UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 23 NYAKANGA 2024
Ndabakomeje ntore za DATA kandi Biremwa by’Uhoraho Imana, ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, kandi mbongereye amaso mashya kuri uyu munsi kugira ngo mubashe kumenya ikibi n’icyiza, bityo urumuri rwacu nirukomeze kubasenderera aho muri hose kandi imbaraga zacu iteka ryose zihore zumvikanira muri mwe kuko naje kugaragaza ububasha bwanjye n’ubwa DATA kandi nkaba naje kubasenderezaho urumuri rwanjye rudatsindwa kandi urumuri rwanjye rudakuka, kugira ngo iteka ryose ruhore rubasendereye, imbaraga z’ikibatsi gitagatifu zanjye nizikomeze kwigaragariza muri mwe kandi zikomeze guhindura bushya ubuzima bwanyu, kuko naje guhindura ubuzima bw’Ikiremwa Muntu kandi nkaba naje kwigaragariza mu buzima bwanyu iteka ryose, mu gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza kuri uyu munsi udasanzwe tukaba twaje guhindura Isi bundi bushya kandi tukaba twaje guhindura Mwene Muntu bundi bushya, mu kumukomezamo injyana y’ibikorwa by’Uhoraho Imana kandi mu kumukomezamo ibikorwa bikomeye bya DATA akaba ari yo mpamvu dukomeje kubaka bundi bushya Mwene Muntu kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje guhindukiza benshi mu rukundo rwacu rukomeye kugira ngo babashe kumenya nyakuri icyo Uhoraho Imana abifuzaho; namwe rero nimukomere kandi mukomeze kuba maso, mukomeze gusenga ubutitsa kandi mukomeze gusenga nta buryarya kuko naje gukorana namwe byinshi kandi nkaba naraje kugendana namwe mu bikorwa by’urugamba kugira ngo dukomeze kugeza benshi mu mutsindo ukomeye wa DATA.
Nifatikanyije namwe kuri uyu munsi kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba, nimukomere kandi mukomeze kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbakomereje intambwe, bityo imirimo yanyu nikomeze guhindura benshi bashya kandi nikomeze gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye, kuko nanjye naje kurwanana namwe urugamba kuri uyu munsi, kugira ngo tubashe kugaragaza koko ububasha bwacu mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; dukomeje rero kwifatikanya mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko twaje kurwanana namwe urugamba kandi tukaba twaje kugezanya benshi ku mutsindo ukomeye wa DATA, bityo ibikorwa byanyu nibikomeze kwigaragaza kandi ibikorwa byacu nibikomeze kuganza mu Isi ndetse no mu bayituye, kuko dukomezanyije injyana y’urugamba kandi tukaba dukomeje gushyigikirana mu bikorwa by’Uhoraho Imana isumba byose.
Ndi kumwe namwe rero ntimugahungabane kandi ntimugakangarane kuko mbabereye inshyimbo ibakingira muri byose kandi nkaba mbabereye umuyoboro mu gukora icyiza uko natoje Umwana Yezu namwe nkaba nkomeje kubatoza inzira nziza igana Imana kandi uko namurinze mu bihe bigoye kandi mu bihe bikomeye, namwe nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubashyigikira, nkomeje kubakomereza intambwe, kugira ngo koko ubuzima bwanyu burusheho kwizihira Uhoraho Imana; ndabashyigikiye rero kandi mbafashe ikiganza, nkomeje kubatoza ikiri icyiza, kandi nkomeje kubiyigishiriza utuyira tw’Uhoraho Imana kugira ngo mukomeze kudukatariza kandi mukomeze kutugendamo nta nkomyi kuko Ijuru ryose ryururutse kugira ngo rirwanane namwe urugamba kandi rikomeze kubashyigikira mu buryo bw’Ukwemera ndetse n’Ukwizera.
Nifatikanyije namwe muri byose kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, cyane cyane kuri uyu munsi kuko twaje gukorana byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi tukaba twaje guhindukiza benshi mu buryo bukomeye kugira ngo babashe gukatariza mu nzira Uhoraho Imana abifuzamo, kuko dukomeje gutegereza benshi mu rugendo rugana Imana kandi tukaba dukomeje guhindukiza benshi, kugira ngo koko babashe gukatariza mu cyo Uhoraho Imana abifuzamo kandi babashe kugendera mu nzira y’ubutungane Uhoraho akomeje gushaka kuri buri Kiremwa cyose; namwe rero nimukomeze gukataza mu rugendo rwanyu, bityo natwe turabashyigikiye nk’abatagatifu, kandi dukomeje kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bukomeza gutsinda ikibi muri mwe kandi bukomeza gutsinda ikibi muri Mwene Muntu, kuko dukomeje gutabarana ingoga kandi tukaba dukomeje kurwanana urugamba uko bwije n’uko bukeye rero turabatabara kandi tukabamurikira, tukabakomereza intambwe yanyu ya buri munsi kugira ngo mudatsikira kandi mudatsitara mu rugendo rwanyu, tugahora iteka turwanana namwe urugamba kandi tugahora iteka tubageza ku mutsindo ukomeye wa DATA, kugira ngo koko ibikorwa byanyu bikomeze kuba iby’ingirakamaro muri benshi kandi bikomeze kuba iby’ingirakamaro mu Isi hose muri rusange; ni yo mpamvu dukomeje kwigaragariza hirya no hino mu Isi mu gutabara benshi kandi mu gukomeza gufashisha isengesho ryanyu rya buri munsi, kuko atari imfabusa kandi akaba ari iry’ingirakamaro ahubwo iteka ryose duhora turohorana imbaga itabarika y’abari mu Isi kandi tugahora tugezanya benshi ku mutsindo ukomeye wa DATA mu gukomeza kubaronsa ibyiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru.
Ngaho nimube maso kandi murusheho gusenga kuko iki gihe ari igihe cyo kuramira benshi bari barajyanywe kure n’umwanzi, kandi akaba ari igihe cyo kugaragaza ububasha bwa DATA mu buryo budasanzwe, bityo ibikorwa by’Uhoraho Imana akaba ari byo bikomeje kwigaragariza muri mwe kandi akaba ari byo bikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi mu guhindura kandi mu guhindukiza Mwene Muntu wese aho ava akagera, kuko dukomeje kubaka amateka akomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi tukaba dukomeje gushyigikira benshi mu rukundo rwacu kugira ngo koko imbaraga zacu abe ari zo zibakomeza kandi aba ari zo zibashyigikira mu rugendo rwabo rwa buri munsi; nimukomere rero mbambitse imbaraga kuri uyu munsi kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo mukomere mu rugendo rwanyu kandi mukomeze injyana y’urugamba nanjye turi kumwe, nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubaha ububasha bwanjye kugira ngo iteka ryose buhore buvuguruza ububasha bw’umwanzi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko naje kugendana muri ubu buryo kandi nkaba naraje kurwanana namwe urugamba, kugira ngo turusheho gutabarana benshi mu Isi.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA, IGITONDO CYIZA KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, NIMUGIRE IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA KANDI NTUMWA Z’AB’IJURU. TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUGIRE UMUGISHA W’UHORAHO KANDI NIMUGIRE UMUNSI MWIZA, UMUNSI UKOMEYE KANDI UMUNSI W’AMATEKA MU BUZIMA BW’IKIREMWA MUNTU, AHO KIVA KIKAGERA, AMAHORO AMAHORO.
