UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 26 GICURASI 2024

Mbifurije umunsi mwiza bana b’Imana kandi ntore za DATA, nimwakire umugisha w’Uhoraho kandi mwakire kugubwa neza mu rukundo rw’Umuremyi, turi kumwe kuri uyu munsi mu rukundo rwacu rukomeye, mu bubasha bw’Imana idasumbwa kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikire, dukomeze kubahuriza hamwe mu rukundo rw’Imana kandi dukomeze kubashyigikirira mu buntu bwayo bukomeye; nimugire rero umugisha ukomeye ubakomeza kandi ubashyigikira kuri uyu munsi, kuko ari umunsi wo gukomezamo benshi ubutwari ndetse n’ukwemera, kuko DATA Uhoraho Imana ari kururutsa imbaraga ze mu buryo budasubirwaho kandi agakomeza gushyigikira ibikorwa bye yivuye inyuma; abamwemera rero mwese murahirwa kandi abatowe mwatoranyijwe mwarahiriwe, kuko Uhoraho Imana yabahaye umugabane n’umurage mwiza, wo kubaho mu buzima bwanyu mumushengereye kandi mushengereye Umuremyi ari we wabahanze kandi akabahamagarira kubaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi, muriho mu bikari bye iteka kandi ubuziraherezo, munogerwa kandi mwishimira ko yabatoye kandi yabatoranyije kugira ngo mwakire urukundo rwe rukomeye.

Mbifurije gukomera kandi mbifurije kugubwa neza biremwa, umunsi nk’uyu nguyu mbahaye umugisha w’Imana kandi mbasenderejemo umugisha wayo ukomeye nubakomeze kandi nubashyigikire, murabumbatiwe kandi murarinzwe, kuko muberewe maso kandi mukaba muberewe ku rugamba, umunsi ku wundi turabakomeza kandi tukabashyigikira, imbaraga zacu zuzuzanya n’izanyu bityo umunsi ku wundi tugakora imirimo ikomeye mu Isi, kuko Kiremwa Muntu dukomeza kumugenderera tumubohora tumurohora, dukomeza gucagagura ingoyi zigiye zimuboshye z’umwanzi, kugira ngo umwanzi turusheho kumutsiratsiza kandi turusheho kumutsemba.

Ibikorwa byacu turabikomeje kandi turabishyigikiye mu buryo bw’intangarugero, kuko dukomeza gushyikira benshi kandi tugahamagarira bose kwinjira mu buntu bw’Imana, nta muntu n’umwe dusubiza inyuma kandi nta muntu n’umwe twemera yuko yagwa cyangwa ngo agende adandabirana kuko twururukiye gukomeza benshi, cyane cyane ku bashaka kwakira agakiza kandi ku bashaka kurohoka no kurohorwa, ariko kandi Mwene Muntu uko ari kose kandi Kiremwa Muntu uri mu Isi uwo ari we wese turashaka kumuzahura kandi turashaka kurokora benshi, kuko urukundo rw’Imana rwururukiye kugobotora benshi, kugoboka benshi, kuzamura benshi mu buntu bw’Imana, gukomeza gushyigikira benshi kandi gukomeza gutabara benshi kugira ngo buri muntu wese tumushyire mu buntu bw’Imana kandi tumusenderezemo urukundo rw’Uhoraho.

Mbahaye umugisha rero nubakomeze kandi ubashyigikire mu ntambwe z’ibirenge byanyu, ndagira nti “Ntimukagwe kandi ntimugatsikire ntimugasitare, nimwakire urukundo rw’Imana kuri buri wese kandi muharanire iteka kubaho mu gushaka kwayo ubuziraherezo”; mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho, nimukomeze kugwirizwa umugisha kandi mukomeze kuba amahoro no kugubwa neza nanjye turi kumwe mbarangaje imbere kuko iteka n’iteka nifatikanya namwe, ngakomeza kubarangaza imbere no kubashyigikirira mu buntu bw’Imana, kugira ngo urukundo rw’Imana rutajorwa rukomeze kwigaragariza muri mwe; nimwakire rero umugisha kandi mwakire gukomera gukomeza urugendo, guhora iteka kandi umunsi ku wundi mwakira ibyiza by’agatangaza mu bikari by’Uhoraho Imana, yabahaye kwakira kandi abaha kwakira urukundo rwe, umugisha we kugira ngo mukomeze muhabwe ibyiza bitagerereranywa mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ntore mwatowe kandi bana b’Imana mwakunzwe nimugire ubuzima muri Yezu Kristu, nimuharanire iteka kandi umunsi ku wundi kubaho gitwari, kubaho gitagatifu, Yezu Kristu akomeze ababere umutabazi bityo mu Butatu Butagatifu mukomeze kwibumbabumbira hamwe nk’abana b’Imana mwahurijwe hamwe, kuko Ubutatu Butagatifu ari bwo mubumbiwemo kandi akaba ari bwo mubamo umunsi ku wundi, kuko iteka n’iteka twururukira kwifatikanya namwe, kandi abemera Imana bose murahirwa kandi mwarahiriwe, kuko mugendera mu mbaraga z’Uhoraho Umuremyi kandi mukagendera mu mbaraga zibakomeza z’Uhoraho wabahanze kandi akabahangira uyu mugambi ndetse n’iki gikorwa mu buryo budasubirwaho; erega Uhoraho Imana yarabarebye arabishimira kandi urukundo rwe arubasesekazaho uko bwije n’uko bukeye, natwe rero ntiduhwema kandi ntiducogora kubagaragariza ububasha bw’Imana, bububatswemo kandi bububaka uko bwije n’uko bukeye, ni bwo tubakolotiriza bityo umunsi ku wundi tugakomeza kubakumirira imigambi mibisha y’umwanzi Satani, kugira ngo ikomeze guca ukubiri namwe.

Umubisha iteka ahora ashakashaka kubahirika kandi ahora iteka ashaka kubambura icyiza, aba ashaka kubavutsa amahirwe n’ibyishimo muri Yezu Kristu, ariko ndagira nti “Nimukomeze mugwirizwe umugisha w’imana kandi musenderezwe urukundo rwayo, bityo mu buzima bwanyu munogerwe kandi mwizihirwe, mwumve ko ntacyo muzaburira mu biganza by’Uhoraho”; mbifurije rero umunsi mwiza biremwa by’Imana kandi bana ba DATA, mbifurije gukomera kandi mbifurije kugubwa neza, kuba intwari ku rugamba, kuba maso, gutega amatwi kandi gukomeza kwakira ugushaka kw’Imana muri mwe, kuko rero mbakomeje nimukomere, kuko mbashyigikiye nimushyigikirwe, nimukomeze mubeho mu buntu bw’Imana, mukomeze muhabwe urumuri kandi mukomeze muhabwe ijambo, kuko Jambo yabahaye ijambo ari Jambo ufite ijambo utanga ijambo, ni we ubakomeza iteka kandi ni we ubafiteho ijambo, ari yo mpamvu umunsi ku wundi abacyahira umubisha bityo imbaraga z’umubisha zikarushaho kubahunga; iyo avuze ntawe umuvuguruza kandi abo yambitse ntawe ubambura, kereka Mwene Muntu uba ushaka kwikura mu buntu bwe akagenda yisohora yiyambura umunsi ku wundi, ashaka kwisubiza inyuma ariko ntitubura kugenda dukumakuma turundarunda, ibyo umwanzi Sekibi aba ashaka ko byangirika tukabirundarunda kandi tugakomeza kurundarunda koko benshi mu Isi kugira ngo ibiremwa by’Imana birusheho kubaho mu buntu bwayo.

Mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza byo gukomeza kubaho mu buntu bw’Imana, ibihe byiza byo gukomeza kwakira ubuntu bw’Imana, ibihe byiza byo gukomeza kwakira urukundo rw’Imana; oya ntiducogora kandi ntiducogoye, dukomeje ibikorwa byacu kubishyigikira kandi dukomeje guhereza Mwene Muntu imbaraga zimukomeza kandi zimushyigikira, kuko ububasha bwacu ari indashyikirwa kandi urukundo rwacu rukaba ari indasumbwa, ni yo mpamvu dukomeza abemera Imana kandi tukabashyigikira umunsi ku wundi, ntiduteze guhara Mwene Muntu ni yo mpamvu umunsi ku wundi tumuharanira, tumurohora kandi tumusayura, tuzana benshi mu buntu bw’Imana, kugira ngo turusheho kuzana benshi, abatannye tubakure aho bataniye, tubazane mu buntu no mu rumuri rw’Imana, kuko tugomba gukiza Kiremwa Muntu; twuzuye urukundo, twuzuye imbaraga kandi twuzuye urumuri n’ububasha bukomeye, ari yo mpamvu abo twagendereye tubarokora kandi tukabarohora koko, muri ibi bihe rero Uhoraho Imana yabagiriye ibintu byiza by’agatangaza, ubuntu bugeretse ku bundi, niyo mpamvu Mwene Muntu ari kugenda yakira urumuri rw’Imana n’ububasha bw’Imana cyane cyane ku baba maso, kandi no ku bataba maso baba birangariye batazi iyo bava n’iyo bajya, abo bose bagenda bururukirizwaho ububasha bw’Imana, abadashaka kwishyiramo ubwikanyize kandi abashaka guhuguka no kumvira, abo bose turabagenderera mu gihe nk’iki ngiki kugira ngo turusheho kuzuzamo benshi imbaraga z’Imana.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye biremwa bya DATA, nimukomeze kugwiriziwa umugisha kandi mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana turi kumwe, mbarangaje imbere mu rugendo, oya ntabwo muri mwenyine ahubwo mwifatikanyije natwe, abatagatifu ndetse n’abamalayika kuko dusabana namwe kandi tugasangira namwe byinshi, bityo rero tukaza kubasangiza ku byiza byacu kandi tugakomeza kubahumuriza; nimugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu mube amahoro kandi muharanire kuba neza nanjye turi kumwe, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye; mbifurije igitondo cyiza kandi mbifurije ibihe byiza byo kuba amahoro, kugubwa neza kuba amahoro kuri buri wese kandi kuba maso kuri buri wese; umunsi mwiza nimukomere mugubwe neza ndabakunda bana ba DATA, biremwa by’Imana mwatowe kandi mwatoranyijwe kugira ngo mukomeze kwakira urumuri rw’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

AMAHORO AMAHORO, NIMUKOMERE KANDI NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, KUKO MBASENDEREJEMO URUKUNDO RW’IMANA KANDI NKABA MBUZUJEMO IBYIZA BY’AGATANGAZA BIBAKOMEZA KANDI BIBASHYIGIKIRIRA MU BUNTU BW’IMANA; NDI MUTAGATIFU YOZEFU, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *