UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 01 WERURWE 2024

Ndabaramukije ntore z’Imana dutaramanye mu gitondo nk’iki ngiki kandi mwebwe naje gusabana namwe, naje kubambika imbaraga kandi naje kubasendereza urumuri n’ububasha bya DATA kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze kubashyigikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu kuko ndi ubateza intambwe nkabatoza icyiza, nkabamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, umunsi ku wundi zimpwema kuza kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze kubabera umutabazi n’umurengezi mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko ndashaka kubasesuraho amahoro asendereye kugira ngo buri wese mugwirize umugisha n’urukundo rwa DATA, kuko ndashaka kubaturisha no kubatekanisha mu mitima yanyu kugira ngo mukomere kandi mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza mutegurirwa n’Ijuru kandi mugenerwa n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye kugira ngo muhazwe kandi musenderezwe kuri buri kimwe cyose.

Mbahaye umugisha w’Uwiteka Imana kandi mbahaye gukomerera mu rukundo rw’Imana, nimukomeze urugendo turi kumwe kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo umunsi ku wundi, simpwema kuza kubururukirizamo imbaraga n’umugisha n’urumuri bya DATA kugira ngo nkomeze kubarinda no kubacungira umutekano kuko mbabereye umurinzi mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza bana banjye, mwebwe naje kwifatikanya namwe mu bikorwa bikomeye byo kugira ngo dukomeze gusendereza urumuri rw’Imana mu Isi yose, muri abatowe kandi muri abatoranyijwe mu bandi kugira ngo muhazwe kandi musenderezwe urumuri rw’Imana.

Nimukomeze mutege ibiganza mwakire ibyo byiza Ijuru ryashatse kubagabira no kubavuburira ku buntu bwaryo nta kiguzi, nimukomeze urugendo turi kumwe mbarangaje imbere kandi nkomezanyije namwe urugendo, nkomeje kubashyigikirisha ububasha bw’Ijuru kandi nkomeje kubakomeza mu maboko akomeye y’imbaraga zikomeye zihanitse kandi zihambaye, kuko mubumbatiwe mu biganza bya Nyagasani Yezu Kristu umunsi ku wundi rero nimuhorane ubutabazi kandi mukomeze kuba abacunguzi kuko umunsi ku wundi iyo mutabara kandi iyo murohora muba mucunguye benshi kandi muba murohoye benshi.

Nimukomeze rero ibikorwa byiza by’urukundo, imirimo myiza ibarange umunsi ku wundi, uwo mukorera arahemba ntabwo yambura, uko mukora umunsi ku wundi muhembwa ibihembo byanyu kandi mukabibikirwa ahatagera imungu ndetse n’umugese, nimukomereze aho ngaho, ntimugacogore kandi ntimugacike intege mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko dukomezanyije namwe urugendo, turashaka guhindukiza Mwene Muntu kandi turashaka guhagurutsa Mwene Muntu ku mwanda yicayeho, kuko iki gihe atari igihe cyo kugira ngo Mwene Muntu akomeze yigendere mu byo yishakiye, ntabwo ari igihe cyo gukomeza kwidegembya kwa Mwene Muntu, ntabwo ari igihe cyo kugira ngo umwanzi akomeze yifate uko yiboneye, ntabwo ari igihe cyo kwidegembya cy’umwanzi ahubwo ni igihe cyo gukura mu nzira ibikorwa by’umwanzi, ni igihe cyo kuribata umwanzi, ni igihe cyo kumwigizayo kandi ini igihe cyo kumwambika igisuzuguriro kimukwiriye kandi ni igihe cyo kumujajanga twifatikanyije namwe dukomeje kururukirizamo imbaraga, urumuri ndetse n’ububasha umunsi ku wundi kugira ngo tubakomeze kandi tubasenderezemo urukundo rw’Imana.

Nimugire amahoro mukomere turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe mbarangaje imbere muri uru rugendo kuko mbafasha muri byinshi kandi ngahora iteka mbafatiye runini, ngahora iteka nifatikanyije namwe mu bikorwa bigiye bitandukanye byo kugira ngo dusendereze amahoro n’urukundo by’Imana mu Isi yose ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimukomeze kuba maso kandi mukomeze kugwirizwa umugisha turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbahaye urukundo rw’Uhoraho, nirukomeze rubuzure kandi rukomeze rubasendere muri byinshi no muri byose, bityo umunsi ku wundi mukomeze kubona urumuri rw’Imana kandi mukomeze kubona imbaraga z’Imana muri mwebwe, namwe ubwanyu mubyibonere kandi mubyiyumvire n’amatwi yanyu, bityo mukurizeho kwemera kandi mukurizeho gusingiza Imana Umuremyi wa byose, wabakunze kandi wabahangiye umugambi, ubashyigikira iteka kandi ukabakomeza iteka mu rukundo rwe, kuko yashatse kubambika no kubasenderezamo ibyiza bye by’agatangaza kugira ngo muhore iteka ryose murinzwe kandi mushyigikiriwe mu rukundo rw’Imana ubuziraherezo.

Mbahaye rero gukomera kandi mbahaye kugubwa neza, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbasakajeho urumuri rw’Ijuru kandi mbambitse imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe kuko mbahaye kugubwa neza, gukomera no gukatariza icyiza, kwambara imbaraga n’ububasha, ubutwari, guhora ku murimo iteka ryose mukangukira gukora ikiri icyiza kandi muhora iteka mwambariye imbaraga n’ubutwari n’ububasha muri Kristu, nta handi mwabona amahoro kandi nta handi mwabona umugisha, nta handi mwabona ubuhungiro atari muri Kristu Nyagasani, hari benshi bibwira ko bakomeye mu Isi nyamara Uhoraho Imana atari we ubakomeje nta mikomerere baba bafite, hari benshi bibwira yuko barenze mu Isi kandi baba barenze umunsi ku wundi nyamara Uhoraho Imana uwo atabihaye kandi uwo atashoboje, uwo atarinze ntabwo abaho ; uwo Uhoraho Imana rero arinze ararindwa kandi akarindwa, agacukingirwa umutekano uko biri n’uko bikwiye kandi uko bwije n’uko bukeye ; niyo mpamvu ntore z’Uhoraho mbashishikariza iteka ryose kuba mu buhungiro bw’Uhoraho kandi kurindwa n’Uhoraho mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo mugire ubuzima n’ubugingo muri Kristu umunsi ku wundi.

Uhoraho Imana niwe ubahagarariye, nta muyobozi ukomeye uruta Uhoraho Imana kuko ari we ubayoboresha urukundi rwe kandi akabashyiraho mu rukundo rwe kandi iteka ryose niwe ubakomeza kandi akabashyigikira, ibiriho byose mu Isi byahanzwe n’Uhoraho yaba abari hejuru n’abaciye bugufi bose bahanzwe n’Uhoraho, niyo mpamvu isaha n’igihe iyo byageze, Uhoraho Imana yagennye kandi kandi yashatse kugaragaza ikuzo rye ararigaragaza kandi akarigarariza mu bo ashaka kandi akabatora atarebye uriya cyangwa uriya ahubwo urukundo rwe arwururukiriza mu bo ashaka, mu bo yashatse gusenderezamo ubuntu bwe, mu bo yashatse kuzuzamo urukundo rwe iteka ryose abagenza uko ashaka kandi akabakoresha uko ashaka, akabakoreramo uko ashaka.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nimukomere kandi mukomeze gukatariza icyiza turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbambitse urukundo rwa DATA, nirukomeze kuba muri mwe kandi amahoro ya DATA akomeze kubuzura no kubasendera iminsi yose, ndabakomeje, turi kumwe nzakomeza mbakomeze kandi nzakomeza mbashyigikire iteka ryose turi kumwe kuko mbarangaje imbere muri uru rugendo ; nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza turi kumwe kuko mbahaye umugisha kandi nkaba mbasenderejemo urukundo rwa DATA, iteka ryose mpora nifatikanyije namwe mu kubahembuza Ijambo rya DATA, mu kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana.

Nimube amahoro kandi mugubwe neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, jyewe utazigera mbasiga, jyewe utazigera mbatenguha cyangwa ngo mbatererane, ahubwo iteka ryose nkazakomeza kubagaburira no kubavuburira ibyiza by’Ijuru kugira ngo mukomeze gutega ibiganza bityo musenderezwe ibyiza by’agatangaza mugabirwa kandi muvuburirwa umunsi ku wundi.

Nimugire amahoro kandi mugire gukomera turi kumwe, kuko mbahaye gukatariza icyiza kuba maso no kuba intwari umunsi ku wundi turi kumwe, ndabakunda bana banjye kandi ntore za Nyagasani Yezu Kristu, abakundwa b’Ijuru kuko mwatoneshejwe muri byinshi kandi mukaba mwarahiriwe mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, Uhoraho Imana yabageneye ibyiza by’agatangaza, yabagiriye ubuntu bw’agatangaza, yashatse kubambika ishema kandi yashatse kubambika ikuzo rye mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, kuko mubana n’Ijuru mukiri ku Isi, mugendana n’Ijuru mukiri ku Isi, umunsi ku wundi ntiducogora kandi ntiduhwema kuza kwifatikanya namwe, ab’Ijuru, abamalayika ndetse natwe abatagatifu ndetse n’inteko y’Ijuru yose kuko twururukira kubakomeza no kubashyigikira, imbaraga zacu zikomeye zikaza kwihuza namwe umunsi ku wundi, bityo namwe mugakataza kakahava, mukifatikanya natwe mu kurwana urugamba, mu kurwanya umwanzi, mu guhinda ibikorwa bibisha byose by’umwanzi ; ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’umwanzi, nimuhore iteka ryose mwakira ugushaka kw’Imana muri mwebwe, mukomeze urugendo turi kumwe, naje kubakomeza no kubashyigikira kuri uyu munsi, kuko mbashoboza kandi nkabashoborera kuri buri kimwe cyose, bityo icyo mwibwiraga yuko kitari bushoboke kikavamo igishoboka kubera urukundo rw’Imana n’imbaraga z’Imana zibabumbatiye kandi zibashyigikiye igihe cyose ; erega ntore z’Uhoraho, nimukomeze mwakire ibyiza by’Uhoraho kuko Uhoraho Imana akomeje kubagaragariza ikuzo rye n’ububasha bwe n’imbaraga ze zikomeye kandi zihambaye kugira ngo umunsi ku wundi mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza by’Ijuru mudahwema gusenderezwa no kugabirwa umunsi ku wundi.

Nimugire amahoro mukomere mugubwe neza turi kumwe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, mbarangaje imbere igihe cyose kandi nzakomeza kwifatikanya namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye byo kugira ngo tugaragaze urukundo rw’Imana n’imbaraga z’Imana mu Isi yose, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ndi Mutagatifu Yozefu, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije gukomeza kubaho mu mahoro meza y’Uhoraho kandi mbifurije gukomeza kwakira umugisha w’Imana, mbifurije gukomeza kururukirizwamo urumuri n’imbaraga bya DATA,  kugira ngo mukomeze urugendo mwifatikanyije natwe ibihe byose ; ndabakunda, ndabakomeje  kandi ndabashyigikiye ntore z’Uhoraho, bana banjye nkunda, mbereye umurinzi kandi ndangaje imbere muri uru rugendo, umunsi ku wundi mpora nifatikanyije namwe ; naje kubambika imbaraga rero ubutwari n’ububasha n’ubushobozi byo kugira ngo mu bikorwa by’uyu munsi dukomeze kwifatikanya kandi dukomeze kujyana mu njyana y’icyiza, twururutsa ububasha bwa DATA muri mwe kandi tubakomeza iteka mu rukundo rw’Imana.

Nimugire amahoro turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, amahoro, amahoro, ibihe byiza, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ntore z’Uhoraho Imana, ndinze kandi mbereye umutabazi umunsi ku wundi ; amahoro bana banjye, umunsi mwiza, ibihe byiza, nimugubwe neza, umugisha w’Uhoraho nukomeze ubuzure kandi ubaherekeze mu bikorwa byanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mube amahoro kandi mugubwe neza.

NIMUKOMEZE MUHIRWE KUKO IJURU RYABAHAYE GUHIRWA KANDI RYABAHAYE KUBERWA, NIMUBERWE N’IBYO BYIZA IJURU RYABAMBITSE KANDI RIDAHWEMA KUBAMBIKA NO KUBASENDEREZAMO UMUNSI KU WUNDI, AMAHORO NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, UMUNSI MWIZA !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *