UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 20 KANAMA 2023

Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye ntore z’Ijuru mbifurije kugubwa neza kuri uyu munsi kandi mbasakajeho urukundo rwanjye rwa kibyeyi ngira nti nimuhorane Imana kandi muhorane umurava mu by’ingoma y’Ijuru kuko Uhoraho Imana yabigombye kandi akaba akomeje kugendana namwe mu buryo bwo kuringaniza amayira yanyu nimukomere kandi mukomeze gushyigikirwa n’imbaraga n’ububasha bwo mu Ijuru kuko Uhoraho Imana yakinguye umuryango w’Ijuru kugira ngo abasesekazeho imbaraga ze kandi ububasha bwe kugira ngo bukomeze kubaka ubuzima bwanyu maze mubashe guhindurwa ukundi kandi mubashe kwakira imbaraga mu buryo budasanzwe mu buryo bwo kwakira ubuzima bushya Uhoraho Imana abategurira kandi abateganyiriza kuzataramana na we mu byishimo. Nimukomere rero kandi mukomeze kuba intwari ku rugamba mushyigikiwe n’ububasha bwo mu Ijuru kandi muhore iteka muteze amatwi kugira ngo ugushaka kw’Imana kubayobore kandi ugushaka kw’Imana kube muri mwebwe mugendere ku mugambi w’Ijuru kandi ku ijambo ry’Imana murigire intwaro kandi ribayobore ribabere umuyobozi iminsi yose y’ubuzima bwanyu mwakunzwe kuva kera na kare n’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kuko ibiremwa atajya abyibagirwa kandi atajya abatererana Uhoraho Imana yarabakunze yemera gutanga umwana we Yezu Kristu kugira ngo abe impongano y’ibyaha byanyu ni igihe rero cyo kugaragarizwa ibikorwa bikomeye kugira ngo uwakiriye uwo mukiro kandi utaratesheje agaciro ibyo byiza yagabiwe kandi yahawe akabibyaza inyungu n’umusaruro kugira ngo icyo yifuza kandi icyo ashaka kugeraho kize kimugirirweho bityo ugambiriye ikibi nawe ikibi agambiriye kigamburuzwe kuko ari igihe cyo kugamburuza imigambi yose y’umubisha. Ndabakunda kandi ndabazirikana ntore zanjye kandi ntore z’Uhoraho Imana isumba byose ndi umubyeyi uganje rwagati yanyu kandi wizihiwe kugira ngo mbashyigikire mbigishe kandi mbasobanurire ibyiza by’ingoma y’Ijuru. Nimukomere rero kandi mukomeze gufunguka amaso n’amatwi kugira ngo mubashe kureba mubone kandi mubashe gutega amatwi mwumve kandi mushyingure ku mutima ijambo ry’ingenzi kandi ry’ingirakamaro kugira ngo ryubake ubuzima bwanyu bundi bushya kuko uyobowe n’Imana atajya ananirwa kandi uyobowe n’Uhoraho atajya atsindwa ku rugamba kandi atajya atsindwa mu rugendo. Ndabashyigikiye kandi nje kubakungahazaho ibyiza byanjye kuri uyu munsi kuko mbatera inkunga igihe mvugana namwe kandi igihe ntaramana namwe kandi nkabafata neza mu buryo bukomeye budasanzwe.

Nimugire ibyishimo kandi mugire umunezero w’ibyiza by’ingoma y’Ijuru kuko mbibashishikaje kandi nkaba mbakiriye mu mutima wanjye udahemuka kugira ngo mube koko abanyurimana kandi abayinezereza kuko icyo Uhoraho Imana yabatoreye kandi yabahamagariye ari ukwiturira mu ngoro ye mumusingiza kandi mumukuza iminsi yose y’ubuzima bwanyu. Kiremwa Muntu wakunzwe kandi wakungahajwe ibyiza bikomeye kandi witaweho mu buryo budasanzwe Uhoraho Imana afiteho umugambi kugira ngo abashe kumuhindura mushya kandi abashe kumugabira no kumugororera. Si igihe rero cyo guta igihe ku bari mu Isi bose muta igihe kandi mutagaguza feza zanyu ku bidafite shinge na rugero ahubwo ni igihe cyo kuzibukira imigambi mibi kugira ngo mwambare imbaraga kandi muhinduke muhindutse kugira ngo mumenye ko Uhoraho Imana wabaremye ari hejuru ya byose.

Ibibatwara kandi ibibatera gutana mukajya kure ye ibyo byose mubyibagirwe kandi mubikure imbere yanyu kuko ibibarangaza kandi ibibatwara kure y’Uhoraho bizabavutsa ubugingo ibyo mwakagombye kubyimura mu mitima yanyu kugira ngo mwimike amahoro n’urukundo kandi mwigiremo icyizere muri Uhoraho kuko Uhoraho Imana yiteguye kugaragaza ibikorwa bye mu buryo bw’agatangaza nimurindire kandi mutegereze icyo Uhoraho Imana agiye gukorera abatuye Isi kandi agiye gukorera abamwemera n’abatamwemera kuko buri wese azamugeraho kandi akamutambukaho akamugenera icya ngombwa gikwiye gikwiriye ibiganza bya buri wese. Ni igihe rero cyo kuzirikana uwabaremye kandi uwabahanze icyo yabaremeye iyi Si ni iy’Uhoraho kandi abayituye ni abe muzirikane icyo buri wese yaziye mu Isi gukora kandi icyo Uhoraho Imana yaremeye Mwene Muntu ni ukugira ngo abeho mu mahoro mu butungane kandi mu byizerwe mu kwizera no mu rukundo kugira ngo abizera bose kandi abiringira Uhoraho Imana babeho barangamiye urukundo rw’Imana kandi bariho mu rukundo rw’Imana kuko uwizera Uhoraho Imana atazarimbuka ahubwo azagira ubugingo bw’iteka. Ni igihe rero cyo guharanira kandi ni igihe cyo kuzirikana urwo rukundo kugira ngo buri wese wahanzwe n’Uhoraho Imana isumba byose azirikane ko nta bubasha yifiteho Uhoraho Imana atamufiteho kuko benshi bumva yuko kuba mu kibi cyabo ari uburenganzira kuba muri iki na kiriya ari uburenganzira bwabo, Ijuru rero rikaba ryaragambiriye kugira ngo rigaragaze ibikorwa byaryo kuri buri wese akaba rero atari icyo kugira ngo buri wese akomeze kwidegembya cyangwa kwigendera uko abyumva. Uhoraho Imana aje kugamburuza imigambi y’abari ku Isi kandi kuburizamo ibikorwa byabo kugira ngo asenye kandi ahigike ubukozi bw’ibibi bwose bwibasiriye Mwene Muntu, Mwene Muntu araburirwa ntiyumva kandi yakwerekwa inzira akanangira umutima kuko Mwene Muntu yemera ari uko abonye buri wese uri mu Isi wumva ahagaze mu gushidikanya mu bupinzi n’ubuhakanyi arindire icyo Uhoraho Imana azakora mu buzima bwe. Erega Uhoraho Imana ntiyirarira nk’uko Mwene Muntu abigenza Uhoraho Imana ni umugabo ufite imbaraga ufite ububasha n’ubushobozi kandi afite gukora icyo yagambiriye gukora nta wushobora kumusubiza inyuma. Nimugire rero kwitekerezaho kandi mugire kuzirikana Uhoraho Imana icyo ari cyo mu buzima bwanyu ko nta wuri hejuru ye kandi nta n’igishobora gusimbura ibikorwa bye n’umugambi we; biremwa mwese muri ku Isi rero ni igihe cyo kwikebuka kandi kwirunguruka kugira ngo Uhoraho Imana muzirikane icyo yabahangiye kandi yabaremeye, yabaremeye kugira ngo mube abe kandi mubeho mu gushaka kwe mugendere mu nzira ze mumuhesha ishema n’icyubahiro kandi mumusenga kandi mumusingiza. Mwene Muntu rero ibihe nk’ibi akaba yarayobotse ibigirwamana byinshi bijunjamye Uhoraho Imana rero w’inyakuri kandi w’imvugakuri akaba aje kugaragaza abari mu ruhande rwe kandi abamukomokaho abari mu bikorwa bye abe ari bo kugira ngo abamwiyitirira nabo abagaragaze kuko ari igihe cyo gushyigikira ibikorwa by’Ijuru mu buryo bwe bweruye kandi bufatika kugira ngo ingoma ye yogere kandi isakare mu Isi hose.

Muraba rero abanyabwenge bazi kwihunikira ikizabatunga igihe nk’iki rero kandi igihe cyegereje ni igihe cyo gushyira ukuri ahagaragara kugira ngo abiyitirira ijambo ry’Imana kandi abagaragaza nk’intama inyuma imbere ari ibirura kugira ngo hagaragare ibikorwa bya buri wese ari byo bishyirwa ku itangaro kuko nta wushobora kwihishahisha ibikorwa by’Ijuru, nkaba rero mburira buri wese ngira nti ni igihe cyo kwirushya kandi kwisuzuma kuri buri wese bivuye imbere ku mutima kugira ngo ububasha bw’Imana busenye kandi buhirike buri kimwe cyose gitandukanya Mwene Muntu n’Imana. Ndabashishikaza rero gukomera kuri Uhoraho kandi gukomera mu mugambi we kuko nimukomera kuri Uhoraho kandi mukemera ijambo rye rizabarokora kandi rizabakiza rizabarinda iminsi mibi. Nimukataze mu gitunganye maze ikibi mukizinukwe mwegukire ingoma y’Ijuru kandi murangamire Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose kuko yiteguye kugaragaza ikuzo rye n’ububasha bwe. Ndabakunda ntore z’Ijuru kandi bana banjye dutaramanye kuri uyu munsi mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Imana nzima nimugire kunezererwa kandi mugire kwakira imbaraga ziva mu kibatsi gitagatifu kugira ngo musukurwe kuri roho zanyu n’imibiri muhore mukeye kandi mutunganye mutunganiye Imana mu bantu kugira ngo ibikorwa byanyu bibe ibikorwa by’urumuri mwirinde icuraburindi kandi mwirinde urugero rubi mu bandi ahubwo iteka ryose muhorane amatara yaka kuko mwahawe kumurikira Isi.

Abahawe rero umuganura ku byiza by’Uhoraho ni igihe cyo gusakaza ibyo byiza kandi kubigaragaza kugira ngo buri wese icyo yahawe kandi icyo atunze icyo afite kimugaragaze uko ari kandi buri wese ufite icyiza akigaragaze kuko atari igihe cyo kubika urumuri ho igipfundikizo cyangwa se atari igihe cyo kuruzinzika ahubwo ari igihe cyo kurushyira ku gatereko kugira ngo rwake rukwirakwire rumurikire Isi kuri buri wese maze arubone. Ngaho rero nimufate amatara yanyu mube abamurikira Isi kandi mukomeze kwambara umwambaro mwiza w’ubutungane kuko Uhoraho Imana yiteguye kubakorera ibirori bihire. Ni igihe rero cyo kwitegura ku bananiwe kugira ngo mwongere mwiyumvemo imbaraga kandi mwongere mwiminjiremo agafu kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo. Si igihe cyo kurambirwa ngo murambike ahubwo ni igihe cyo kubaduka mugakora kuko iki gihe ari igihe cyo gukorana umuvumba n’imbaraga kugira ngo ingoma ya Kristu irandure kandi isenye byose ibibi byose by’urudaca byibasiriye Isi kandi byibasiriye Kiremwa Muntu. Ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere mube intwari ku rugamba kandi mukomeze kwambara intwaro z’urumuri isengesho ribahore ku munwa kandi ribahore ku mutima muhore iteka muzirikana urukundo rw’Imana kandi muhore iteka muzirikana ubuntu bugeretse ku bundi Uhoraho Imana adahwema kubagaragariza kandi adahwema kubagabira buri wese arebe ingabire y’ubuzima ahabwa uko bwije n’uko bukeye. Ese ni iki mwatanze kuri Uhoraho Imana kugira ngo nimucumura abiteho akomeze kubaha umwuka we muhumeka? Ni urukundo rwe rubareshya kandi ni urukundo rwe rukomeje kwigaragaza mu buzima bwanyu. Nimubimenye kandi mubyakire muzirikane ko mukunzwe kandi muzirikane ko mushyigikiwe n’Ijuru ntimukagamburure kandi ntimukamburuzwe mu mugambi w’icyiza. Erega Uhoraho Imana akunda ibiremwa bye kandi abyitaho kandi akagenera buri wese ikimukwiye kiri ngombwa ikibabaje kuruta byose ni uko bamwe batagaguza ibyiza bahawe bakabijugunya bakiyibagiza urukundo bafitiwe n’Ijuru bityo bakihenura ku Mana Umuremyi wa byose kandi bakirengagiza urukundo Imana idahwema kugaragariza muri buri wese. Nkaba rero mbaburira ngira nti muzirikane kandi mumenye urukundo rw’Imana rwabuganijwe muri mwebwe ko rutagomba gutakara cyangwa ngo rupfe ubusa ahubwo buri wese yakagombye kuruzirikana akarubyaza inyungu n’umusaruro mu buryi bw’imibanire yanyu kandi mu buryo bwo kugaragarizanya urukundo rwagati yanyu. Erega ukunda Uhoraho agendera mu nzira ze kandi agakora icyo amubwira ariko utamushaka kandi udashaka kumva ibye imigambi ye iba ihabanye kure n’iy’Uhoraho ari yo mpamvu nkebura bose mu Isi kugira ngo mumenye aho mukura ubuzima kandi mumenye ku isoko y’amahoro ko ituruka muri Uhoraho Imana isumba byose we wabagabiye ubuzima kandi akaba akomeje kubitaho mu mbaraga n’ububasha bwe bukomeye kugira ngo mugire ubuzima. Ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere kandi mukataze mu rugendo mwatangiye murazirikanwa n’Ijuru ryose kandi mushyigikiwe na ryo kandi muhora iteka mwitabwaho naryo, si igihe rero cyo kuvunira ibiti mu matwi ahubwo ni igihe cyo gufunguka kugira ngo mubashe kwakira imbaraga mu buryo bushya mugabirwa amahoro mu buryo budasanzwe.

Ndabakunda kandi ndabazirikana mbabereye ku rugamba mbacungira umutekano wa roho n’umubiri kugira ngo munezererwe kandi mwishimire mu ngoro ye. Si igihe rero cyo gutinda mu magambo kandi gutinda mu makoni mu mayira ahubwo ni igihe cyo kwitegura kuri buri wese kugira ngo muzirikane icyo Uhoraho Imana yavuze kandi yagambiriye aje kugikora muhore mukura rero ikiri inzitizi n’imbogamizi imbere yanyu kugira ngo Uhoraho Imana atazasunika bityo ibikuta bibatandukanya na we bityo bikabagwira. Ni igihe rero cyo kuva mu mayira kandi ni igihe cyo kwigizayo ikibi cyose cyabatandukanya n’urukundo rw’Imana mukazirikana ko Uhoraho Imana Umubyeyi kandi Umuremyi wa byose yiteguye gusura abe kandi kugaragaza ikuzo rye n’ububasha bwe mu buryo bukomeye kandi budasanzwe. Abatoranyijwe kandi abazigamwe n’Uhoraho nimukomere kandi mube maso ku murimo mukataze mukomeze urugendo mwirinde icyabatera intugunda kandi icyabatandukanya n’urukundo rw’Imana dore Sekibi ntabifuriza icyiza, ni igihe cyo kumuhinda kandi kumwigiza kure kugira ngo ibikorwa byanyu kandi ibikorwa by’Ijuru muri mwebwe bigere aho bigomba kugera.

Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere kandi mukomeze umurava w’ubutungane Uhoraho Imana yiteguye gukorana namwe imirimo n’ibitangaza kuko yiteguye kubakorera ibikomeye kandi kugaragaza ikuzo rye muri mwe mwebwe mwese abazigamwe kandi bagenderewe n’Uhoraho mu buryo bukomeye kugira ngo abamenyeshe amabanga y’ibyiza by’Ijuru hari byinshi mwamenyeshejwe kandi mwabwiwe igihe kirekire buri wese rero uzigamye ijambo yabwiwe n’Uhoraho kandi yabwiwe n’Ijuru namenye kurizigama neza kandi arizigame nk’irizamutunga mu gihe gikomeye kandi nk’irizamugobotora inzara z’umwanzi mu gihe kizaba gikomeye buri wese azirikane urukundo rw’Imana ruhore iteka rumuhihibikanya kandi muhorane inyota y’ibyiza by’ingoma y’Ijuru kandi buri wese aharanire kuvoma azamutunga mu gihe gikomeye kandi mu gihe kigoye. Ni igihe rero cyo kubategura kandi kubateguza kugira ngo mwishakire impamba ku rugendo hakiri kare kandi mwishakire ibizabagirira akamaro mu gihe gikwiye kuko ari igihe cyo gutegura abatuye Isi bose. Erega umugambi w’Ijuru ureba buri wese uri mu Isi nta wuri hejuru yawo kandi nta n’uri ku ruhande kuko Uhoraho Imana azagenderera buri wese uri mu Isi mu buryo bukomeye kandi bukakaye kugira ngo buri kiremwa cyose kigaragarizwe ububasha bw’Imana isumba byose ku bw’ugushidikanya kwa benshi bumva yuko ari ibihangange bakumva ko ari akataraboneka bagomba kumvirwa kuruta uko Imana yumvirwa bamwe bagashyiraho amategeko mu buryo bwo kugamburuza imigambi y’Ijuru. Ni igihe rero cyo guhagarika ibyo byose kugira ngo ijambo ry’Imana rijye hejuru ya byose riyobore Kiremwa Muntu wese uri ku Isi utazaricira bugufi kandi utazumva ijambo ry’Imana ngo rimubere umuyobozi akaba atazatura muri iyi Si iri imbere. Ni igihe rero Uhoraho Imana aje gukoropa kandi gusukura ibyateye impaka n’impagarara mu bantu kandi ibyateye Mwene Muntu kwizamura no kwisimbukuruza ku bikorwa by’Ijuru akumva yuko afite ishema kandi akumva yuko afite ububasha bwo kugamburuza imigambi y’Ijuru. Erega Uhoraho Imana ntakora nka Muntu ararindira kandi agakorera igihe kigeze kandi agakora ibikorwa bye isaha igeze kuko atavugirwamo kandi atagamburuzwa ku mugambi bityo aha igihe Mwene Muntu cyo kwisuzuma no kwicuza akumva yuko yatsinze Uhoraho Imana ntajya atsindwa kandi umugambi we ntusubizwa inyuma yiteguye rero kugenderera abatuye Isi kugira ngo agamburuze imigambi yabo yose humvikane ijambo rye kandi humvikane ibikorwa bye buri wese agendere ku ijambo ry’Imana kuko ari ryo rigomba kuyobora Isi. Muri iyi minsi ya none ijambo ry’Imana rirata agaciro kandi rirasuzugurwa na benshi bumva yuko Uhoraho Imana ntacyo avuze bumva ko babayeho banezerewe bari mu bishashagira by’Isi bakiriye imaragahinda yabo igihe kiraje rero kugira ngo buri wese agaragarizwe aho yatannye n’aho yatandukiriye uko yagombaga kugenda kandi uko yagombaga kwitwara kandi uko yakagombye no kwitwara. Igihe rero kiraje ngo buri wese yerekwe inzira agomba guca kandi agomba kunyura nta kuzuyaza kandi nta kureba hirya no hino umuyobozi ni umwe ni Uhoraho Imana isumba byose aje gushyira byose ahagaragara kandi ku murongo kugira ngo agaragarize ikuzo rye n’ububasha bwe ibiremwa byose biri mu Isi.

Ngaho rero nimuce akenge kandi mube maso kuko urukundo rw’Imana kandi ubuntu buhebuje bw’Imana budahwema kubagendaho kandi budahwema kubagaragarizwamo atari ubwo gupfusha ubusa cyangwa kwibagirwa ahubwo buri wese yakagombye kuzirikana urukundo rw’Imana rwabuganijwe muri we bityo na we akarubyaza umusaruro. Nimube rero mu mahoro y’igisagirane Uhoraho Imana abashakira kandi abateganyiriza imbere bityo muhore iteka mwiteguye kugendana nawe no kugendera mu nzira ze uko abyifuza n’uko yabigennye kandi yabiteguye. Murabe maso ku rugamba kandi muritegure iminsi yose y’ubuzima bwanyu muhore muri maso kuko mutazi munsi n’isaha Uhoraho Imana azaziraho kuzuza uwo mugambi yateguye kandi yagennye. Amahoro, amahoro, ndabakunda cyane mbifurije umunsi mwiza mbifurije gukomera no gukataza mu rugendo mwatangiye. Mbifurije gukomera no kuba intwari ku rugamba kuko ari igihe cyo kugamburuza imigambi yose y’umubisha kugira ngo ingoma y’Imana igaragare itsinze kandi imigambi yose y’umubisha ihagarare ibikorwa by’Ijuru bikomeze bifate ireme kandi bigire agaciro mu buzima bw’ikiremwa muntu. Ndabakunda cyane kandi mbahaye urukundo rwanjye rwa kibyeyi kugira ngo mukomeze injyana y’ubutungane kandi mukomeze ikiri icyiza mukomeze mushyigikirwe n’imbaraga n’ububasha bwo mu Ijuru kuko mwateguwe kandi mukaba mwarateganyirijwe ibyiza by’agatangaza nkaba mbashyigikiye kandi ngendana namwe nkomeza gukomeza intambwe ya buri wese kandi mbashyigikira mbacungira umutekano wa roho n’umubiri kugira ngo muhore munezerewe kandi munezerejwe n’ibyiza byo mu Ijuru.

AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI MBIFURIJE GUKOMERA NO GUKATAZA MU RUGENDO MWATANGIYE MBIFURIJE KUGUBWA NEZA MU RUKUNDO RW’IMANA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE NIMUGIRE IBIHE BYIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *