UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 09 UKWAKIRA 2024

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Uhoraho Imana kandi Biremwa bya DATA dutaramanye, nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba, ndabarwanirira kandi umutsindo wanjye uhora muri mwe iteka ryose, ngaho rero nimukomeze kujya mbere kuko mushyigikiwe n’ububasha bwacu n’ingabo z’abamalayika ndetse n’abatagatifu tukaba twaraje kubana namwe, kandi tukaba twaraje kubashyigikira mu bikorwa bidasanzwe; nifatikanyije namwe rero nimukomeze gutsinda umwanzi kandi mukomeze kumuhashya mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko ubwo burenganzira mubufite kandi ubwo bubasha mukaba mubugabirwa na DATA uko bwije n’uko bukeye, kuko abayoboreramo imiyoboro ye y’urukundo kugira ngo itsinde kandi itsiratsize ububasha bwa Nyakibi bwose aho buva bukagera, bityo rero tukaba dukomeje kwifatikanya muri ibyo bikorwa kandi tukaba dukomeje kubashyigikira mu rukundo rwacu rutajorwa twaje rwagati muri mwe kugira ngo tugendane kandi twibanire mu mirimo idasanzwe ya DATA, kandi twibanire mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana; dukomeje rero kubambika imbaraga kandi dukomeje kubafungurira byinshi byiza dukomora muri Uhoraho Imana, kuko hari byinshi dukomeje gutegura mu buzima bwanyu kandi hakaba hari byinshi dukomeje gusakaza hirya no hino ku Isi; harahirwa rero abari maso kandi harahirwa abakomeje kwakira umukiro ndetse n’agakiza tubazanira uko bwije n’uko bukeye, kuko ari ibikomeza kugirira umumaro roho zabo, bityo rero tukaba dukomeje kuvomerera imbaraga ndetse n’urukundo rudasanzwe, abatuye iyi Si bose kugira ngo turusheho kubahaza ibyiza by’agatangaza dukomora mu Ijuru.

Twifatikanyije namwe rero muri byose, nimukomere kandi mukomere ku rugamba, kuko turi kumwe kugira ngo dukomeze kubashyigikira kandi dukomeze kubakindikiza intwaro z’urumuri, kugira ngo muhore muri intwari kandi muhore muri abarwanyi ku rugamba kuko mwashyizwe mu bikorwa nk’ibi ngibi kugira ngo mukomeze kugaragarizwamo umutsindo wanjye n’uwa DATA bityo imirimo yanjye kandi ibikorwa byanjye nibikomeze kwigaragariza muri mwe kandi nibikomeze guhindura amateka muri Mwene Muntu, kuko nkomeje kubaka kandi nkaba nkomeje gusenya ikibi muri Mwene Muntu; imirimo yanjye rero ikomeje kuvugurura Isi ndetse n’abayituye kandi ibikorwa byanjye bidasanzwe bikomeje kwigaragariza hirya no hino kuko hari amateka akomeye dukomeje kubakana kandi hari amateka akomeye dukomeje guhindurana muri Mwene Muntu; erega nkomeje kubaka byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi nkomeje kubaka imitima bundi bushya kuko hari byinshi umwanzi yangije kandi hakaba hari byinshi umwanzi yatatanyije mu mitima ya benshi, ariko kandi nkaba nje gusana kandi nkba nje kurundarunda ibyangijwe n’umwanzi byose, bityo rero akaba ari yo mpamvu dukomeje kurema bundi bushya kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje gukindikiza intwaro z’urumuri abacu kandi abatumenye kugira ngo barusheho guhagarara gitwari kandi barusheho gukomera mu murimo bahamagarirwamo na DATA kandi barusheho kuwukatariza nta nkomyi.

Nshyigikiye rero abari maso bari hirya no hino kandi nshyigikiye buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera gikomeje kwitamba kandi gikomeje kwitangira urukundo rwanjye na DATA, kuko hari byinshi dukomeje kuvugurura muri Mwene Muntu kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugaragariza mu mibereho ya Mwene Muntu, cyane cyane mu gukomeza kumuteza intambwe kandi mu gukomeza kumwubakamo ibikorwa bikomeye byanjye na DATA kuko hari benshi dukomeje gushyigikira mu kwemera kwabo kandi hakaba hari benshi dukomeje gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha byacu kugira ngo birusheho kubahindura bashya kandi birusheho kubashyigikira mu rugendo rwabo rwa buri munsi; ndi kumwe namwe rero mu buryo budatsimburwa kandi ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe, kuko hari imirimo ikomeye naje gukorana namwe kuri uyu munsi, bityo rero nkaba nkomeje kubenyegezamo ikibatsi cy’urukundo rwanjye kugira ngo gikomeze kugurumanaira mu mibiri yanyu, kandi gikomeze kubatera umwete n’ingoga, ari nako gikomeza kubateza imbere, bityo kugira ngo mu buzima bwanyu koko kirusheho kuburundurira muri Uhoraho Imana ko ari we wabatoye kandi akaba ari we ukomeje kubayobora kandi akaba ari we ukomeje kubashyigikira mu muri ibi bikorwa bidasanzwe mukomeje gukorana umunsi ku munsi.

Nimukomeze kujya mbere rero murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko Ijuru ryose tuganje muri mwe kandi tukaba dukomeje kubamurikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo mutsinde kandi mutsiratsize ububasha bwa Nyakibi bwose mu Isi muri rusange; nimwambare imbaraga rero kandi murusheho gukomera mu rugendo rwanyu, nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu bikorwa by’urugamba ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, ibihe byiza Ntore za DATA, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA KANDI IGICAMUNSI GIHIRE KURI BURI WESE TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAKOMEJE MU BURYO BUDASANZWE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *