UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 13 KAMENA 2024

Mbifurije igitondo gihire kandi mbifurije kugubwa neza, bana b’Umusumbabyose kandi ntore mwatowe mwatoranyijwe kubaho mu bwisanzure mu bikari by’Uhoraho, mbifurije umunsi mwiza mutagatifu muhire w’Umubyeyi Bikira Mariya kuri buri wese, nimugubwe neza kuko mbasenderejemo umugisha wa DATA kandi nkaba nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu, ngaho nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbashyigikiriye mu rukundo rw’Imana kandi mbarangaje imbere mu rugendo, kuko nifatikanyije namwe mu gukomeza kubambika imbaraga kandi mu gukomeza kubagabira, mu kubasenderezamo ububasha kandi mu kubagirira neza mu buzima bwanyu, kugira ngo mukomeze kwakira urukundo rw’Imana ikomeye; mbifurije rero ibihe byiza byo gukomeza kubaho mu buntu bw’Imana kandi mbifurije kugubwa neza, kudacika intege kubera impamvu z’umubisha ahubwo gukomeza kubaho mu rukundo rw’Imana; nifatikanyije namwe rero kandi ndabakomeje ndabashyigikiye nimugubwe neza, nimube amahoro kandi mukomeze kwambara imbaraga turi kumwe, ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere mu rugendo kuko ntitandukanya namwe, umunsi ku wundi ndabakomeza kandi nkabashyigikira, kuko uko byagenda kose mugomba kubaho mu buntu bw’Imana kandi mugomba gusenderezwa ibyiza by’Uhoraho, kugira ngo mukomeze urugendo kandi mukomeze kwifatikanya natwe abatagatifu twururukira kubakomeza no kubashyigikira umunsi ku wundi.

Nimugire rero amahoro y’Imana kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, umunsi ku wundi abatagatifu duhagurukira kubakomeza no kubashyigikira, kuko byanze bikunze tugomba kubasenderezamo ububasha bw’Usumbabyose kandi tugomba kubambika imbaraga, kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kwiyongera muri mwe kandi rurusheho kuba inganzamarumbu, kugira ngo dukomeze kubakomeza no kubashyigikira; mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije gukomera gukomeza urugendo kugubwa neza, kudacika intege kandi kutadandabirana, ahubwo gukomera no gushyigikirwa kuri buri wese, nimwambare imbaraga mugire ubutwari mugire ubuzima muri Yezu Kristu, ntimugakangarane kandi ntimugahangarwe n’umubisha, nimumuhangare kandi mumuhangamure kuko mugabirwa imbaraga umunsi ku wundi kandi mugasenderezwa ububasha, kugira ngo mukomeze gukomeza urugendo kandi mugirirwe neza.

Mbahaye rero imbaraga n’umugisha kandi mbasenderejemo ububasha bw’Umusumbabyose kugira ngo buri wese muri mwe akomere, kugira ngo bri wese muri mwe akomeze urugendo; ni ibihe byo gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kandi turabakomeje koko mu buryo bw’intangarugero, nimukomere kandi mukomeze urugendo mugubwe neza, mube intwari kandi mube amahoro, mukataze mu kwakira urukundo rw’Imana, musobanukirwe n’ibikorwa byacu by’indasumbwa by’Indashyikirwa muri mwe, mukomeze mukataze mu gukora ikiri icyiza nanjye nururukiye kubakomeza no kubaha umugisha kuri uyu munsi, kugira ngo murusheho kumenya kandi murusheho gusobanukirwa, kuko twururukiye gukomeza buri wese kandi tukaba twaje kubana namwe kugira ngo tubakomeze kandi tubakomereze intambwe.

Nimuhorane umurava kandi mugire urukundo, urukundo rububake kandi rubarange muri byose; mbahaye umugisha kandi mbambitse imbaraga, nimukomere kandi mukomeze urugendo mugubwe neza, mutere intambwe mujya mbere ntimugacike intege kandi ntimukadandabirane mu rugendo, iki gihe turi gukomeza abagenzi benshi kandi turi kugenda twambika imbaraga ab’amavi adandabirana kandi abakozi b’Uhoraho Imana muri ku murimo, nimukomeze mukore kandi mukomeze gukorera Uhoraho Imana, ntimugacike intege n’ubwo umwanzi Sekibi yashinyitse amenyo, umunsi ku wundi agakanura amaso mu nzira kugira ngo atere ubwoba abagenzi bari mu rugendo, ariko ndagira nti “Ntimugire ubwoba, ntimukangarane cyangwa ngo mucike intege, umubisha ibyo yigira byose kandi ibyo yikora byose yaratsinzwe kandi na we arabizi”.

Nimwakire rero imbaraga kandi mwakire ububasha, mukomeze kwakira urukundo rw’Imana, musenderezwe ibyiza byarwo by’agatangaza, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuri uyu munsi nimukomere mugubwe neza, muharanire kubaho mu gushaka kw’Imana, ntimugacike intege kandi ntimukagire ubwoba ab’Ijuru turahari mu kubakomeza no kubashyigikira; erega turiho muri mwe namwe  muriho muri twe, kuko umunsi ku wundi twifatikanya namwe mu bikorwa byinshi biba bigiye bitandukanye, kugira ngo turusheho kubazamura ejuru mu ntera kandi turusheho kubasenderezamo urukundo rw’Imana; mbihereye rero umugisha, nimwakire gukomera kugubwa neza gukatariza icyiza, kutadandabirana kandi kudacibwa intege n’umubisha, gukomerera muri Kristu Nyagasani, kwambara imbaraga ze ntagatifu kugira ngo zikomeze kubatagatifuza; mbifurije rero ibihe byiza kandi mbifurije gukomera, kugubwa neza gutera intambwe kuri buri wese, kudacika intege, kudahangarwa n’umubisha kandi gukomeza kumenya no gusobanukirwa, kubaho mu gushaka kw’Imana umunsi ku wundi.

Nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza turi kumwe, mbifurije amahoro n’umugisha by’Imana kuri uyu munsi utagira uko usa w’Umubyeyi Muhire Mutagatifu w’Imana, kugira ngo mukomeze kuwinjiramo mwuzuye imbaraga kandi musenderejwe ibyiza by’agatangaza; nimugire amahoro kandi mwakire kugubwa neza, mwakire imbaraga mu rugendo kandi mwakire urumuri rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, turi kumwe ndabakunda kandi ndabakomeje, ndabashyigikiye ntore z’Imana ndi Mutagatifu Yozefu, mbifurije umunsi mwiza nimukomere kandi mugubwe neza, igihe nk’iki ngiki ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko sinitandukanyije namwe kandi singiye kure yanyu, kuko nkomeje kubahagarara hafi kandi gukomeza kubarengera, kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze kwakira ineza n’urukundo by’Imana.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA BIREMWA BY’IMANA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *