UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 24 GICURASI 2025
Mbifurije igitondo cyiza Ntore z’Imana dutaramanye, ndabakomeje kandi nkomeje kubambika ububasha bwanjye butavogerwa cyane cyane kuri uyu munsi, ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza kugubwa neza kuri buri wese, turi kumwe turataramanye muri iki gitondo kuko naje kubakomeza kandi nkaba naje kurushaho kubashyigikira mu bikorwa by’urugamba, kugira ngo koko ngendane na buri wese muri mwe; nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye, nimwakire urumuri rwanjye rudatsindwa kugira ngo ruhore iteka rubatsindira muri buri kimwe cyose, kuko nganje mu buzima bwanyu kandi ububasha bwanjye n’ubwa DATA bukaba bukomeje kwigaragariza mu mibiri yanyu iteka ryose.
Ngendana namwe kandi ndi kumwe namwe ibihe byose, kuko nkorana byinshi namwe cyane cyane muri ibi bihe by’agatangaza dukomeje kururukiriza ububasha bwacu mu Isi ndetse no mu bayituye, kugira ngo dutsinde kandi dutsiratsizanye imigambi mibi ya Nyakibi aho iva ikagera; nimukomere rero kandi mukomeze urugendo kuri buri wese, ndamushyigikiye kandi nkomeje kumukomeresha ububasha bwanjye n’ubwa DATA kugira ngo burusheho gushyigikira byinshi mu buzima bwanyu kandi burusheho gushyigikira byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko dukomeje gutanga urukundo rwacu tutizigamye mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, cyane cyane mu batuye iyi Si yose, tukaba dukomeje kubigarurira mu rukundo rwacu ruhoraho.
Nifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi kandi naje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe, kuko nkomeje kubaha imbaraga zanjye kandi nkaba nkomeje kubasendereza ibyishimo amahoro ndetse n’umutekano binkomokaho, kugira ngo bisabagire mu mibiri yanyu kandi birusheho kwigaragariza mu buzima bwanyu iteka ryose, kuko naje kubavugururamo imbaraga zidasanzwe kandi nkaba naraje kubaha urukundo rwanjye mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo koko murusheho kwisanisha narwo bityo iteka ryose aho munyuze kandi abababonye koko barusheho kubasoromaho imbuto nziza inkomokaho.
Erega naje kugendana namwe kandi naje kwibanira namwe, kugira ngo dukorane ibikorwa byinshi cyane cyane muri ibi bihe by’agatangaza, Uhoraho Imana akomeje kugaragariza imbaraga z’ububasha bwe mu Kiremwa Muntu kandi mu Isi hose muri rusange, kuko akomeje guhindura byose kandi akaba akomeje gushyira byinshi ku murongo akoresheje imbaraga z’ububasha bwe budatsindwa, kugira ngo atsindire bose kandi arusheho kwigarurira abo umwanzi yari yajyanyeho iminyago; namwe rero mukomeje gucungirwa umutekano kandi mukomeje kurindwa mu buryo bukomeye, kuko Ijuru ryose twururukiye kubarinda kandi tukaba twaraje kubakomezamo imbaraga zidasanzwe, nk’uko twabatoye kandi nk’uko twabahamagariye muri uyu murimo utoroshye, bityo tukaba dukomeje kuwubarindiramo ibihe ndetse n’imburabihe, kugira ngo koko aho muri hose muhore murinzwe n’ububasha bwacu kandi muhore mutekaniye muri bwo, kuko koko dukomeje kubegerezayo ikibi ndetse n’ikizira cyose aho kiva kikagera, kugira ngo murusheho kubakwa kandi murusheho gukomerera mu bubasha bwacu, bityo murusheho gutera intambwe mujya mbere, kuko koko hari byinshi dukomeje gutegurira mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi hakaba hari byinshi dukomeje gukorana namwe uko bwije n’uko bukeye, bityo ibyo byose akaba ari ibigirira Isi yose umumaro, nk’uko koko mwatowe mu mbaga itabarika y’abari mu Isi kugira ngo muhagararire abandi mu Isi kandi mubere urumuri benshi mu Isi, ni yo mpamvu iteka ryose tudahwema kururutsa ububasha bukomeye mu buzima bwanyu, kugira ngo koko icyo mwatorewe kandi icyo mwahamagariwe mu gihe nk’iki ngiki kirusheho kugirira Isi yose umumaro, mu kuyihindura ndetse no kuyihindukiza bundi bushya, kuko hari ibikorwa dukomeje gukorera muri mwe bikomeje kubyarira inyungu ikomeye ndetse n’umusaruro ukomeye Isi ndetse n’abayituye; ngaho nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, murashyigikiwe kandi murakunzwe Ntore za DATA, kuko twaje kwigaragariza mu bikorwa byacu dukorana namwe iteka n’iteka kugira ngo kuko dukize benshi mu Isi kandi turusheho kwigarurira imbaga y’abatuye Isi mu rukundo rwacu ruhoraho; nimwakire rero imbaraga zibakomeza kuri uyu munsi kandi nimwakire gukomera ndetse no gukomeza urugendo kuri buri wese kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbahaye gutsinda muri buri kimwe cyose.
NIMUGIRE AMAHORO UMUGISHA WANJYE NUBASESEKAREHO KANDI NUBASENDEREREHO MWESE AHO MURI, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUGIRE AMAHORO KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.