ibihe byose, nkakomeza kubatsindira ibibatsinda kandi nkakomeza kubavogagirira ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera; mbateje intambwe rero kandi ndabakomeje ndabashyigikiye bana banjye kandi Ntore z’Umusumbabyose, mbambitse imbaraga igitondo nk’iki ngiki kandi mbahaye gukomera ndetse no gukomeza urugendo muri buri kimwe cyose kuko ndi rwagati yanyu mbaha umugisha ubashyigikira kandi ubakomeza mu minsi mibi.

Imbaraga zanjye rero nizikomeze kubabatura aho muri bityo mukore mutikoresheje kandi mukorere Imana ubuzima bwanyu bwa buri munsi, nta kibakomye imbere kandi nta kibabereye imbogamizi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko ndi iburyo kandi nkaba ibumoso nkaba imbere ndetse n’inyuma mbategurira kandi nigizayo ikibi cyose cyashaka kuvogera umugambi wa DATA muri mwe, namwe rero murabe maso kugira ngo tugendane muri ubu buryo kuko nkomeje kubatoza nk’uko ndi umutoza rwagati yanyu kandi nkaba ndi umwigisha muri mwe bityo nkaba nkomeje kubatoza iby’urugamba kandi nkaba nkomeje kubatoza ubumenyi budasanzwe kugira ngo koko murusheho guhugukirwa na byose, kandi murusheho kuba abamenyi ba byose; naje kubagenderera kandi naje kwibanira namwe kugira ngo twifatikanye muri uru rugamba rwo gukiza Isi ndetse n’abayituye, kandi naje gukomeza kubayobora mu gukora icyiza kandi mu gukora igitunganye, kuko ari cyo DATA abifuzaho kandi akaba agishakashaka muri buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera, ariko kandi benshi bakomeje kumvirana, aho kumva igikwiriye kandi igitunganye bakarangwa no kumva ikidahuje n’ugushaka kw’Imana muri bo; mwebwe rero mwamenye byose kandi mwamenyeshejwe buri kimwe cyose, mukabwirwa byose nta na kimwe musigarijwe inyuma, murabe maso kandi mukomere kugira ngo ibyo byiza mwamenyeshejwe kuva kera na kare umwanzi atabacamo igikuba akaba yabiribatisha ububasha bwe, nimurusheho kumenya ubwenge kandi murusheho kuba abanyabwenge muri byose, nanjye nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubashyigikira igitondo nk’iki ngiki nifatikanyije namwe muri byose kandi nkomeza kwishimana namwe, kuko urugendo rwanyu kandi rwacu rugeze ahashimishije; ni yo mpamvu rero ntifuza ko mwasubira inyuma ahubwo nimukomere kandi murusheho gukataza, nanjye turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi.

NDI KUMWE NAMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, AMAHORO YANJYE N’AYA DATA RERO NABANE NAMWE KANDI NABASAKAREHO, NABASENDERERE KUKO NYABIFURIJE KANDI NKABA NAJE KUYABASESEKAZAHO MWESE BIREMWA BY’IMANA DUTARAMANYE; AMAHORO AMAHORO, IGITONDO CYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA DUKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *