UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 13 GICURASI 2024

Mbifurije igitondo cyiza biremwa by’Imana, bana ba DATA nimugire amahoro, bana ba DATA nimugire umunsi mwiza kandi mugire kugubwa neza mu rukundo rwa Yezu Kristu, bityo impuhwe ze zibasendere kandi imbaraga ze zikomeze kubakomeza, mukomezwemo ubutwari kandi mukomezwemo ukwemera kuri buri wese.

Mbifurije umunsi mwiza, mbifurije kugubwa neza, mbifurije amahoro y’Imana nabane namwe, urukundo rwa DATA rubasendere, uyu munsi mutagatifu w’Umubyeyi Muhire Mutagatifu w’Imana Bikira Mariya nubabere mwiza kandi ububere muhire, ubabere mutagatifu nanjye turi kumwe muri urwo rugendo rwo gukomezanya namwe kandi muri urwo rugendo rwo kubasenderezamo imbaraga, ingabire z’agatangaza z’uyu munsi, kugira ngo mbagabire byose kandi mbasenderezemo urukundo rw’Uhoraho.

Nimugire amahoro y’Imana kandi mugire umugisha wa DATA ukomeye, ubakomeza kandi ubashyigikira, nanjye nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba, nimukomeze murwane ishyaka ry’icyiza kandi muharanire ikibubaka n’ikibakomezamo ukwemera n’ubutwari, umugisha w’Imana ubakomeze kandi ubashyigikire bana b’Imana, bana banjye nkunda, bana bo mu rukari rw’Uhoraho Imana mwakunzwe kandi mukungahazwaho ibyiza by’agatangaza, umunsi ku wundi tukabashyigikiramo ubutwari kandi tukabaha ukwemera kubafasha gukomeza urugendo kandi tukabashyigikiriramo ubutwari, kugira ngo mukomeze mwubake kuri Yezu Kristu, ababere Umutabazi, Umurokozi n’Umurengezi mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimwakire imbaraga zibafasha gutsinda ikibi n’umwanzi, mwakire urukundo ruhanitse ruhambaye rusendereye rugere kuri buri wese, nimugubwe neza kuko mbifurije kugubwa neza kuri uyu munsi mutagatifu, kuri uyu munsi utagira uko usa w’ingabirano nyinshi, aho Ijuru riba ryabukereye kwifatikanya namwe ibiremwa biri mu Isi, kugira ngo twifatikanye namwe kwizihiza uyu munsi mutagatifu; uyu munsi rero ni umunsi ukomeye naje kwifatikanyamo namwe kandi hari ibikorwa byinshi turi bukorane bana b’Imana mwakunzwe kandi Imana yishimira, mu buzima bwanyu Uhoraho Imana arabishimira, kandi yabihitiyemo yarabikundiye, yarabitoreye yarabitoranyirije, abaha umugisha we, abasesekazaho urukundo rwe, nimubeho, nimugire ubuzima, nimugire ubugingo bw’abana b’Imana turi kumwe, mbarangaje imbere kandi ndabakomeje, mbashyigikiriye mu rukundo rw’Imana ishobora byose nimugire amahoro, mugire kugubwa neza kandi imbaraga za DATA Uhoraho Imana zibakomeze zibashyigikire, nanjye nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubabera ku rugamba, ndi umutagatifu ubarwanira ishyaka iteka kandi umunsi ku wundi nkifatikanya namwe mu bikorwa bigiye bitandukanye byo kugira ngo tugaragaze umutsindo w’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimugire rero ubuzima kandi mugire amahoro y’Uwiteka Imana, urukundo rwa DATA rubumbatire buri wese muri mwe, bityo rero mwumve ko murinzwe kandi mukomerejwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu, kugira ngo mukomeze guhabwa umugisha wa DATA ukomeye; mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije amahoro y’Imana nakomeze abane namwe biremwa, kandi bana b’Imana nzima mwakunzwe kandi mukungahajweho ibyiza by’agatangaza; mbega ibyiza mwagiriwe kandi mbega ukuntu Uhoraho Imana yabahaye guhirwa mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, kuko abasenderezamo ibyiza bye by’agatangaza, kuko abahaza umugisha we n’urukundo rwe umunsi ku wundi, kandi akabaha kugubwa neza mu rukundo rwe rutagatifu amanywa na nijoro, natwe rero tukaba dukomeje gushyigikira ibikorwa by’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ntiducogoye kandi ntiduhagaze ahubwo dukomezanyije namwe mu njyana kugira ngo Uhoraho Imana agaragarize ibikorwa bye muri mwe, imikorere ye ayigaragarize muri mwe, dukomeje umurava n’umurego wo kugira ngo dukize Kiremwa Muntu, kuko twaje guhishurira bose, abazatega amatwibarahirwa kandi abazemera barahirwa, harahirwa abatega amatwi ntibanangire imitima yabo, kuko ugushaka kw’Imana kuzabana nabo kandi imbaraga z’Umusumbabyose zikabakomeza; bana b’imana kandi ntore za DATA nimukomeze guhirwa kandi mukomeze kuberwa, mwambare umugisha muwusenderezwe kandi muwukindikize, mu buzima bwanyu bwa buri munsi mwiringire urukundo rw’Imana kandi mwiringire imbabazi z’Imana, kuko yazibambitse kandi akaba azibasendereza umunsi ku wundi, mukaba mutuye mu buntu bw’Imana iteka kandi umunsi ku wundi mukaba muvoma ku byiza by’isoko Uhoraho Imana yafukuriye kuri mwe muri uru rukari rutagatifu; nimugire kugubwa neza kandi mugire amahoro y’abana b’Imana, bityo mu buzima bwanyu mukomeze guhabwa ihirwe n’umugisha bikomotse mu Ijuru; nta cyiza nko kubana n’ijuru kandi nta cyiza nko kugendana naryo, nta cyiza ngo gusabana n’Uhoraho Imana kuko mu buzima bwanyu tubakomeza kandi tukabashyigikira, tukabasenderezamo urukundo rwa DATA Imana isumba byose, Imana ikomeye, Imana ishobora byose, Umusumbabyose.

Mbifurije rero umunsi mwiza wo gukomeza kugubwa neza, wo gusenderezwa ingabire z’agatangaza, wo guhabwa umugisha w’Uhoraho Imana kugira ngo ubasendere kuri buri wese; nimugire rero ubugingo bw’abana b’Imana kandi mugire umugisha, nejejwe no kwifatikanya namwe uyu munsi mwiza mutagatifu kandi uyu munsi mwiza w’ingabirano nyinshi, muri bugabirwe ibyiza by’agatangaza kandi mukongererwa imbaraga mu rugendo, kugira ngo mukomeze guhabwa umugisha wa DATA ubakomeza kandi ubashyigikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu kandi ndabashyigikiye cyane biremwa, kuko mbabereye maso kandi nkaba mbabereye ku rugamba; nimukomeze mwizihirwe kandi mukomeze muberwe, Uhoraho Imana ababereye maso kandi ababereye ku rugamba, nta cyiza nko kubana na DATA kandi nta cyiza nko kubana na we, nta cyiza nko kugendana na we kandi nta cyiza nko gusenderezwa ibyiza bye by’agatangaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimuhirwe, nimuberwe kandi nimunogerwe, kuko mbifurije umugisha w’Imana kandi nkaba mbahaye gukomerera mu rukundo rw’Imana, nimukomere mugubwe neza mutere intambwe mukatarize icyiza, ntimukagwe kandi ntimugatsikire, nimuhore iteka ryose muzirikana urukundo rw’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye turi kumwe mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko nkomeje kubarangaza imbere kugira ngo mukomeze kwakira ineza ye n’urukundo mu buzima bwanyu bwa buri munsi; naje kubaha kwizihirwa no kunezerwa mu rukundo rw’Uhoraho kuri uyu munsi utagira uko usa, kugira ngo Uhoraho Imana abahe umugisha we kandi abasenderezemo urukundo rwe rukomeye; abatagatifu twabukereye twururukiye kwifatikanya namwe kuri uyu munsi mutagatifu, kandi hari ibikorwa byinshi turi bukorane mu kurohora benshi kandi mu kuzamura benshi tubinjiza mu gushaka kw’Imana, kuko tudashaka yuko hari benshi umwanzi Sekibi akomeza kwigarurira; turashaka kurokora ibiremwa byinshi kandi turashaka kubohora benshi, nimwakire rero imbaraga zibatagatifuza kandi mwakire urukundo n’ububasha bya DATA, bibafasha gukomeza urugendo kandi mukomerere mu rukundo rw’Imana ibakomeza ibashyigikiye, mu buzima bwanyu  bwa buri munsi mwakire kuberwa ni kubengerana ubwiza bw’agatangaza bukomoka kuri Uhoraho.

NIMUGIRE AMAHORO NTORE Z’IMANA, BANA B’IMANA NIMUGUBWE NEZA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI MBIFURIJE GUKOMEZA URUGENDO NO KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE; MBAHAYE AMAHORO N’UMUGISHA MU RUKUNDO RW’IMANA IBAKUNDA YABAKUNZE, YABAHANZE KANDI IKABAHANGIRA UYU MUGAMBI; NIMWIZIHIRWE MUBERWE KANDI MUNOGERWE TURI KUMWE, MBABEREYE MASO MBABEREYE KU RUGAMBA, UMUNSI MWIZA BIREMWA BY’IMANA; NDABAKUNDA NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO Y’IMANA NAKOMEZE ABANE NAMWE, ABATAGATIFU TURABISHIMIYE KANDI ABAMALAYIKA BARABISHIMIYE, UHORAHO IMANA ARABISHIMIRA, NAMWE NIMUNEZEREZWE N’IBYO BYIZA BY’UKO UHORAHO IMANA ABISHIMIRA; AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, AMAHORO BIREMWA.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *