UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 15 WERURWE 2024

Ntore za DATA, mbifurije igitondo cyiza, mbifurije umunsi mwiza muhire mutagatifu kuri buri wese, nimunezererwe kuko naje kubana namwe no kubanezereza no kwifatikanya namwe mu rumuri muri uyu munsi, kandi mu rumuri rukomeye nururukirije muri mwebwe kugira ngo rutsinde umwijima w’umwanzi, kuko ibikorwa byacu biri kuza bihinda ikibi cyose cy’umwanzi kandi bigatengezeza bishyira byose mu ngiro no ku murongo nyawo, kugira ngo urukundo rw’Imana kandi ububasha bwa DATA bugaragare kandi busenderezwe mu Isi.

Mbifurije rero kugubwa neza kuri uyu munsi kandi naje kubataramisha no gutaramana namwe, no kugendana namwe kugira ngo ibikorwa by’uyu munsi bihabwe n’Ijuru agaciro kandi Ijuru ribahe agaciro kandi Ijuru ryururukire kubaha umugisha mu bikorwa by’uyu munsi, kugira ngo ibyo muri bukore kuri uyu munsi byose bigire ishema kandi ibyo muri bukore kuri uyu munsi bigirire akamaro Isi ndetse n’abayituye ndetse namwe ubwanyu, kuko iteka mwigirira neza kandi mukagirira benshi ineza, Isi ndetse n’abayituye mubashyira mu buntu bw’Imana kandi namwe mwishyiramo, kuko igihe cyose muri ku murimo nk’uyu nguyu kandi igihe cyose murimo gusenga, ntabwo muba mugirira abandi neza gusa mwebwe mwisize, ahubwo namwe ubwanyu muba mwigirira neza, kuko urukundo rw’Imana rwururukira kubahobera no kubashyigikira, no kubabumbatira kugira ngo muhore iteka muganje kandi mutekaniye mu buntu bw’Imana ubuziraherezo, ari nako bugenda ububasha bw’Uhoraho bugera mu Isi kandi busakazwa mu Isi yose.

Uhoraho Imana yururukira kubumva no kubatega amatwi, akaboneraho no kugenderera ibiremwa byinshi bituye Isi, mu guhindukiza imitima myinshi kandi mu kugenda ducecekesha amajwi y’umwanzi, niyo mpamvu rero nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mbabumbatire nifatikanye namwe mu bikorwa, urumuri rw’Ijuru rukomeze kwigaragariza muri mwebwe kandi amahoro ya DATA y’agatangaza, akomeze kubasabimo bityo iteka ryose mukomeze kwizihirwa munezerwe kandi munogerwe, kuko igihe nk’iki ngiki turi kugenda tubakomeza kandi tukaba turi kugenda tubashyigikira mu buryo budasubirwaho, kugira ngo urumuri rw’Imana rudatsindwa rukomeze kwigaragariza muri mwe.

Mbifurije rero gukomera no kugubwa neza kandi mbifurije gukomeza gukatariza icyiza, kandi mbifurije gukomeza kubaho mu mwanya wo gusenga, kudatsindwa kandi kutagamburura kubera impamvu z’umubisha, kudasitara ibitsinsino musubira inyuma ahubwo gukomeza urugendo mujya mbere, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire bana banjye; naje kubakomeza kandi naje kubashyigikira, kuko iteka ryose mbabera umurinzi nkababera umurokozi n’umutabazi, nkifatikanya namwe mu butumwa kandi mu mirimo yanyu ikomeye ya buri munsi, kugira ngo urukundo rw’Imana rwigaragarize muri mwe kandi ububasha bwa DATA budakumirwa bukomeze kururukira muri mwebwe, bubatsindire kandi bubarwanirire muri byinshi no muri byose.

Mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha wa DATA kugira ngo ubasakaremo ubaherekeze mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko nkomezanyije namwe urugendo rwo kugira ngo nkomeze mbabengeranishemo ikuzo ry’Imana, kandi ububasha bwa DATA budatsindwa bukomeze kwigaragariza muri mwe; mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho, mbifurije kudasubika urugendo rwanyu kandi mbifurije kudasubira inyuma musubijwe inyuma n’imigambi mibisha ya Sekibi, ahubwo kuri uyu munsi nabazaniye ingabire y’ubumenyi n’ubushishozi yo kugira ngo mujye mubasha gushishozanya ubuhanga n’ubumenyi byo kugira ngo iteka ryose mutahure uburyarya bw’umwanzi, Sekibi atazavaho abayobyayobya, abashukishije kiriya na kiriya, dore ko iteka aba umuhendanyi kandi akaba umushukanyi, akaba indyarya kandi iteka ryose agahora ashaka kuryarya abo abona bari mu rukundo rw’Imana, ashaka kubambura icyiza, ashaka kubanyaga icyiza bagabiwe; ndabakomeje rero nimubeho mu rukundo rw’Imana kandi ndabashyigikiye, umunsi ku wundi mba nabukereye kandi nza kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo mukomeze kuba mu ruhande rw’Uhoraho.

Umwanzi Sekibi iteka ahora abahiga hasi no hejuru, kuko nta na rimwe yigeze yishimira iki gikorwa n’uyu murimo n’uyu mugambi Uhoraho Imana yabageneye, yabateguriye mu buryo bw’agatangaza kandi yabateganyirije kuva kera mutari mwabaho, kugera magingo aya ngaya aracyabarinze kandi aracyabakomeje aracyabashyigikiye, kuko ari we wishyigikiriye umugambi we kandi akaba ari we ubikomereza iteka, kugira ngo abarinde kandi abahe kubengerana ubwiza n’ubutungane, bityo iminsi yose urumuri rwe rukomeze kwigaragariza muri mwebwe, kandi ububasha bwe bukomeye bukomeze kugaragarira muri mwebwe muri byinshi no muri byose.

Naje rero kubaha umugisha kandi naje kubaha amahoro akomoka kuri Uhoraho Imana Umugaba kandi Umugenga wa byose, nimwishime kandi mwizihirwe munogerwe kuko nifatikanyije namwe muri ubu butumwa muri uru rugendo, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu buntu bw’Imana; umunsi ku wundi rero simpwema kubatera ingabo mu bitugu, mbatazanurira amayira kugira ngo mutambuke, kugira ngo dukomeze kurohora no gucungura Kiremwa Muntu, kuko umunsi ku wundi Mwene Muntu aba akeneye ubutabazi bukomeye kuko umwanzi Sekibi ahora iteka yasamiye kuroha Mwene Muntu no kumuconcomera, kuko Sekibi aho ashaka gushyira Isi ndetse n’abayituye ari ahabi ariko iteka twaje kugoboka no kugobotora, gutegura inzira kugira ngo abatuye Isi bakomeze kubaho mu rukundo no mu buntu bw’Imana, Sekibi we umunsi ku wundi aba yiteguye kuyongobeza no guconcomera, kuko icye ari ukugira nabi kandi icye akaba ari ubugizi bwa nabi kuko ari byo agira kandi akaba ari nabyo atunze, nibyo byamusabitse umutima kandi nibyo iteka ryose atunga, niyo mpamvu umugezeho wese amwuzuzaho imigambi mibi kandi akamuteza ubugizi bwa nabi, iteka rero ab’Ijuru twabibona tugaharanira gukura Mwene Muntu muri ayo menyo y’umwanzi, kugira ngo duhore iteka ryose tumutazanurira amayira tumutabare tumugoboke tumurengere, bityo imigambi mibisha ya Sekibi itagiraho benshi ububasha; niyo mpamvu duhora iteka mu guhihibikanira ikiremwa muntu, dutabara benshi kanditurengera benshi, kugira ngo ubutabazi bw’Imana kandi urukundo rw’Imana rukomeze mu benshi kandi rukomeze kugenderera benshi, bityo benshi bibereho mu rukundo no mu buntu bw’Imana iteka kandi ubuziraherezo.

Mbifurije rero gukomeza kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana, kandi mbifurije gukomeza kubaho mu mugambi w’Imana, mbifurije kubaho mu rukundo rwa DATA rukomeye kugira ngo umunsi ku wundi mukomezanye mushyigikirane mwubakane, ikiruta ikindi urukundo rubarange bityo ibyo mukoze byose mubikorere mu rukundo, kandi ugushaka kw’Imana gukomeze kubiyoborere, kumva no kumvira Ijuru mubigire intego no mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo byose bibagendekere neza kandi byose bibagendekere neza, kugira ngo byose bibe bishya muri mwebwe kandi byose bibabere bihire.

Ndabakomeje rero, mbifurije umunsi mwiza, mbifurije kugubwa neza, ntore ntumwa za Nyagasani, nimwizihirwe kuberwe kandi mubenegeranemo urukundo rw’Imana, ndabashyigikiye kuri uyu munsi kandi mbahaye kubaho mu rumuri no mu rukundo rw’Uhoraho, nimwizihirwe muberwe kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana turi kumwe ndabakunda; amahoro, igitondo cyiza, mukomeze mwizihirwe kandi muberwe mu bikorwa by’uyu munsi turi kumwe, nimukomeze mukindikize intwaro, nifatikanyije namwe mu guhashya umwanzi kandi mu gutsemba no kuribata no kujajanga ikibi cya Sekibi, kugira ngo urukundo rw’Imana rugwirizwe Isi ndetse n’abayituye; nifatikanyije namwe rero mu gusakaza no gusendereza ibikorwa by’Uhoraho n’urumuri rw’Imana mu Isi, mu kumvikanisha ububasha bwa DATA mu Isi kugira ngo turusheho kugenda dukonoza ikibi, dusendereza urukundo rw’Imana mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose, kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze.

AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA BIREMWA BY’IMANA, BANA BANJYE NSHYIGIKIYE, NDI UMUTOZA W’ICYIZA MURI MWEBWE, NDI UBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO KUKO MBAKOMEZA KANDI NKABASHYIGIKIRA ITEKA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *