UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 02 KANAMA 2024

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko naje gutabarana namwe kandi nkaba naje kurwanana urugamba namwe mu buryo budasanzwe kandi mu buryo buhambaye dukomeje kugaragarizamo ububasha bw’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega dukomeje kubambika imbaraga z’ububasha bwacu kandi dukomeje kubagaragarizamo imirimo ndetse n’ibitangaza dukomeje gukorana namwe uko bwije n’uko bukeye, turaganje rero turi muri mwe mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bihambaye twaje gukorana kuri uyu munsi udasanzwe w’urugamba, kugira ngo dukomeze kugeza benshi ku mutsindo ukomeye wa DATA kandi dukomeze kubashyigikira mu rugamba rukomeye rw’ukwemera, Kiremwa Muntu wese akomeje kurwana kandi akomeje kurwanirirwa, twururutse rero nk’ingabo z’abatagatifu kandi twururutse nk’ingabo z’abamalayika ndetse n’abatagatifu kugira ngo dukomeze kubafasaha kurwanya umwanzi kandi dukomeze kubafasha kubahungisha imitego ye yose, kuko hari byinshi akomeje gushandika muri uru rugendo, ariko kandi nimuhumure kuko duhari kugira ngo dukomeze kubarwanaho kandi dukomeze kubarwanirira muri byose.

Ndi intwari yatsinze ku rugamba nanjye rero nzakomeza kubatsindira kandi nzakomeza kubana namwe, nakomeza kugendana namwe mbashishikaza kandi mbaha umugisha wanjye, kugira ngo ukomeze kubashoboza byose kandi ukomeze kubafasha mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko uri mu mugisha w’Uhoraho Imana nta kimunanira kandi uri mu mugisha w’Uhoraho Imana nta kimuvogera kandi nta kimuvogagira, ni yo mpamvu natwe dukomeje kubarinda kandi dukomeje kubasendereza byinshi byiza dukomora mu Ijuru kugira ngo iteka ryose aho muri hose muhore murengewe n’urukundo rw’Uhoraho Imana kuko twaje kurwanana namwe urugamba kandi tukaba twaraje kurushaho gutsinda ndetse no gutsiratsiza imbaraga za Nyakibi zose aho ziva zikagera mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu

Integuro yacu rero irahambaye kandi ibikorwa byacu mu Isi ndetse no mu bayituye birahambaye kuko dukomeje gusibanganya ibimenyetso by’umwanzi kandi ibikorwa bye bibisha, tukaba dukomeje kubihindisha ububasha bwacu bukomeye, mu nteguro yacu rero idasiba kandi idasanzwe dukomeje kwigaragaza kandi dukomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi mu gukomeza gucyaha ikibi mu batuye iyi Si kandi mu gukomeza gucyaha ikibi mu Isi hose muri rusange, kuko dukomeje kuvuguruza umwanzi twivuye inyuma kandi tukaba dukomeje kumuhinda ndetse no kumuhigika mu bubasha bwacu bukomeye kandi mu bubasha bwacu butavogerwa; ngaho rero namwe iteka ryose nimuhore mukereye guhagarara ku rugamba uko bikwiriye, muhore muri intwari kandi muhore murwanirira roho nyamwinshi kuko twabashyize mu Isi nk’abarwanyi kandi tukaba twarabashyize mu Isi nk’ababera benshi urwitegererezo mu bikorwa binyura Uhoraho Imana Umusumbabyose; ngaho rero mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimuhore mwubakitse kandi muhore mwubakiye ku cyiza, kuko nanjye ari cyo mbatoza kandi akaba ari cyo kimpihibikanya buri munsi mu kuza kubasanga kandi mu kuza kubategura kandi mu kuza kubiyigishiriza, mbatoza imico myiza kandi mbatoza imigenzo myiza ibereye abana b’Imana.

Imbaraga zanjye rero niziganze ikibi muri mwe kandi ziganze ikibi cyose mu Isi hose, kuko naje kuganza ibikorwa by’umwanzi kandi nkaba naje kwirukana ibikorwa by’umwijima bye byose aho biva bikagera, kugira ngo ndusheho gutangaza urumuri rukomeye kandi urumuri ruhambaye rukomoka muri DATA, bityo Isi yose kugira ngo ikomeze kurugenderamo kandi ikomeze kwiturira mu bubengerane bukomeye bwa DATA; nifatikanyije namwe rero mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi, ndabayoboye kandi mbarangaje imbere mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kuko mbafashe ikiganza ubutazabarekura kandi ubutazabatererana, ngaho namwe nimukomeze kujya mbere mu kwemera ndetse no mu kwizera, bityo mukomeze kuvuguruza ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera kuko nanjye nkomeje gutabarana benshi namwe kandi nkaba nkomeje kurwanana namwe urugamba uko bwije n’uko bukeye, bityo imirimo yanyu rero nikomeze gutagatifuza Isi ndetse n’abayituye kandi ibikorwa byanyu bikomeze kwigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi kuko twaje gutangaza umutsindo ukomeye wa DATA mu buryo butangaje kandi mu buryo buhambaye.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NTORE ZA DATA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *