Tariki 27 Mata 2023

INTANGIRIRO

Ikibatsi kitenyegezwa ni imbaraga z’Imana isumba byose kandi Imana yaremye ibiboneka n’ibitaboneka kuko yaremeye Mwene Muntu muri icyo kibatsi cy’imbaraga kandi muri icyo kibatsi cy’urukundo rwayo mu rumuri rw’agatangaza rutuye muri Uhoraho Imana kandi rubeshejeho byose mu Isi byaremwe n’Uhoraho kuko nta na kimwe kitaganje mu kibatsi kitenyegezwa cy’Uhoraho, ikibatsi cy’ubuzima kandi ikibatsi gitunga Mwene Muntu mu mubiri we ndetse na roho ye kuko Muntu abeshejweho n’urumuri rw’Imana kandi Mwene Muntu akaba abeshejweho n’urumuri rukomoka mu mutima w’Imana Data kandi umuriro w’urukundo ugurumanira mu buzima bwa Mwene Muntu kuko Muntu agizwe n’imbaraga zose zikomoka mu misusire y’Imana kandi mu bubengerane bw’Imana isumba byose. Ntawe rero uriho atabeshejweho n’imbaraga zituruka mu kibatsi kitenyegezwa cy’Uhoraho kandi nta n’umwe uhumeka umwuka udaturutse muri izo mbaraga z’ubwo bubasha bw’icyo kibatsi kuko Mwene Muntu ariho akomora imbaraga kandi Mwene Muntu akaba ari ho akomora ubuzima bwe kuko nta wuriho atabeshejweho n’icyibatsi cy’Uhoraho kuko Imana ari urumuri kandi Uhoraho akaba ari ikibatsi kigurumana kandi ikibatsi kibeshaho bose.

MUSHOBORA KUMANURA IGITABO CYOSE :

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *