UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU JEANNE D’ARC, TARIKI YA 08 GICURASI 2023.

Mbifurije umunsi mwiza nshuti zanjye dutaramanye muri aka kanya, mbifurije kugubwa neza, ndi Mutagatifu Jeanne d’Arc, ndabakunda kandi mbahoza ku mutima, igihe cyose mporana namwe, ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo twifatikanye gutabara ikiremwa muntu, ndetse no gusakaza amahoro mu Isi.

Ntore z’Imana, mwatoranyijwe mu buryo budasanzwe, mugirirwa icyizere n’Ijuru ryose, bityo Data yemera kutwohereza kugira ngo tuze twifatikanye namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, tukaba rero twaraje kubaka amateka mashya mu buzima bwanyu, ndetse no kubaremera ibyiza, kugira ngo mubashe kubituramo kandi mubashe kubyogamo nk’inyanja ngari.

Mwafunguriwe amarembo y’Ijuru mu buryo bukomeye, bityo mwisanzurana n’Ijuru ryose, muhabwa umwanya ukomeye impande ya Data, kuko mwamwemereye mukaba mu gushaka  kwe, mukemera kwirekura mwese kandi mukemera kwitanga mwitangira ingoma ye, bityo rero iki gihe akaba ari igihe cyo kubambika amapeti ndetse no kubambika imyambaro iberanye n’urugamba, kuko ari rwo mwahamagariwe kandi akaba ari rwo mwatorewe, kugira ngo musakaze ibyiza by’Ijuru mu Isi, kandi musakaze urumuri hirya no hino mu Isi.

Nimwakire rero imbaraga zikomotse mu Ijuru kuko twazimanuye kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo twizihizanye uyu munsi muhire w’ibikorwa byacu nk’abatagatifu, kandi ibikorwa by’Ijuru ryose nk’Ubutatu Butagatifu, kuko twifatikanyije mu murimo wo gutabara ndetse no kurohora Mwene Muntu wari warazikamye mu kibi, kandi Mwene Muntu umwanzi yari yarisasiye akiyorosa ; tukaba rero twaratanze inkunga yacu kandi namwe mukemera kwitanga wese, cyane cyane mu gusakaza imbaraga ndetse no kuzahura roho nyinshi zazikamye.

Nimukomeze rero umwete n’ishyaka wo kwitangira benshi, cyane cyane ababizi ndetse n’abatabizi, ababyifuza ndetse n’abatabyifuza ; kuko mubamenyera icy’ingenzi kandi mukabamenyera ikibagomba, kuko benshi batabasha kwiyitaho kandi batamenya n’ikibafitiye akamaro, cyane cyane akamaro ka roho zabo.

Mwebwe rero mwahisemo neza, muhitamo umugabane utazigera ubamburwa kandi utazabanyagwa, bityo rero mukaba mwarawuhawe n’Ijuru ryose kandi Data akaba yarabahaye kuganza mu ngoma ye ndetse no kumukikiza ku buryo bukomeye, kugira ngo muhore mumusingiza, mumukuza kandi mumuramya, kugira ngo mumugaragarize imirimo ndetse n’ibitangaza cyane cyane mwahamagariwe mu Isi ; namwe rero tukaba twifatikanyije, bityo imirimo yanyu ikaba iri kugenda ikataza, kandi bigatuma natwe ibikorwa byacu byihuta.

Narwanye urugamba inkundura kandi ngaragaza imbaraga zanjye mu kiremwa muntu, ngaragaza urukundo nakunze Jambo kandi urukundo nakunze Uhoraho, mu kwitanga ndetse no mu kurwana intambara mu buryo budasanzwe ndohora Mwene Muntu kandi ndengera ikinyabuzima icyo ari cyo cyose, nitanga wese nemera kwambikwa ubusa na Mwene Muntu, ariko kuko nari nzi neza ko Uhoraho ari we unyambika kandi ari we wansendereje ibyiza bye.

Namwe rero nimwemere kwitanga wese nta na kimwe mwizigamiye, kuko Uhoraho ari we ubafitiye icy’ingenzi kandi akabamenyera ikibafasha mu buzima bwanyu, bityo rero umukomeyeho n’uwamuyobotse akaba atigera amukoza isoni n’ikimwaro ; ahubwo iteka amutsindira kandi akagaragaza umutsindo we, cyane cyane mu menyo y’abashungerezi ndetse no mu menyo yabanzi abenshi baba bategereje kugira ngo babasekere ; bityo rero ibikorwa by’Uhoraho bikigaragaza ku mugaragaro ku buryo bukomeye.

Uhoraho rero yangiriye ibikorwa bikomeye kandi angirira ibikorwa by’agatangaza, mu kwemera kunshyira iruhande rwe kandi mu kwemera kumpa imbaraga mu buryo budasanzwe, kugira ngo mparanire ikuzo rye, kandi ndusheho kwigisha Isi yose mu gukunda ndetse no kurushaho kwitangira ingoma ye ndetse no kwitangira ibikorwa bye, nkaba naraje rero mu buryo budasanzwe, kugira ngo ngendane n’abagenda kandi nkomezanye n’abihuta, kuko ibikorwa byanjye bitazarira kandi imbaraga zanjye zikaba zikora bwangu, kugira ngo icyo dutangiye tucyuse bwangu kandi umugambi wacu ugere ku ntego.

Mbifurije rero umunsi mwiza kuri uyu munsi kandi mbifurije kugubwa neza, ngira nti Nimukomere kuko mutari mwenyine, naje kwifatikanya namwe kuri uyu munsi, kandi hakaba hari imbaraga zamanuwe ndetse n’ingabirano zamanuwe kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe, mu kubakomeza ndetse no kubatoza iby’urugamba kugira ngo muruhagarareho mwemye, kuko mwagizwe abasirikare mu buryo bukomeye, nkaba naje rero kubatoza kugira ngo buri wese abashe kumenya uko arasa kandi abashe kumenya uko atwara intwaro ye.

Muririnde kurambika hasi kuko umusirikare wese ahorana imbunda mu biganza, bityo namwe akaba aricyo mbatoza kandi akaba aricyo mwatojwe n’Ijuru ryose, kugira ngo igihe umwanzia ateye kandi umubisha aje abasatiriye, mumenye uko mumuhinda kandi mumenye uko mumurwanya, kuko iteka yifuza kubagwa gitumo kugira ngo abubarare hejuru.

Twaramutsinze rero kandi tumutsinda ibitego umunsi ku wundi, mu guhosha intambara ndetse no mu guhosha amakimbirane yari yarashyize muri Mwene Muntu ; kuri uyu munsi rero akaba ari umunsi w’amateka kandi umunsi w’ibirori n’ibyishimo mu Ijuru ndetse no mu Isi, kuko twagaragaje ububasha bwacu, bityo Data akatwohereza kandi akagaragaza ugutsinda kwe mu biremwa byose mu Isi.

Nimwakire rero imbaraga kugira ngo mukatarize intambwe nziza, kandi mukatarize mu cyiza igihe cyose, kuko aricyo tubatoza kandi akaba aricyo tubigisha, kugira ngo ntihakagire n’umwe usubira inyuma kandi ntihakagire n’umwe usubika urugendo yatangijwe, kuko uru rugendo tugomba kurugendana kandi tukarugerana ku musozo, kandi ibikorwa byacu bikaba biri kwihuta mu buryo budasanzwe.

Nimutegure rero benshi bakirangaye kandi mukomeze muburire batabasha kumva, kugira ngo babashe kwakira umukiza muri bo kandi babashe kwaguka imitima yabo batuzemo Yezu Kristu umuremyi wa byose, kuko yamanutse kandi akaba yamanuye imbaraga ze, kugira ngo azisendereze abemera bose kandi n’abifuza kumuyoboka.

Abamuyobotse rero ntibatana amayira kandi ntibananirwa kuko iteka amenya icyo bakeneye akakibagenera umunsi ku wundi ; namwe rero mukaba mwarahisemo neza kandi mugahabwa byinshi, mukabasha kumenya uburyo mubikoresha ; iki gihe rero kikaba ari igihe cyo kubishyira ku mugaragaro, kugira ngo imbaraga twababitsemo kandi icyiza twabashyizemo, gitangarizwe Isi yose kandi gitangarizwe kiremwa muntu, aho kiva kikagera.

Mbahaye ibyishimo, mbahaye gukomera kandi mbahaye kunezerwa, kugira ngo muture mu rukundo rw’Imana kandi mugume mu mahema ye, kuko yabahaye kuganza kandi akabaha kwishimira mu mutima we mutagatifu.

Mbifurije igitaramo gihire kandi mbifurije kugubwa neza kuri uyu munsi, kugira ngo mwakire byinshi namanuriye buri wese kuko buri wese namuteguriye kado nziza, kandi nkaba natembereye mu Isi hiraya no hino mu biremwa, cyane cyane ku banyiyambaza kandi ku bantabaza, kugira ngo dufatikanye urugendo, kandi dufatikanye urugamba buri wese arimo, kuko kuba ku Isi ari ukurwana urugamba kugira ngo roho zanyu zihore zitunganye kandi zigere aho zigomba kugera.

AMAHORO, AMAHORO ! NDABAKUNDA CYANE! NDI MUTAGATIFU JEANNE D’ARC. AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *