UBUTUMWA BWA YOZEFU, TARIKI YA 16 WERURWE 2025

Mbifurije igitondo gihire Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko akomeje gusendereza imbaraga ndetse n’umugisha we mu buzima bw’Ikiremwa Muntu bwose aho buva bukagera, kugira ngo koko akomeze kwambika ubutore ndetse n’ubutoneshwe benshi cyane cyane muri abo bose bakomeje kurangamira urukundo rwe mu buryo budasubirwaho kandi bagahora bafite ishyaka ndetse n’inyota yo kumugana no kumusanganira ibihe byose.

Abo bose barahirwa kuko urukundo rwe rukomeje kubasenderezwa kandi urukundo rwe rukaba rukomeje kubigaragarizamo cyane cyane muri ibi bihe by’agatangaza Uhoraho Imana akomeje kuganza kandi akomeje kwigaragariza hirya no hino mu buzima bw’Ikiremwa Muntu atagatifuza kandi atanga umugisha we mu buryo budasubirwaho, kugira ngo koko Mene Muntu akurizeho kumumenya kandi akurizeho guhinduka ndetse no kumuhindukirira, cyane cyane rero mu bari barajyanywe kure n’umwanzi Uhoraho Imana akomeje kubitaho kandi akomeje kubururukirizaho ububasha bubahora ku ngoyi ya Nyakibi kandi akomeje kubururukirizaho ububasha bubatabara mu mage ndetse n’ibigeragezo barimo, ni yo mpamvu rero abiteguye bose bakomeje guhererwa imbaraga kandi abiteguye kumusanga ndetse no kumusanganira bakomeje kuronswa ibyiza by’agatangaza bimukomokaho, nkaba rero nkomeje gukomangira buri wese kandi buri Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, cyane cyane ku bari maso kandi ku bumva ijwi rye uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko nahamagara bitabane ingoga kandi nakomanga bitabire gukingura vuba na bwangu, kuko hari byinshi akomeje gusesekaza ku be kandi hakaba hari amahoro asesuye kandi asendereye akomeje gusendereza mu mitima y’abamumenye kandi y’abamuyobotse bose bari hirya no hino, kugira ngo koko mu bihe nk’ibi ngibi barusheho gutekanira mu rukundo rwe.

Harahirwa rero abamumenye kandi harahirwa abakomeje kumusanganiza umwete ndetse n’ingoga, harahirwa abakomeje kumuha imitima yabo bityo bakamwegukira kandi bakamwiyegurira burundu mu buzima bwabo bwa buri munsi, abo bose barahirwa kuko ingororano ze ari nyinshi mu buzima bwabo kandi ibyiza bateganyirizwa kandi ibyiza bakomeje gusenderezwa akaba ari byinshi cyane muri ibihe; namwe rero Ntore dukunda kandi nshuti bavandimwe banjye nkunda cyane kandi nshyigikiye, nkomeje kubashishikariza inzira nziza igana Imana kandi nkomeje kuyibatoza ibihe ndetse n’imburabihe, kugira ngo koko muyinyuremo mutikanga kandi mutikandagira kuko ari ho muzabonera ihirwe ry’Ijuru kandi akaba ari ho muzabonera ibyishimo amahoro ndetse n’umutekano.

Erega hari benshi hirya no hino babuze amahoro kandi babuze ibyishimo kubera kwibaza kiriya na kiriya, ariko kandi utekaniye mu rukundo rwa DATA, uwo wese arangwa n’amahoro, ituze, umutekano ndetse n’ibyishimo, ariko kandi muri abo bose barangwa no kujarajaza umutima kandi bakarangwa no guhunga urumuri rw’Uhoraho Imana, abo bose nta cyiza kibagaragarira kuko bahora bajujubywa n’umwanzi mu buryo bukomeye, agaharanira kubakoza hirya no hino buri munsi kandi buri segonda, bityo ntabahe amahoro ndetse n’amahwemo mu mitima yabo, bagahora bahangayitse kandi bagahora ku nkeke y’ikibi cye cyose aho kiva kikagera, ariko kandi abaturije muri Uhoraho Imana nta kibananira kandi abaha kuganza byose kandi akabaha gushobozwa byose mu rukundo rwe, kuko byose mu rukundo rwe biganjemo kandi akaba abifite; ni yo mpamvu rero ntacyo muzakena nimwiringira Uhoraho Imana, mukemera akababera umuyobozi kandi akababera umugenga w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, nta na kimwe muzakena kandi nta na kimwe muzamuburana.

Ntore dukunda kandi nshuti bavandimwe banjye, nimumenye koko ko ibi bihe atari ibihe byo gukinisha kandi atari ibihe byo gukinamo kuri buri wese naharanire kwakira imbaraga ndetse n’ububasha tumubuganirizamo kandi tumuha uko bwije n’uko bukeye kuko duhorana namwe tubavomerera kandi tubuzuza imbaraga ndetse n’ububasha, kugira ngo koko bibashyigikire kandi bibabesheho kandi bibakomereze intambwe nta kibakangaranya; twibanira namwe muri byose rero kandi tukagendana mu bikorwa bigiye bitandukanye, kugira ngo koko turusheho kubambika ubutoneshwe kandi turusheho kubambika ubutore, nk’uko mwatoranyijwe n’Ijuru ryose kuba mu mwanya nk’uyu nguyu kandi mu guhagarara mu bikorwa nk’ibi ngibi, kugira ngo umurimo w’Uhoraho Imana ukomeze kugaragarizwa muri mwe kandi ibikorwa bye bikomeye bikomeze kugaragarizwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ngaho rero nimubereho kwakira imbaraga ze ababuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, bityo mukomeze guhamya kandi mukomeze kurata urukundo rwe rukomeye, kuko murutuyemo kandi mukaba murutujwemo cyane cyane mu rukari rw’Uhoraho Imana, kuko haganje byose kandi hakaba haganje byinshi cyane by’umukiro ukomeye kandi by’umukiro wa roho zanyu, kugira ngo koko zikomeze gutezwa intambwe kandi zikomeze kuvomererwa mu rukundo rukomeye Uhoraho Imana yabakunze kandi yabashyizemo.

Erega mwatoranyijwe mu mbaga itabarika y’abari mu Isi kandi mwashyizwe ahakomeye koko, ni yo mpamvu rero mutagomba gupfusha ubusa icyo cyiza mwashyizwemo kandi mwashyikirijwe na DATA, ahubwo mugomba kumenya kukirinda kandi mukamenya kugicungira umutekano, mukamenya kwitegurira kandi mukamenya kwiteganyiriza ejo hazaza, kuko hari benshi barangariye mu by’Isi cyane cyane muri ibi bihe, kandi cyari igihe cy’umukiro udasanzwe wo kurwanirira roho zanyu kandi wo kurwanirira roho z’abandi bari hirya no hino barangariye mu kibi cy’umwanzi, ni yo mpamvu rero mugomba guhozaho kandi mugahora mutakambira Isi ndetse n’abayituye kugira ngo koko itagwa mu rwobo rw’umwanzi.

Ngaho nimukomeze kwakira kandi nimukomeze kwitegura kwakira imbaraga nshya cyane cyane kuri uyu munsi zibafasha kuvugururwa muri Roho Mutagatifu kandi zibafasha gukomezwa mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko hari byinshi mbasesekajeho kandi hakaba hari byinshi nkomeje kubasendereza mu rukundo rwanjye; ndi kumwe namwe nimukomere Ntore zanjye kandi Ntore za DATA dutaramanye, ndabashyigikiye kandi nkomeje kubarindisha ububasha bwanjye bukomeye, kugira ngo iteka ryose buhore bwisanzuriye mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

AMAHORO IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *