UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 28 KANAMA 2023
Amahoro y’Imana nabane namwe bana banjye nshuti zanjye bavandimwe banjye kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbashyikirize mu rukundo rw’Imana kandi mbahereze buri kimwe cyose gituma mukomeza kuba ab’agaciro imbere y’amaso ya DATA, nje kubahumura kandi nje kubahumuriza nje kugenda mbatazanurira amayira kugira ngo mubashe kubona aho guca kandi mubashe kubona aho gutambuka, ndi kumwe namwe muri iki gihe mu buryo budasanzwe kandi ndi kugenda niyungikanya namwe ndi kugenda nifatikanya namwe mu buryo bw’agatangaza kuko ndi kugenda mbatazanurira amayira nkagenda mpigika imigambi mibisha y’umwanzi kuko ibibahagurukira kandi ibiba bibahagurukiye bibareba cyane ari byinshi biba bigira ngo bibakoze isoni cyangwa ngo bibasubize inyuma mu rugendo rwanyu ariko nimuhumure twururukiye kuza kubarwanirira kugira ngo tubarinde kandi tubakumirire umwanzi ushaka kuba yabakoza isoni ndetse n’ikimwaro. Uru rugendo murimo mwarutangijwe n’Uhoraho Imana kandi igikorwa nk’iki ngiki mukirinzwemo n’Uhoraho Imana ni we ubashyigikiye kandi muri mu burinzi bw’Ijuru ryose nimukomeze mukataze mu ntambwe z’urugendo rwanyu ari nako mukomeza gusabira Isi ndetse n’abayituye kuko hari benshi cyane bugarijwe kandi hari benshi cyane bahagurukiwe, abo bose rero bakeneye inkunga y’amasengesho yanyu ikomeye cyane, nimukomeze musabire bose kandi mukomeze mutakambire bose turi kumwe kugira ngo nkomeze mbamenyere icy’ingenzi kandi nkomeze mbereke buri kimwe cyose; nimukomeze kugubwa neza bana banjye nkunda nimukomeze kugubwa neza ntore z’Imana ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ndi umurinzi wanyu ndi umukumirizi wanyu Mutagatifu Yozefu wishimira kuza gutaramana namwe wishimira kuza kugendana namwe iteka ryose n’ibihe byose mu bikorwa byanyu muri uru rugendo, mbarangaje imbere rero ndabashyigikiye kandi nkomeje kubatera inkunga nkomeje kandi nkomeje kubahumuriza nkomeje, nkomeje kuza kubereka ikiri icyiza kandi icy’ingenzi nkomeje, namwe rero nimukomeze murebe icyo mbereka kandi icyo mbatoza bityo namwe mwihatire kugikora kandi mwihatire kukinyuramo no kukigendamo igihe cyose kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbashyikirize ibyo byose kandi nkomeze mbashyigikire mu rukundo rw’Imana rutajorwa rutajya rwigizwayo rutajya ruhigikwa rutajya rusunikwa ruhora ari urukundo nyarukundo rwakira bose kandi rukababarira byose rugatabara kandi rugakiza rukarengera Isi ndetse n’abayituye; urwo rukundo nirwo mutuyemo nirwo mwiberamo umunsi ku wundi mwikinze mu mababa y’Uhoraho kuko ari ho mubonera ubwihisho ubwikingo bityo ibikuba n’ibikubarara ntibibagereho ngo bibahitane imihengeri yabyuka bityo igasanga murarinzwe bikomeye imiyaga yaza ari myinshi cyane igasanga muri mu mababa y’Uhoraho ari ho murindiwe kandi ari ho mucungiwe umutekano.
Amahoro y’Imana rero nahorane namwe muri ubwo buryo kandi amahoro y’Imana abane namwe muri uru rukari bityo iteka ryose mujye muhora mwishimye kandi munezerewe munezerejwe n’uko Uhoraho Imana ari we murengezi wanyu ari we buvunyi bwanyu ari we bwikingo bwanyu ari we murengezi w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi kuba muriho ni we kugera magingo aya ngaya mugihumeka umwuka muhumeka ni we kuko ari we uwubagabira kugira ngo muhumeke kandi mukomeze kubaho mutere imbere mu rugendo rwanyu mu bikorwa murimo kandi icyo yabashinze yabahaye gukora muhore iteka ryose mugikora mutikoresheje. Nimugire rero kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye cyane bana banjye nimubohoke kandi igihe cyose muhore mubohora n’abandi murohore abandi uko bwije n’uko bukeye mushyire byinshi ku murongo kandi mushyire byinshi ku murongo igihe cyose muhore mukura byinshi mu mwijima mubishyira mu rumuri kuko benshi bari mu mwijima dushaka kubakura mu mwijima tukabashyira mu rumuri mu buryo bw’agatangaza muri iki gihe ndi kumwe namwe nifatikanyije namwe ndabakunda cyane kuko ntahwema kuza kubagira inama kubahwitura no kubaburira kubereka ikiri icyiza, ndagira nti rero bana banjye kandi nkoramutima za Jambo nimwihatire gukora icyiza mwirinde kwirara bya hato na hato dore umwanzi ashinyitse amenyo kandi arahagurutse kandi ahagurukiye kuba yashaka gusubiza abantu inyuma ari yo mpamvu rero mbagira inama nkabereka buri kimwe cyose kugira ngo mukomeze urugendo rwanyu.
Sekibi afite uburyarya bwinshi kandi ni umunyamayeri ariko bana banjye kandi ntore z’Imana mbahaye kumenya no gutahura ubwo buryarya n’uburiganya bwa Sekibi kugira ngo iteka ryose muhore muguwe neza mu rukundo rw’Imana mutahura amayeri ye kugira ngo mukomeze gukora ikiri icyiza kandi mukomeze kumuhigika mumuhigikira kure yanyu kandi amayeri ye mujye muyatahura hakiri kare atari yabinjiramo atari yabageraho. Ndaza rero nkabahunda kandi nkabahundagazaho ingabire ndetse n’ingabirano nkababurira nkababwira buri kimwe cyose nkabereka ibibategereje kandi nkabereka ibyiza bibategereje n’ibibi bishaka kubatangatanga kugira ngo ibibi bishaka kubatangatanga muce ukubiri nabyo bityo mubashe kubihungira kure kandi mubigendere kure maze ibyiza bibategereje nabyo mututirire inzira birimo kugira ngo mubishyikire kandi mubushyikirizwe umunsi ku wundi. Sekibi abona ibyo duhora tubagabira umunsi ku wundi tukabahundagazaho ihirwe akanya ku kandi umugisha w’Imana ukarushaho kuza ubasanganira ari uruhuri ukabaherekeza kandi ukabakumirira umwanzi bityo rero Sekibi akajiginywa umujinya ukamwica akifuza yuko umugisha w’Uhoraho Imana uhora iteka ushaka kuza kubasanganira yawusubiza inyuma ariko nanjye nkaba maso kandi nkakomeza kubabera maso muri byose ngahigika umwanzi kandi nkakomeza kumucyaha nkomeje kuko twururutse nk’Ijuru ryose kugira ngo tubarwanirire kuko umwanzi ubahiga amanywa n’ijoro ntajya aryama kandi ntajya asinzira iteka ryose ahora arekereje ashinyitse imikaka kandi akanuye amaso cyane kugira ngo arebe yuko hari uwayoba kugira ngo arebe yuko hari uwakwibeshya akaba yakirara akanya na gatoya akaba yahita amutwara akaba yahita amumira bunguri ariko rero bana b’Imana nkomeza kubahundagazaho imbaraga kandi nkabaha umwete kandi nkaza nkabahwitura akanya ku kandi kugira ngo hatagira n’umwe wirara kugira ngo hatagira n’umwe wareba hirya cyangwa hino nkaza kubereka imbaraga aho ziri kugira ngo muzakire muzishyikirizwe bityo zikomeze kubacungira umutekano kandi zibabungabungire ubuzima bwanyu.
Nimukomere rero mukomeze urugendo imbaraga z’Imana zikomeze kubana namwe amaboko y’Ijuru ryose akomeze kwihuza n’ayanyu bityo namwe mukomeze gukora ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi ariko mukomeza kubohora Isi ndetse n’abayituye mushyira byose ku murongo ndi kumwe kugira ngo nkomeze mbafashe kandi nkomeze mbakomeze muri byose kuko ndi ububasha kandi igihe cyose nkaba mfite ububasha buza kubatabara ndetse no kubarengera. DATA Uhoraho Imana yampaye imbaraga n’ububasha buhanitse cyane kugira ngo nkwirakwize ikiri icyiza mu Isi kandi ntambagire mu Isi yose ntangaza ikiri ukuri kandi ngaba amahoro ndetse n’umugisha mu Isi bityo ngende njajanga Sekibi n’imitego ye n’imigambi ye kandi abana ba DATA bugarijwe kandi bashikamiwe cyane muri ibi bihe mbashe kubarengera. Muri intore za DATA rero mwahagurukiwe n’umwanzi Sekibi ashaka gushikamira kugira ngo arebe yuko yababuza urugendo rwanyu byatuma musubika urugendo rwanyu ariko narahagurutse ndahagarara mu mbaraga nyinshi zidahangarwa kandi zitavogerwa nza kuzibahundagazaho kandi nza kuzibagabira uko biri n’uko bikwiye kugira ngo uko bwije n’uko bukeye mujye muhora mufite umutsindo kandi mujye muhora mwambariye gutsinda.
Nimukomere rero kandi mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mudasubira inyuma kandi mudacika intege kuko murinzwe bikomeye. Nimukomeze rero mube mu bwikingo bw’Imana kandi mukomeze mube mu bwihisho bw’Imana, Imana umusumbabyose kandi Imana umuremyi ikomeze kubabera umurengezi kandi ikomeze kubatabara muri byose; Imana ni umurengezi Imana ni umutabazi Imana ni urukundo nyarukundo nimukomeze rero ari we mwizera kandi mukomeze mumuhange amaso kuko na we akomeje kubaha imbaraga kugira ngo mukomeze mukore byinshi byiza mu Isi kandi mukomeze mukore imirimo ndetse n’ibitangaza, ibikorwa byanyu rero birakomeje ntabwo bihagaze kuko turi gukorana namwe ibikorwa bikomeye cyane muri ibi bihe turi kugenda dutsemba umwanzi kandi turi kugenda dutsinsura ikibi cyose turi kugenda dushungushura kugira ngo inkumbi zijye ukwazo bityo n’imbuto nzima nazo zijye ukwazo kugira ngo inkumbi zidakomeza guturana n’imbuto nzima zitavaho zizangiriza, niyo mpamvu rero turi kugenda dushyira byose ku murongo muri iki gihe mu buryo budasanzwe, turi kugenda twiyegereza benshi kandi turi kugenda duhumura bose amaso.
Nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe ndabashyigikiye mu rukundo rw’Imana mbahora hafi cyane ubutabazi bwanjye bwihoranira namwe kandi imbaraga zanjye zihora iteka ryose ziza kubiyambika kugira ngo muhore mwambaye ububasha kandi muhore iteka ryose mufite ubutwari ndetse n’imbaraga mu buryo budasanzwe. Naje rero kubakomeza kandi naje kubahumuriza naje kubahereza imbaraga kugira ngo zikomeze zibashyigikire mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi. Nimukomeze rero musabire Isi ndetse n’abayituye kuko Isi yugarijwe n’umwanzi kandi umwanzi akaba ashaka kugenda arindimura benshi kuko uko twifatikanya namwe mu kurohora Isi ndetse n’abayituye tuzamura benshi none ejo Sekibi akaba yatsikije abandi kubera ko ataba ajya yishimira igikorwa nk’iki ngiki ahita agira umujinya mwinshi kugira ngo arebe yuko hari abo yamira bunguri agenda yiruka mu Isi hose agatambagira aro guhuma afite umujinya mwinshi bityo uwo ahuye nawe akamuhitana, uwo ahuye nawe akamuhitana, icyo gikorwa rero ni cyo dukomezanyijemo mu rugendo kugira ngo dukomeze turohore abo bose Sekibi ari kugenda ahitana abo bose ari kugenda yasama agaconcomera kugira ngo tuze tubumbe urwasaya rwe kugira ngo ye kugira intore z’Imana kandi abana ba DATA akomeza kugenda yasamira akomeza kugenda aconcomera.
Nimukomeze mugire ubutwari kandi mukomeze mwambare imbaraga natwe dukomeje kubatera ubutwari kugira ngo muhorane umwete ndetse n’ishyaka muri ibi bihe mu buryo budasanzwe mutabare benshi kandi muhumurize benshi kandi ububasha bw’Ijuru ryose bukomeze kwihuza namwe, ntore z’Imana dore mwarakunzwe kandi mwarakungahajwe kuri buri kimwe cyose mugabirwa ingabire irenze izindi yo kuganira n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye kuko benshi babyifuza ntibabibone, ngaho rero nimukomeze mwakire ayo mahirwe bityo mumenye yuko hari abandi benshi hirya no hino mu Isi babyifuza ntibabibone bityo rero murusheho kujya mubatakambira kugira ngo nabo mu rugendo bagendamo n’ubwo batumva ijwi ry’Ijuru bajye babasha gushyigikirwa n’imbaraga z’Ijuru ryose kandi bashyigikirwe bashyigashyirwe mu buryi bwose bukomeye.
Nimwakire rero amahoro kandi mwakire umugisha w’Imana ubakomeze kandi ubahumurize muri byose ndi kumwe namwe ndabashyigikiye cyane kandi nimukomeze kuba urukundo kandi mukomeze kuba mu rukundo rw’Imana imbaraga z’Imana zikomeze kubagotagota kandi zikomeze kubarengera muri byose, ndabashyigikiye cyane mbari bugufi cyane nimukomere mukomeze urugendo mwe gucika intege kandi mwe kudandabirana kuko ububasha bw’Ijuru bwururukiye kuza kubarenganura, Sekibi ushaka kubarenganya tuje kumukoza isoni tumwereke yuko amagambo ye ibintu bye byose by’ibinyoma tuje kuza kubipfobya kandi kubitesha agaciro ariko kandi twaranahagurutse kuza kumuhigikana n’ikibi cye cyose kandi twariyiziye ntawe twatumye mu bubasha bwacu no mu mbaraga zacu tuzasiga tumukubuye kandi tumukumiriye, nimukomeze kwihanganira ibyo muhura nabyo umwanzi Sekibi abatega umunsi ku wundi natwe twiyemeje kubibacishamo gitwari kandi mukajya mubisimbuka uko bwije n’uko bukeye ntanwo tuzigera twemera yuko mubwigwamo kandi ntituzigera twemera yuko muheranwa n’umwanzi tuzakomeza kubatsindira kandi tubarwanirire mu buryo bwose bushoboka kandi ku buryo bukomeye cyane.
Nimugire amahoro y’Imana bana banjye kandi mwambare urukundo rw’Imana muhore mushyigikiwe kandi muhore mubumbatiwe mu bubasha bw’Ijuru ryose turi kumwe ndabakunda cyane mbahoza ku mutima wanjye, nimukomeze rero mukomezanye kandi mukomeze mugire ubutwari mwambare umwete ndetse n’ishyaka kandi mwambare ubudacogora ubutwari bubarange igihe cyose kandi mube intwarane igihe cyose muhore mutwaranira icyiza kandi mwirinde kuba mwasubira inyuma. Nimukomeze murebere kuri Nyagasani Yezu Kristu uko yagenze mu Isi gitwari kandi koko mukomeze kugenda nk’intumwa ze zimukurikiye kandi mugomba gushingura mu gushinga ikirenge aho agishinguye kugira ngo ababere urugero kandi ababere icyitegererezo mu bikorwa byanyu mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Mbifurije rero iki cyumweru cyiza kugira ngo gikomeze kubabera icyumweru gitagatifu kandi gihire muzagire icyumweru cyiza kandi intangiriro y’icyumweru nziza kuri buri wese. Nimugire amahoro ntore z’Imana nimwakire umugisha w’Imana ubakomeze kandi ubashyigikire muri byose ububasha bw’Ijuru ryose bukomeze kwihuza namwe imbaraga z’Ijuru ryose zikomeze kugendana namwe turi kumwe ndabakunda cyane bana b’Imana ndabakunda cyane nshuti zacu ab’Ijuru nk’abatagatifu twese kuko tuza kwihuza namwe tukaza kwiyuzuza namwe amanywa na nijoro tukabahumura kandi tukabahumuriza tukabagotagota impande n’impande tubakwirakwizaho imbaraga kandi tuzibambika mu buryo buhambaye cyane kandi tugakomeza kuza kubatera ubutwari umwete ndetse n’ishyaka kugira ngo mukomeze mwihatire gukora ikiri icyiza amanywa na nijoro, nimwakire umugisha w’Imana kandi muhorane amahoro y’Imana turi kumwe ndabakunda cyane nimugire umunsi mwiza turi kumwe kandi buri wese akomere mu rugendo mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mwe gucika intege kandi mwe guhagarara turi kumwe ndabakunda cyane ntore z’Imana, ndi Mutagatifu Yozefu wishimira kandi nkizihirwa kuza gutaramana namwe kandi nkanezezwa namwe iyo ndi kuganira namwe muri uru rukari Uhoraho Imana yemeye yuko nza kwifatikanyamo namwe kugira ngo mpore iteka ryose mbahwitura mbaburira mbereka buri kimwe cyose kimunyura kandi kimushimisha kugira ngo mbatoze imigenzo myiza n’ibikorwa byiza bizabageza mu ngoma y’Imana mwifuza kandi muharanira amanywa na nijoro.
NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA CYANE IBIHE BYIZA IKI CYUMWERU KIZABABERE GIHIRE KURI BURI WESE. AMAHORO AMAHORO URUGENDO RWIZA UMUGISHA W’IMANA NUKOMEZE UBAHEREKEZE NDABAKUNDA CYANE NTORE Z’IMANA, AMAHORO AMAHORO!