UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 23 GICURASI 2023.

Mbifurije igitondo gihire ntore z’Imana, bana banjye nkunda kandi dutaramanye, mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Imana kandi mbifurije gukomera no gukataza mu rugendo kuko naje kwifatikanya namwe mu buryo bukomeye kandi budasanzwe kugira ngo turohore benshi kandi tuturamire benshi mu mbaraga zidasanzwe kuko twaje gukumira kandi twaje guhigika ikibi cyose kiri mu Isi ndetse n’ikiri muri Mwene Muntu kugira ngo ububasha bwa Data kandi imbaraga za Data zigaragaze muri bose. Ndi kumwe namwe rero kugira ngo dukomeze kurwana inkundura nimunkunde munkundire tugendane mu buryo bukomeye budasanzwe kuko inkunga yanyu ikomeye kandi umusanzu wa buri wese ukaba ukomeye muri iki gihe.

Ntore z’Imana nimwoge magazi amazi si ya yandi kuko tugeze mu rugamba rukomeye kandi tukaba tugeze mu rugamba rudasanzwe kuko umwanzi ari guhiga kandi ari gutega imitego hirya no hino tukaba tugiye kwinjira mu rugamba rudasanzwe. Niyo mpamvu mbasaba kuba maso kandi mbasaba gukomera kuri buri wese mugafata intwaro tukajya ku rugamba mutinuba kandi mutarangara kuko umwanzi ari gushaka aho yakwinjirira kandi akaba ari gushaka abo yakwigarurira.

Nimumwime umwanya kandi mumwime urwaho mu mitima yanyu murangamire ubwiza bw’Imana isumba byose imitima yanyu ihore yagukiye kwakira ibyo byiza kuko Uhoraho yiteguye kubagabira uko bwije n’uko bukeye ariko akaba agaba hirya no hino mu Isi benshi agasanga bubitse ibiganza kuko hari benshi barangaye kandi basinziriye. Nimubabere maso mucunge izamu neza muhore muteze ibiganza kandi muhore mwibumbiye hamwe kugira ngo dukore byinshi kandi duhindure byinshi mu buryo budasanzwe.

Mbifurije igitondo gihire kandi mbifurije umunsi mwiza kuri mwese kuko turi kumwe mbashyigikiye kandi mfashe buri wese ikiganza kugira ngo mbazamure ahirengereye kandi ntazanure amayira bityo umwanzi nababona ahunge kubera ububasha bwa Data mwambaye kandi kubera imbaraga dukomeje kubasenderezamo.

Ntore z’Imana ntimwinube kandi ntimurambirwe igihe aho kigeze kuko ari aha buri wese gufata intwaro atarebeye kuri mugenzi we buri wese akambara akikwiza kuko Uhoraho yabambitse nimwirinde kwiyambura kandi mwirinde gutega amatwi ibyo hirya no hino kuko umwanzi ari gushaka aho yakwinjirira. Nimufunge inguni zose kandi muheze imyenge yose kugira ngo aho umwanzi yatera aturutse hose asange mwagose kandi asange mwatwikirije ububasha bw’Imana isumba byose.

Tuje guhanantura abikuza kandi tuje guhanantura abo bose biyise ibikomerezwa n’ibihangange kuko tuje kuvana mu nzira kandi tuje gukubura byihuse, hagowe uwo turi busange atiteguye kandi hagowe uwo turi busange arangaye kuko ububasha bwa Data bwamanutse mu Isi yose kandi ikibatsi gitagatifu tukaba twaragitwikirije Isi yose mu buryo bukomeye kugira ngo tunyeganyeze imbaraga zose z’umwanzi aho ziri, haba mu bantu ndetse no mu bintu bityo zisohoke ububasha bw’Imana buganze kandi butegeke muri bose.

Hari benshi bakomeje kunangira imitima kandi hari benshi bakomeje kugendera mu byiyumviro byabo no gushaka kwabo aho kugira ngo begukire ububasha bw’Imana bubagenge kandi bubategeke mu buzima bwabo bwa buri munsi ahari icyiza bahasimbuza ikibi bityo umwanzi arabisasira kandi arabiyorosa. Nimuze tworosore abo bose umwanzi yisasiye bityo tubagandure tubegure kuko hari benshi bamaze gukubita hasi agatwe kweguka bikabananira kuko bari bazi ko ibyo barimo ko ari umukino kandi bari bazi ko imitego bari gukora bari kuyitega abayobotse Ijuru nyamara basanga bari kwitega bo ubwabo. Nta wutega intore z’Imana kandi nta wutega imigambi y’Uhoraho kuko inzira zose ari iz’Uhoraho kandi mu nzira igihumbi atabura aho anyura ngo atabare intore. Nimukomere rero ndabashyigikiye kandi ndabarinze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kuko nje kubashyigikira mu bubasha budasanzwe kandi nkaba nje kubashyigikira mu mbaraga zidasanzwe kugira ngo tujujubye ibitero bye byose kandi tumunyage abo akomeje kwigarurira n’abo akomeje kugira ibikoresho.

Nimugubwe neza mu rukundo rw’Uhoraho kandi nimukomere mu mbaraga z’Uhoraho kuko ingabo zose zo mu Ijuru ziri kumwe namwe kandi namwe mukaba mumaze gutera intambwe ishimishije kandi mukaba muri ku ntera inogeye Uhoraho. Sinifuza ko hagira usubira inyuma kandi sinifuza ko hagira urangara mu rugendo nifuza mwese ko mwakomereza aho ngaho mugakataza mu bikomeye no mu byoroheje muzirikana ko Uhoraho ari kumwe namwe kandi isezerano ryegereje kugira ngo arisohoze ku mugaragaro bityo abihaye ijambo n’abihaye umwanya bose bahananturwe bityo hakuzwe abaciye bugufi mu bubasha bw’Imana isumba byose.

Ibihe byiza kuri mwese umunsi mwiza turi kumwe mu rugamba rw’uyu munsi kuko tugiye kurwana inkundura nimube maso mutege ibiganza kandi munkundire tugendane ntihagire uzuyaza mu rugendo kandi ntihagire unanirwa kuko umwanzi ari kugambira kandi ari gutega imitego hirya no hino kugira ngo abace intege kandi abananize bityo mugendere ku byiyumviro by’imibiri aho umubiri ubajyanye abe ari ho mujya. Nimuwiyambure muwereke ko nta musabano mufitanye kandi nta mushyikirano mufitanye nawo bityo mwumve ko urukundo rw’Imana abe ari rwo rugomba kubagenga kandi ari rwo rugomba gutegeka mu buzima bwanyu.

AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA! NDI MUTAGATIFU YOZEFU. IBIHE BYIZA KURI MWESE TURI KUMWE NTORE Z’IMANA! AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *