UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 12 WERURWE 2025
Mbifurije igitondo cyiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba ndi Mutagatifu Yozefu ubakunda cyane, nifatikanyije namwe muri byose nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko naje kubaha imbaraga kandi nkaba naje kubavugururamo ukwemera gushyitse kandi guhambaye, ngaho rero nimukataze kandi mukomeze urugendo kuri buri wese nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere, kuko dukomeje kugenda tubatazanurira amayira kandi tukaba dukomeje kugenda twegezayo ikibi cyose, cyane cyane icyabagiraho ububasha kandi icyashaka kubagiraho ijambo, icyo cyose dukomeje kugihikisha ububasha ububasha bwacu, ngaho rero namwe nimurusheho kwisanga kandi murusheho kwisanzurira mu bikorwa byacu bikomeye kuko turi kumwe kugira ngo koko dukomeze kubarinda ndetse no kubacungira umutekano kandi tukaba turi kumwe mu bubasha budasanzwe kuri uyu munsi, bityo tukaba twizihiriwe mu bikorwa bikomeye bya DATA kuri uyu munsi, kugira ngo ko dushyigikire benshi mu rugendo rwabo kandi turusheho gushishikaza, turusheho guhwitura kandi turusheho gushyira benshi mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye.
Ndi kumwe namwe rero mu buryo budasanzwe Ntore z’Imana dukunda, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimugire amahoro y’igisagirane mu mitima yanyu asenderere kandi asakare kuri bose, kuko mwahawe kugabira bose kandi mugahabwa amahirwe akomeye yo kumenya icyo twifuza ndetse n’icyo Uhoraho Imana abashakaho, namwe rero nimukomeze kuba abatangamahoro kandi nimukomeze kuba abatanga umugisha aho gutanga umuvumo; erega byose mwarabihawe ku buntu kandi byose mwabigabiwe na DATA ku buntu bwe, ni yo mpamvu rero nta na kimwe mugomba kwigundirira mu gutanga cyane cyane mu gutanga icyiza mwahawe kandi icyo mwashyikirijwe na DATA cyose mu rukundo rwe rutavogerwa; ni ngombwa rero kwitamba wese kandi ni ngombwa kwitanga wese kugira ngo koko harohorwe roho nyamwinshi z’abatuye iyi Si, kandi harusheho kwinjizwa benshi mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye.
Nimukomere mu rugendo ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo koko zibasigasire kandi zikomeze kubarinda mu minsi mibi; turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu bikorwa byo kuvogagira umwanzi mu buryo bukomeye, kuko dukomeje guhirika ibikorwa bye bibi kandi bibisha kandi tukaba dukomeje gutesha agaciro ibikorwa bye byose aho biva bikagera kugira ngo koko harusheho kwimakazwa urukundo rwa DATA muri Mwene Muntu.
Nifatikanyije namwe rero nimukomere kandi mukomerere mu rugendo kuko turi kumwe nk’abatagatifu kandi abamalayika bakaba bururukiye kubarinda ndetse no kubacungira umutekano mu rwego rwo gusigasira ibyo byiza mwabibwemo na DATA kandi mu rwego rwo kubakomeza ndetse no gukomeza kubacungira umutekano uko bikwiriye; turi rwagati yanyu rero kandi dukomeje kubasabanisha n’Ijuru ryose uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko hakorwe byinshi mu Isi kandi hashyigikirwe benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana; mbambitse imbaraga kandi mbakomereje intambwe muri byose nimukomere, mbashyize ku mugongo wanjye kandi muri mu mujishi wanjye mu buryo budasubirwaho kuko nkomeje kubarindisha imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkaba nkomeje kubarinda nk’uko narinze Umwana Yezu mu gihe gikomeye; namwe rero nkomeje kubabera umubyeyi kandi nkomeje kubabera umurezi igihe cyose kandi nkomeje kubabera umwigisha ibihe byose, kugira ngo koko nkomeze kubiyigishiriza inzira nziza inyura Imana Umusumbabyose; nifatikanyije namwe rero nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe mu bikorwa bidatsindwa kandi bidatsimburwa, nimwambare imbaraga kugira ngo dukomeze kugendana ku rugamba cyane cyane kuri uyu munsi bityo dutsinde umwanzi kandi tumutsinde ibitego twivuye inyuma.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.