UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARITA, TARIKI 21 UKWAKIRA 2023

Mbasakajeho amahoro n’umugisha ntore ntumwa z’Ijuru ryose, mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije gukomeza kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, nifatikanyije namwe muri iki gikorwa kandi nifatikanyije namwe muri uyu murimo kuko dukomeje gukora ibikorwa bikomeye mu Isi yose kandi tukaba dukomeje kuramira benshi mu buryo bw’agatangaza kugira ngo dukomeze kubahuriza mu rukundo rw’Imana kandi dukomeze kugaragaza umutsindo wa DATA mu Isi yose, turi mu bihe bidasanzwe turi mu bihe bikomeye ariko kandi bikomereye abo bose bakomeje guhinyura ibikorwa by’Uhoraho no gupfobya ijambo ry’Imana kuko Uhoraho yiyiziye kandi aje mu mbaraga ze n’ububasha bwe akaba aje kurebana nabo abo bose bakomeje kumutunga urutoki kandi bakomeje kuvogera ibikorwa bye kuko aje gutsemba kandi aje guhirika ikibi cyose kiri muri Mwene Muntu akaba aje gutsemba imbaraga zose z’umwanzi kugira ngo zitsindwe kandi zitsiratsizwe ububasha bwe bukomeze kwigaragaza kandi bukomeze kugaragarira Isi yose mu buryo bw’agatangaza, nimukomeze kwambara imbaraga muri guhabwa n’Ijuru ryose kandi mukomeze kwambara ububasha muhabwa na Nyir’Ijuru kugira ngo murusheho kwambika benshi biyambuye umwambaro wera kandi biyambuye umwambaro w’icyubahiro bari bahawe n’Uhoraho bakiyambika ubushwambagara kandi bakiyambika ubucabari bahabwa n’umwanzi umunsi ku wundi, nimukomeze kubohora no kubohoza mubazana mu rukundo rw’Imana Uhoraho kuko mwahawe ububasha kandi mwahawe imbaraga zikomeye kugira ngo mukomeze kuvuyanga ikibi cyose kiri mu Isi kandi mukomeze kujagajaga Isi yose muhindura kandi muhindukiza Mwene Muntu mu buryo bw’agatangaza, ndabakunda kandi ndi kumwe namwe kuko muri mu nteguro y’Ijuru ryose kandi mukaba muri mu mugambi w’Uhoraho ntabwo mwatunguwe kandi ntabwo mwatunguranye kuko mwaziye igihe, igihe akaba ari iki ngiki cyo kugaragaza ububasha bw’Imana no kugaragaza ibikorwa by’Uhoraho muri mwe mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.

Nimukomeze mukotane mukotanire roho nyamwinshi kandi mukotanire benshi mubazana mu rukundo rw’Uhoraho kuko ibikorwa byanyu bikomeje gutumbagira kugera kure kugira ngo dukomeze gutsemba no gutsinsura bityo urumuri rw’Imana rukomeze kuzenguruka Isi yose kandi rukomeze kugota bose mu buryo bw’agatangaza, turi kumwe namwe mu nteguro ikomeye kuko tuje kugaragaza ibikorwa by’Uhoraho mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi akaba ari byinshi tuje gushyira ahabona kandi ku mugaragaro twakoze igihe kirekire kuko twagendanye na Mwene Muntu bucece kandi mu ituze kugira ngo ibikorwa by’Imana igihe nikigera tuzatangaze byose kandi tuzagaragaze byose ku mugaragaro kugira ngo bigaragarire bose, igihe ni iki ngiki rero mugomba guhagarara nk’intore kandi mugahagarara gitwari kugira ngo umwanzi atabagwa gitumo kandi umwanzi atabigabiza akabigarurira kuko ari kubagenda runono kandi akaba ari kubahigahiga hasi no hejuru kugira ngo arebe ko yababona abigarurire bityo muve mu byiza mwari murimo kandi musige ibyiza Uhoraho yabahaye mwohoke ku bye, nimugaragarize umwanzi ko nta jambo abafiteho kandi nta bubasha abafiteho ari igihe cyo kumushyira mu gisuzuguriro gikomeye kandi ari igihe cyo kumukandagira mwivuye hasi kugira ngo mumuvuyange n’ibikorwa bye byose mugaragaze urukundo rw’Imana kandi mugaragaze imbaraga z’Imana mwahawe, byose nimubikorane ubwitange bukomeye kandi byose mubikorane urukundo rw’Uhoraho kuko Imana mukurikiye atari Bayali kandi atari Dagoni, ni Imana Uhoraho Umuremyi wa byose ni Imana-Rubasha, ni Imana ishoboye byose kandi ni Imana ishoboza byose cyane cyane mu bemeye kuyoborwa n’ijambo rye  kandi bemeye gukurikira urukundo rwe, nimwihatire kugendera mu butungane, ukuri n’ubutabera bya DATA kuko dukomeje kubasenderezaho ingabirano zibafasha kandi zibashyigikira, abana b’Isi ntibakabasumbye ubwenge kandi abana b’Isi ntibakabarushe ubuhanga kuko mwahawe byinshi kandi mwahishuriwe byinshi kugira ngo murusheho kubona urukundo rw’Imana kandi murusheho kubona ubuhanga n’ubuhangare bw’Imana, nimwakire ubwenge, ubuhanga n’ubushishozi kugira ngo murusheho gusobanukirwa n’ijambo ry’Uhoraho kandi murusheho kwakira ububasha muri guhabwa igihe cyose musenga muba mwakira imbaraga zidasanzwe n’ububasha budasanzwe bityo mukabusakaza mu Isi mukaramira benshi kandi mugatabara benshi, nimujye ku murimo mutiganda kandi mudakangarana ntimukinube nimwumve ko umurimo muriho ushimishije kandi unejeje intambwe n’intera yanyu ikaba itunejeje mu kugendana namwe no kubana namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo dukomeze gukora imirimo kandi dukomeze gukora ibitangaza muri bose.

Dukomeje kwagura amarembo kandi dukomeje gufungura imiyoboro ikomeye mu kiremwa muntu kugira ngo tugaragaze urukundo rw’Uhoraho kandi tugaragaze impuhwe z’Uhoraho muri buri kiremwa cyose gituye Isi, nimuhore musingiza kandi mushimira Uhoraho mu buzima bwanyu bwa buri munsi mu makuba no mu bigeragezo muhura nabyo iteka muhore mufite intwaro kandi muhore mufite inkota mu biganza byanyu kugira ngo murusheho gutsemba umwanzi no kumuhirika byose mubikorana urukundo kandi mubikorana ibyishimo nanjye nihuje namwe mu buryo bw’agatangaza kandi ngendana namwe mu buryo bukomeye kuko mpora bugufi bwanyu kandi ngahora iruhande rwa buri wese mu gukomeza kubasesekazaho imbaraga no kubasendereza ibyiza by’Uhoraho byo kugira ngo mugende mutikanga kandi mugende mudakangarana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, integuro iri imbere ni integuro ikomeye cyane y’ibikorwa by’Uhoraho agiye gutangaza kandi agiye gushyira ku mugaragaro mu buryo bukomeye, nimukomeze kurindira mutarambiwe mukomeze gutegereza ibyiza by’Uhoraho kuko abyuzuriza igihe kandi akabisohoreza igihe kuko adahutiraho kandi atihuta akorera igihe n’isaha yagennye kandi yateguye mu mugambi we no mu bikorwa bye bitangaje, aje kwigaragaza mu bitangaza n’ibimenyetso bikomeye abemera bose bakazabona umugisha kandi bakazabona amahoro arambye asendereye kuko Uhoraho aje guhemba kandi aje guhana ariko kandi akaba aje gushyikiriza Mwene Muntu ibyiza yaruhiye kandi yakotaniye igihe kirekire kugira ngo ahabwe ingororano ye kandi ahabwe ibihembo bye bikwiriye kandi nyabyo, nimukomeze rero kwizigamira aheza aho imungu itonona muzirikana ko urukundo rw’Imana rubatwikiriye kandi ijisho ry’Uhoraho ribahoraho mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo mukomeze kwizigamira aheza aho umwanzi adashobora kuvogera adashobora gutunga urutoki kuko Uhoraho yiyiziye, araje rero kugira ngo abo bose bakomeje kohoka ku bikorwa by’umwanzi, abo bose bakomeje kubaryanira inzara bakomeje kubatunga urutoki kubera ubwikunde n’ubwikuze bwabo amarangamutima n’ibyifuzo byabo bidahwitse ibyo byose Uhoraho akaba aje kubihanira Mwene Muntu ukomeje kugendera mu kibi cye kandi ukomeje kwihambira ku kibi cye kugira ngo amuhambirizanye nacyo bityo amurigisanye nacyo kuko aje kurigisa ikibi cyose kiri muri Mwene Muntu haba abantu ndetse n’ibintu ibikomeje kuba imbogamizi mu Isi ntabwo bizakomeza kugaragara kuko hagomba kugaragara urukundo rw’Imana kandi hakagaragara urumuri rutamanzuye rw’Uhoraho kuko arutwikirije Isi kandi akaba arutwikirije buri kiremwa cyose gitwikiriye Isi.

Nimukomeze rero kandi mukomeze urugendo rwanyu rwa buri munsi, ikibatsi cy’Uhoraho mukomeze kucyogamo kandi mukomeze kukigenderamo kuko ububasha bw’Imana bubariho kandi bukomeje kugendana namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mukomeze kujijura benshi kandi mukomeze kugarura benshi mu rukundo rwe, mbifurije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza, nimukomere turi kumwe mu burwanyi mu rugamba rudasanzwe kugira ngo dukomeze gutwikiriza Mwene Muntu impuhwe z’Uhoraho n’urukundo rw’Uhoraho kugira ngo akomeze kuba mu mutaka w’Uhoraho kuko buri wese atwikiriwe ariko kandi hakaba hagowe uwo wese uzawikuramo kuko azikururira akaga gakomeye kandi akikururira ibihe bikomeye kuko umwanzi azamubona akamubona urwaho kandi akamubona urwinjiriro, mwe abamenye Imana kandi mwasobanukiwe n’ibyiza by’Uhoraho nimubikomereho kandi mubikomereremo kuko Uhoraho akomeje kubakomeza no kubashyigikira muri byose kugira ngo urukundo muhore munyoterwa narwo kandi muhorane ishyaka n’umwete byo gukomeza kwenyegeza urukundo rw’Imana kugira ngo rukomeze gukwirakwira Isi yose kandi rukomeze gukwirakwira muri bose mu buryo bw’agatangaza, mbahaye umugisha kandi mbahaye urukundo rwanjye rwose nirubaturemo kandi rubabemo kugira ngo mugengwe narwo mu mibereho yanyu ya buri munsi, iyi Si ntikababoneho impamvu kandi ntikabone icyo ibajoraho iteka mugaragaze urukundo rw’Uhoraho muri mwe kandi mugaragaze ko muyobowe n’ijambo ry’Imana kuko tudahwema kuba bugufi bwanyu kugira ngo dukomeze kubatoza igikwiriye gitunganye nyacyo kugira ngo mukomeze kubaho mu butungane no mu buziranenge bwa DATA, mbifurije ibihe byiza kugubwa neza, nimukomeze mutaramane n’Ijuru ryose kandi mukomeze kwishimana naryo kuko ryamanutse kugira ngo ribane namwe kandi ryifatikanye namwe muri uyu murimo.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA NSHUTI ZANJYE KUKO MBABEREYE UMURINZI N’UMURENGEZI MURI URU RUGENDO KUGIRA NGO NKOMEZE KUBATOZA INZIRA IGANA IMANA, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA NDI MUTAGATIFU MARITA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *