INTANGIRIRO

Kwiha Imana ni ingabire kandi kwiha Imana ni urukundo. Kwiha Imana ni ubushake kandi ni urukundo umuntu agirira Uhoraho akemera kumwiyegurira kandi akemera kumwiha koko abikuye ku mutima kandi abikunze ntacyo amubangikanyije nacyo kandi ntacyo amwitiranyije nacyo kuko aba yarangije guhitamo kuko nta wiha Imana atahisemo kandi atemeye koko imubera byose kandi imubera umugenga n’umuyobozi.

Kwiha Imana rero bituruka ku gikorwa cy’urukundo nyakuri kandi urukundo rukomeye rwo kumenya ko Uhoraho ari we muremyi wa Mwene Muntu kandi uwiyeguriye Imana akemera ko Uhoraho amubera byose kandi nawe amuha byose kugira ngo abigenge bityo bunge ubumwe kandi babane mu musabano ushyitse mu musabano wubakiye ku rukundo kandi uwo musabano wubakiye ku byishimo n’amahoro y’umutima wose wa Mwene Muntu kuko uwiyeguriye Imana kandi uwihaye Imana aba yemeye kugengwa n’Uhoraho kandi akemera kumwumvira ubuzima bwe bwose.

MUSHOBORA KUMANURA IGITABO CYOSE :

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *