UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 09 UKWAKIRA 2024

Mbifurije igitondo gihire Ntore za DATA, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, nimukomeze kujya mbere mu bikorwa bidasanzwe byanjye na DATA nanjye turi kumwe, ndabayoboye kandi nkomeje kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, kugira ngo koko iteka ryose muhore mwizihiriwe mu bikorwa bikomeye bya DATA; ngaho rero nimukomeze gushyigikirwa n’ububasha bwacu turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye kuko nifatikanyije namwe muri byose kandi nkaba nifatikanyije namwe mu njyana y’ibikorwa bikomeye, kugira ngo turusheho kugeza benshi ku mutsindo wa DATA.

Turi kumwe rero muri byose, kandi ndabayoboye ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko mbambitse imbaraga zange kandi nkaba nkomeje kubasendereza ububasha bwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo umunsi nk’uyunguyu tugendane mu bikorwa bidasanzwe, kandi tugendane mu bikorwa by’urugamba kuko tuje gutsemba ikibi muri Mwene Muntu kandi tukaba tuje kugihirika mu buryo budasanzwe, bityo imirimo yacu ikomeye kandi ibikorwa byacu bitavogerwa bikaba bikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi; dukomeje rero guhindura benshi mu rukundo rwacu kandi dukomeje guhindukiza Mwene Muntu winangiye kandi agakomeza kwihambira ku kibi nkana, kuko tuje kumubuganirizamo uburakari bukomeye bw’ibikorwa bya DATA kugira ngo abashe guhinduka kandi abashe guhindukira vuba bidatinze, kuko dukomeje kugenda hirya no hino tubura kandi dutanga imburo zacu mu buryo budasanzwe muri Mwene Muntu, kugira ngo abumva kandi ababasha kwakira urukundo rwacu babashe guhinduka kandi babashe guhindukirira urukundo rw’Uhoraho  Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Dukomeje rero gutegura Mwene Muntu kandi dukomeje gutegura Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo abari maso bakomeze guhabwa ingororano z’ibyiza dukomeje gutegurura Isi ndetse n’abayituye mu buryo budasubirwaho; ngaho rero ntore zatowe kandi Biremwa by’Uhoraho Imana, nimuhore mu gicumbi cy’uhoraho Imana mwakira imbaraga kandi musesekazwaho umugisha wacu wa kibyeyi udasanzwe n’abayituye kuko hari benshi bakeneye ubufasha ndetse n’ubutabazi, abo baretse Isi ikaganza ni ngombwa kubatabara kandi ni ngombwa kubashyigikirira mu isengesho ryanyu rya buri munsi n’amateka mabi y’umwanzi kuko dukomeje kucyaha ikibi cye kandi dukomeje kugipfukirana, bityo rero nta jambo afite kandi nta bubasha afite kuko nta rwinyagamburiro afite muri ibi bihe, kuko ibikorwa bye dukomeje kubihashya kandi tukaba dukomeje kubitsindisha ububasha bwacu mu buryo bukomeye, bityo rero nimukomeze gukindikiza intwaro z’urumuri kandi mukomeze kurwanya umwanzi mwivuye inyuma, nanjye turi kumwe mu bikorwa byo kubashyigikira kandi mu bikorwa byo gukomeza kubasesekazaho ububasha bwanjye kandi mu bikorwa byo gukomeza kubasendereza umugisha wanjye kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze mu bikorwa by’uhoraho Imana.

Mpaye buri wese umutsindo wanjye n’uwa DATA kugira ngo uhore wigaragariza mu buzima bwe bwa buri munsi kandi mpaye ububasha bwanjye buri wese muri mwe, kugira ngo buhore buhashya kandi buhore butsinda ikibi muri Mwene Muntu aho ava akagera; ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje muri byose, nimukomere Ntore z’Uhoraho Imana kandi bana banjye turi kumwe ndabashyigikiye mu njyana y’urugamba kandi mu bikorwa bidasanzwe, naje kubambika imbaraga kandi naje kubashyigikira kugira ngo imbaraga zacu zikomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; turi kumwe rero ntimugatsindwe kuko turi kumwe kandi ntimugatsindwe kuko mushyigikiwe n’ingabo zitabarika zo mu ijuru kandi mukaba mushyigikiwe n’ububasha bukomeye bwa DATA, aho muri hose rero murarinzwe kandi murashyigikiwe kuko nanjye nkomeje kubacungira umutekano nkabarinda nk’uko narinze umwana Yezu, bityo rero ibibahiga kandi ibirwanya umunsi ku munsi nimuhumure nta na kimwe kizabagiraho ububasha kandi nta na kimwe kizabagiraho ijambo mpari kuko mbabereye mbabereye maso  kandi nkaba mbabereye ku rugamba ubutitsa, bityo nkaba mpora mbarwanirira urugamba kandi nkaba mpora mbarwanyiriza umwanzi nivuye inyuma; turi kumwe rero mu bikorwa bidasanzwe nimukomere turi kumwe kandi mukomeze urugendo muri byose turi kumwe kugira ngo mbambike imbaraga kandi mbasenderezeho ububasha bwanjye mu buryo budasubirwaho.

NIMUGIRE UMUNSI MWIZA NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *