UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 16/05/2023.

Mbifurije igitondo gihire ntore z’Imana dukunda kandi dutaramanye igitondo nkikingiki, mbifurije gukomeza kubaho m’urukundo rw’Imana ngira nti nimubeho kandi mukomere kuko mushyigikiwe kandi murinzwe n’ububasha bwose bwo mu Ijuru.

Mbifurije ibihe byiza kuri mwese turi kumwe umunsi nkuyunguyu kuko naje kwifatikanya namwe m’uburyo bw’agatangaza kandi m’uburyo bukomeye kugirango turwanire roho nyamwinshi kandi turwanirire benshi umwanzi yigabiye kandi yigabije kugirango tubasarure kandi tubarohore tubazane m’urukundo rw’Imana.

Nimugubwe neza muri Nyagasani Yezu Kristu kuko aganje muri mwe mwumve ko ari kumwe namwe ibihe byose kandi abashyigikiye abaherekeje muri uru rugendo kugirango intsinzi yigaragaze m’ubuzima bwanyu.

Ntacyo muzabura nta nicyo muzakena muri uru rugendo kuko mushyigikiwe ni ingabo zose zo mu ijuru kandi abatagatifu twese tukaba twunze ubumwe namwe m’uburyo bukomeye kuko DATA yabyemeye kugirango duture namwe kandi dutegeke m’ubuzima bwanyu kugirango icyo Uhoraho yifuza kandi ashaka gikorwe mu Isi bityo ububasha bwe bugaragare muri bose.

Igihe kirageze kugirango ikuzo rye ryigaragaze m’ubuzima bwanyu bwa buri munsi kuko tuje gushyira mu bikorwa ibyavuzwe byose kumugaragaro bityo Mwene Muntu wakomeje kunangira umutima kandi Mwene Muntu wakomeje kwica amatwi kugirango yumvishwe yabikunda atabikunda kuko abo bose bakomeje kugendera kure y’uruhanga rw’Imana igihe cyose kugirango bose bazanwe m’urukundo rwayo.

Nimukomeze inkunga yanyu y’isengesho kugirango mukomeze kubohora benshi kandi mukomeze kubohoza benshi umwanzi yigaruriye kandi yigabije abateza amacakubiri ingeso mbi mu mitima yabo aho kugirango bakingurire Uhoraho bagakingurira Umwanzi.

Ni igihe rero kugirango dufunge imyenge yose y’Umwanzi bityo urumuri rw’Uhoraho abe arirwo rutura mu kiremwa muntu kandi abe aritwo ruganza muri buri kiremwa muntu kiri mu Isi cyose.

Iy’Isi ni iy’Uhoraho kuko yahanzwe n’Uhoraho kandi ni ibiremwa byose niby’Uhoraho kuko byahanzwe n’Uhoraho kikaba ari igihe kugirango Mwene Muntu ature mu Isi nshya asukuye kandi nawe ari mushya m’uburyo budasanzwe kuko icyatumanuye ari ugusukura Mwene Muntu no gusukura Isi kugirango yongere kuvugururwa kandi yongere gusukurwa bundi bushya.

Tukaba turi gukubura m’uburyo bukomeye kandi m’uburyo budasanzwe kugirango Nyirijambo afate ijambo mu biremwa bye bityo abo umwanzi yisasiye yiyoroshye abo umwanzi yigabije mu bitekerezo mu byifuzo no mu bikorwa abo bahora bagambirira kugira nabi kandi abo bose bahora bacura inama mbi, abo bose bahora mu migambi mibi ni igihe kugirango tubagaragarize ububasha bw’Imana kandi tubagaragarize ko umwanzi nta jambo agifite ku kiremwa muntu. Nimukomeze intambwe zanyu za buri munsi kandi mukomeze kwibumbira hamwe m’urukundo rw’abana bw’Imana kuko urukundo arirwo rwabahuje kandi mwahujwe n’ubuntu bw’Uhoraho kugirango mube irorero rya bose kandi mube amatara amurikira bose cyane cyane abari mu mwijima badashaka guhumuka ngo bakire ibyiza by’Uhoraho.

Muri ku isonga rero mukomeze gusakaza imbaraga Uhoraho yabahaye mu Isi hose kandi muzisakaze muri bose kuko igihe mwihuje mwihurije hamwe m’urukundo rw’Uhoraho dukora byinshi kandi tukarohora benshi m’uburyo bukomeye budasanzwe. Hari byinshi dukomeje gukorera mu Isi kandi hari byinshi dukomeje guhindura m’uburyo bukomeye kandi bw’agatangaza Mwene Muntu atarasobanukirwa kandi Mwene Muntu atarahishurirwa ariko hakaba hasigaye igihe gitoya kugirango buri wese abone uruhanga rw’Imana kandi buri wese abone urukundo rw’Imana.

Ni igihe rero cy’ubwisanzure bukomeye kandi ni igihe cy’urukundo rukomeye kuko ntawuzaba wishisha mugenzi we kandi ntawuzaba agendera kuri mugenzi we ari igihe cya buri wese kwibonamo mugenzi we kubera isura y’Uhoraho akomeje kuwambika kandi akomeje kubuganiza muri buri wese cyane cyane mu bijimye abo bose bafite umutima unangiye ni igihe cyo kubahindura ku ngufu kandi ni igihe cyo kubambika ku ngufu kugirango buri wese yibonemo mugenzi we kandi buri wese yisanzure kuri mugenzi we.

Ni igihe cyo gucagagura Imipaka yose kandi inkuta zose tukaba turi kuzisenyagura mu mitima y’ibiremwa cyane cyane abo bose bimitse amacakubiri abo bose bimitse ingeso mbi muri bo, dukomeje gusenyagura kugirango urukundo rw’Imana ruganze muri buri kiremwa cyose.

Nimwakire imbaraga mwakire ubutwari mutwaze kandi mutwarane muri byose mutwaranira ingoma y’Imana kugirango yogere hose kandi yamamare muri bose.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza turi kumwe ndabashyigikiye kuko ntabasiga nganje rwagati muri mwe kugirango urukundo rwa DATA rukomeze kwiyongera muri mwe gutyo ibikorwa bye birusheho kugera hose.

Ntimuri mwenyine muri uru rugendo ntimugakuke umutima kandi ntimugahungabane kubyo mudafitiye ibisubizo mubyo mwibaza mubirekere Uhoraho mushyire mu biganza bye icyo musabwa ni ugukora ugushaka kwe uko bikwiriye kandi uko bigombwa mwirekurira wese mukiyanga wese mukumva ko mutibereyeho ahubwo mubereyeho imbaga nyamwinshi kandi mubereyeho urukundo rw’Imana mukumva ko muri igisingizo kigomba guhora kirata Imana uko bwije nuko bukeye mu buzima bwanyu.

Nimishimire Uhoraho ukomeje kubongerera iminsi y’ukubaho y’ubuzima bwanyu kuko hari byinshi muzigamiwe kandi hari byinshi mutaganyirijwe.

Kuba mugihagaze kuri uyu munsi ni urukundo rw’Imana kubera umugambi ibafiteho kubera integuro y’ijuru mufitweho kugirango mwamamaze ingoma y’Imana.

Nimwumve rero ko mubitse ubukungu bwinshi kandi mutwaye amabanga menshi bityo bibatere umwete wo gukomeza kwirundurira muri Uhoraho kandi bibahe imbaraga zo gukomeza gukora ugushaka kwa DATA ntacyo mubugamiye kandi ntacyo muretse nimwakire byose ibyo mugenerwa uko bwije nuko bukeye kuko ntakibagiraho ububasha tutabyemeye kandi turabishatse ahubwo buri kimwe cyose nuko kiba gifite impamvu kandi buri cyose kikaba gifite igisobanuro.

Ntakibabaho kubwimanuka kuko byose biri mu nteguro y’Ijuru ryose akaba ari urugendo rwa buri wese utuye Isi agomba kugenda kuko buri wese uko bwije nuko bukeye umunsi k’uwundi uba ufite uko wagenwe kandi akaba afite ibyo yagenewemo nuko yitwara muri wo.

Nimukomeze kuba maso kandi mukomeze kwibumbira hamwe kuko ibyiza biri imbere ari byinshi bishimishe kandi binezereje akaba ari mwe byagenewe kugirango mubisakaze muri bose kandi mubigeze muri bose.

Mbahaye umugisha kandi mbashyize mu mutima wanjye udahemuka kugirango mukomere muri Nyagasani kandi mukomere ku Isezerano kuko Uhoraho Imana icyo yavuganye namwe atazagisubiraho kandi atazakirengagiza ahubwo igihe kigeze kugirango Isezerano yagiriye buri wese ryuzuzwe kumugaragaro.

Mbifurije ibihe byiza turi kumwe kuko nkomeje gusendereza Isi yose urumuri rw’Uhoraho kandi nkaba nkomeje kuyisendereza ikibatsi gitagatifu kugirango Mwene Muntu akomeze kuremwa bundi bushya kandi akomeze kwambikwa kuko turi guhanagura ikibi cyose kiri kuri Mwene Muntu dukubura twivuye inyuma kugirango imikori yose ivanweho bityo Mwene Muntu urukundo abe arirwo rumuranga amahoro n’ibyishimo ntakimuzize nta nikimuziritse kuko turi guhangamura abiyise ibihangange byose abiyise ibikomerezwa abo bose bizeye imbaraga zabo kandi bizeye ububasha bwabo bakirengagiza ko hejuru y’ububasha bwabo hari ububasha bw’Imana yabahaye kandi yabagabiye.

Ni igihe kugirango abizeye ubwenge bwabo bakozwe n’isoni n’icyimwaro kuko tuje kuyoyora byose kandi tuje guhindura byose m’uburyo budasubizwaho.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU TURI KUMWE NTORE Z’IMANA NDABASHYIGIKIYE, NDI IMPANDE ZANYU KANDI NDI IMBERE KUKO MBAYOBOYE KUGIRANGO MUKOMEZE KUBAHO M’URUMURI RW’IMANA KANDI MUKOMEZE KUBAHO MU BUTUNGANE BW’IMANA MUKOMERA KU MASEZERANO MWAGIRANYE NAYO KANDI YABAGIRIYE KUKO IYAKOMEYEHO KANDI IKABA YIYEMEJE KUYUZUZA KUMUGARAGARO. AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA UMUNSI MWIZA KURI MWESE, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *