UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 09 GICURASI 2023.

Mbifurije igitondo gihire nshuti z’Imana bana banjye nkunda, mbifurije kubaho m’urukundo rw’Imana kandi mbifurije gukomera m’ubuzima bwanyu bwa buri munsi kuko naje kwifatakanya namwe  m’uburyo bukomeye kugirango dutabare benshi kandi tugarure benshi mu murongo cyane cyane abakomeje kuntangira imitima abakomeje kugenda uko bashaka nuko babyumva bibwira ko igihe kikiri cyakindi kandi nyamara ibihe byarahindutse. Hari benshi barangaye kandi hari benshi basinziriye bagiye gutungurwa n’ibihe kandi twaraburiye twarigishije hirya no hino kugirango ikiremwa muntu gihindukirire kigaruke m’urukundo rw’Imana ariko kubera ubwikunde bwa muntu n’ubwikuze ba muntu Mwene Muntu akomeza kunangira umutima Mwene Muntu akomeza kugendera mu byumviro bye, igihe kirageze kugirango abo bose bakomeje kubahisha imibiri yabo no kwiyubaha ubwabo kugirango bacishwe bugufi m’urukundo rw’Imana gutyo bumvishwe urukundo rw’Imana kandi impuhwe z’Uhoraho tuzibasenderezemo babikunda batabikunda babishaka batabishaka. Si igihe cro kurebera umwanzi  kandi si igihe cyo kureka Mwene Muntu gukomeza kwidegembya n’umwanzi kuko uyu atari umukino kandi tutari ku kibuga cy’imikino ahubwo turi mu bihe bikomeye byo kugirango Mwene Muntu ahindukirira yongere yubahishe izina ry’Imana muri we.

Turi kumwe rero nimwambare imbaraga tugende kuko nabambitse wese nimuberwe no kujya k’urugamba kugirango mutsembe kandi muhirike ikibi cyose. Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuko turi bukore byinshi kandi turi buhindure byinshi m’uburyo bw’agatangaza cyane cyane muri abo bose bibwira ko hari icyo bashobora guhagarika kububasha bw’Imana kandi bibwira ko hari icyo bashobora kuvuguruza, nimukomeze gukataza m’urugendo mukomeze kuba maso abo ntibabakange kandi ntibabakangaranye kuko muri kumwe n’Uhoraho kandi ingabo zose zo mu Ijuru zikaba zishyigikiye  intambwe zanyu za buri munsi kugirango murushyeho gukataza mu gukora ikiza no kugira neza aho munyuze hose kuko mwahawe ingabirano zese zibafasha kwitagatifuza no gutagatifuza ikiremwa muntu. Nimube abatera amahoro aho mugeze hose naho muri hose  mubyo mukora naho munyura no mubo musangiye mukomeze kubagwirizamo ibyiza by’Uhoraho kandi mukomeze kubasenderezamo imbaraga z’Uhoraho kuko mwazibuganijwemo kandi mwahawe urukundo m’uburyo bukomeye bw’agatangaza kugirango imitima yanyu ihore ifunguye ifunguriye bose kuko mwagizwe inyanja ngari bose bagomba kuza kuvomamo kandi bose bagomba kuruhukiraho.

Nimukomeze rero mwitegure mukomeze kuba maso mutarambiwe kuko natwe dukomezanyije namwe urugendo m’uburyo bw’agatangaza kugirango ikuzo rya DATA ryigaragaze m’ubuzima bwanyu.  Igihe kirageze kugirango ibyo twakoze byose dutuje kandi ducecetse tubishyire kumugaragaro kuko atari igihe cy’amagambo ari igihe cy’ibikorwa kuko twaburiye Mwene Muntu igihe kirekire tukamuhindukiriza kandi tukamukebura bamwe bagakomeza kunangira imitima ntibashake kumva kugirango bahindukire bagarukire Uhoraho kubera gukunda icyubahiro no kwiyubaha m’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Nimuze tugende kugirango tugamburuze ibitero byose by’umwanzi kandi tugamburuze imigambi ye yose cyane cyane mu bambari be abo bose akomeje kwihishamo no kwikingamo ariko igihe cyabo kikaba kigeze cyo kudakomeza kwidegembya. Ni igihe ikibi kiri muri Mwene Muntu kijye kumugaragaro Mwene Muntu icyo abundarayeho nicyo abitse kugirango kijye kumugaragaro. Si igihe cyo kwizera umwana w’umuntu ni igihe cyo kwizera Imana ruhanga wahanze byose kandi ni igihe cy’ikuzo ry’Imana rigiye kwigaragaza mubo yatoye kandi yatoje.

Hari benshi rero bakomeke kwitwikira uruhu rw’intama kandi immbere ari ibirura igihe kikaba kigeze kugirango dusandaze amabaganga yose y’umwanzi kumugaragaro. Twahishiriye benshi turakomanga  kugirango bahinduke banga guhindukira ariko bagiye guhindurwa ku ngufu kugirango ibibarimo nibyo bimitse muribo aba aribyo bijya kumugaragaro bityo Mwene Muntu agaragare uko ari kandi agaragaze ikimurimo.

Nimukomere rero nimukangwe nibihe kandi ntimugakangwe nabo bose bamoka badafite icyo bashaka kubakoraho, hari benshi babasamiye kuko umwanzi yakomeje kubakoresha kandi umwanzi akaba akomeje kwihisha muri bo ariko nkaba ngirani urugamba tururiho m’uburyo bw’agatangaza kandi m’uburyo bukomeye kuko ibyo twakoze ari byinshi ariyo mpamvu mubona umwanzi atishimye ari gukubita agatoki ku kandi kugirango arebe uko yabaca intege kandi yabasubiza inyuma, ariko nkaba ngirani ntore z’imana ni igihe cyo gukomera kandi ni igihe cyo gushikama kuko urugamba tugeze aho rukomeye buri wese agomba guhagarara gitwari kandi agahagarara koko nk’intore yatojwe kuko ari twe twabatoje kandi dukomeje kubana namwe kugirango dukomeze kubigisha iby’urugamba kandi dukomeze kubigisha inzira mugomba kugenda. Nimutege amatwi ijwi ry’Uhoraho  kandi mutege amatwi Ijambo ry’Uhoraho ribabere imamba ya buri munsi kandi ribabere ifunguro rya buri munsi ritunga roho zanyu n’imibibiri kuko byose mwabigabiwe kandi byose tukaba dukomeje kubibasenderezamo.

Nimukomeze mutege ibiganza kuko ibyo tubagabira atari ibyanyu ubwanyu ahubwo ari iby’Isi yose kandi ari ibya bose cyane cyane kubari maso biteguye kwakira. Hari benshi bashaka guhindukirira hari benshi bari gushaka gutera intambwe ariko umwanzi akanga akabashimashima kugirango abasubize inyuma. Ni igihe cyo gutahura amabanga y’umwanzi kuko indyadya zose tuje kuzishira kumugaragaro nabiyoberanya bose ni igihe cyo kujya kumugaragaro nimukomeze rero gutuza muturize m’urukundo rw’Imana kuko turi gukora dutuje kandi tukaba turi kugenda bucece Mwene Muntu akaba agiye kujya yisanga aho atakekaga kuba ari yibwira ko yihishe kandi abundaraye ku kibi agasanga yamaze kugitangaza kumugaragaro nawe atazi uko byamugendekeye.

Nimukomere rero mukomeze inkunga yanyu kandi mukomeze ubwitange bwanyu urugamba nimuruduharire muruturekere mwumve ko Uhoraho ahari kandi ari bugufi bwanyu tutazabakoza isoni kandi tutazabatererana kuko igihe cyose urugamba ruremye kandi intambara iremye aricyo gihe cyo kubaba hafi m’uburyo bukomeye kuko tuzi neza ko mwambaye imibiri kandi muri mwi Isi kandi mukaba munanirwa vuba, niyo mpamvu dukomeje kuba bugufi bwanyu kandi dukomeje kubakikiza impande zose kugirango iteka n’ibihe byose dukomeze kubasindagiza kandi dukomeze kubazamura, si mwebwe ubwanyu mwiteza intambwe kandi kuba mugihagaze kuri uyu munsi si mwebwe ubwanyu nimushimire Uhoraho kandi musingize Uhoraho kuba mugihagaze kuko ari impuhwe n’urukundo rwe rukomeje kubarinda kandi rukomeje kubarangera kubera umugambi Uhoraho abafiteho kubera ibyo agiye gutangariza m’ubuzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimukunde rero mudukundire tugendane namwe ntawe ukinze kandi ntawe  wirengagije kugendera m’urukundo rw’Imana ahubwo imitima yanyu ihore ifunguye ifunguriye bose kugirango mube irukuko kandi muhumurize bose cyane cyane mubari kunanirwa n’abari guteshuka ku isezerano ry’Uhoraho. Uhoraho ntahemuka kandi uhoraho ntatererana ikiremwa isezerano ni isezerano kuko igihe kigeze kugirango ryuzuzuzwe ariko rikazuzurizwa kuri abo bemeye kuriharanira kandi bemeye gukomeza gukataza m’urugendo kuko urugamba ruzatsinda ibyihare bemeye kuyoborwa n’ijambo ry’Uhoraho kuko igihe kigeze kugirango tuzamure ibendera ry’Uhoraho kumugaragaro.

Muri abahamya bw’ibyiza by’ingoma y’ijuru kuko mwabimenyeshejwe kandi mwabihishuriwe amabanga yose y’ijuru mukaba mwarayagejejweho ntaho twabakinze nta naho twabihishe. Ni igihe rero kugirango abiyise abahanga n’abanyabwenge ubwenge bwabo tuboyoyore  kuko dukomeje gutatanya imigambi yose y’umwanzi kandi tukaba dukomeje kuyobagiza ubwenge bwabo bizeye kugirango ubuhanga bw’Uhoraho kandi imbaraga z’Uhoraho zigaragaze mu notre zatowe kandi zatojwe.

Kuri uyu munsi rero hagabwe ingabirano nyinshi cyane kandi hagabwe byinshi cyane bifasha Mwene Muntu kwitagatifuza kandi bifasha Mwene Muntu guhindukirira.

Nimukomeze rero kwakirira indangare zirangaye mu Isi, abo bose bakomeje kugendera mu mwijima bahabwa urumuri aho kugirango bagendere m’urumuri bagakomeza kugendera mu mwijima. Nimukomeze kubabohora kandi nimukomeze kubatakambira kuko isengesho ryanyu ari ingirakamaro kandi ari inkunga ikomeye cyane kubarangaye nabasinziriye kuko hari byinshi mukora kandi hari byinshi mubagezaho bo ubwabo batazi kandi badakeka bakazisanga nabo aho batacyekaga kuba bari. Nimukomeze rero kugirango abo bose bakomeje kunangira imitima bakomeye ku cyubahiro cyabo kuko Uhoraho aje kugirango aringanyize ibyo byose by’imisozi kugirango bihinduke ikibaya kandi natwe tukaba turi kumwe namwe kugirango mukomeze urugendo rwanyu rwa buri munsi ntakibaciye intege ntanikibananije.

Mbifurije umunsi mwiza ndi Mutagatifu Yozefu, nimugume m’urukundo rw’Imana kandi muhore mu mahoro y’Uhoraho kuko Uhoraho ateze ibiganza ategereje buri wese wifuza guhinduka kandi buri wese wifuza guhindukirira Ijambo rye kuko nawe asubiza inyuma kandi nawe yirengagiza abaje bamugana n’umutima utaryarya bose barakirwa m’urukundo rw’Imana.

Kuri uyu munsi rero tugose isi yose m’uburyo bw’agatangaza kandi m’uburyo bukomeye kuko twaje gukubura ikibi cyose kandi tukaba twaje guhigika ikibi cyose kugirango abana by’Uhoraho batambuke ntakibakanga kandi bahabwe imbaraga zibafasha kwitagatifuza kandi zibafasha gukomera kugirango bahamye ibirindiro batajegajega kandi batarambiwe. AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA TURI KUMWE NDABASHYIGIKIYE AMAHORO AMAHORO NDI MUTAGATIFU YOZEFU AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *