INYIGISHO YO GUSHIMIRA, TARIKI 21 UKWAKIRA 2023

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ntore za yagasani Yezu Kristu kandi ntore z’Uhoraho Imana isumba byose ndi muri mwe kugira ngo nkomeze nshyigikire buri wese kandi nkomeze nubake imbaraga mu buzima bwanyu kugira ngo mbatoze mu nzira y’ubutungane kandi mbatoze kunyura Imana kugira ngo muhore mukeye kandi munogeye umugambi w’Ijuru kuko Uhoraho Imana yabaremye kandi yabatoye akabasiga amavuta y’ubutore kandi akabambika imbaraga akabakomereza intambwe mukirirwa kandi mukaramuka kuko mubayeho ku bw’ububasha bw’Imana isumba byose hakaba rero ibikorwa Uhoraho Imana akora mu buzima bwanyu ari ibikorwa by’intabarika kandi bitarondoreka kandi Mwene Muntu asubije amaso inyuma akareba yasanga mu buzima bwe nta ruhare na busa afiteho kabone n’ubwo Mwene Muntu yakwigira neza ate kandi kabone n’ubwo Mwene Muntu yakwiyitaho ate adashobora kubaho Uhoraho Imana atabyemeye kandi atabishatse mwebwe rero bayoboke b’Uhoraho kandi ntore z’Imana dutaramanye kuri uyu munsi kuko mwahawe byinshi kandi mwamenyeshejwe byinshi mukamenyeshwa ibyiza by’ingoma y’Ijuru kandi mugasobanukirwa n’amabanga y’ibyiza by’ingoma y’Ijuru nimukomere kandi mukomeze kubaka kuri Nyagasani Yezu Kristu ubabereye ikiramiro kandi we mutsinzi iteka ryose kuko yatsinze ku musaraba akabigaragaza agaragaza urukundo rwe ndengakamere kandi agaragaza ubuntu bugeretse ku bundi akunda Kiremwa Muntu kandi agaragaza ibyiza by’agatangaza Uhoraho Imana yamuhaye kandi yamugeneye kugira ngo abuganize mu Isi yose mu kwemera kwitanga kandi mu kwemera kugaragaza urukundo afitiye Kiremwa Muntu, ibyo rero byakozwe mu bubasha bw’Imana isumba byose kuko yitegereje akareba kandi yitegereje akareba Mwene Muntu agasanga Mwene Muntu ari uwo kwitabwaho igihe cyose kuko arambirwa vuba kandi akananirwa vuba, Uhoraho Imana rero yemera gutanga umwana we Yezu Kristu kugira ngo abe incungu ya Mwene Muntu kandi acungure Kiremwa Muntu igihe Mwene Muntu yari amaze kwijandika mu byaha bitagira ingano, urukundo rw’Imana rero ntirutuba kandi ntirucogora kuko ruhora muri mwe kandi rugahora rugaragara mu buzima bwanyu iyo mutambutse kandi burya iyo muteye intambwe ni ku bubasha bwe kuko nta wushobora gusimbura icyo Uhoraho Imana yakoze kandi yagaragaje mu buzima bwanyu, nta wushobora rero guhumeka atabihawe na we buri wese mu gihagararo cye buri wese mu ndeshyo ye buri wese mu bikorwa bye yakagombye kwitegereza akareba icyo gushimira Uhoraho kuko afite byinshi yakoze mu buzima bwa buri wese kandi ukubaho kwa buri wese  kukaba kwarabayeho kudatunguranye imbere y’Imana kuko buri wese uri ku Isi afite icyo yazaniwe mu Isi, hari ibyo muhuriyeho nk’abantu kandi hari ibyo Uhoraho Imana yabahaye muhuje ariko kandi buri wese akaba afite uruhare rwe n’umugabane we mu bikorwa yatorewe kandi yahamagariwe byo gushima kandi byo gushimira Ijuru.

Buri Kiremwa Muntu uri ku Isi yibwira ibye kandi yumvisha amarangamutima ye n’ibitekerezo bye ntiyibuke urukundo rw’Imana kandi ntazirikane ko arinzwe n’Uhoraho ko kuba ahumeka kandi ko kuba ahagaze kuba agera ku iterambere n’ibindi bimunyura kandi bimushimisha abikomora kuri Uhoraho, erega Mwene Muntu yakagombye gutekereza akamenya ko ubwenge afite abukesha Uhoraho Imana isumba byose kandi Mwene Muntu yakagombye gutekereza ku buhanga bw’Imana isumba byos, ese ninde ushobora gutera intambwe ukundi kuntu Uhoraho Imana atabahaye gutera intambwe? Uhoraho Imana rero ari mu buzima bwanyu kuko ayoboye ubuzima bwanyu uko mugenda mubisikanisha intambwe nta wushobora guhindura ngo ajyanire ibirenge bye icya rimwe cyangwa se ngo agende asimbuka bishoboke kabone n’ubwo mwagira ubwenge n’ubuhanga mukagendera mu binyabiziga ndetse no mu bindi byose bibaha imbaraga zo kugenda ariko kandi iyo muhagaze mutambuka mutambuka kimwe kandi n’abandi batabibasha Uhoraho yabahaye intambuko yabo badashobora gusimbura ubwabo ngo bashyireho iyabo, ni ibitangaza rero bikomeye Mwene Muntu yakagombye kureba agatangara kandi murebye imikurire yanyu kubaho k’ubuzima bwanyu uko Uhoraho Imana yabigennye kandi yabiteguye mukiri urusoro akabaha kubaho akabarema kandi akabaha kuvuka, mukaremwa kandi mugakura mukaba abagabo bahamye kandi mukaba intore zikomeye z’Ijuru byose mubigezwaho n’ububasha bw’Imana isumba byose kuko nta wagera ku bumenyi buhanitse bw’iby’Ijuru atabihawe n’uwamuhanze, buri wese rero agira igeno rye guhabwa ubuhanga bwo kumenya iby’Isi no kumenya iby’Ijuru bitambutse buri wese agakomeza kugenda ahabwa igeno rye uworoheje n’ukomeye kandi uhanitse mu buhanga n’uworoheje mu buhanga, ibyo byose bitangwa n’Uhoraho Imana isumba byose kuko ari we ubaha guhumeka kandi akabafungura ubwoko  kugira ngo mwakire kuko icyo yagennye muri Mwene Muntu agikuyeho ntacyo Mwene Muntu yaba ari cyo namwe murabizi ko iyo umwuka uvuye muri Mwene Muntu impumeko igahagarara nta kiba kigihari umwanda uhita ugaragara kandi umubiri ugahita uhinduka icyondo ndetse bakawinuba, ububasha rero bw’Imana bubarimo kandi umwuka w’Imana ubarimo ni we ubaha kuba abo muri bo ari yo mpamvu uwiriwe buri wese kandi uwaramutse buri wese yakagombye gushimira Ijuru kandi umwana mwiza washimiye umubyeyi arongerwa kandi agafugurirwa imigisha, hari bensho rero bibereye mu Isi mu mudamararo kandi mu mudabagiro bakirengagiza ubuzima bafite ko babukomora ku Mana bakadabagira mu by’Isi mu bwenge bwabo bakumva yuko bihagije ari bo bifite kandi bumva yuko ari bo bahagije bifite mo imbaraga zikomeye zisumbye iz’Imana nyamara buri wese yakagombye kwitekerezaho akireba mu biri ku Isi byose no mu bari ku Isi bose buri wese akabonamo Imana mugenzi we kandi na buri wese akibonamo urukundo rw’Imana kuko buri wese uri ku Isi ufite umubiri-nyama kandi ufite umwuka ahumeka atazi aho uva byose bikorwa n’Uhoraho Imana isumba byose, ese mu bahanga bari ku Isi hari utanga umwuka cyangwa se hari utanga ubuzima igihe bwahagaze? Uhoraho Imana byose ni we biturukaho kandi Uhoraho Imana byose ni we ubitanga kuko nta wushobora gusubiza umwuka uwo wavuyemo nta n’ushobora gutanga umwuka aho wavuye kabone n’ubwo haba mu buhanga buhanitse Uhoraho Imana yakuyeho kandi yahagaritse nta wushobora gushyiraho.

Nimukomere rero kandi mukomeze kuba abahanga n’abashishozi mu by’ingoma y’Ijuru mumenye ko ubuzima mufite mwebwe mwayobotse Uhoraho Imana isumba byose ari we mubukesha kandi kwirirwa  no kuramuka ari we mubikesha ari yo mpamvu Uhoraho Imana ari umunyampuhwe kandi ari umunyembabazi kuko abanyabyaha bacumura bakoresheje uwo mwuka we bakoresheje ubuzima bafite ntabahane kandi ntabace arindiriye ko bahinduka, nimukomere rero kandi mukomeze kuba urugero rwiza mu kubaha no kumvira Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kuko namwe ababyeyi muri muri mwe igihe umwana yabigometseho mubabara kandi mugashavura ariko igihe umwana abaye umwana mwiza witwararika kandi umwana mwiza ufite ikinyabupfura umubyeyi yamukorera icyiza akamenya kuza imbere ye agashima umubyeyi na we biramunezereza maze nawe akareba igikwiriye umwana na none kugira ngo akunde yishime kuko atishimira yuko umwana yahora ababaye ahubwo ashakisha na we icyamushimisha, erega iyo umubyeyi yishimye n’umwana akishima biba ari byiza kandi n’igihe umwana yishimiye imbere y’umubyeyi kubera igikorwa umubyeyi yamukoreye yibutse akaza gushima umubyeyi nawe arushaho kumushimira, nimukomere rero mube intwari ku rugamba mumenye guca bugufi imbere y’uwabahanze kandi uwabaremye kuko Uhoraho Imana ari mu ruhande rwanyu kandi ashimishwa n’uko mugaruka imbere ye mu bikorwa yabakoreye kandi mu migambi myiza yabagejejeho mukagaruka gushimira kugira ngo mumugaragarize ko icyo yakoze mu buzima bwanyu ari igikorwa gikomeye atakoze ubusa, icyo gihe rero muba mushyigikiye ibikorwa by’Imana igihe mugarutse gushimira kandi mukaba muyihaye icyubahiro gikomeye kuko muba muzirikana ko ibyo mutunze kandi ibyo mufite byose atari ibyanyu mufite aho biva kandi mufite aho mubikomora.

Hari benshi rero batunga byinshi kandi babaho mu buzima bwiza ariko kandi ntibazirikane ububaha bakabaho mu mudabagiro wo kwihenura ku Mana kandi wo gukomeza kwigomeka ku Mana, Uhoraho Imana ntareba nkabo kandi ntabahora ibyaha byabo arindira ko bagaruka kandi ategereza ko bagaruka kuko atarwara inzika nka Mwene Muntu ngo yihimure ibikorwa bibi byabo, buri wese rero nagombe azirikane urukundo rw’Imana mu buzima bwe kandi azirikane icyo Uhoraho Imana yakoze mu buzima bwanyu kugira ngo ibikorwa by’Imana bigaragare kandi urukundo rw’Imana rugaragare kuko mureba mukabona kandi mukabona ibyiza Uhoraho Imana yakoze mu Isi, ese mubikesha iki? Buri wese rero yakagombye kuzirikana ko hari n’abatabona ariko Uhoraho Imana yabahaye kubona bo atari uko abaciye icyiza bakoze cyangwa ubutungane ahubwo abigiriye impuhwe ze n’urukundo rwe kandi n’abatabona nabo abaha uburyo ki babona kuko buri wese uri mu Isi Uhoraho Imana yahanze afite imibereho yamugeneye kandi imibereho Mwene Muntu adashobora guhindura Mwene Muntu adashobora kugira icyo akuraho ku cyo Imana yagambiriye kuri buri wese, buri wese uhagaze ku bw’Ijuru kandi buri wese uhagaze ku bw’ububasha bw’Imana, nta wushobora guhindura na kimwe ku buzima bw’ikiremwa muntu Uhoraho Imana yamaze gutanga kuko Uhoraho Imana atagamburuzwa kandi ataburizwamo mu mugambi we ku bari mu Isi kandi ku biremwa bye byose.

Ndabakunda ndabazirikana nimukomere kandi mumenye kunyura Imana kandi mumenye gushimisha Imana umuremyi wa byose kandi umubyeyi wa bose mumenye ko ubuzima mufite bwonyine ari ubuzima bukomeye kandi ubuzima mugomba gushimira bityo n’ibindi byose mugerekerwaho nabyo mukamenya inkomoko bivamo mugashima kuko umwana wamenye gushima arongerwa kandi umwana wamenye gushimira anezereza umubyeyi kandi umubyeyi na we akamugirira icyizere n’urukundo akazirikana koko ko umwana we ari umwana ufite umutima kandi umwana uzirikana umwana utari tereriyo kandi umwana ufite ubupfura bufatika kandi bugaragarira imbere y’umubyeyi.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NIMUKOMERE MUBE INTWARI KU RUGAMBA MBIFURIJE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *