UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 23 KANAMA 2023

Mbifurije igitondo cyiza kandi gihire ntore z’Imana nimwakire umugisha ukomoka mu Ijuru kandi mwakire amahoro y’Imana asabane namwe kandi abasabagize mu byishimo by’Ijuru ryose kuko twaje kubakomeza mu buryo bw’agatangaza twaje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mukomeze mwihatire gukora ikiri icyiza kandi mukomeze kugendera mu nzira y’ubutungane tubatoza kandi tubinjizamo umunsi ku wundi kuko Uwiteka Imana yarebye akabona bikwiye kandi bitunganye koko ko mwagwirizwa umugisha kandi mugahora iteka ryose mutuye mu mahoro meza ye amukomokaho bityo n’ibibi byose mukabitera umugongo kandi mukabisezerera bityo amahoro y’Imana agakomeza kuganza kandi agakomeza guturana namwe muri byose nanjye rero ndabashyigikiye ndi kumwe ndabakunda cyane ndi Mutagatifu Yozefu mbabereye umubyeyi kandi mbabereye umurinzi ku buryo bwose bushoboka kandi ndi umutagatifu wababanjirije mu Ijuru ariko mpora iteka ryose mbatazanurira amayira ariko kandi nanagarutse mu Isi kwifatikanya namwe kugira ngo nkureho imbogamizi zariho zose kandi nigizeyo ibikuba ndetse n’ibikubarara ibyashaka gutuma mwagwa mu nzira byose nkabyigizayo kugira ngo buri wese ahabwe umugisha kandi akomeze akatarize icyiza ategurirwa umunsi ku wundi.

Ibyiza mutegurirwa ntore z’Imana ni ibyiza by’agatangaza bitagira ingano nimukomeze mubitegurirwe n’ijuru ryose kandi mukomeze muhange amaso Ijuru ryose natwe twiteguye gukomeza kubabera maso kandi twiteguye kubareberera ku buryo bwose bushoboka sinzigera mbatenguha bana banjye kandi ntore z’Imana nzakomeza kubaba hafi bityo mbarwanyirize umwanzi kandi mbatsindire buri kimwe cyose kibi cyashaka gutuma mudakomeza urugendo rwanyu uko biri n’uko bikwiye kandi imbogamizi zose nze kuzihigika bityo nzigize kure yanyu bityo mubashe gutaguza mu rukundo rw’Imana kandi murusheho kuza musanganira urukundo rw’Imana nimuze murisanga mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze gukatariza icyiza icyo ari cyo cyose nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbabuganizemo ibyiza by’agatangaza bitagira ingano kandi bitajorwa bitagira injori uko bwije n’uko bukeye ndushaho kubizana nkabibabuganizamo kandi kandi nkabibashyikiriza kuri buri wese kugira ngo buri wese akomeze urugendo kandi buri wese akomeze yambare umugisha kandi buri wese akomeze abe umugisha kandi buri wese akomeze agendane umugisha mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Nimuhumure kandi mukomere cyane ntore z’Imana kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubabera maso mu buryo bw’agatangaza kandi nkaba nkomeje kubambika urumuri n’imbaraga kugira ngo buri wese akomere kandi akatarize ikiri icyiza ibihe nk’ibi ngibi rero ni ibihe byo kurwanya umwanzi twifatikanyije namwe mu bikorwa byanyu bitandukanye mu Isi kuko twambariye urugamba rwo kugira ngo tuze kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu bitandukanye mu Isi byo guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi ni nako namwe rero turushijeho kugenda tubambika kugira ngo mwambarire urugamba mutsinde umwanzi kandi imigambi mibisha yose y’umwanzi mugende muyiritagura kandi muyirindimura kuko turi kurushaho kugenda tubambika kugira ngo mwambarire urugamba uko bwije n’uko bukeye kandi muhashye umwanzi guhera hasi kumuhashya tumuhereye mu mizi kandi tukamurindimurana n’ikibi cye cyose turi kubambika kugira ngo mwambarire urugamba koko mube intwari kandi mube intore z’Ijuru ryose zigishwa kandi zigatozwa umunsi ku wundi.

Dukomeje rero kwifatikanya namwe kandi dukomeje kubambika imbaraga mu buryo bw’agatangaza kandi koko mukomeje kuba abasirikari nyabo ba Kristu kugira ngo muhore iteka mutsemba kandi muhore iteka ryose mutsinda umwanzi ndi kumwe namwe mu rugendo kandi ndi kumwe namwe mu rugamba kandi namanutse mfite imbaraga nyinshi nje gukora kandi nje gukora ntikoresheje mu Isi ni nako namwe rero ndi kubatoza kandi ndi kubambika imbaraga kugira ngo dukorane igikorwa ibikorwa bikomeye mu Isi kuko muri ibi bihe ndi gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza mu Isi muri uru rukari ndi kubagaburiramo imbaraga kandi umwete ndetse n’ishyaka ndi kubahereza ntabajenjekeye ahubwo ndi kubahereza nkomeje kandi ndi guhereza buri wese ntamusondetse kuko Uwiteka Imana ariko yabishatse kandi akaba ariko yabiteguye kugira ngo mbahereze buri wese musharije byuzuye bityo tujyane ku rugamba buri wese yuzuye kandi byuzuye bityo dutsembe umwanzi tumurindimure mu Isi y’abazima bityo Isi igire amahoro kandi ibiremwa biri mu Isi byose bigire ubuzima muri Kristu Nyagasani.

Ibihe nk’ibi ngibi rero turi ku rugamba rukomeye cyane kandi turi ku rugamba rutoroshye n’ubwo bwose rutoroshye ariko tuzatsinda kuko uhagarikiwe n’Ijuru wese aratsinda kandi arwanya umwanzi akamutsinda; ibihe nk’ibi ngibi rero ndagira ngo ntimuhungabane cyangwa ngo mukangwe ntimugire ubwoba nimuhumure mukomere murarinzwe murinzwe n’ububasha bw’Ijuru ryose ububasha bw’Ijuru ryose nibwo bubakumirira ikibi kandi bukabatsindira umwanzi uwo ari we wese bityo rero mukarushaho gukwirakwizwaho imbaraga z’Ijuru kandi mukambikwa urumuri mu buryo bw’agatangaza buri wese akagabirwa kandi buri wese agaherezwa; nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi mukaba mukomeje kurindwa no gucungirwa umutekano ku buryo bwose bushoboka. Ndi kumwe namwe ndabashyigikiye bana banjye ntore z’Imana Data kuko mukomeje kwitabwaho n’Ijuru ryose kandi mukaba mukomeje gucungirwa umutekano ku buryo bw’agatangaza kandi buhebuje cyane, muri intore ziziyihe Uhoraho muri intore ziringiwe mu maso y’Uhoraho muri intore zatowe n’Imana ihoraho nimukomeze mugwirizwe umugisha kandi mukomeze mube intore z’Imana muri byose nanjye nzakomeza kubaba hafi ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda nkaba mbahoza ku mutima.

Uwiteka Imana nakomeze guhererwa icyubahiro ndetse n’ikuzo muri mwebwe kuko akomeje kubitaho ndetse no kubarengera umunsi ku wundi agahora iteka ryose abavuburira ubuzima ndetse n’umugisha mukabaho muri we kandi mugatura mu rukundo rwe mukaba mwikinze munsi y’amoya ye kandi mukaba mukingiwe n’ikiganza cye cy’iburyo kibakingira umwanzi kandi kikabakingira imbeho y’ubuhakanyi mukarushaho gutura no gutekanira muri uru rukari ahora iteka abaheramo umugisha we bityo mukagubwa neza kandi mukakira ibyiza bitagira ingano; nanjye ndabyishimira kandi nkanezerwa ntore z’Imana iyo mbona mushyikirizwa kandi mugahabwa ibyiza by’agatangaza bitagira ingano umunsi ku wundi kugira ngo buri wese akomeze ashyikirizwe buri kimwe cyose cy’ingenzi kimugirira akamaro kandi gituma akomera no gukomeza kugubwa neza mu rugendo no mu bikorwa byanyu bwa buri munsi murashyigikiwe kandi murarinzwe cyane nimukomeze kuba maso kandi mukomeze kugwirizwa umugisha w’Imana ukomeze kubana namwe kandi ukomeze kugendana namwe muri byose kuko nanjye ndushijeho kugenda mbashyikiriza ibyiza by’ijuru bitagira ingano kandi ibyiza by’agatangaza kugira ngo bikomeze kuza ari uruhuri umunsi ku wundi namwe mugubwe neza kandi mwishimire yuko mutuye mu mahoro meza y’Imana kandi mushyikirizwa urukundo rw’Imana mukarusesekazwaho umunsi ku wundi.

Nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe kandi turabashyigikiye nk’intore z’Ijuru twaritashye nk’intwari zatahukanye ishema n’isheja tubana namwe kandi twagarutse kuza kwisabanisha namwe tuza kubuzuza amahoro ndetse n’umutekano ibyishimo no kunezezwa n’uko mwatowe n’Ijuru kandi mukaba mushyigikiwe naryo nimukomeze muberwe n’ibyiza by’Ijuru kandi mukomeze mwambikwe ibyiza by’Ijuru mukomeze mugaburirwe ibyiza by’Ijuru mukomeze mugendere mu byiza by’Ijuru mukomeze murebe ibyiza by’Ijuru mubyumve kandi mubihabwe mubishyikirizwe umunsi ku wundi icyo nicyo mbifurije ntore z’Imana bana banjye nkunda muri uru rugendo mwatangiye nimukomeze muhabwe amahoro y’Imana kandi umugisha w’Imana uhorane namwe ugendane namwe muri byose; nkomeje kubifuriza ibyiza byose bibaho by’agatangaza kugira ngo bikomeze kuza bibururukiraho ari uruhuri mugaburirwe umugisha kandi mwambikwe umugisha mugendane n’umugisha kandi iteka ryose mukomeze kuba umugisha kandi amahoro y’Imana akomeze kubana namwe ibyo twasezeranye kuri mwebwe no kubikora tuzabikora kuko tutavuga ngo duhere cyangwa ngo duheze mu nzira ahubwo turasohoza no gusohoza ibyo tuba twasezeranye kandi tukabishyira mu ngiro uko buri kimwe cyose twakivuze kandi twagisezeranye ntabwo tubeshya kandi ntabwo tubeshywa buri gihe cyose dukoresha ukuri nta kinyoma tugira kandi ntabwo twibeshya nk’uko abantu bibeshya buri kimwe cyacu cyose tugitwara ku murongo kandi tukakijyana mu njyana imwe uwo twahagurukiye gutabara dusiga tumutabaye koko kandi tukamwerereza ibiremwa byose bireba kandi Mwene Muntu wese areba kandi umwanzi wari ushinyitse amenyo akabona uwo twatabaye ari kugenda yerererezwa hejuru kandi adafite ububasha bwo kumuhanantura namwe rero muriho mu bubasha bw’Imana murarinzwe mu bubasha bw’Imana murashyigikiwe mu bubasha bw’Imana nimukomeze mugwirizwe umugisha kandi mukomeze mugaburirwe ibyiza byinshi bitagira ingano kandi by’agatangaza ineza y’Imana ihorane namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nanjye ndabashyigikiye muri uru rukari kugira ngo mugwiribwemo neza kandi mukomeze muhabwe amahoro ndetse n’ibyishimo imigisha y’Imana ikomeze kubururukira ari uruhuri nanjye bana banjye kandi ntore z’Imana ihoraho mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije ibihe byiza n’urugendo ruhire kuri buri wese oya ntimugacike intege kandi ntimugasitare kuko naje kubakomeza nkakomeza intambwe z’ibirenge byanyu nkakomeza buri wese kugira ngo akomere kandi akomeze urugendo nta kudandabirana kandi nta gucika intege muri ibi bihe ndi kubakomeza kandi ndi gukomeza buri wese mu buryo bw’agatangaza kandi mu buryo budasanzwe twaje gukuraho inzitizi ndetse n’inzitane zashaka kwitambika imbere yanyu kugira ngo buri wese atazanurirwe amayira akomeze urugendo kandi buri wese yambarire urugamba kandi buri wese atsinde ku rugamba ntabwo nifuza yuko hari n’umwe watsindwa muri mwebwe kandi ari jye ubashyigikiye kandi akaba ari jyewe ubarangaje imbere nkomeje kubafata ukoboko kandi nkomeje kubafata ikiganza kugira ngo mukomeze mugaburirwe ibyiza by’Ijuru kandi mukomeze mubihabwe uko biri n’uko bikwiye kandi buri wese wateguriwe icyiza muri mwebwe azakigezweho no kukigezwaho kuko buri wese duhora tumucungira umutekano kugira ngo akomeze ahabwe igeno ategurirwa n’Ijuru umunsi ku wundi iteka uko nje muri mwebwe rero mbazanira ibyo Uwiteka Imana aba yampaye ngo mbazanire kuri buri wese rero nkabimushyikiriza kandi kuri buri wese nkamukomeza kuri buri wese nkamwambika imbaraga mugakomeza kubaho kandi mugakomeza kugwirizwa umugisha w’Imana nanjye ndishima nkanezerwa iyo mbona mugendera mu mugisha w’Imana iyo mbona murinzwe n’umugisha w’Imana iyo mbona mutuye mu mugisha w’Imana ndishima kandi nkanezerwa nkarushaho gukomeza gusingiza Uhoraho Imana kugira ngo akomeze kubabera umugenga ndetse n’umurengezi mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo murusheho kugwirizwa umugisha kandi murusheho kugenda muhabwa ingabire ndetse n’ingabirano amahoro y’Imana abasabanishe n’urukundo rwayo kandi iteka ryose muhore mutuye mu bwiza bw’Ijuru ryose.

Ndabakunda cyane ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda nimukomeze kugwirizwa umugisha kandi ingabire z’Imana zikomeze guhorana namwe muri byose kuko nkomeje kubakungahaza ku bukungu bw’Ijuru ryose kandi nkaba nkomeje kubahereza kugira ngo buri wese yakire byose mu biganza bye. Nimuhumure mukomejwe n’ububasha bw’Ijuru ryose nta kizashaka kubahirika kandi nta kizashaka kubasubiza inyuma kuko ububasha bw’Ijuru ryose bwururutse kuza kwisabanisha namwe kandi kuza kubana namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mukomeze mukomeze inzira kandi mukomeze mushyigikirwe kuri buri kimwe cyose kandi mukomeze kurengerwa n’imbaraga zidasanzwe kandi zihambaye z’Ijuru ryose zibarwanirira kandi zabarwaniriye kuva kera na kare kugeza magingo aya ngaya mucyirwanirirwa n’Ijuru kandi mucyitabwaho n’Ijuru; ntimuzigere mucogora bana banjye ntimuzigere mucogora ntore z’Imana nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu mbifurije kutazacogora kandi mbifurije kutazasubira inyuma mbifurije kuzasoza uru rugendo neza kuri buri wese kandi kuri buri wese mbahaye umugisha kugira ngo ukomeze kubaherekeza nkomeje kubatazanurira amayira kugira ngo mukomeze mugende murisanga muri uru rukari Uhoraho Imana yabateguriye kandi akomeje kubateguriramo ibyiza bye by’agatangaza kuko hari byinshi cyane mutari mwamenya kandi mutari mwabona ariko kandi muzabona kandi mukamenya bikiri mu bwihisho bibagenewe kandi bibateganyirijwe byiza by’agatangaza ari byo Sekibi akubitaho ijisho umunsi ku wundi bityo akarushaho kubarwanya akarushaho kugira ishyari ryinshi kandi urwango rukavumbuka yifuza ko yabicisha ukubiri namwe ariko nimukomeze muhumure kandi muhumurizwe koko kuko Uhoraho Imana akomeje kubicungira umutekano kugira ngo kuri buri wese azabihabwe kandi abigabirwe nk’uko twabiteguye kandi dukomeje kubibategurira buri wese icyo yateganyirijwe azagihabwa no kugihabwa kandi icyo buri wese yagenewe azakigenerwa kandi agishyikirizwe nk’uko dukomeje kukibategurira integuro yanyu imbere yanyu ikomeje kurimbanya kuko dukomeje kwitegura mu kubategurira no kubategurira ibyiza by’agatangaza, Uhoraho Imana yarateguye kandi ahora iteka abahereza natwe abatagatifu twarabukereye twaje kubategurira ibyiza ku meza yanyu imbere yanyu kugira ngo buri wese ajye aza yegere ameza afate kandi ashyikire icyo ashaka mu byiza by’Ijuru mugabirwa kandi mugenerwa umunsi ku wundi; ndagira ngo mbabwire nti ntore z’Imana mwarahiriwe kandi mukomeje guhirwa mu by’Ijuru ryose kuko Uwiteka Imana ihoraho umuremyi w’ibiboneka ndetse n’ibitaboneka akomeje kubitaho ndetse no kubarengera muri uru rukari kugira ngo buri wese amukomereze umugambi kandi amukomereze intambwe kugira ngo buri wese azasoze urugendo kandi azarusoze amahoro.

Mwese mbifurije umugisha w’Imana mwese mbahaye umugisha w’Imana mwese mbasheshekajeho amahoro y’Imana nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe kuko nkomeje kubashyira mu rukundo rw’Imana kandi nkaba nkomeje kubashyikiriza ibyiza by’agatangaza kugira ngo bihorane namwe kandi bigendane namwe iteka ryose n’ibihe byose, nimugire amahoro nimugire ubuzima nimwakire umugisha w’Imana uhorane namwe kandi ugendane namwe muri byose turi kumwe ndabakunda cyane bana banjye kandi ntore z’Umusumbabyose nimukomeze kugubwa neza imigisha ikomeze kubururukiraho uko biri n’uko bikwiye kandi nk’uko Imana yabigennye mukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugira ubuzima muri Nyagasani Yezu Kristu turi kumwe ndabakunda cyane ndi Mutagatifu Yozefu bana banjye nimugire umunsi mwiza turi kumwe kuko ndakomeza kwifatikanya namwe mu buryo bwo gukomeza guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi nifatikanyije namwe kugira ngo dutsembe dutere umwanzi tumurindimure kandi tumutsembe tumwirukane mu Isi y’abazima kandi benshi akomeje kubera icyago turusheho gukuraho icyo cyago.

NIMUGIRE AMAHORO NIMUGIRE UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE NTORE Z’IMANA TURI KUMWE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *