UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 07 NZERI 2024

Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko nkomeje kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubakomereza intambwe muri byose; nimukomere rero kandi mukomeze kujya mbere turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, mbifurije umunsi mwiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi; nifatikanyije namwe muri byose, nimukomere ku rugamba turi kumwe, kugira ngo nkomeze kubarwanirira muri byose kandi nkomeze kubarwanyiriza ikibi cyose aho kiva kikagera, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasendereje ububasha bwanjye aho buva bukagera, kugira ngo nsesekaze kandi nambike imbaraga buri wese, bityo imbaraga zanjye nizibagote kandi zibashyigikire cyane cyane mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubatsindira kandi nkomeze kubaganziriza ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera, kuko turi kumwe mu bubasha budasanzwe kandi tukaba turi kumwe mu mbaraga zidasanzwe zo gukomeza gutsinda ikibi kandi zo gukomeza kukirwanya mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu.

Turi kumwe rero mu kubambika imbaraga kandi turi kumwe mu gukomeza kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kugira ngo aho muri hose muhore muri intwari kandi muhore mutwaraniye muri Uhoraho Imana; iteka ryose rero imirimo ye nihore yigaragariza muri mwe kandi ibikorwa bye bitajorwa kandi ibikorwa bye bihambaye, bihore iteka byigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko naje kubigaragarizamo mu buryo budasanzwe kandi nkaba naraje kubagaragarizamo imbaraga zanjye n’iza DATA, mu guhangamura ikibi kandi mu kugikura mu mayira vuba na bwangu; bityo rero nimukomere kuko mbakomeje kandi mukomeze kuba intwari ku rugamba kandi muhore muri abarwanyi iteka ryose, mutsinda kandi mutsiratsiza ikibi cyose aho kiva kikagera, nanjye turi kumwe kandi nkomeje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo dukomeze gutsinda umwanzi kandi dukomeze kwifatikanya mu bikorwa by’urugamba, kuko kuri uyu munsi twaje gukura ikibi cyose mu mayira kandi twaje guhigika imbaraga za Nyakibi zose aho ziva zikagera, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kibashe kugabirwa urukundo rwa DATA kandi kibashe gusenderezwa imbaraga ndetse n’ububasha mu buryo bukomeye, bityo imbaraga zacu zikaba zikomeje gusendera Isi kandi ububasha bwacu butavuguruzwa bukaba bukomeje kwigaragariza muri benshi mu Isi.

Turi kumwe rero ku rugamba kandi nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi, kuko nkomeje kugendana namwe hose kandi muri byose kugira ngo turusheho kuvuyanga umwanzi kandi turusheho kuvugurura abo yagize imbata kandi aho yafashe icyicaro dukomeze kumuhinda kandi dukomeze guhigika ibikorwa bye bibi kandi bibisha; turi kumwe rero nk’intwari ikomeje gutsindira muri mwe kandi ikomeje kugaragariza ububasha muri mwe, kuko naje kugaragariza muri mwe imbaraga z’ububasha bwanjye n’ubwa DATA kandi nkaba naraje kubongerera imbaraga mu rugendo rwanyu kugira ngo murusheho kuba abarwanyi nyakuri, kandi murusheho kurwanya ikibi mu Isi ndetse no muri Mwene Muntu mu buryo bukomeye.

Nimwambare imbaraga kuko mwambitswe n’Ijuru ryose kandi mukaba muberewe kuko twabambitse byose kandi tukabasendereza ibyiza by’agatangaza bikomoka muri DATA, kugira ngo iteka ryose aho muri hose bihore bibigaragarizamo kandi bihore bibasendereye; ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje kuri uyu munsi, nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye bubashyigikira, kandi bubakomeza mu mirimo nk’iyi ngiyi kandi mu bikorwa nk’ibi ngibi dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye, nanjye nkomeje kumurikira buri wese muri mwe kandi nkomeje gushyigikira buri wese mu rugendo rwe rwa buri munsi.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAKOMEJE MU BIKORWA BY’URUGAMBA KURI UYU MUNSI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *