UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 05 GICURASI 2024

Nimugire umunsi mwiza biremwa by’Imana, bana b’Imana nkunda kandi nsenderejemo urukundo rw’Uhoraho, nimwakire umugisha, nimwakire gukomera, nimwakire kugubwa neza turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, iteka n’iteka mpora nifatikanyije namwe, ndabakomeza kandi nkabashyigikira kandi nkababumbabumbira hamwe nk’abana b’Imana, nk’abana banjye nkunda kandi mpora iteka ryose mpagaze aho mbitegeye kugira ngo mbakomereze hamwe mu rukundo rw’Imana, nimuhorane urukundo n’urugwiro kandi mwakire ubuzima muri Uhoraho Imana, mukomeze guhabwa umugisha wa DATA, musenderezwe ibyiza by’agatangaza, ndabishyigikiriye ndabikomereje, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, kuko mbafasha gutsinda ikibi n’umwanzi kandi nkabafasha kurwana urugamba inkundura kugira ngo mutahukane umutsindo; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, mbahaye kuba umwe kandi mbahaye gukomera, gukomeza urugendo, kuko mbikomereje, kuko mbishyigikiriye, mbabereye maso mbabereye ku rugamba kuko mbafasha kurwana urugamba inkundura kugira ngo mutsindire mu rukundo rwa DATA.

Nimwakire gukomera, nimwakire gukomeza urugendo, nimwakire kugubwa neza, nimwakire kuba amahoro kandi mwakire guhora iteka ryose muriho mu rukundo rwa DATA, nanjye mbangukiye kubaba hafi, kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo umunsi ku wundi mukomeze kumva urukundo rw’Imana ruhebuje rutagereranywa bityo mukomeze gukuza Imana Umuremyi wa byose, nanjye turi kumwe mu kubakomeza no kubashyigikirira hamwe nk’abana b’Imana, kugira ngo mukomeze urugendo mwiyumvemo ubutwari n’imbaraga mu buryo budasanzwe, kandi mukomeze gushyigikirirwa mu rukundo rw’Uhoraho; uyu munsi nururutse nje kubaha umugisha n’ubundi simpwema kuwubaha, ariko n’ubundi naje kuwubaha mu buryo bw’agatangaza kugira ngo umugisha wa DATA ubaherekeze mu byo mukoze byose, mu migirire yanyu, buri kimwe cyose kigwirizwemo umugisha wa DATA, aho muri hose mugwirizwe umugisha, aho mugiye mugwirizwe umugisha, mu byo mukoze mugwirizwe umugisha, mu bikorwa by’ibiganza byanyu, mu migirire yanyu yose, mbahaye umugisha kuri uyu munsi  mu buryo bw’agatangaza, bana b’Imana nururutse nje kubagabira kandi nururutse nje kubasendereza kuri uyu munsi, nururutse nje kubakomeza, nururutse nje kubagabira byinshi mu buryo bw’agatangaza kandi byinshi bigiye bitandukanye, mu ngeri zigiye zitandukanye.

Nimwakire byose kandi byose byuzuyemo umugisha w’Uhoraho, byose nimugwirizwe umugisha kandi mubeho mu rukundo rw’Imana, ndagira nti “Rero kuri uyu munsi w’agatangaza, nimuherekezwe n’umugisha wa DATA, muherekezwe n’urukundo rw’Imana, amahoro y’Imana abasendere bityo mwibereho nk’abatagatifu mukiri ku Isi, kuko natwe abatagatifu twaritashye tunezezwa no kuza gukomeza kwihuza namwe amanywa na nijoro”, ariko kandi ndagira ngo mbabwire nti “Mwarahiriwe biremwa, kandi mwarahiriwe koko ku buryo budasubirwaho, ibyiza mwagiriwe kandi ineza Uhoraho Imana yabagiriye, ubutore mufite butandukanye n’ubw’abandi mu buryo bw’agatangaza, duhora iteka turi kumwe namwe twihuza namwe mu gushyigikira ibikorwa byacu kandi mu gukomeza kubakomeza, kugira ngo dukomeze kubabumbabumbira hamwe nk’abana b’Imana.

Nimwakire rero gukomeza gukomeza urugendo kandi mwakire gukomeza kugubwa neza turi kumwe mbabereye maso mbabereye ku rugamba kuko niteguye kubaha umugisha, kubasenderezamo urukundo rw’Uhoraho, ngaho nimwakire kubaho, ngaho nimwakire gukomera, ngaho nimwakire kugubwa neza, mbasendereje ibyiza by’agatangaza, ntimukagwe ntimugatsikire ntimugatsitare ntimukadandabirane, ntimukabure uko mugenza kandi ntimukabure uko mwigenza, ntimukabure epfo na ruguru kuko mugomba kubaho umunsi ku wundi mu rukundo rw’Uhoraho kandi mukagwirizwa umugisha w’Uhoraho, bityo aho muri hose mukogeza hose ineza y’Uhoraho Imana, ibyiza yabagiriye, ibyiza akomeje kubagirira kandi ibyiza azabagirira mu bihe bizaza kandi n’ubu ngubu akaba akomeje kubagirira neza, muzabona ineza y’Imana kandi muzajya muyibona mu nzira zanyu mu bihe byose kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mubone ineza y’Imana mubone ibyiza by’Uhoraho, mukurizeho kumenya ko ari we mwayobotse kandi ari we ubakomeje, ari we ubashyigikiye, bityo namwe mukomeze gukurizaho kumuyoboka no kumusingiza, kumukuza, kumurata bimukwiriye, nanjye nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, kubabumbatirira hamwe biremwa, kugira ngo mwumve urukundo rw’Imana, mwumve ko mugomba gukomeza urugendo mukiyumvamo ubutwari, mugakomeza kandi mugakomeza mugakataza mu cyiza turi kumwe mbarangaje imbere, ntabwo mbasiga ndabarinda kandi mbahora hafi cyane, mbahora bugufi kugira ngo mbagwirizwe umugisha mu rukundo rwa DATA, kandi nkomeze gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu.

Ese ni iki mwaba mwaraburiye mu biganza by’Uhoraho, ko Uhoraho Imana atanga kandi agatanga umugisha kandi uwo yahaye umugisha arawumuha koko kandi akanamwongera kandi uwo Uhoraho yashatse kugagariza ineza arayimwereka na we akabibona ndetse n’abatuye Isi bakayibona? Namwe rero Uhoraho Imana ineza yabagiriye izamenywa n’ibirewa byose biri mu Isi kandi izamenywa na Mwene Muntu, kuko iyi neza ntiteze gushira kandi ntiteze gusibangana, ni igikorwa kizagaragarira benshi kandi kizajya cyumvikana muri bose uko ibihe bizahora bisimburana iteka, benshi bazajya bagenda babwirwa kandi bamenya basobanukirwa n’ibi bihe kuko twaje tuje gukorana namwe kandi twaje tuje kugaragaza urukundo rw’Imana mu cyitwa ikiremwa muntu mu buzima bwanyu, ari yo mpamvu Mwene Muntu agomba kumenya urukundo rw’Imana kandi Mwene Muntu agomba gusobanukirwa n’urukundo rw’Imana.

Ukuntu Uwiteka Imana yamanutse akihuza namwe kandi akabakorera imirimo ndetse n’ibitangaza, akabaha kubaho gitagatifu kandi akabaha kubaho mu buzima bwanyu, mukabaho gitagatifu kandi mukiri ku Isi mucyambaye umubiri, ni ineza mwagiriwe kandi ni ibyiza mwahawe by’agatangaza, n’ubwo bitagirwa na benshi ariko mwebwe mubifite nimubikomeze dore Sekibi umunsi ku wundi ahora iteka ahunahuna kandi ahora iteka arekereje kandi ahora iteka ashaka kubibanyaga kuko ntibimushimisha na gato, ahora iteka akubita agatoki ku kandi, arareba umujinya ukamurenga, arareba urwango rukamurenga agashaka kubavutsa no kubambura ibyo byiza n’ibyiza mwagabiwe, ariko uko byagenda kose nta kintu na kimwe ateze kubanyaga, nta kintu na kimwe ateza kubambura, nanjye ndi kumwe namwe mu gukomeza kubabera umurinzi mwiza, mu kubatazanurira amayira kandi mu kubuzuzamo urukundo rw’Uhoraho, kugira ngo icyo Uhoraho Imana yashatse kubaha kandi yabagabiye mukigwirizwe kandi mukibemo umunsi ku wundi mube amahoro mugubwe neza ndabakunda bana banjye biremwa by’Imana.

Bana banjye nshyigikiye kandi bana banjye ngendana namwe umunsi ku wundi, nimukomere kandi nimukomeze kugubwa neza turi kumwe mbabereye maso mbabereye ku rugamba, niteguye gukomeza kubarwanira urugamba, niteguye gutegura imitego y’umwanzi mu nzira kugira ngo mutambukane ishema n’isheja, musanganire Uhoraho Imana ababere Umugaba kandi ababere Umugenga mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nta kintu na kimwe muzigera muburira mu biganza by’Uhoraho, hari byinshi byiza byo kubaha kandi ategereje gukomeza gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo abageze ku cyiza yabateganyirije, ntabwo muri abantu basanzwe n’ubwo mwebwe mushobora kwiyumva mukumva ko muri abantu basanzwe, mwatoranyijwe mu buryo budasanzwe, Uhoraho Imana yabagize abantu b’indashyikirwa, n’ubwo Mwene Muntu ashobora kubabona akabitiranya kubera ko mugenda kimwe cyangwa mukaba mwakora bimwe cyangwa mukavuga kimwe, ariko Uhoraho Imana hari itandukanyirizo ryanyu n’abandi, kuko hari uko yabagize kandi hari ukuntu akomeje kugenda abubaka umunsi ku wundi; mwebwe mwatoranyirijwe kubaho mu bikari by’Uhoraho mwarahiriwe biremwa by’Imana, mwarahiriwe kandi mwarahiriwe kuko Uhoraho Imana yabatoranyije kandi akaba yarabasendereje urukundo rwe, nimukomeze mubeho mugwirizwe uwo mugisha, kuko nta muntu n’umwe kandi nta cyaremwe na kimwe kigomba kubambura amahirwe, kandi kigomba kubavutsa umugisha mwagabiwe n’Uhoraho; nimwakire neza kandi mwakirize amaboko yombi, turi kumwe nkomeje kubakomeza no kubashyigikira; naje rero nje kubifuriza ibihe byiza n’icyumweru cyiza gitagatifu gihire, mukomeze kuzirikana neza urukundo rwa Yezu Kristu kandi mwibuka izuka rye ritagatifu ku cyumweru cyiza nk’iki ngiki gitagatifu, mwakire urukundo rwe kandi mwakire umugisha we n’amahoro ye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye umunsi mwiza, nimwambare muberwe kandi mwambare mubengerane mwizihirwe, mwishimire Uhoraho Imana kandi mumushimire muri byose mumusingirize urukundo rwe, ubuhanga n’ubuhangange bwe.

NDABAKUNDA NDABAKOMEJE MBABEREYE MASO KANDI MBABEREYE KU RUGAMBA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, UMUNSI MWIZA BIREMWA BYA DATA, NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA UMUNSI MWIZA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *