UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU KIZITO, TARIKI 01 KANAMA 2023

Mbifurije ishya n’ihirwe ntore z’Imana biremwa by’Uhoraho mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’iyaduhanze kandi mu rukundo rw’Uhoraho Imana isumba byose we mugenga w’ubuzima bwacu kandi we mugenga w’ibiri ku Isi byose kandi akaba ari we ufite byose mu biganza kandi akaba afite ubuzima bwa buri kiremwa cyose. Mbifurije gukomera no gukomeza urugendo mwatangiye kugira ngo Yezu Kristu akomeze ababere ingabo ibakingira iminsi yose y’ubuzima bwanyu ni we dukesha kubaho kandi ni we uduha imbaraga kugira ngo tumukunde kandi tumukorere maze iteka ryose duhore twunze ubumwe na we mu buryo bw’agatangaza kuko yatwigombye maze akaduha ibyiza byo mu buryo bw’agatangaza akatumenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi bityo akatuyobora mu nzira nziza y’ubutungane ku bamwemera kandi ku bemeye gushyira amizero yabo mu rukundo rwe bakaba batazigera bateterezwa kandi bakaba batazigera batereranwa. Ni igihe rero cyo gushira amanga ntore z’Imana kandi biremwa by’Uhoraho kugira ngo mube koko abahamya babereye Nyagasani Yezu Kristu baharanira kogeza ingoma ye mu bantu kuko uwiringiye Uhoraho kandi ushinze imizi mu kwemera Yezu Kristu yifuza kandi ashakira buri kiremwa cyose ntazigera akorwa n’isoni kandi ntazigera atereranwa. Ukwemera kwanyu nikube ukwemera guhamye kandi mwizere ko Yezu Kristu yatugabiye ubuzima mu buryo bwiza yemera kwitangaho igitambo kugira ngo Mwene Muntu akire.

Abamwemera kandi abamwizera azabaha kunga ubumwe na we kandi abagaragarize urukundo rwe mu buryo bw’agatangaza kuko yitanze rimwe rizima akitangaho igitambo kugira ngo agabire ubuzima bose kandi agabire ubuzima kiremwa muntu mu buryo bushya kuko yadutandukanyije n’urupfu rw’iteka maze akatugabira ubuzima bityo twaba mu Isi tumwizera kandi turi mu mubiri twagabiwe na we n’Uhoraho Imana isumba byose tumwiringira tumukorera bityo twahindurirwa ubuzima tukabona umudabagiro mu buryo budashira kuko yemeye byose kandi agahara byose ku mpamvu yo kudukunda bityo yemera kuducungura, yaradukunze adukwa impano y’amaraso mu buryo bw’agatangaza ababarira byose kugira ngo tugire ubuzima kandi tunezererwe, twamunganya iki rero kandi twamugurana iki ko yaduhaye urukundo rwe rwose kandi akadusesuraho urumuri rwe kugira ngo turubemo ubuziraherezo kandi akaduha imbaraga kugira ngo tumukorere kandi tukamukurikira mu nzira ze atwifuzamo kandi adushakiramo ubutungane, yatweretse ikibi n’icyiza kugira ngo ikibi tukirinde ikibi kidushisha tugihunge maze icyiza tukihambireho mu kuva mu mubiri buri wese umwemera kandi umwizera yitandukanye n’urupfu rw’iteka kuko Kristu atugabira ubuzima mu buryo bushya yaratsinze atsindira bose kandi yaratsinze atsindira abamwemera bamwizera kuko batazigera bakorwa n’isoni bamwemera kandi abamwubatseho. Niwe rutare ruzima kandi abamwubatseho ntibasenywa n’imiyaga, nimukomere rero kandi mukomeze kwizera Nyagasani Yezu Kristu kuko yadutandukanyije n’urupfu rw’iteka kandi akaturinda icyadutera imibabaro ukundi kuko yababariye byose kugira ngo twe twigenge kandi tugire ubuzima muri we.

Murahirwa rero mwebwe mwese muri maso kandi mwiringiye Nyagasani Yezu Kristu bityo injyana y’icyiza abifuzaho kandi abashakaho mukayitaza ubutazuyaza kandi mukagendana na we mu byo abifuzaho kandi abahamagarira kuko buri wese agenda agwirizwa umukiro w’icyiza aharanira kandi agwirizwa ibyiza by’agatangaza igihe akataje mu mugambi w’Uhoraho Imana amwifuzamo kandi amuhamagarira nta kiremwa muntu rero kiri ku Isi Yezu Kristu atameneye amaraso kandi nta wuri ku Isi Yezu Kristu atacunguye, buri wese rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo azirikane urukundo yakunzwe ko yatandukanyijwe n’urupfu rw’iteka binyujijwe mu bubare bukomeye Yezu Kristu yemeye kwinjiramo kandi yemeye kwakira kugira ngo agabire bose ubuzima bushya kandi agabire bose ubugingo bw’iteka kugira ngo tubuhabweho ingarigari n’umugabane udasanzwe iruhande rw’Imana isumba byose. Ni we mpongano nyakuri y’ibyaha by’ikiremwa muntu kuko yatugabiye ubuzima busendereye kandi akatugabira ibyishimo Isi yashakaga kutunyaga maze mu kwitanga kwe akadutandukanya n’urupfu rw’iteka kuko yabohaboshye imbaraga zose z’umwanzi bityo akadutsindira kandi agatsindira abamwemera bose; Yezu Kristu rero ni Rubasha kandi arakiza aratabara kuko abigaragaza kandi natwe tukaba turi abahamya bo kubihamya nk’abaritashye kandi nk’abatandukanye n’umubiri tukabona ibyishimo Isi yatuvukije kandi yatunyaze kuko iruhande rw’Imana ariho hari umudabagiro udashira, ibyo tukabikesha urukundo rw’Umwami wacu Yezu Kristu watugaragarije kuko turi abahamya b’ibyiza twaronse kandi dutuyemo Isi idashobora kutwambura kandi Isi idashobora kutunyaga. Turi mu buzima bushya kandi turi mu byiza by’agatangaza by’Ijuru Isi idashobora kugiraho ububasha kandi n’ab’Isi badashobora kugiraho ububasha ngo batunyage ubuzima twagabiye n’Umwami wacu Yezu Kristu kuko yaduhaye ubusabane iruhande rw’Imana isumba byose tugahabwa umugabane w’icyo twagokeye kandi twaruhiye kandi  tugahabwa umugabane kuoo twashyize amzero yacu muri Nyagasani Yezu Kristu tukamukundira kandi tukamuyoboka maze kwemera izina rye no kwemera ko ari umugenga w’ubuzima bwacu bikatubera impamvu yo gusangira na we ikuzo rye iruhande rwa Se; nkaba nshishikariza rero muri kiremwa cyose uri mu rugendo mu Isi kugira ngo muzirikane ko hari aho muturuka mwavuye kandi hari n’aho mwerekeza kuko muri ku Isi nk’abagenzi bagana mu Ijuru.

Mukomere rero kandi mukomeze kwitegura kuko Isi ibasharirira kandi ibabaza ariko mu Ijuru kwa DATA kandi mu Ijuru iruhande rwa DATA iruhande rwa Nyagasani Yezu Kristu hakaba hari umunezero n’umudabagiro udashira. Ngaho rero nimukorere Ijuru muzaritahe muharanira kwitunganya kandi muharanira ubutungane muharanira kwitandukanya n’iby’Isi bibakwega kandi bibakurura. Dore mu Isi mutuye hari ibishashagira byinshi bishobora kubatandukanya na Nyagasani Yezu Kristu bityo bikabavutsa ubugingo ni ugukora uko mushoboye rero mushize amanga kugira ngo mwirekurire mu rukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu rubareshya uko bwije n’uko bukeye kugira ngo mubashe kwitandukanya n’ibyababera inzitizi n’imbogamizi mu cyo Uhoraho Imana abifuzaho. Nimumenye rero ko mudashobora gukorera Imana na Bintu icyarimwe ahubwo mugomba guhara kimwe mukegukira ikindi Uhoraho Imana ntabangikanywa kandi urukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu ntabwo ushobora kumukunda umurerega, icyo gihe uba wihenda kandi uba wisubiza inyuma wihima ariko iyo wirekuriye mu rukundo rwe kandi ukemera ko yatsinze urupfu agatangaza izuka bityo nawe amizero yawe ukayarekurira muri we ukirekurira mu biganza bye utiziga ndetse ntacyo uzigamye inyuma ukamuha ibyawe byose ahakugora n’ahakunaniza ukahamwereka ni umukiza aratabara kandi ni umukiza araturengera kuko aho Mwene Muntu atabasha kugera we ahatugerera bityo ibyo tutabasha akabitubashisha ndetse n’ibyo tutabasha we akabitwumvisha icyo musabwa ni ukwemera kandi ni ukwemerera Nyagasani Yezu Kristu intege nke zanyu mukazimwereka bityo kugira ngo abashoboze kandi abongerere imbaraga n’ukwemera bityo ababashishe ibyo mutabasha. Nimukomere rero kandi mukomeze injyana y’icyiza yabahamagariye kandi yabatoreye kuko abemera Nyagasani Yezu Kristu batazigera bakorwa n’isoni kandi batazigera bamwaramwazwa kuko ari igihe cyo kurundarunda kandi ari igihe cyo gukusanya icyiza kugira ngo uwifitemo icyiza arusheho kukibyaza inyungu n’umusaruro kuko buri wese waje mu Isi afite talenta yagabiwe gucuruza kugira ngo ayibyaze urwunguko muri Yezu Kristu rero akaduha gutsinda  byose tubigirishije izina rye n’urukundo rwe ku bw’urukundo yatugaragarije ajya kudupfira ku musaraba kugira ngo adutsindire kandi atsindire bose abamwemera n’abamukomokaho bose kugira ngo bazagire ubugingo bw’iteka. Icyo yaduhaye kandi yatugabiye ku buntu mu buryo bw’urukundo rukomeye kandi tutasanga ahandi buri wese kugira ngo akigereho kandi buri wese kugira ngo abashe kucyakirana ugushyiramo imbaraga kandi agashyiramo umuhate kugira ngo abashe kugendana nawe ubudasobanya amayira kandi ubudasobanya imvugo kuko Yezu Kristu yirekuye wese kandi akitanga wese ntacyo asize inyuma buri kiremwa cyose yagabiye ubuzima mu buryo bushya buri wese agomba guharanira kugira ngo agere kuri uwo mukiro kandi yakire uwo mukiro Nyagasani Yezu Kristu yamuzaniye kandi amwifuriza kandi amushakira uko bwije n’uko bukeye.

Mbega urukundo rukomeye rw’umwami wacu Yezu Kristu yatugaragarije yemera kubabara kugira ngo Mwene Muntu akire; ni urukundo rudateza kunyanyagira kandi rudateze gupfa ubusa kuko kumwizera kandi kumwiringira bisumba zahabu na feza kandi ibyo atugabira mu bugingo bw’iteka tukaba tutabigereranya n’ibyo ku Isi kuko ibyo aduha kandi ibyo atugabira bifite agaciro gakomeye kuruta ibyo tubonesha amaso ku Isi bikurura benshi kandi bikabatera gutana maze benshi bagata iby’agaciro gakomeye bakirunkaka inyuma y’umuyaga. Ni igihe rero cyo gutega amatwi kandi guha umwanya ukwiriye Umwami wacu Yezu Kristu we mukiza n’umucunguzi wacu waturonkeye byose ku buntu nta kiguzi kubera urukundo rwe kandi kubera impuhwe ze akadutambutsa aho tutabasha kwitambutsa kandi akaturonkera impuhwe n’imbabazi iruhande rw’Uhoraho Imana isumba byose ku bw’urukundo rwe rw’igisagirane kandi ku bw’impuhwe ze.

Ntacyo twamugereranya nacyo kandi ntacyo twamunganya nacyo kuko aturonsa imbaraga tutakwiha kandi akadushoboza ibyo ubwacu tutakwishoboza kuko ari rubasha dukesha umukiro kandi dukesha byose kubana na we kandi kwiturira mu rukundo rwe ntako bisa kuko ibyiza byose bimukomaho kandi iby’agaciro gakomeye akaba abitangira ubuntu nta kiguzi buri wese rero uri ku Isi akaba agomba gushakashaka ubwo bukungu buhishe kandi ibyo byiza by’agatangaza bikomeye yagabiye bose ku buntu kugira ngo bazaronke umugabane iruhande rwa Se kuko buri wese afite umwanya yateguriwe ariko kandi kugera muri uwo mwanya bikaba bisaba gukotana kuri buri wese kugira ngo yikuremo ibyamuzitira kandi yikuremo ibyamuziga mu rugendo kuko hari byinshi bizitira Mwene Muntu mu Isi bikamubuza guhura n’Imana mu buryo bwiza. Ni igihe rero cyo kwirekura kugira ngo muzirikane ko Ijuru rihari kandi umucunguzi wacu Yezu Kristu yitanze kugira ngo atugabire ubuzima mu buryo bushya kandi akadutangariza izuka mu buryo bwo kudufungurira amarembo kugira ngo natwe tuzamusange tukaba rero tunezerewe twebwe abaritashye kandi turi mu byishimo bisendereye tukaba tunezerejwe n’urukundo dukunzwe kandi tunezerejwe n’ibyiza by’agatangaza twagabiwe n’Ijuru ku bw’ubuntu bugeretse ku bundi.

Isi ituvutsa byinshi kandi ikatwambura byinshi ariko aho kugira ngo itunyage iby’agaciro gakomeye byo mu Ijuru twakwemera guhara iby’Isi bihita nk’igihu tugaharanira iby’indagagaciro bikomeye byo mu Ijuru kuko twabikotaniye rero tukabigeraho tukaba turi abahamya babyo kugira ngo tubatere ikinyotera kandi tubungure ubwenge kugira ngo mukomere kandi mukomeze kuzirika icyo Ijuru ribifuzaho kandi ribashakaho kuko ryabakunze biremwa mwese muri ku Isi mwakungahajwe n’Ijuru, ubuzima mubayemo kandi ubuzima mufite mukaba mubukesha iyabahanze akaba yarabaye kugira ngo mwitegure kandi mwitegurire ibihe biri imbere kuko muri ku Isi nk’abagenzi mufite aheza mugomba gutura muzaronka umudabagiro kandi ibyishimo bisendereye iruhande rw’usumba byose umuremyi wa byose. Erega uwahanze kiremwa muntu kandi uwaremye kiremwa muntu amwitayeho kandi akomeje kumurinda no kumucungira umutekano kuko abe yifuza ko bongera kumugarukira kandi bakamugaruka iruhande basukuye kandi bakeye. Muri ku Isi rero nk’abagenzi bagomba kwitegura kwakira ubuzima bushya muri Nyagasani Yezu Kristu kandi we dukesha byose we dukesha urukundo rutugeza kwa DATA yaduhaye byose kandi yagabiye kiremwa muntu uri mu Isi byose igihe nk’iki rero ni igihe cyo kugira ngo buri wese yakire kandi buri wese uri mu rugendo mu Isi ahora ateze ibiganza kugira ngo yakire icyo Nyagasani Yezu Kristu amugabiye kandi amuzaniye. Hari abubika ibiganza rero ntibamenye guhitamo icy’ingenzi bityo bagatoragurizwa ibibi by’umwanzi bikabazitira mu rugendo rwabo bigafunga umusabano wabo n’Imana yabaremye kandi yabahanze. Nyamara ni igihe cyo kuzirikana neza ko buri wese kandi buri kiremwa muntu uri ku Isi atapfuye kubaho adafitweho umugambi n’Ijuru kuko Mwene Muntu atari amatungo ahubwo afite roho nzima igomba kwakirwa iruhande rw’uwayihanze aho tubona ibyishimo n’umudabagiro udashira. Nimumenye rero agaciro gakomeye mufite mu maso y’Imana ko mutandukanye n’ibindi biremwa byose mubonesha amaso kandi mutandukanye n’ibindi bihita imbere yanyu. Ni igihe cyo kuzirikana rero aho buri wese agomba gutura aho buri wese agomba kuzaba ubuziraherezo uko mugomba kuhagera imyitwarire igomba kubaranga bityo mugaharanira icyiza kandi mugaharanira igitunganye muzirikana ko Yezu Kristu urukundo rwe ruri muri mwebwe kandi yiteguye gukorana namwe ibyiza kugira ngo mubashe kuritaha kuko yitanze ntacyo asize inyuma kandi akaba yifuza ko roho zose zasubira ku wazihanze kandi ku waziremye nta bwandure nta kizinga kuko maraso yamennye atayameneye ubusa ahubwo yayamennye kugira ngo Mwene Muntu agabirwe ubuzima bundi bushya tukaba rero turi mu mwidagaduro w’umunezero n’ibyishimo bidashira tutigeze tubona mu Isi, Isi yatunyaze ariko mu Ijuru tukaba twarakubiwe karijana ibyishimo bisendereye kandi ibyishimo bifite ireme kandi by’agaciro gakomeye. Nimukomere rero namwe mukotanire ubutungane kandi mukomere ku rugamba murwanirira roho zanyu kugira ngo murusheho gusabana na Nyagasani Yezu Kristu maze bibabere inzira nyamukuru yo kuzasangira nawe ibyiza by’agatangaza kuko yabateguriye kandi akaba akomeje gutegurira buri wese uri ku Isi buri wese rero uri mu Isi akaba afite integuro ye mu mwanya we udasanzwe Uhoraho Imana yamuteguriye kandi yamuteguriye ibyo bikaba binyura mu biganza bya Nyagasani Yezu Kristu we uduhuzana Se mu buryo bwuzuye kandi we utwubakira amateka Isi yanyanyagije cyangwa yavuyanze ariko tugasubirana ibyiringiro n’ibyishimo mu buryo bukomeye kandi busendereye. Yezu Kristu ni byose muri bose kandi Yezu Kristu ni we ugaba ubuzima kandi akaduha byose ku buntu nimukomeze kumwizera kandi mukomeze kumwiringira nk’umwami umukiza n’umucunguzi witeguye gutabara buri wese kandi kugabira Mwene Muntu ubuzima bushya mu buryo bwiza kandi mu buryo bukomeye butangaje uwabakunze kandi uwabaremye arabakunda ntore z’Imana nimukomeze inganzo y’icyiza muzinukwe ikibi kugira ngo mukomeze mushimishe kandi munyure Nyagasani Yezu Kristu uwadupfiriye kandi uwatubambiwe.

Mbifurije gukomera no gukataza kuri buri wese mu migambi myiza imufasha gushyikirana no kubaho mu rukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu yizituye kandi yirekuriye mu maboko ye kuko ari we udushoboza byose kandi akatubashisha ibyo tutabasha. Umunsi mwiza ndabakunda kandi ndabashyigikiye mbifurije amahoro y’Imana gukomera no gukomeza gukataza mu nzira y’ubutungane kugira ngo namwe muzasangire umurage umugabane n’abatagatifujwe kandi nk’uko natwe twababanjirije tukaba turi ku isonga tubasabira kugira ngo Uhoraho Imana akomeze abafashe kandi akomeze abashyigikire mu cyiza kuko imbaraga ububasha bubafasha gutsinda ari we bukomokaho. Nimukomere rero kandi mukomeze kwitegura nk’abagenzi bari mu rugendo ntimugafate nk’Isi nk’aho ari ho iwanyu ahubwo mutegure iwanyu heza mu Ijuru aho Yezu Kristu yabateguriye kandi yagiye gutegurira bose twebwe twaritashye rero tukaba tunezerewe kuko umwanya wacu twamaze kuwugeramo ariko twifuza yuko namwe mwaza mudusanga kugira ngo mwakire ibyishimo kandi mwishimane n’Ijuru ryose.

Mbifurije umunsi mwiza amahirwe masa kuri buri wese kandi urukundo rw’Imana rukomeze kubareshya maze ibyiza by’agatangaza bikomeze kububaka muhore iteka mwizihiwe no kurata Uhoraho Imana isumba byose kuko ari mu buzima bwanyu kandi ari mu ruhande rwanyu ntacyo mwamunganya nta n’icyo mwamugereranya nacyo kuko Yezu Kristu ababereye byose kandi n’Uhoraho Imana akaba ari byose muri bose niwe shingiro ry’ubuzima bwanyu kandi mudafite Yezu Kristu ntacyo mwaba mufite kandi igihe mumufite muba mufite byose. Mbifurije umunsi mwiza nimukomere mube intwari mukotanire ubutungane maze muzabashe gutaramana n’ab’Ijuru mu gihe gikwiye kandi kiri ngombwa.

NDABASHISHIKAJE KANDI NKOMEJE KUBONGERERA IMBARAGA MU RUKUNDO NAHAWE KANDI MU BYIZA NAHAWE NDABASABIRA NTORE Z’IMANA KANDI NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU KIZITO. MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *