UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 28 WERURWE 2025

Mbifurije igitondo gihire Ntore za DATA kandi Nkoramutima zanjye nkunda kandi nshyigikiye, mbifurije gukomera ndetse no gukataza mu bikorwa by’Uhoraho Imana cyane cyane kuri uyu munsi, kuko nifatikanyije namwe ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane; mbahaye imbaraga rero zo gukomera ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi mbahaye imbaraga ndetse n’ibyishimo byo gukomeza urugendo mwatangiye nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere, kuko ndi umuteguzi imbere yanyu kandi nkaba umutazanuzi w’amayira iteka ryose, kugira ngo mukomeze gutambukira ahatunganye kandi ahasukuye, bityo rero nkaba nkomeje gutengeneza amayira yanyu ibihe byose kugira ngo urukundo rwanjye na DATA rurusheho gusenderera kandi rurusheho kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Naje kubana namwe rero kandi naje gutaramana namwe muri ubu buryo, igitondo nk’iki ngiki rero nkomeje kubaha umugisha wanjye wa kibyeyi ubashyigikira kandi ubakomeza ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo murusheho kurindwa kandi murusheho gushyigikirwa n’ububasha bwacu bukomeye dukomeje kubasendereza kandi dukomeje kubasesekazaho uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko bukomeze kubasesekazwaho aho muri hose; dukomeje rero kugendana muri byose kandi dukomeje kwibanira mu bikorwa nk’ibi ngibi byo gukomeza guhashya umwanzi kandi byo gukomeza gutsinda ndetse no gutsiratsiza ibikorwa bya Nyakibi byose aho biva bikagera, kugira ngo turusheho koko gutegurana ibikorwa bya DATA cyane cyane kuri uyu munsi, kuko twaje kwigaragaza mu buryo budasanzwe kandi tukaba twaje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kugira ngo koko icyitwa ikibi cyose turusheho kugihigikisha ububasha bwacu, kandi icyitwa imyambi ya Nyakibi yose dukomeze kugitsindisha imbaraga zacu zitavogerwa.

Dukomeje rero gutegura kandi dukomeje gukura mu mayira ikibi cyose gikomeje kubangamira Mwene Muntu, kugira ngo urukundo rwa DATA abe ari rwo rukomeza kuganza kandi abe ari rwo rukomeza gusendera muri Mwene Muntu, bityo rero mu bikorwa bye by’indashyikirwa akomeje gukorera hirya no hino mu Isi kandi akomeje gukorera muri Mwene Muntu uko bwije n’uko bukeye, byo gutandukanya ikibi n’icyiza, bityo akaba akomeje kurandura urumamfu mu masaka kugira ngo koko icyiza akomeje kubiba muri Mwene Muntu gikomeze kurindwa kandi gikomeze gushyigikirwa kandi gikomeze gucungirwa umutekano, natwe rero iteka ryose tuza guhashya umwanzi kandi tukaza guhashya ibikorwa bye bibi kugira ngo mu rwego rwo gukomeza kuzuza ndetse no kurinda ibyacu kandi ibyo twubatse hirya no hino mu Isi dukomeze kubicungira umutekano kandi dukomeze kubisigasira nta nkomyi.

Namwe rero mu bihe nk’ibi ngibi tukaba twaje gukomeza kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha, kugira ngo koko mukomeze kuba mu bikorwa byacu kandi mukomeze guhagarara neza aho twabashyize, kuko DATA wabatoye atabibeshyeho ahubwo yari afite umugambi ukomeye mu buzima bwa buri wese, ni yo mpamvu akomeje kuburinda kandi ni yo mpamvu akomeje kubucungira umutekano, kugira ngo koko arusheho gushyigikira icyo yateguriye muri buri wese kuva kera na kare; namwe rero nimukomeze kwakira ibyo byiza by’agatangaza mwateguriwemo kuva kera na kare, bityo mumenye kubitwara neza kuko mubitwaye mu tubindi tumeneka ubusa, muririnde rero kurangara kandi muririnde kurambarara kandi mubona urugamba ruremye, kuko umwanzi akomeje kugenda hirya no hino asenya kandi aribata ibikorwa twubaka uko bwije n’uko bukeye, kubera umujinya ndetse n’igisuzuguriro gikomeye akomeje kugirira abacu aho bari hirya no hino dukomeje guteza intambwe uko bwije n’uko bukeye, bityo akifuza ko icyo bagezeho kubera umugambi wa DATA yagitesha agaciro kandi yagisubiza inyuma, ariko kandi harahirwa abari maso kuko tuje kubarwanaho kandi tukaba tuje kurwanirira icyo bateguriwe kuva kera na kare bityo tukakirinda kandi tukagicungira umutekano; ni yo mpamvu rero nta n’umwe muri mwe nakwifuza ko yakomeza gukina n’umwanzi kandi abireba, abizi neza ko ari ibikorwa by’umwanzi bimureshya kandi bimushuka, ahubwo bana banjye nimuce ubwenge kandi murusheho kumenya neza gutahura amayeri y’umwanzi aho ava akagera, dore akomeje kugenda benshi runono kandi akabahendesha byinshi bishashagirana, ariko kandi imbere ari umuyonga.

Nimukomeze rero gushakisha ibyiza by’Ijuru kandi mubishakishe ubudahwema kandi ubudahuga, natwe turahari kugira ngo dukomeze kumurikira intambwe zanyu bityo tuberekeze ahari icyiza kandi ahari urukundo rw’Imana, kuko rudahwema kwigaragariza muri mwe kandi cyane cyane ntiruhweme kwigaragariza mu bikorwa byanyu bya buri munsi; erega ukora icyiza kirivugira kandi n’ukora ikibi na we kirigaragaza, ni yo mpamvu nkomeje kubashishikariza kuba maso kandi guhora mukindikije intwaro z’urumuri aho muri hose, kugira ngo murase umwanzi kandi mumurwanye mwivuye inyuma, kuko ibikorwa bye bibisha bikomeje kwigarurira benshi kandi bikaba bikomeje kurwanya Intore z’Imana aho ziri hirya no hino, mwebwe rero mwamenye kandi mukakira urukundo rwacu iteka ryose, mimukomeze kumuvuguruza cyane cyane mu buzima bwanyu bityo mwemere ibikorwa byanyu biyoborwe natwe kandi mwemerere Roho Mutagatifu aganze kandi ature mu mitima yanyu bityo abigarurire kandi abashyigikire, abakomereze intambwe y’ubuzima bwanyu maze imitima yanyu irusheho koko kumwegukira kandi irusheho kwegukira Uhoraho Imana, nanjye turi kumwe mu kubarinda kandi mu kubacungira umutekano, turi kumwe mu kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye kugira ngo koko muhore muri mu mbaraga za gitwari kandi muhore muri mu mudabagiro udashira w’ibyiza by’Ijuru; ndi kumwe namwe rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuri uyu munsi, nimwishime kandi munezerwe kuko ingororano ya DATA iri muri mwe kandi ikaba iganje mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko hari byinshi dukomeje gutegurira muri mwe kandi hakaba hari byinshi dukomeje gusesekaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo koko murusheho kunezezwa kandi murusheho kwiturira mu rukundo rusendereye rw’Uhoraho Imana.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *