UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 31 GICURASI 2024

Ndabakomeje mu rukundo rw’Imana bana ba DATA kandi bana bana b’Imana mwatowe mwakunzwe, mwahamagariwe kubaho mu rukundo rw’Imana mu buzima bwanyu mukire ku Isi, mbifurije umunsi kandi mbifurije urugendo rwiza ruhire mu nzira igana Imana, ndabahamagarira kuri buri wese kwakira urukundo rw’Imana kuri uyu munsi, kuko dukomeje kugendana namwe mu kubagabira kandi mu kubasenderezamo urukundo rw’Imana; turi abagabyi b’ibyiza kuko umunsi ku wundi tudahwema kubagabira ibyiza, kandi tudahwema kubasenderezamo urukundo kugira ngo mukomeze kwambara urukundo rw’Imana, kugira ngo mu buzima bwanyu bwa buri munsi mukomeze kwizera Imana Umuremyi wa byose; ndabakomeje rero kandi mbashyigikiriye mu rukundo rw’Uhoraho, nimukomere kandi mugubwe neza, kuko Uwiteka Imana yabakunze kandi Uwiteka Imana yabashyizeho ikimenyetso cye gitagatifu, kugira ngo mu buzima bwanyu bwa buri munsi murangwe no kwakira urukundo rw’Imana kandi muhore iteka musenderejwe urukundo rw’Imana.

Nimukomeze kugabirwa uwo mugisha kandi mukomeze gusenderezwa ibyo byiza, mubeho mu rukundo rw’Imana kandi musenderezwe umugisha w’Imana nanjye turi kumwe mu rugendo uko mutari mwenyine, mpora iteka nifatikanyije namwe kandi mbaherekeza iteka mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo murusheho gutsinda, kugira ngo murusheho gushobora ibyo mudashobora kandi mubishobozwe n’Uwiteka Imana ikomeye yabatoranyirije umurimo nk’uyu nguyu, kugira ngo mu buzima bwanyu bwa buri munsi mujye mwakira urukundo rw’Imana rukomeye; igihe nk’iki rero ni igihe cyo gukomera kandi igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo kwakira urukundo rw’Imana kuri buri wese, kuko ntimugomba gucogora ahubwo mugomba gukomera mugakomeza urugendo, mukambara imbaraga kandi mugasenderezwa urukundo rw’Imana.

Tubakomejemo ubutwari n’ukwemera, guhagarara n’amaguru yanyu yombi, mu guhamya Yezu Kristu mu kwemera kandi mu mitima yanyu mukamuha umwanya mukamuha karibu, kugira ngo akomeze kuganza muri mwe kandi akomeze kubasabanisha; igihe nk’iki rero dukomeje gukomeza ibikorwa byacu muri mwe kandi dukomeje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu, kuko mwatowe kandi mwatoranyijwe kugira ngo mukomeze kugabirwa umugisha w’Imana ikomeye; mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda, nshyigikiye mu rugendo nk’uru nguru mpora hafi kugira ngo mukomeze guhabwa ingabire zikomeye kandi mukomeze guhabwa umugisha w’Imana; ntabwo abatagatifu twareka kubana namwe kandi ntabwo twareka kugendana namwe, kuko duhora iteka tubakomezamo ubutwari n’ukwemera kugira ngo mukomeze gushyigikirirwa mu rukundo rw’Imana.

Mbahaye rero umugisha w’Imana ukomeye kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana rukomeye, nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere ntimugacogore kandi ntimugatentebuke, kuko mu rugendo rwanyu mugomba kwakira urukundo rw’Imana kuri buri wese kandi mugasenderezwa ibyiza by’Imana bikomeye, nanjye nkomeje kubakomeza no kubashyigikirira mu buntu bw’Imana kugira ngo mukomeze guhabwa umugisha w’Imana ukomeye; nimwakire rero umugisha kandi mwakire kugubwa neza, musenderezwe urukundo rw’Imana kandi mukomeze kubeshwaho n’umugisha w’Imana, nanjye turi kumwe igihe nk’iki ngiki kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu buntu bw’Imana; nimwakire kubaho kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo turi kumwe kuko mbaherekeje mu rugendo, mu ntambwe z’ibirenge byanyu nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze kubarangaza imbere kandi nkomeze kubatera ingabo mu bitugu, kuko nururutse nje gukorana namwe imirimo ikomeye, ariko kandi si Jye njyenyine, twururutse turi Ingabo z’Ijuru twururukiye kugendana namwe, kuko namwe muri Ingabo z’Ijuru mwatoranyijwe n’ubwo mukiri mu buzima ku Isi, ariko umunsi ku wundi twihuza namwe bityo tugakora igikorwa kinini cyane bityo tugakomeza kugaragariza Isi ndetse n’abayituye imbaraga zikomeye z’Imana n’uko Imana ikora, kuko dukomeje urugendo mu kugira ngo dukomeze gushyigikira ibikorwa byacu mu Isi.

Nimwakire ububasha bubafasha guhora iteka ryose muri ku murimo w’Uworaho kandi mwakire urukundo rubafasha iteka gukundira Uhoraho Imana kugira ngo mu buzima bwanyu bwa buri munsi murusheho gusenderezwa ineza n’urukundo n’amahoro by’Uhoraho; naje rero nje kubaha umugisha kandi nabasenderejemo urumuri rw’Imana, mu rukundo rw’Imana nimukomeze kwakira ingabire z’Imana zidacogora kandi mukomeze gutera intambwe imbere ubutaretsa, natwe turi kumwe namwe abatagatifu kugira ngo dukomeze kwifatikanya namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye, kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho gusakara kandi rurusheho gusendera Isi kandi amahoro y’Imana agwirizwe Mwene Muntu.

Uhoraho Imana yakunze Kiremwa Muntu, yaramukunze kandi yaramukungahaje, Uhoraho Imana yakunze Kiremwa Muntu yihangiye kandi ntiyigeze amwanga kuko Uhoraho Imana yahanze Muntu amukunze, ni yo mpamvu umunsi ku wundi atamuhana ngo amutererane, ari yo mpamvu Mwene Muntu n’iyo acumuye atamuca, ahubwo amuhamagarira kwisuzuma no kwisubiraho kugira ngo yinjire mu mpuhwe ze; dukomeje rero kugenda twinjiza benshi mu mpuhwe z’Imana, dusenderezamo bose urukundo rw’Imana, kugira ngo Uhoraho Imana Umuremyi akomeze gusendera mu mitima ya benshi.

Nimugire ubuzima rero ntore z’Imana kandi bana bo mu rukari rw’Uhoraho Imana mugabirwe umugisha w’Imana ukomeye, nanjye mbakomejemo ukwemera n’ubutwari kugira ngo mukomeze guharanira umugisha w’Imana udatuba, kandi mukomeze gusenderezwa ibyiza byayo by’agatangaza; nimwakire ubuzima muri Yezu Kristu kandi muhabwe amahoro n’umugisha turi kumwe mbarangaje imbere, nifatikanyije namwe mu bikorwa kugira ngo nkomeze kubasenderezamo urumuri rw’Imana rukomeye, bityo namwe mukomeze gukomerera mu buntu bw’Imana iteka n’iteka kandi umunsi ku wundi, kuko dukomeje gushyigikira ibikorwa byacu muri mwe kandi tukaba dukomeje kubatoza inzira y’icyiza, kugira ngo namwe ubwanyu mukomeze guhanira kubaho mu rukundo rw’Imana kandi musenderezwe ibyiza by’Imana.

Nimwakire rero gukomera kandi mwakire gukomeza urugendo turi kumwe, kuko mbihereye umugisha w’Imana kandi nkaba nururutse kwifatikanya namwe ku munsi nk’uyu nguyu, kuko hari ibikorwa byinshi turakorana mu buryo budasanzwe kuko kandi dukomezanyije namwe ibikorwa mu buryo budasanzwe, dukomeje kubasenderezamo urukundo rw’Imana, kugira ngo umugisha w’Uhoraho urusheho kururukira muri mwe, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye; mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, niteguye iteka kutitandukanya namwe, ahubwo niteguye iteka kwifatikanya namwe, gukomeza kugendana namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye kugira ngo umutsindo w’Imana ugaragarire Isi ndetse n’abayituye.

Dukomeje rero kugenda tugenderera benshi mu Isi kugira ngo duhindukize benshi batannye kandi bagatandukira mu byiyumviro no mu bitekerezo byabo, kugira ngo tubereke yuko Imana imwe rukumbi ari yo Mana ikwiye kubahwa, kuratwa no gusingizwa kandi akaba ari yo Mana ikora imirimo ndetse n’ibitangaza, Mwene Muntu wiringiye uwo mugabo kandi wiringiye iyo ntwari idatsindwa ari yo Mana yaremye ibibaho byose, ibiboneka ndetse n’ibitaboneka ari we uba yiringiye Imana y’ukuri, nimuyizere rero kandi muyiringire kuko tubanyuza mu nzira y’icyiza kandi tukabatoza guharanira iteka koko gutegura imyanya mu mitima yanyu kugira ngo Uhoraho Imana ahore aganjemo, abatoza ikiri icyiza kandi abasenderezamo amahoro ye y’igisagirane kugira ngo urukundo rwe rukomeze kuba muri mwe iminsi yose.

NAJE NJE KWIFATIKANYA NAMWE KURI UYU MUNSI, NURURUTSE KUGIRA NGO NIFATIKANYE NAMWE, KUGIRA NGO NGENDANE NAMWE MU BIKORWA BY’UYU MUNSI; MBAHAYE UMUGISHA NTORE Z’IMANA, BIREMWA BY’IMANA NIMUGIRE UMUNSI MWIZA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA MUBEHO MU MAHORO Y’IMANA, MU RUKUNDO RW’IMANA RUKOMEYE, NANJYE NAJE KWIFATIKANYA NAMWE KANDI NAZANYE N’ABATAGATIFU BENSHI, MWESE NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KANDI MUGIRE AMAHORO Y’IMANA, MUHORANE AMAHORO N’URUKUNDO BYA YEZU KRISTU MU MITIMA YANYU, NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *